ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 81 p. 190-p. 191 par. 2
  • Ikibwiriza cyo ku Musozi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikibwiriza cyo ku Musozi
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Impamvu Yesu yari umwigisha ukomeye
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Mukomeze kugira neza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • “Mbita incuti”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Ugomba kumenya ibihereranye n’Imana
    Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 81 p. 190-p. 191 par. 2
Yesu atanga Ikibwiriza cyo ku Musozi imbere y’abantu benshi

IGICE CYA 81

Ikibwiriza cyo ku Musozi

Yesu amaze gutoranya intumwa ze 12, yamanutse umusozi ajya aho abantu benshi bari bateraniye. Bari baturutse i Galilaya, i Yudaya, i Tiro, i Sidoni, muri Siriya no mu tundi turere two hakurya y’Uruzi rwa Yorodani. Bari bazanye abarwayi n’abantu bari baratewe n’abadayimoni. Abo bose Yesu yarabakijije. Hanyuma yicaye ahantu higiye hejuru ku musozi atangira kubigisha. Yasobanuye icyo tugomba gukora kugira ngo tube incuti z’Imana. Tugomba kwemera ko dukeneye ko Yehova adufasha kandi tukamukunda. Icyakora, niba tudakunda bagenzi bacu, ntidushobora no gukunda Imana. Tugomba kugirira abantu bose neza, ndetse n’abanzi bacu.

Yesu yaravuze ati: “Gukunda incuti zawe gusa ntibihagije. Ugomba no gukunda abanzi bawe kandi ukababarira abandi ubikuye ku mutima. Niba ubabaje umuntu, ujye uhita umusanga umusabe imbabazi. Jya ufata abandi nk’uko wifuza ko bagufata.”

Yesu atanga Ikibwiriza cyo ku Musozi imbere y’abantu benshi

Nanone Yesu yatanze inama nziza cyane ku birebana n’ubutunzi. Yaravuze ati: “Kugirana ubucuti na Yehova ni byo by’ingenzi cyane kuruta kugira amafaranga menshi. Umujura ashobora kukwiba amafaranga, ariko nta muntu ushobora kukwaka ubucuti ufitanye na Yehova. Ntimugahangayikishwe n’icyo muzarya, cyangwa icyo muzanywa n’icyo muzambara. Mwitegereze inyoni. Buri gihe Imana iziha ibyokurya bihagije. Guhangayika ntibishobora kubongerera umunsi n’umwe wo kubaho. Mwibuke ko Yehova azi ibyo mukeneye byose.”

Abo bantu ntibari barigeze bumva umuntu uvuga nka Yesu. Abayobozi b’amadini ntibari barigeze babigisha ibyo bintu. Kuki Yesu yari umwigisha mwiza? Ni ukubera ko ibyo yigishaga byose byavaga kuri Yehova.

“Mwemere kuba abigishwa banjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure.”​—Matayo 11:29

Ibibazo: Twakora iki ngo tube incuti za Yehova? Yehova ashaka ko ufata abandi ute?

Matayo 4:24–5:48; 6:19-34; 7:28, 29; Luka 6:17-31

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze