ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 100 p. 232-p. 233 par. 2
  • Pawulo na Timoteyo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Pawulo na Timoteyo
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Timoteyo yari yiteguye kandi afite ubushake bwo gukorera abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Timoteyo yifuzaga gufasha abantu
    Jya wigisha abana bawe
  • Timoteyo—“Umwana Wanjye Nyakuri Nibyariye mu byo Kwizera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • “Umwana wanjye mu Mwami, uwo nkunda kandi w’indahemuka”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 100 p. 232-p. 233 par. 2
Pawulo, Silasi na Timoteyo

IGICE CYA 100

Pawulo na Timoteyo

Enise, Loyisi na Timoteyo akiri umwana

Timoteyo yari umuvandimwe ukiri muto wo mu itorero ry’i Lusitira. Papa we yari Umugiriki, mama we akaba Umuyahudikazi. Mama we witwaga Enise na nyirakuru witwaga Loyisi, bamwigishije ibyerekeye Yehova kuva akiri umwana.

Igihe Pawulo yageraga i Lusitira mu rugendo rwe rwa kabiri, yabonye ko Timoteyo yakundaga abavandimwe kandi ko yifuzaga kubafasha. Pawulo yasabye Timoteyo ngo bajyane mu rugendo rwo kubwiriza. Yatoje Timoteyo kubwiriza neza ubutumwa bwiza no kwigisha.

Umwuka wera wayoboraga Pawulo na Timoteyo aho bajyaga hose. Igihe kimwe ari nijoro, Pawulo yabonye mu iyerekwa umuntu wamusabaga ngo ajye i Makedoniya kubafasha. Pawulo, Timoteyo, Silasi na Luka bagiye kuhabwiriza no kuhashinga amatorero.

Abagabo n’abagore benshi bo mu mujyi wa Tesalonike muri Makedoniya, bahindutse Abakristo. Icyakora hari Abayahudi bagiriye ishyari Pawulo n’abo bari kumwe. Bashutse abantu bishyira hamwe, maze bakurubana abo bavandimwe babashyira abayobozi b’umujyi. Barasakuzaga bati: “Aba bagabo barwanya ubutegetsi bw’Abaroma.” Muri iryo joro, Pawulo na Timoteyo bahungiye i Beroya kubera ko bari bagiye kubagirira nabi.

Abantu b’i Beroya bifuzaga kumenya ukuri, kandi Abayahudi n’Abagiriki bahabaga bizeye Yesu. Ariko Abayahudi b’i Tesalonike baje kuhateza akavuyo maze Pawulo ahungira muri Atene. Timoteyo na Silasi bo bagumye i Beroya kugira ngo batere inkunga abavandimwe. Nyuma y’igihe, Pawulo yasabye Timoteyo gusubira i Tesalonike kugira ngo afashe abavandimwe baho batotezwaga cyane. Nyuma yaho, Pawulo yoherezaga Timoteyo gusura amatorero atandukanye kugira ngo ayatere inkunga.

Intumwa Pawulo ari kubwira Timoteyo ibyo yandika mu gihe we afunzwe aboheshejwe umunyururu wamuhuzaga n’uwabaga amurinze

Pawulo yabwiye Timoteyo ati: “Abashaka gukorera Yehova bazatotezwa.” Timoteyo na we yaratotejwe kandi afungwa azira ukwizera kwe. Ariko yari yishimye kuko yakomeje kubera Yehova indahemuka.

Pawulo yabwiye Abafilipi ati: “Nzaboherereza Timoteyo. Azabigisha uko abagaragu ba Yehova bakwiriye kubaho kandi abatoze kubwiriza.” Pawulo yari yizeye ko Timoteyo azasohoza neza iyo nshingano. Bamaze imyaka myinshi bafatanya gukorera Yehova kandi bari incuti magara.

“Nta wundi mfite umeze nka we, uzita by’ukuri ku byo mukeneye. Abandi bose baba bahangayikishijwe n’inyungu zabo, aho guhangayikishwa n’inyungu za Yesu Kristo.”​—Abafilipi 2:20, 21

Ibibazo: Timoteyo yari nde? Kuki Pawulo na Timoteyo bari incuti magara?

Ibyakozwe 16:1-12; 17:1-15; Abafilipi 2:19-22; 2 Timoteyo 1:1-5; 3:12, 14, 15; Abaheburayo 13:23

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze