ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 104 p. 242-p. 243 par. 2
  • Abayahudi bumvise ijwi ry’Imana—Ese bazizera?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abayahudi bumvise ijwi ry’Imana—Ese bazizera?
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Ijwi ry’Imana Ryumvikana ku Ncuro ya Gatatu
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ubuhanuzi bwose bwahamije Kristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • “Igihe kirasohoye!”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Yesu Kristo ni nde?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 104 p. 242-p. 243 par. 2
Yesu aravuga ati: “Data, ubuhisha izina ryawe,” maze Abayahudi bari hafi ye bumva ijwi ry’Imana

IGICE CYA 104

Abayahudi bumvise ijwi ry’Imana​—Ese bazizera?

YOHANA 12:28-50

  • BENSHI BUMVISE IJWI RY’IMANA

  • ICYO URUBANZA RUZASHINGIRAHO

Kuwa mbere tariki ya 10 Nisani Yesu yari mu rusengero avuga iby’urupfu rwe rwari rwegereje. Yesu yari ahangayikishijwe n’ukuntu ibyo byari kugira ingaruka ku Mana maze aravuga ati “Data, ubahisha izina ryawe.” Nuko mu ijuru humvikanira ijwi rigira riti “nararyubahishije, kandi nzongera ndyubahishe.”​—Yohana 12:27, 28.

Abari aho bagize urujijo. Bamwe batekereje ko ari inkuba bari bumvise. Abandi bo baravuze bati “ni umumarayika umuvugishije” (Yohana 12:29). Icyakora ni ijwi rya Yehova bari bumvise! Kandi ntibwari ubwa mbere abantu bumva ijwi ry’Imana rivuga ibya Yesu.

Igihe Yesu yabatizwaga, hakaba hari hashize imyaka itatu n’igice, Yohana Umubatiza yumvise Imana ivuga ibya Yesu iti “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera.” Nyuma ya Pasika yo mu mwaka wa 32, Yesu yahinduriye isura imbere ya Yakobo, Yohana na Petero. Abo bagabo batatu bumvise Imana ivuga iti “uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera; mumwumvire” (Matayo 3:17; 17:5). Ariko kuri iyi ncuro ya gatatu bwo, Yehova yavuze abantu benshi bumva!

Yesu yarababwiye ati “iryo jwi ntiryumvikanye ku bwanjye, ahubwo ni ku bwanyu” (Yohana 12:30). Iyo yari gihamya y’uko mu by’ukuri yari Umwana w’Imana, ari we Mesiya wari warahanuwe.

Byongeye kandi, imibereho ya Yesu yaranzwe n’ubudahemuka yagaragaje ukuntu abantu bagombye kubaho kandi ishimangira ko umutegetsi w’iyi si, ari we Satani, agomba kurimburwa. Yesu yaravuze ati “ubu iyi si iciriwe urubanza; ubu umutware w’iyi si agiye kujugunywa hanze.” Urupfu rwa Yesu rwari rwegereje rwari kuba ari ugutsinda aho kuba gutsindwa. Mu buhe buryo? Yabisobanuye agira ati “nyamara jyeweho, ninzamurwa nkava mu isi, nzireherezaho abantu b’ingeri zose” (Yohana 12:31, 32). Igihe Yesu yari gupfira ku giti cy’umubabaro, yari kwireherezaho abantu, akabafungurira inzira y’ubuzima bw’iteka.

Abantu bumvise Yesu avuze ibyo ‘kuzamurwa’ baramubajije bati “twumvise mu Mategeko ko Kristo agumaho iteka ryose. None bishoboka bite ko uvuga ko Umwana w’umuntu agomba kuzamurwa? Uwo Mwana w’umuntu ni nde” (Yohana 12:34)? Nubwo bari barabonye ibimenyetso byinshi hakubiyemo no kumva ijwi ry’Imana ubwayo, benshi muri bo ntibemeraga ko Yesu ari we mu by’ukuri Mwana w’umuntu, akaba ari we Mesiya wasezeranyijwe.

Nk’uko yari yarabigenje mbere yaho, Yesu yavuze ko ari “umucyo” (Yohana 8:12; 9:5). Yabwiye abo bantu ati “umucyo uracyari kumwe namwe igihe gito. Mugende mugifite umucyo, kugira ngo umwijima utabaganza . . . Mu gihe mugifite umucyo, mwizere umucyo kugira ngo mubone uko muba abana b’umucyo” (Yohana 12:35, 36). Hanyuma Yesu yavuye aho kuko atagombaga gupfa ku itariki ya 10 Nisani. Kuri Pasika, ku itariki ya 14 Nisani ni bwo yagombaga “kuzamurwa,” akamanikwa ku giti.​—Abagalatiya 3:13.

Iyo turebye umurimo Yesu yakoze, duhita tubona ko hari ubuhanuzi bwasohoye igihe Abayahudi bangaga kumwizera. Yesaya yari yarahanuye ko amaso y’abantu yari guhumwa n’imitima yabo ikinangira kugira ngo badahindukira bagakizwa (Yesaya 6:10; Yohana 12:40). Koko rero, Abayahudi hafi ya bose barinangiye banga kwemera ibimenyetso byabahamirizaga ko Yesu ari we Mucunguzi wabo wari warasezeranyijwe, wari kubaha ubuzima.

Nikodemu, Yozefu wo muri Arimataya n’abandi batware benshi ‘bizeye’ Yesu. Ariko se bari gukora ibihuje n’uko kwizera, cyangwa bari kwirengagiza kugira icyo bakora, wenda bitewe n’uko batinyaga kwirukanwa mu isinagogi cyangwa bitewe n’uko “bakundaga icyubahiro cy’abantu”?​—Yohana 12:42, 43.

Yesu yari yarasobanuye icyo kumwizera bisobanura, agira ati “unyizera si jye gusa aba yizeye, ahubwo aba yizeye n’uwantumye; kandi umbonye aba abonye n’uwantumye.” Ukuri Yesu yakomezaga gutangaza nk’uko Imana yari yarabimutegetse, kwari ukw’ingenzi cyane ku buryo yashoboraga kuvuga ati “unyanze kandi ntiyakire amagambo yanjye, hari umucira urubanza. Amagambo navuze ni yo azamucira urubanza ku munsi wa nyuma.”​—Yohana 12:44, 45, 48.

Yesu yashoje agira ati ‘sinavuze ibyo nibwirije, ahubwo Data wantumye ni we ubwe wantegetse icyo nkwiriye gutangaza n’icyo nkwiriye kuvuga. Nanone nzi ko itegeko rye ari ryo buzima bw’iteka’ (Yohana 12:49, 50). Yesu yari azi ko yari hafi kumena amaraso ye akabera abamwizera bose igitambo.​—Abaroma 5:8, 9.

  • Ni izihe ncuro eshatu ijwi ry’Imana ryumvikanye rihamya Yesu?

  • Ni abahe batware bizeye Yesu, ariko se ni iki gishobora kuba cyaratumye batabyerura?

  • Urubanza abantu bazacirwa “ku munsi wa nyuma” ruzaba rushingiye ku ki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze