-
4-A Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isiImfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana
-
-
4-A
Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi
Uko ibivugwa mu Mavanjiri ane bikurikirana hakurikijwe igihe byabereye
Imbonerahamwe zikurikira zifite amakarita bijyanye agaragaza ingendo Yesu yakoze n’aho yagiye abwiriza. Utwambi turi ku makarita ntitugaragaza inzira nyayo Yesu yaciyemo, ahubwo tugaragaza icyerekezo. Akamenyesto “ah.” gasobanura “ahagana.”
Kugeza ku murimo wa Yesu
IGIHE
AHANTU
IBYABAYE
MATAYO
MARIKO
LUKA
YOHANA
3 M.Y.
Yerusalemu, mu rusengero
Marayika Gaburiyeli ahanurira Zekariya ivuka rya Yohana Umubatiza
ah. 2 M.Y.
Nazareti; Yudaya
Marayika Gaburiyeli ahanurira Mariya ko azabyara Yesu; ajya gusura Elizabeti
2 M.Y.
Imisozi y’i Yudaya
Yohana Umubatiza avuka akanitwa izina; Zekariya ahanura; Yohana mu butayu
2 M.Y., ah. 1 Ukw.
Betelehemu
Ivuka rya Yesu “Jambo aba umubiri”
Hafi y’i Betelehemu, Betelehemu
Umumarayika atangariza abashumba ubutumwa bwiza; abamarayika basingiza Imana; abashumba basura uruhinja
Betelehemu; Yerusalemu
Yesu akebwa (ku munsi wa 8); ababyeyi be bamujyana mu rusengero (nyuma y’iminsi 40)
1 M.Y. cg 1 N.Y.
Yerusalemu; Betelehemu; Egiputa; Nazareti
Asurwa n’abaragurisha inyenyeri; umuryango we uhungira muri Egiputa; Herode yica abana; umuryango we uva muri Egiputa ugatura i Nazareti
12, Pasika
Yerusalemu
Yesu afite imyaka cumi n’ibiri ajya mu rusengero akabaza ibibazo abigisha
Nazareti
Asubira i Nazareti; agakomeza kugandukira ababyeyi; yiga ububaji; Mariya arera abandi bahungu bane, n’abakobwa (Mt 13:55, 56; Mr 6:3)
29, ku muhindo
Ubutayu, Uruzi rwa Yorodani
Yohana Umubatiza atangira umurimo we
-
-
4-B Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu—Intangiriro y’umurimo wa YesuImfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana
-
-
4-B
Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu—Intangiriro y’umurimo wa Yesu
IGIHE
AHANTU
IBYABAYE
MATAYO
MARIKO
LUKA
YOHANA
29, ku muhindo
Uruzi rwa Yorodani, i Betaniya cg hafi yaho hakurya ya Yorodani
Yesu abatizwa agasukwaho umwuka; Yehova amwita Umwana we, akavuga ko amwemera
Ubutayu bwa Yudaya
Yesu ageragezwa na Satani
Betaniya hakurya ya Yorodani
Yohana Umubatiza ahamya Yesu, avuga ko ari Umwana w’intama w’Imana; abigishwa ba mbere bakurikira Yesu
Kana y’i Galilaya; Kaperinawumu
Igitangaza cya 1 cya Yesu mu bukwe, ahindura amazi divayi; ajya i Kaperinawumu
30, Pasika
Yerusalemu
Yeza urusengero
Aganira na Nikodemu
Yudaya; Ayinoni
ajya i Yudaya, abigishwa be babatiza; ubuhamya bwa nyuma bwa Yohana ku byerekeye Yesu
Tiberiya, Yudaya
Yohana afungwa; Yesu ajya i Galilaya
Sukara, muri Samariya
Yesu yigisha Abasamariya mu nzira ajya i Galilaya
Ubutayu bwa Yudaya
-
-
4-C Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo ukomeye Yesu yakoreye muri Galilaya (Igice cya 1)Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana
-
-
4-C
Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo ukomeye Yesu yakoreye muri Galilaya (Igice cya 1)
IGIHE
AHANTU
IBYABAYE
MATAYO
MARIKO
LUKA
YOHANA
30
Galilaya
Abanza gutangaza ati “ubwami bwo mu ijuru buri hafi”
Kana; Nazareti; Kaperinawumu
Akiza umwana w’umutware; asoma mu muzingo wa Yesaya; ajya i Kaperinawumu
Inyanja ya Galilaya, hafi y’i Kaperinawumu
Ahamagara abigishwa bane: Simoni na Andereya, Yakobo na Yohana
Kaperinawumu
Akiza nyirabukwe wa Petero n’abandi
Galilaya
Ajya i Galilaya bwa 1 ari kumwe n’abigishwa
Akiza umubembe; abantu bakamukurikira
Kaperinawumu
Akiza ikimuga
Ahamagara Matayo; asangira n’abakoresha b’ikoro; ikibazo cyo kwiyiriza ubusa
Yudaya
Abwiriza mu masinagogi
31, Pasika
Yerusalemu
Akiza umuntu i Betesida; Abayahudi bashaka kumwica
Agaruka avuye i Yerusalemu (?)
