ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 76
  • Kuki dukwiriye kujya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki dukwiriye kujya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ku Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?
  • Kuki ukwiriye kujya mu materaniro?
  • Amateraniro y’Abahamya ba Yehova yagufasha ate?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ni ho dusengera Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Aho duteranira
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Kuki twagombye kujya mu materaniro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 76
Umusore urimo kwitegereza abantu mu Nzu y’Ubwami

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki dukwiriye kujya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami?

Inshuro ebyiri mu cyumweru, Abahamya ba Yehova bagira amateraniro abera ku Nzu y’Ubwami. Hakorerwa iki, kandi se ni iki wakora ngo kujya mu materaniro bikugirire akamaro?

  • Ku Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?

  • Kuki ukwiriye kujya mu materaniro?

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Ku Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?

Ku Nzu y’Ubwami, hahurira abantu baje kwiga Bibiliya no kumenya uko bakurikiza ibiyirimo. Amateraniro ahabera nawe ashobora kugufasha:

  • kumenya ukuri ku byerekeye Imana.

  • gusobanukirwa ibibera ku isi muri iki gihe.

  • kurushaho kuba umuntu mwiza.

  • kubona inshuti nziza.

Ese wari ubizi? Ahabera amateraniro y’Abahamya ba Yehova, hitwa Inzu y’Ubwami kubera ko inyigisho zihatangirwa zibanda ku Bwami bw’Imana.—Matayo 6:9, 10; 24:14; Luka 4:43.

Kuki ukwiriye kujya mu materaniro?

Ibyo uhigira bizagufasha. Amahame yo muri Bibiliya uzigira mu materaniro y’Abahamya ba Yehova azatuma ‘uronka ubwenge’ (Imigani 4:5). Ibyo bisobanura ko Bibiliya ishobora kugufasha gufata imyanzuro myiza mu buzima. Nanone yagufasha kumenya ibisubizo by’ibibazo bikomeye, nk’ibi ngo:

  • Intego y’ubuzima ni iyihe?

  • Ese Imana ni yo iduteza imibabaro?

  • Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

Dore ingero nke z’ibintu twigira mu materaniro aba mu mpera z’icyumweru:

  • Kuki tugomba kuyoborwa na Bibiliya?

  • Ni hehe wabona ubufasha mu gihe cy’amakuba?

  • Icyo Ubwami bw’Imana budukorera muri iki gihe.

“Hari igihe umwana twigana yaje mu materaniro, maze yicarana n’abagize umuryango wange, tukajya tumwereka mu bitabo twarimo dukoresha. Amateraniro arangiye yambwiye ukuntu yashimishijwe n’ibitekerezo abateranye batangaga. Nanone yavuze ko mu rusengero rwabo batagira ibitabo by’imfashanyigisho nk’ibyacu.”​—Brenda.

Ese wari ubizi? Kwinjira mu Nzu y’Ubwami ni ubuntu kandi nta maturo yakwa.

Abo uzahasanga bazagutera inkunga. Bibiliya ivuga ko imwe mu mpamvu Abakristo bateranira hamwe, ari ukugira ngo ‘baterane inkunga’ (Abaheburayo 10:24, 25). Abantu dusanga mu materaniro baba ari inshuti nziza, kubera ko bashyira Imana na bagenzi babo mu mwanya wa mbere aho kurangwa n’ubwikunde.

“Umunsi urangira numva naniwe cyane, ariko iyo ngeze mu Nzu y’Ubwami ngahura n’abandi numva ngize imbaraga. Iyo mvuye mu materaniro, ntaha nishimye niteguye guhangana n’undi munsi.”​—Elisa.

Ese wari ubizi? Hirya no hino ku isi hari amatorero y’Abahamya ba Yehova asaga 120.000, bateranira mu Mazu y’Ubwami arenga 60.000. Buri mwaka hubakwa Amazu y’Ubwami agera ku 1.500, kugira ngo umubare w’abaterana badasiba kwiyongera babone aho bateranira.a

Icyo bagenzi bawe babivugaho

Jessica

“Nkiri mu mashuri yisumbuye, natumiye umwana twiganaga mu materaniro; yatangajwe n’ukuntu abantu b’ingeri zose bigira Bibiliya hamwe. Vuba aha natumiye umukoresha wange aza mu materaniro. Yishimiye uburyo dukoresha Bibiliya cyane. Kubona ukuntu yakunze amateraniro yacu, byatumye ndushaho kuyaha agaciro.”—Jessica.

Timothy

“Niboneye ko amateraniro atuma nibagirwa imihangayiko ya buri munsi. Twiga uko twagira ubuzima bufite intego, uko twaba abantu beza n’ibindi. Buri gihe mva ku Nzu y’Ubwami mfite imbaraga kandi nishimye.”—Timothy.

Jacob

“Hari umugabo natumiye mu materaniro wavuze ati: ‘Nta kindi cyari cyanzanye mu materaniro yanyu kitari ukujora imyizerere yanyu. Ariko byarangiye mbonye ko ari ge wayobye.’ Nanone yatangajwe no kubona ukuntu Abahamya ba Yehova bakundana. Yaravuze ati: ‘Nubwo ari ubwa mbere duhuye, mwamfashe nk’aho twari dusanzwe tuziranye.’”​—Jacob.

Madison

“Hari igihe nibwira nti ‘amateraniro ararangira mpita ntaha.’ Ariko iyo amateraniro atagiye simenya aho icyo gitekerezo giciye. Iyo amateraniro arangiye ntangira kwiganirira n’abantu, sinongere gutekereza ibyo gutaha. Iyo amateraniro atabaho, sinari kugira inshuti nziza nk’izo mfite ubu.”—Madison.

a Niba wifuza kumenya aho amateraniro abera, jya ahanditse ngo “Amateraniro y’Abahamya ba Yehova,” ukande ahanditse ngo “Shakisha aho abera hafi y’iwanyu.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze