IGICE CYA 1
Imana irema ijuru n’isi
Yehova ni Umuremyi. Ibintu byose, ari ibyo tubonesha amaso n’ibyo tudashobora kubona, ni we wabiremye. Mbere y’uko arema ibintu tubona, yabanje kurema abamarayika benshi cyane. Ese abamarayika urabazi? Abamarayika ni ibiremwa bimeze nka Yehova. Ntidushobora kubabona nk’uko tudashobora kumubona. Umumarayika wa mbere Yehova yaremye yamufashije kurema ibindi bintu. Yafashije Yehova kurema inyenyeri, imibumbe n’ibindi bintu byose. Umwe muri iyo mibumbe, ni iyi si yacu nziza dutuyeho.
Yehova yatunganyije isi kugira ngo abantu bayitureho ndetse n’inyamaswa. Yaremye izuba kugira ngo rimurikire isi. Nanone yaremye imisozi, inyanja n’inzuzi.
Hanyuma yaravuze ati: “Ngiye kurema ibyatsi n’ibiti.” Nuko ibiti by’imbuto z’amoko atandukanye, imboga n’indabyo, bitangira kumera. Nyuma yaho Yehova yaremye inyamaswa z’amoko yose, arema inyoni n’ibisiga, inyamaswa ziba mu mazi, izigenda ku butaka n’izikururuka. Yaremye utunyamaswa duto, urugero nk’udukwavu, arema n’inyamaswa nini, urugero nk’inzovu. Ni iyihe nyamaswa ukunda cyane?
Hanyuma Yehova yabwiye wa mumarayika yaremye bwa mbere ati: “Tureme umuntu.” Abantu bari kuba batandukanye n’inyamaswa. Bashoboraga kuvumbura ibintu, bakavuga, bagaseka ndetse bagasenga. Bari kwita ku isi no ku nyamaswa. Ese waba uzi umuntu wa mbere wabaye ku isi? Reka turebe uwo ari we.
“Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.”—Intangiriro 1:1