IGICE CYA 2
Imana irema umugabo n’umugore ba mbere
Yehova yateye ubusitani ahantu hitwaga Edeni. Ubwo busitani bwarimo indabo nyinshi, ibiti n’inyamaswa. Hanyuma Imana yaremye mu mukungugu umuntu wa mbere ari we Adamu, maze ihuha mu mazuru ye. Uzi uko byagenze? Uwo muntu yahise aba muzima. Yehova yashyize Adamu muri ubwo busitani kugira ngo abwiteho, kandi amusaba kwita inyamaswa zose amazina.
Yehova yahaye Adamu itegeko rimwe ry’ingenzi. Yaramubwiye ati: “Ushobora kurya ku mbuto z’ibiti byose, ariko nkubujije igiti kimwe gusa. Nurya imbuto zacyo, uzapfa.”
Nyuma yaho Yehova yaravuze ati: “Ngiye kuremera Adamu umufasha.” Yasinzirije Adamu cyane maze amukuramo urubavu aruremamo umugore aramumuha. Uwo mugore yitwaga Eva. Umuryango wa Adamu na Eva ni wo wa mbere wabayeho. Adamu yumvise ameze ate amaze kubona uwo mugore we? Adamu yarishimye cyane maze aravuga ati: “Dore uwo Yehova yavanye mu rubavu rwanjye. Ubu noneho mbonye umuntu umeze nkanjye.”
Yehova yabwiye Adamu na Eva ngo babyare abana benshi buzure isi. Yifuzaga ko bakorana bishimye, bagahindura isi yose paradizo, ikaba ubusitani bwiza nk’uko Edeni yari imeze. Icyakora si uko byagenze. Kuki bitagenze bityo? Tuzabireba mu gice gikurikira.
“Igihe Imana yatangiraga kurema abantu, yabaremye ari umugabo n’umugore.”—Matayo 19:4