IGICE CYA 58
Yerusalemu irimbuka
Inshuro nyinshi, abantu bo mu Buyuda barekaga gusenga Yehova, bagasenga ibigirwamana. Ariko Yehova yamaze imyaka myinshi agerageza kubafasha. Yaboherereje abahanuzi benshi bo kubabwira ko ibyo bakoraga byari bibi. Ariko bangaga kumva, ahubwo bagaseka abo bahanuzi. Yehova yahagaritse ate ibyo bikorwa byabo byo gusenga ibigirwamana?
Muri icyo gihe, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yagendaga atsinda ibihugu byinshi. Igihe yatsindaga Yerusalemu ku nshuro ya mbere, yafashe Umwami Yehoyakini, abana b’umwami bose, abasirikare b’intwari n’abanyabukorikori bose abajyana i Babuloni. Nanone yajyanye ubutunzi bwose bwo mu rusengero rwa Yehova. Hanyuma yashyizeho Sedekiya ngo abe umwami w’u Buyuda.
Sedekiya yabanje kujya yumvira Nebukadinezari. Icyakora ibihugu byari bituranye na we hamwe n’abahanuzi b’ibinyoma bamugiriye inama yo kwigomeka kuri Babuloni. Ariko Yeremiya yaramubwiye ati: “Niwigomeka, mu Buyuda hazaba ubwicanyi, inzara n’indwara.”
Sedekiya amaze imyaka umunani ategeka, yiyemeje kwigomeka kuri Babuloni. Yasabye abasirikare b’Abanyegiputa kumufasha. Hanyuma Nebukadinezari yohereje abasirikare be ngo batere Yerusalemu, maze baraza barayizenguruka. Yeremiya yabwiye Sedekiya ati: “Yehova yavuze ko nimwemera ko Abanyababuloni babatsinze, wowe n’uyu mujyi muzarokoka. Ariko nimwanga, Abanyababuloni bazatwika Yerusalemu nawe bagufunge.” Sedekiya yaravuze ati: “Sinzemera ko ntsinzwe.”
Hashize umwaka n’igice, Abanyababuloni basenye inkuta za Yerusalemu, barayitwika. Nanone batwitse urusengero, bica abantu benshi, bafata abandi babarirwa mu bihumbi bajya kubafunga.
Sedekiya yagerageje guhunga, ariko Abanyababuloni baramukurikira. Bamufatiye hafi y’i Yeriko, bamushyira Nebukadinezari. Umwami w’i Babuloni yiciye abahungu ba Sedekiya imbere ye. Arangije na we amukuramo amaso kandi aramufunga, hanyuma apfira muri gereza. Icyakora Yehova yari yarasezeranyije abantu bo mu Buyuda ati: “Nyuma y’imyaka 70, nzabagarura i Yerusalemu.”
Byari kugendekera bite abasore bari barajyanywe i Babuloni? Ese bari gukomeza kubera Yehova indahemuka?
“Yehova Mana Ishoborabyose, rwose imanza uca ni iz’ukuri kandi zirakiranuka.”—Ibyahishuwe 16:7