INDIRIMBO YA 45
Ibyo umutima wanjye utekereza
Igicapye
1. Ibyo mu mutima wanjye,
Ibyo mpora ntekereza,
Mwami nibigushimishe,
Njye nguma mu nzira yawe.
Nintagoheka nijoro,
Hari ibindemereye,
Nzajya nibwira ibyawe,
Bihora bikiranuka.
2. Ibintu by’ukuri byose
Ibikorwa byiza byose,
N’ibivugwa neza byose,
Ni byo bimpa amahoro.
Nkunda ibyo utwigisha,
Mbiha agaciro kenshi.
Nzajya mbitekerezaho,
Mbihorane ku mutima.
(Reba nanone Zab 49:3; 63:6; 139:17, 23; Fili 4:7, 8; 1 Tim 4:15.)