IGICE CYA 99
Umurinzi wa gereza amenya ukuri
Hari umukobwa wabaga mu mujyi wa Filipi wari ufite umudayimoni. Uwo mudayimoni yatumaga uwo mukobwa aragura, maze ba shebuja bakabona amafaranga menshi. Igihe Pawulo na Silasi bageraga i Filipi, uwo mukobwa yamaze iminsi myinshi abakurikira. Uwo mudayimoni yatumaga avuga asakuza cyane ati: “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose.” Pawulo yabwiye uwo mudayimoni ati: “Ndagutegetse mu izina rya Yesu, muvemo!” Uwo mudayimoni yahise ava muri uwo mukobwa.
Ba shebuja b’uwo mukobwa bararakaye cyane kuko atari kuzongera gutuma babona amafaranga. Bafashe Pawulo na Silasi barabakurubana babashyira abacamanza, barababwira bati: “Aba bantu bica amategeko kandi bateza akavuyo ahantu hose mu mujyi.” Abacamanza bategetse ko Pawulo na Silasi bakubitwa hanyuma bagafungwa. Umurinzi wa gereza yabashyize muri gereza y’imbere, kandi afungira ibirenge byabo mu kintu gikozwe mu mbaho.
Pawulo na Silasi baririmbye indirimbo zo gusingiza Yehova ku buryo n’izindi mfungwa zabumvaga. Bigeze nijoro cyane, habayeho umutingito ukomeye, gereza iranyeganyega. Inzugi zahise zifunguka, iminyururu bari babohesheje imfungwa na bya bintu bikozwe mu mbaho bari babafungiyemo na byo birafunguka. Umurinzi wa gereza yarirutse ajya aho Pawulo yari afungiye asanga inzugi zose zikinguye. Yahise afata inkota ye ngo yiyice kuko yumvaga ko imfungwa zose zatorotse.
Pawulo yahise amubwira ati: “Wikwigirira nabi! Twese turi hano!” Uwo murinzi yahise yinjiramo maze apfukama imbere ya Pawulo na Silasi. Yarababajije ati: “Nkore iki kugira ngo nzakizwe?” Baramusubije bati: “Wowe n’abo mu rugo rwawe, mwizere Yesu.” Pawulo na Silasi babigishije ijambo rya Yehova, maze we n’abo mu rugo rwe bose barabatizwa.
“Abantu bazabafata babatoteze. Bazabatanga mujyanwe mu masinagogi no muri za gereza. Bazabajyana imbere y’abami n’abategetsi babahora izina ryanjye. Icyakora muzaboneraho uburyo bwo kubwiriza.”—Luka 21:12, 13