Abigishwa baca amahundo ku Isabato; Yesu “Umwami w’Isabato”
Galilaya; Inyanja ya Galilaya
Akiza ukuboko k’umuntu ku Isabato; abantu bamukurikira agakiza abandi benshi
Msz. hafi y’i Kaperinawumu
Atoranya intumwa 12
Hafi y’i Kaperinawumu
Ikibwiriza cyo ku Musozi
Kaperinawumu
Akiza umugaragu w’umutware w’abasirikare
Nayini
Azura umwana w’umupfakazi
Tiberiyo; Galilaya (Nayini cyangwa hafi yaho)
Yohana atuma abigishwa be kuri Yesu; ukuri guhishurirwa abana bato
Galilaya (Nayini cyangwa hafi yaho)
Umugore w’umunyabyaha asuka amavuta ku birenge bye; umugani w’abarimo umwenda
Galilaya
Urugendo rwa 2 rwo kubwiriza, we n’intumwa
Yirukana abadayimoni; icyaha kitababarirwa
Abima ikimenyetso, akabaha icya Yona
Nyina na barumuna be baza; avuga ko abigishwa be ari bo bavandimwe be
-
-
4-D Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo ukomeye Yesu yakoreye muri Galilaya (Igice cya 2)Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana
-
-
4-D
Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo ukomeye Yesu yakoreye muri Galilaya (Igice cya 2)
IGIHE
AHANTU
IBYABAYE
MATAYO
MARIKO
LUKA
YOHANA
31 cg 32
Akarere ka Kaperinawumu
Yesu akoresha imigani yerekeye Ubwami
Inyanja ya Galilaya
Aturisha umuyaga ari mu bwato
Akarere ka Gadara
Yohereza abadayimoni mu ngurube
Birashoboka ko ari i Kaperinawumu
Akiza umugore wavaga amaraso; azura umukobwa wa Yayiro
Kaperinawumu (?)
Akiza impumyi n’ikiragi
Nazareti
Nazareti Bongera kwanga kumwemera
Galilaya
Urugendo rwa gatatu yakoreye i Galilaya, yagura umurimo, akohereza intumwa
Tiberiya
Herode aca igihanga Yohana Umubatiza; aterwa ubwoba na Yesu
32, Pasika yegereje (Yh 6:4)
Kaperinawumu (?); R. Ras. bw’inyanja ya Galilaya
Intumwa zigaruka zivuye kubwiriza; agaburira abantu 5.000
R. Ras. bw’inyanja ya Galilaya; Genesareti
Bashaka kwimika Yesu; agenda hejuru y’inyanja; akiza benshi
Kaperinawumu
Avuga ko ari “umugati utanga ubuzima;” abigishwa benshi basubira inyuma
32, nyuma ya Pasika
Wenda ni i Kaperinawumu
Ashyira ahabona imigenzo y’abantu
Foyinike; Dekapoli
Akiza umwana w’umugore w’Umunyafoyinike; agaburira abantu 4.000
Magadani
Abima ikimenyetso, akabaha icya Yona
-
-
4-E Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo ukomeye Yesu yakoreye muri Galilaya (Igice cya 3) n’i YudayaImfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana
-
-
4-E
Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo ukomeye Yesu yakoreye muri Galilaya (Igice cya 3) n’i Yudaya
IGIHE
AHANTU
IBYABAYE
MATAYO
MARIKO
LUKA
YOHANA
32, nyuma ya Pasika
Inyanja ya Galilaya; Betsayida
Ari mu bwato bwajyaga i Betsayida, ababwira kwirinda umusemburo w’Abafarisayo; ahumura impumyi
Kayisariya ya Filipo
Imfunguzo z’Ubwami; ahanura ko azapfa, akazuka
Wenda ku Msz. Herumoni
Ahindura isura; Yehova avuga
Kayisariya ya Filipo
Akiza umwana wafashwe n’amadayimoni
Galilaya
Yongera guhanura iby’urupfu rwe
Kaperinawumu
Yishyura igiceri akuye mu munwa w’ifi
Umukuru kuruta abandi mu Bwami; umugani w’intama yazimiye n’umugaragu utababarira
Galilaya na Samariya
Ajya i Yerusalemu, asaba abigishwa gusiga byose ku bw’inyungu z’Ubwami
Umurimo Yesu yakoreye muri Yudaya nyuma yaho
IGIHE
AHANTU
IBYABAYE
MATAYO
MARIKO
LUKA
YOHANA
32, Iminsi Mikuru y’Ingando
Yerusalemu
Yigishiza mu minsi mikuru; bohereza abantu bo kumufata
Avuga ati “ndi umucyo w’isi;” ahumura impumyi
Birashoboka ko ari i Yudaya
Yohereza abigishwa 70; bagaruka bishimye
Yudaya; Betaniya
Umugani w’Umusamariya mwiza; ajya kwa Marita na Mariya
Birashoboka ko ari i Yudaya
Yongera kwigisha isengesho ntangarugero; gukomeza gusaba incuti
Yirukana abadayimoni; yongera gutanga ikimenyetso cya Yona
Asangira n’Umufarisayo; yamagana uburyarya bw’Abafarisayo
Imigani: umukire w’umupfapfa n’igisonga cyizerwa
Akiza ku Isabato umugore wahetamye; akabuto ka sinapi n’imigani y’umusemburo
32, Umunsi Mukuru wo Gutaha Urusengero
Yerusalemu
Umwungeri mwiza n’urugo rw’intama; Abayahudi bashaka kumutera amabuye; ajya i Betaniya hakurya ya Yorodani
-
-
4-F Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo Yesu yakoreye mu burasirazuba bwa Yorodani nyuma yahoImfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana
-
-
4-F
Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo yakoreye mu burasirazuba bwa Yorodani nyuma yaho
IGIHE
AHANTU
IBYABAYE
MATAYO
MARIKO
LUKA
YOHANA
32, nyuma y’Umunsi Mukuru wo Gutaha Urusengero
Betaniya hakurya ya Yorodani
Ajya aho Yohana yabatirizaga; benshi bizera Yesu
Pereya
Yigishiriza mu migi no mu midugudu, ajya i Yerusalemu
Abatera inkunga yo kwinjira mu irembo rifunganye; aririra Yerusalemu
Birashoboka ko ari i Pereya
Yigisha isomo ryo kwicisha bugufi; imigani: imyanya y’icyubahiro, n’abashyitsi batanze impamvu z’urwitwazo
Kubara icyo kuba umwigishwa bisaba
Imigani: intama yazimiye, igiceri cyatakaye, umwana w’ikirara
Imigani: igisonga gikiranirwa, umukire na Lazaro
Yigisha iby’ibisitaza; kubabarira no kwizera
Betaniya
Lazaro apfa akanazurwa
Yerusalemu; Efurayimu
Umugambi wo kwica Yesu; yigendera
Samariya; Galilaya
Akiza ababembe icumi, akavuga uko Ubwami bw’Imana buzaza
Samariya cyangwa Galilaya
Imigani: umupfakazi watitirizaga, Umufarisayo n’umukoresha w’ikoro
Pereya
Yigisha ibyo gushaka no gutana
Aha abana umugisha
Ikibazo cyabajijwe n’umukire; umugani w’abakozi mu ruzabibu n’umushahara ungana
Wenda ni i Pereya
Ahanura bwa 3 iby’urupfu rwe
Yakobo na Yohana basabirwa imyanya mu Bwami
Yeriko
Anyura i Yeriko; ahumura impumyi 2; asura Zakayo; umugani wa mina icumi
-
-
4-G Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo wa nyuma Yesu yakoreye i Yerusalemu (Igice cya 1)Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana
-
-
4-G
Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo wa nyuma Yesu yakoreye i Yerusalemu (Igice cya 1)
IGIHE
AHANTU
IBYABAYE
MATAYO
MARIKO
LUKA
YOHANA
8 Nisani 33
Betaniya
Yesu ahagera iminsi itandatu mbere ya Pasika
9 Nisani
Betaniya
Mariya amusukaho amavuta
Betaniya-Betifage-Yerusalemu
Yinjira muri Yerusalemu ashagawe agendera ku cyana cy’indogobe
10 Nisani
Betaniya-Yerusalemu
Avuma umutini; yongera kweza urusengero
Yerusalemu
Abakuru b’abatambyi n’abanditsi bacura umugambi wo kwica Yesu
Yehova avuga; Yesu avuga iby’urupfu rwe; Abayahudi banga kwizera Yesu bigasohoza ubuhanuzi bwa Yesaya
11 Nisani
Betaniya-Yerusalemu
Bavana isomo ku mutini wumye
Yerusalemu, urusengero
Bashidikanya ku butware bwa Kristo; umugani w’abana babiri
Imigani: abahinzi b’abicanyi, ibirori by’ubukwe
Asubiza ibibazo birebana n’Imana na Kayisari, itegeko riruta ayandi
Abaza niba Kristo ari mwene Dawidi
Yamagana abanditsi n’Abafarisayo
Yitegereza ituro ry’umupfakazi
Umusozi w’Imyelayo
Atanga ikimenyetso cy’ukuhaba kwe
Imigani: abakobwa icumi, amatalanto, intama n’ihene
12 Nisani
Yerusalemu
Abanyedini bashaka kumwica
Yuda ashakisha uko yagambanira Yesu
13 Nisani (kuwa 4 nyuma ya saa sita)
Muri Yerusalemu no hafi yaho
Bitegura Pasika ya nyuma
14 Nisani
Yerusalemu
Asangira ibya Pasika n’intumwa
Yoza ibirenge by’intumwa
-
-
4-H Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo wa nyuma Yesu yakoreye i Yerusalemu (Igice cya 2)Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana
-
-
4-H
Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo wa nyuma Yesu yakoreye i Yerusalemu (Igice cya 2)
IGIHE
AHANTU
IBYABAYE
MATAYO
MARIKO
LUKA
YOHANA
14 Nisani
Yerusalemu
Yesu avuga ko Yuda azamugambanira maze akamusohora
Atangiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (1Kr 11:23-25)
Ahanura ko Petero yari kumwihakana n’intumwa zigatatana
Abasezeranya umufasha; umuzabibu w’ukuri; itegeko ry’urukundo; isengesho rya nyuma n’intumwa
Getsemani
Agira agahinda kenshi mu busitani; Yesu agambanirwa kandi agafatwa
Yerusalemu
Aburanishwa na Ana; Kayafa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi; Petero amwihakana
Yuda wamugambaniye yimanika (Ibk 1:18,19)
Ajyanwa imbere ya Pilato, hanyuma kwa Herode; agarurwa kwa Pilato
Pilato ashaka kumurekura, Abayahudi basaba Baraba; akatirwa urwo gupfa
(ah. saa cyenda, kuwa gatanu)
Gologota
Apfira ku giti cy’umubabaro
Yerusalemu
Umurambo we uvanwa ku giti, ugahambwa
15 Nisani
Yerusalemu
Abatambyi n’Abafarisayo barindisha imva, bayishyiraho ikimenyetso
16 Nisani
Yerusalemu no mu nkengero zayo; Emawusi
Yesu azurwa; abonekera intumwa ze incuro eshanu
Nyuma ya 16 Nisani
Yerusalemu; Galilaya
Yesu Kristo akomeza kubonekera abigishwa be (1Kr 15:5-7; Ibk 1:3-8); atanga amabwiriza n’inshingano yo guhindura abigishwa
25 Iyari
Umusozi w’Imyelayo, hafi y’i Betaniya
Yesu ajyanwa mu ijuru nyuma y’iminsi 40 azutse (Ibk 1:9-12)
-