INDIRIMBO YA 62
Indirimbo nshya
Igicapye
1. Muririmbire Yehova mumusingiza.
Mubwire abantu ibyo azakora.
Mumusingize kuko akomeye cyane.
Imanza ze zose zirakiranuka.
(INYIKIRIZO)
Ririmba! Iyo ndirimbo nshya.
Singiza Yehova Umwami.
2. Murangurure muririmbire Imana;
Nimuyisingize ku bw’izina ryayo.
Nimwifatanye n’abandi muyisingize.
Inanga n’impanda nibirangurure.
(INYIKIRIZO)
Ririmba! Iyo ndirimbo nshya.
Singiza Yehova Umwami.
3. Ibyo mu nyanja byose nibimusingize.
Ibyaremwe byose nibimusingize.
Ubu butaka n’imigezi nibyishime.
Imisozi yose na yo niririmbe.
(INYIKIRIZO)
Ririmba! Iyo ndirimbo nshya.
Singiza Yehova Umwami.