IGICE CYA 59
Abasore bane bumviye Yehova
Nebukadinezari yajyanye i Babuloni abasore bavukaga mu muryango w’abami b’u Buyuda. Yabashinze umuyobozi witwaga Ashipenazi wari ushinzwe ibyo mu rugo rw’umwami. Umwami yabwiye Ashipenazi ngo atoranye abasore bafite ubuzima bwiza kandi b’abanyabwenge kurusha abandi. Bagombaga kumara imyaka itatu bahabwa inyigisho zari kuzatuma baba abayobozi bakomeye i Babuloni. Bagombaga kwigishwa ururimi rw’Igikaludaya rw’i Babuloni, bakamenya kurusoma, kurwandika no kuruvuga. Ikindi kandi bagombaga kujya barya ibyokurya bimeze nk’ibyo umwami n’abakoraga ibwami baryaga. Bane muri abo basore ni Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya. Ashipenazi yabise amazina y’Abanyababuloni ari yo Beluteshazari, Shadaraki, Meshaki na Abedenego. Ese inyigisho bari guhabwa zari gutuma bareka gukorera Yehova?
Abo basore bane bari bariyemeje kumvira Yehova. Banze kurya ibyokurya by’umwami kuko Amategeko ya Yehova yagaragazaga ko bimwe muri byo byari byanduye. Babwiye Ashipenazi bati: “Turakwinginze ntuzadutegeke kurya ibyokurya by’umwami.” Ashipenazi yarabasubije ati: “Nimutabirya maze umwami akabona munanutse, azanyica.”
Daniyeli yagize ikindi gitekerezo. Yabwiye uwabarindaga ati: “Turakwinginze, uduhe imboga n’amazi mu gihe cy’iminsi icumi. Hanyuma uzatugereranye n’abarya ibyokurya by’umwami.” Uwo murinzi yarabyemeye.
Nyuma y’iminsi icumi, Daniyeli na bagenzi be batatu wabonaga bafite ubuzima bwiza kurusha abandi bose. Yehova yashimishijwe n’uko bakomeje kumwumvira. Yanahaye Daniyeli ubushobozi bwo gusobanukirwa ibintu abantu babonaga mu iyerekwa n’inzozi.
Abo basore barangije amasomo bagombaga kwiga, Ashipenazi yabajyanye imbere ya Nebukadinezari. Umwami yavuganye na bo asanga Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya barusha abandi bose ubwenge. Umwami yatoranyije abo basore bane ngo bajye bakora ibwami. Yabagishaga inama kenshi ku bibazo bikomeye. Yehova yari yaratumye barusha ubwenge abanyabwenge bose b’umwami n’abakoraga iby’ubumaji.
Nubwo Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya bari mu gihugu kitari icyabo, ntibigeze bibagirwa ko ari abagaragu ba Yehova. Ese nawe uzakomeza kwibuka Yehova n’iyo waba utari kumwe n’ababyeyi bawe?
“Ntihakagire umuntu ugusuzugura ngo ni uko ukiri muto. Ahubwo ujye ubera urugero rwiza abizerwa, haba mu byo uvuga, mu myifatire yawe, mu rukundo, mu kwizera no kuba indakemwa.”—1 Timoteyo 4:12