Indirimbo ya 50
Urugero mu birebana no kugaragaza urukundo
Igicapye
1. Imana yacu ni yo yaduhaye
Twe twese,
N’abandi,
Urugero ngo tuyoborwe na rwo,
Ngo tutagwa,
Ngo tutagwa.
Dukurikire inzira y’Imana;
Ni yo y’ukuri, n’imirimo myiza;
Inzira nziza y’amahoro menshi,
N’urukundo;
Ni yo rukundo.
2. Nitwigana Yah, urukundo rwacu
Rw’ukuri,
By’ukuri;
Ruzarushaho kwiyongera cyane
Muri byose,
Muri byose;
Ruzadufasha kubabarirana,
Ruzadufasha kugira impuhwe,
Ruzadutoza imico ya
Data, N’urukundo
Rwa kivandimwe.
3. Tuzakorera Yehova Imana
Iteka,
Iteka.
Twumvira cyane Yah tumusingiza,
Turirimba,
Turirimba.
Nidutangaze izina rye ryera,
Dusobanure ukuri kwe neza.
Umurimo we urangwe iteka
N’urukundo,
N’urukundo rwe.
(Reba nanone Rom 12:10; Efe 4:3; 2 Pet 1:7.)