IGICE CYA 9
Amaherezo barabyaye!
Aburahamu na Sara bari bamaze imyaka myinshi bashyingiranywe. Bari baravuye mu nzu nziza babagamo muri Uri, bajya kuba mu mahema. Ariko kubera ko Sara yiringiraga Yehova, ntiyitotombaga.
Sara yifuzaga umwana cyane, ku buryo yabwiye Aburahamu ati: “Umuja wanjye Hagari aramutse abyaranye nawe, uwo mwana yaba ari nk’uwanjye.” Hagari yabyaye umwana w’umuhungu witwaga Ishimayeli.
Imyaka myinshi nyuma yaho, igihe Aburahamu yari afite imyaka 99 naho Sara afite imyaka 89, babonye abashyitsi batatu. Aburahamu yabasabye kuza munsi y’igiti bakaruhuka kandi bagasangira. Ese abo bashyitsi bari ba nde? Bari abamarayika! Babwiye Aburahamu bati: “Umwaka utaha mu gihe nk’iki, wowe n’umugore wawe muzabyara umwana w’umuhungu.” Sara yari mu ihema ateze amatwi ibyo bavugaga. Yarasetse maze aribaza ati: “Ubu koko nzabyara kandi nshaje cyane?”
Mu mwaka wakurikiyeho, Sara yabyaye umwana w’umuhungu nk’uko umumarayika wa Yehova yari yarabibasezeranyije. Aburahamu yamwise Isaka, bisobanura ngo: “Useka.”
Igihe Isaka yari afite imyaka nk’itanu, Sara yajyaga abona Ishimayeli atoteza Isaka. Kubera ko Sara yashakaga kurinda umuhungu we, yasabye Aburahamu kwirukana Hagari na Ishimayeli. Aburahamu yabanje kwanga. Ariko Yehova yaramubwiye ati: “Umvira Sara. Nzita kuri Ishimayeli. Ariko ibyo nagusezeranyije bizaba binyuze kuri Isaka.”
‘Nanone, ukwizera ni ko kwatumye Sara ahabwa imbaraga zo gutwita, kuko yabonaga ko uwatanze iryo sezerano ari uwo kwizerwa.’—Abaheburayo 11:11