ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 46 p. 116-p. 117 par. 9
  • Yakijijwe no gukora ku mwenda wa Yesu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yakijijwe no gukora ku mwenda wa Yesu
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Yakoze ku Mwenda wa Yesu
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yesu akora ibitangaza byinshi
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Yesu azura abapfuye
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yehova azatuzura mu bapfuye!
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 46 p. 116-p. 117 par. 9
Umugore yakoze ku mwitero wa Yesu maze Yesu ahita amenya ko hari umukozeho

IGICE CYA 46

Yakijijwe no gukora ku mwenda wa Yesu

MATAYO 9:18-22 MARIKO 5:21-34 LUKA 8:40-48

  • UMUGORE WAKIJIJWE NO GUKORA KU MWENDA WA YESU

Inkuru y’uko Yesu yari yagarutse avuye muri Dekapoli yageze mu Bayahudi bari baturiye inkombe yo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Inyanja ya Galilaya. Birashoboka ko benshi muri bo bari barumvise ukuntu Yesu yari aherutse gucubya umuyaga n’amazi igihe inyanja yarimo umuhengeri ukaze, kandi bamwe muri bo bari bazi ko yakijije abantu batewe n’abadayimoni. Ni yo mpamvu “abantu benshi” bateraniye ku nyanja, hashobora kuba hari mu karere ka Kaperinawumu, baje gusanganira Yesu (Mariko 5:21). Igihe rero yururukaga avuye mu bwato, bari bafite amatsiko kandi biteze ko hari icyo yari agiye kubakorera.

Umwe mu bari bashishikajwe cyane no kubona Yesu ni Yayiro, wari umutware w’isinagogi, ishobora kuba ari iy’i Kaperinawumu. Yikubise hasi ku birenge bya Yesu maze aramwinginga cyane ati “agakobwa kanjye kararembye cyane. Ndakwinginze, ngwino ukarambikeho ibiganza kugira ngo gakire kabeho” (Mariko 5:23). Yesu yari kwitwara ate kuri Yayiro wamutakambiye akomeje amusaba gufasha umukobwa we yakundaga cyane wari ufite imyaka 12 gusa?​—Luka 8:42.

Igihe Yesu yari mu nzira yerekeza kwa Yayiro, yahuye n’indi mimerere ikora ku mutima. Benshi mu bari baherekeje Yesu bari bafite amatsiko menshi, bibaza niba bari bumubone akora ikindi gitangaza. Icyakora muri iyo mbaga y’abantu harimo umugore witekererezaga gusa ku kibazo gikomeye cy’uburwayi yari yifitiye.

Uwo mugore yari amaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso. Yari yarivuje ku baganga bose, kandi udufaranga twe twose yari yaratumariye mu miti bamubwiraga. Ariko nta cyo bamumariye. Ahubwo yagendaga “arushaho kumererwa nabi.”​—Mariko 5:26.

Ushobora kuba wiyumvisha ukuntu iyo ndwara yari yaramuzahaje cyane, imubangamiye kandi imutera isoni. Ubusanzwe, indwara nk’iyo nta wuyivugira mu bantu. Byongeye kandi, Amategeko ya Mose yavugaga ko umugore wavaga amaraso yabaga ahumanye. Uwamukoragaho wese cyangwa agakora ku myenda yabaga yagiyeho amaraso ye yagombaga kwiyuhagira kandi akaba ahumanye kugeza nimugoroba.​—Abalewi 15:25-​27.

Uwo mugore “yumvise ibintu bavugaga kuri Yesu,” maze ajya kumushakisha. Kubera ko yari ahumanye, yaciye mu bantu yihishahisha uko bishoboka kose, yibwira ati “ninkora ku mwitero we byonyine, ndakira.” Igihe yakoraga ku ncunda z’umwenda wa Yesu, ako kanya yahise yumva amaraso yavaga akamye! Yari “akize indwara yamubabazaga.”​—Mariko 5:27-​29.

Yesu yarabajije ati “ni nde unkozeho?” Utekereza ko uwo mugore yumvise ameze ate amaze kumva ayo magambo? Petero yabwiye Yesu asa n’umucyaha ati “abantu bagukoraniyeho ari benshi kandi barakubyiga.” None se kuki Yesu yabajije ati “ni nde unkozeho?” Yaravuze ati “hari umuntu unkozeho, kuko numvise imbaraga zimvuyemo” (Luka 8:45, 46). Koko rero, gukira k’uwo mugore byagize icyo bigabanya ku mbaraga za Yesu.

Uwo mugore abonye ko bamutahuye, yaraje yikubita imbere ya Yesu, afite ubwoba bwinshi kandi atengurwa. Nuko avugira imbere y’abo bantu bose adaciye ku ruhande indwara yari arwaye n’ukuntu yari akimara kuyikira. Yesu yaramuhumurije, aramubwira ati “mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Genda amahoro kandi ukire indwara yakubabazaga.”​—Mariko 5:34.

Biragaragara rero ko uwo Imana yatoranyirije gutegeka isi ari umuntu urangwa n’ubwuzu n’impuhwe. Ntiyita ku bantu gusa, ahubwo nanone afite ubushobozi bwo kubafasha.

  • Kuki abantu bakoranye baje gusanganira Yesu ubwo yari agarutse mu karere ka Kaperinawumu?

  • Ni ikihe kibazo umugore umwe yari afite, kandi se kuki yaje gushakira ubufasha kuri Yesu?

  • Uwo mugore yakize indwara ye ate, kandi se Yesu yamuhumurije ate?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze