ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibihe bibi bizakurikirwa n’ibyiza
    Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Gicurasi
    • Ibihe bibi bizakurikirwa n’ibyiza

      “Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.”​—2 TIMOTEYO 3:1.

      ESE wigeze wumva cyangwa wibonera bimwe mu bintu bibabaje bivugwa hasi aha?

      ● Icyorezo cyoreka imbaga y’abantu.

      ● Inzara ihitana abantu batagira ingano.

      ● Umutingito uhitana abantu batabarika, ugasiga abandi benshi batagira aho kwikinga.

      Mu ngingo zikurikira, turasuzuma ibintu nk’ibyo birimo biba bitera abantu kwibaza byinshi. Uraza kwibonera kandi ko Bibiliya yari yarahanuye ko ibyo bintu byari kuzabaho “mu minsi y’imperuka.”a

      Icyakora, izi ngingo ntizigamije kukwemeza ko turi mu isi yuzuyemo ibibazo, kuko nawe ushobora kuba ubyibonera. Ahubwo zigamije kukwereka ko ushobora kwiringira ko igihe kizaza kizaba ari cyiza. Ziri bugaragaze ko ubuhanuzi butandatu burimo busohora, ari ikimenyetso cy’uko ‘iminsi y’imperuka’ iri hafi kurangira. Nanone, muri izo ngingo turasuzuma zimwe mu mpamvu abantu bakunze gutanga bahakana ibyo bimenyetso, kandi tubone zimwe mu mpamvu zifatika zigaragaza ko ibyiza biri imbere.

      [Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

      a Niba wifuza kumenya impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Kuki Imana ireka ibibi n’imibabaro bikabaho?,” iri ku ipaji ya 16 n’iya 17 z’iyi gazeti.

  • 1. Imitingito
    Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Gicurasi
    • 1. Imitingito

      “Hazabaho imitingito ikomeye.”​—LUKA 21:11.

      ● Akana kitwa Winnie gafite umwaka n’amezi ane, katoraguwe mu nzu yo muri Hayiti yari yasenyutse. Abanyamakuru ba televiziyo bataraga amakuru ni bo bumvise ako kana kaniha. Nubwo ako kana karusimbutse, ababyeyi bako bo bahasize ubuzima.

      NI IKI IBIBERA KU ISI BIGARAGAZA? Muri Mutarama 2010, igihe muri Hayiti habaga umutingito ufite ubukana buri ku gipimo cya 7, hapfuye abantu barenga 300.000, kandi mu kanya nk’ako guhumbya abagera kuri 1.300.000 basigara batagira aho bikinga. Nubwo uwo mutingito wo muri Hayiti wari uteye ubwoba, si wonyine wabayeho. Kuva muri Mata 2009 kugeza muri Mata 2010, ku isi hose habaye imitingito ikomeye igera kuri 18.

      IBYO ABANTU BAKUNZE KUVUGA. Imitingito irimo iba si myinshi; ahubwo ikoranabuhanga ryo muri iki gihe ni ryo rituma abantu barushaho kumenya imitingito yabaye, kurusha uko byari bimeze kera.

      ESE IBYO BAVUGA BIFITE ISHINGIRO? Tuzirikane ibi bikurikira: Bibiliya ntiyibanda ku mubare w’imitingito yari kuzaba mu minsi y’imperuka. Icyakora, ivuga ko “hirya no hino” hari kuzabaho “imitingito ikomeye,” ku buryo byari gutuma iba kimwe mu bintu by’ingenzi byari kuzaranga ibi bihe bigoye.​—Mariko 13:​8; Luka 21:​11.

      WOWE SE UBIBONA UTE? Ese nawe wiboneye ko hasigaye habaho imitingito ikomeye, nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye?

      Imitingito ishobora kuba atari cyo kimenyetso simusiga cyonyine kigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka. Icyakora, iyo mitingito ni bumwe mu buhanuzi busohora muri iki gihe. Reka dusuzume ubuhanuzi bwa kabiri.

      [Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]

      “Twe [abahanga mu by’ubumenyi bw’isi] tuyita imitingito ikomeye, naho abandi bose bakayita ibyago.”​—KEN HUDNUT, IKIGO CYO MURI AMERIKA GIKORA UBUSHAKASHATSI KU MITERERE Y’ICYO GIHUGU.

      [Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]

      © William Daniels/Panos Pictures

  • 2. Inzara
    Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Gicurasi
    • 2. Inzara

      ‘Hazabaho inzara.’​—MARIKO 13:8.

      ● Umugabo umwe yagize atya asuhukira mu mudugudu wa Quaratadji muri Nijeri. Babyara b’uwo mugabo, barumuna be na bashiki be na bo bagiye mu mugi baturutse iyo mu giturage, bahunga inzara. Uwo mugabo yari aryamye ku mukeka nta wundi bari kumwe. Kuki atari kumwe n’umuryango we? Sidi, umukuru w’uwo mudugudu yimukiyemo, yaravuze ati “ni ukubera ko adashobora gutunga [abagize umuryango we], kandi akaba atakwihanganira gukomeza kubareba mu maso.”

      NI IKI IBIBERA KU ISI BIGARAGAZA? Ku isi hose, hafi umuntu umwe kuri barindwi ntabona ibyokurya bihagije buri munsi. Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ho, uwo mubare urakabije kuko umuntu umwe kuri batatu aba afite inzara yamubayeho akarande. Kugira ngo twiyumvishe neza iyo mibare, reka dufate urugero rw’umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’umwana. Niba uwo muryango ufite ibyokurya byahaza abantu babiri, ubwo ni nde utari burye? Ese ni umugabo, ni umugore se cyangwa ni umwana? Uwo ni umwanzuro abagize imiryango nk’iyo baba bagomba gufata buri munsi.

      IBYO ABANTU BAKUNZE KUVUGA. Imyaka yera ku isi irahagije ku buryo buri wese yabona ibimutunga. Icy’ingenzi ni uko umutungo kamere w’isi usaranganywa neza.

      ESE IBYO BAVUGA BIFITE ISHINGIRO? Ni iby’ukuri ko muri iki gihe abahinzi bashobora kweza byinshi, kandi bakaba bashobora kubigeza hirya no hino kuruta uko byari bimeze mbere hose. Kandi koko, abategetsi bagombye kuba bafite ubushobozi bwo gukoresha neza imyaka yera ku isi, kugira ngo bakemure ikibazo cy’inzara. Icyakora nubwo bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo babigerageza, nta cyo bagezeho.

      WOWE SE UBIBONA UTE? Ese amagambo yo muri Mariko 13:​8, arimo arasohozwa? Ese nubwo ikoranabuhanga ryateye imbere, abatuye isi yose bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa?

      Akenshi imitingito n’inzara bibanziriza ibibazo biterwa n’ikindi kintu kiranga iminsi y’imperuka.

      [Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

      “Abana barenga kimwe cya gatatu cy’abicwa n’umusonga, impiswi n’izindi ndwara bashoboraga kurokoka iyo baza kuba barya neza.”​—ANN M. VENEMAN, WARI UMUYOBOZI W’ISHAMI RY’UMURYANGO W’ABIBUMBYE RYITA KU BANA.

      [Aho ifoto yo ku ipaji ya 5 yavuye]

      © Paul Lowe/Panos Pictures

  • 3. Indwara
    Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Gicurasi
    • 3. Indwara

      “Abantu . . . bazarwara indwara zikaze.”​—LUKA 21:11, Contemporary English Version.

      ● Bonzali, umukozi ushinzwe ubuzima mu gihugu cyo muri Afurika cyazahajwe n’intambara y’abenegihugu, yakoze uko ashoboye kose kugira ngo avure abakozi bo mu mugi yari atuyemo bakoraga mu birombe, bakaba barimo bicwa n’indwara iterwa na virusi yitiriwe Marburg.a Yitabaje abayobozi bo mu wundi mugi munini, ariko ntibagira icyo bamumarira. Hashize amezi ane, abaganga barahageze ariko basanga na we amaze gupfa. Yari yarandujwe iyo ndwara n’abo bantu yageragezaga kuvura bakoraga mu birombe.

      NI IKI IBIBERA KU ISI BIGARAGAZA? Indwara zifata imyanya y’ubuhumekero (urugero nk’umusonga), indwara z’impiswi, sida, igituntu na malariya, ziri mu ndwara zugarije abantu. Mu mwaka wa 2004, ubwo bwoko butanu bw’indwara bwahitanye abantu bagera kuri 10.700.000. Ibyo byumvikanisha ko muri uwo mwaka wose, izo ndwara zahitanaga umuntu umwe mu masegonda agera hafi kuri atatu.

      IBYO ABANTU BAKUNZE KUVUGA. Uko abatuye isi bagenda biyongera ni ko n’indwara zigenda ziyongera, kandi ni na ko abandura barushaho kuba benshi.

      ESE IBYO BAVUGA BIFITE ISHINGIRO? Abatuye isi bariyongereye cyane, ariko n’ubushobozi bwo gusuzuma indwara, kuzirwanya no kuzivura buriyongera. Ku bw’ibyo se, indwara zugarije abantu ntizagombye kugabanuka? Ibirimo biba bigaragaza ko atari ko bimeze.

      WOWE SE UBIBONA UTE? Ese ubona ko abantu bugarijwe n’ibyorezo by’indwara, nk’uko Bibiliya yabihanuye?

      Imitingito, inzara n’indwara bifite ubushobozi bwo guhitana abantu batagira ingano. Abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bagirirwa nabi na bagenzi babo, abenshi muri bo bagahohoterwa n’abagombye kubarinda. Reka dusuzume icyo ubuhanuzi bwa Bibiliya bwari bwarabivuzeho.

      [Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

      a Virusi itera iyo ndwara ifitanye isano na virusi ya Ebola.

      [Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

      “Kuribwa n’intare cyangwa ikindi kintu biba biteye ubwoba cyane; ni na ko bimera iyo umungwa n’indwara kandi ukabona abagukikije bose na bo ari uko.”​—UMUHANGA MU KURWANYA IBYOREZO BY’INDWARA WITWA MICHAEL OSTERHOLM.

      [Aho ifoto yo ku ipaji ya 6 yavuye]

      © William Daniels/Panos Pictures

  • 4. Abantu ntibagikunda ababo
    Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Gicurasi
    • 4. Abantu ntibagikunda ababo

      “Abantu bazaba . . . badakunda ababo.”​—2 TIMOTEYO 3:1-3.

      ● Chris akorera itsinda ryo mu Majyaruguru ya Pays de Galles ryita ku birebana n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Yaravuze ati “ndibuka ko hari umugore waje yakubiswe cyane, ku buryo namurebye nkamuyoberwa. Abandi bagore bo baba bahungabanye cyane, ku buryo tuvugana bareba hasi.”

      NI IKI IBIBERA KU ISI BIGARAGAZA? Mu gihugu kimwe cyo muri Afurika, hafi umugore umwe kuri batatu aba yarafashwe ku ngufu akiri umwana. Ubushakashatsi bwakozwe muri icyo gihugu bwagaragaje ko abagabo barenga kimwe cya gatatu, bumva ko gukubita umugore nta cyo bitwaye. Icyakora, abagore si bo bonyine bibasirwa n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Urugero, muri Kanada abagabo bagera kuri batatu ku icumi, bagiye bakubitwa n’abagore babo cyangwa bakabahohotera.

      IBYO ABANTU BAKUNZE KUVUGA. Urugomo rwo mu ngo rwahozeho, ahubwo muri iki gihe kururwanya byarahagurukiwe kurusha kera.

      ESE IBYO BAVUGA BIFITE ISHINGIRO? Ni iby’ukuri ko mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyahagurukiwe. Ariko se kuba icyo kibazo cyarahagurukiwe, byatumye ihohoterwa rikorerwa mu ngo rigabanuka? Si ko byagenze. Ahubwo kuba abantu badakunda ababo bisigaye byogeye kurusha mbere hose.

      WOWE SE UBIBONA UTE? Ese ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:​1-3 birimo birasohora? Ese wemera ko abantu benshi batagikunda abagize imiryango yabo, nubwo ari ko byagombye kugenda?

      Ubuhanuzi bwa gatanu burimo busohora, ni ubwerekeye iyi si dutuye. Nimucyo dusuzume icyo Bibiliya ibuvugaho.

      [Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]

      “Abantu basigaye bemera ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ari kimwe mu byaha byogeye, ariko bidakunze kuvugwa. Ugereranyije, umugore ajya kumenyesha abapolisi ko yahohotewe n’uwo bashakanye, ari uko amaze guhohoterwa incuro 35.”​—UMUVUGIZI W’URWEGO RUSHINZWE KWAKIRA KURI TELEFONI IBIBAZO BY’ABANTU BAHOHOTERWA MURI PAYS DE GALLES.

  • 5. Kurimbura isi
    Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Gicurasi
    • 5. Kurimbura isi

      ‘[Imana] izarimbura abarimbura isi.’​—IBYAHISHUWE 11:​18.

      ● Uwitwa Pirri arangura inzoga zikozwe mu mikindo mu mudugudu wa Kpor wo muri Nijeriya. Kuba amariba ya peteroli yo mu karere ka Delta du Niger yaratobotse, byahungabanyije akazi ke. Yaravuze ati “peteroli yatwiciye amafi, yica uruhu rwacu kandi ihumanya amazi y’imigezi. Ubu ubuzima bwarahagaze!”

      NI IKI IBIBERA KU ISI BIGARAGAZA? Dukurikije ibyo impuguke zimwe na zimwe zivuga, buri mwaka ibishingwe bingana na toni miriyoni esheshatu n’igice bijugunywa mu nyanja. Ibigera kuri kimwe cya kabiri cyabyo biba ari plasitiki, kandi biba bizakomeza kureremba hejuru y’amazi mu gihe cy’imyaka myinshi mbere y’uko bishanguka. Uretse kuba abantu bahumanya isi, banakoresha umutungo kamere wayo birenze urugero. Ubushakashatsi bwagaragaje ko isi iba ikeneye igihe cy’umwaka n’amezi atanu, kugira ngo isubirane umutungo kamere abantu baba barakoresheje mu gihe cy’umwaka. Hari ikinyamakuru cyo muri Ositaraliya cyagize kiti “abantu bakomeje kwiyongera kandi bagakomeza gukoresha umutungo kamere nk’uko bawukoresha, twazakenera kuba ahantu hangana n’imibumbe ibiri y’isi, mu mwaka wa 2035.”​—Sydney Morning Herald.

      IBYO ABANTU BAKUNZE KUVUGA. Abantu ni abanyabwenge cyane, kandi bashobora gukemura ibyo bibazo, bityo bakarokora isi.

      ESE IBYO BAVUGA BIFITE ISHINGIRO? Abantu benshi b’inkwakuzi ndetse n’imiryango myinshi, bafashije abantu kumva ko ibidukikije birimo byangirika. Nyamara isi ikomeje guhumanywa bikabije.

      WOWE SE UBIBONA UTE? Ese ubona ari ngombwa ko Imana igira icyo ikora, ikarokora uyu umubumbe wacu nk’uko yabisezeranyije?

      Uretse ubwo buhanuzi butanu tumaze gusuzuma, Bibiliya yari yaranahanuye ko hari ibintu byiza byari kuzabaho mu minsi y’imperuka. Reka turebe kimwe muri byo kivugwa mu buhanuzi bwa gatandatu.

      [Amagambo yatsindagirijwe ku ipaji ya 8]

      “Numva meze nk’umuntu wiberaga muri paradizo, yajya kubona akabona atuye mu kimpoteri cy’imyanda y’uburozi.”​—ERIN TAMBER, UMUTURAGE UTUYE KU NKENGERO Z’INYANJA MURI AMERIKA, AVUGA IBIREBANA N’INGARUKA ZO GUTOBOKA KW’IRIBA RYA PETEROLI MU KIGOBE CYA MEGIZIKE MU WA 2010.

      [Agasanduku ko ku ipaji ya 8]

      Ese Imana ni yo iteza imibabaro?

      Ese kuba Bibiliya yarahanuye ko hari kuzabaho ibintu bibi tubona muri iki igihe, byaba byumvikanisha ko Imana ari yo yabiteje? Ese yaba ari yo idutera imibabaro? Ushobora kubona ibisubizo bikunyuze by’ibyo bibazo mu gice cya 11 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

      [Aho ifoto yo ku ipaji ya 8 yavuye]

      U.S. Coast Guard photo

  • 6. Umurimo wo kubwiriza ku isi hose
    Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Gicurasi
    • 6. Umurimo wo kubwiriza ku isi hose

      “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe.”​—MATAYO 24:​14.

      ● Vaiatea aba mu kirwa cyitaruye cyo mu nyanja ya Pasifika, kikaba ari kimwe mu birwa bya Tuamotu. Nubwo Tuamotu igizwe n’uturwa tugera hafi kuri 80, turi ku buso bwa kirometero kare 802.900, ituwe n’abaturage bagera ku 16.000. Nyamara Vaiatea n’abaturanyi be basuwe n’Abahamya ba Yehova. Kubera iki? Ni uko Abahamya bifuza kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku bantu bose, aho baba batuye hose.

      NI IKI IBIBERA KU ISI BIGARAGAZA? Ubutumwa bw’Ubwami burabwirizwa ku isi hose. Mu mwaka wa 2010 honyine, Abahamya ba Yehova bamaze amasaha arenga miriyari imwe na miriyoni magana atandatu babwiriza ubutumwa bwiza mu bihugu 236. Ugereranyije, buri Muhamya yamaze iminota 30 mu murimo wo kubwiriza buri munsi. Mu myaka icumi ishize, basohoye imfashanyigisho za Bibiliya zirenga miriyari 20, baranazikwirakwiza.

      IBYO ABANTU BAKUNZE KUVUGA. Ubutumwa bwo muri Bibiliya bumaze imyaka ibarirwa mu bihumbi bubwirizwa.

      ESE IBYO BAVUGA BIFITE ISHINGIRO? Ni iby’ukuri ko hari abantu benshi babwirije ubutumwa bwo muri Bibiliya. Icyakora, abenshi babwirije igihe gito kandi babwiriza mu gace gato. Ariko Abahamya ba Yehova bo barimo barakora umurimo wo kubwiriza kuri gahunda, kandi ubwo butumwa bugera ku bantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose. Abahamya bakomeje gukora uwo murimo wo kubwiriza, nubwo barwanywa n’abategetsi b’abagome kandi b’abanyambaraga (Mariko 13:​13).a Nanone kandi, umurimo wo kubwiriza Abahamya ba Yehova bakora ntibawuhemberwa. Ahubwo batanga igihe cyabo kandi bagatanga ibitabo ku buntu. Umurimo bakora ushyigikiwe n’impano zitangwa ku bushake.

      WOWE SE UBIBONA UTE? Ese wemera ko ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ bubwirizwa ku isi hose? Ese kuba ubwo buhanuzi burimo busohora, bigaragaza ko ibyiza biri imbere?

      [Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

      a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba kaseti videwo zivuga iby’ibitotezo Abahamya ba Yehova bahuye na byo (Fidèles dans les épreuves, Les triangles violets na La fermeté des Témoins de Jéhovah face à la persécution nazie), zose zikaba zitangwa n’Abahamya ba Yehova.

      [Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]

      “Tuzakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami tubigiranye ishyaka, kandi dukoreshe uburyo bwose kugira ngo tugere ku bantu, igihe cyose Yehova azaba akibitwemerera.”​—IGITABO NYAMWAKA CY’ABAHAMYA BA YEHOVA, 2010.

  • Ibyiza biri imbere!
    Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Gicurasi
    • Ibyiza biri imbere!

      “Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho . . . Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”​—ZABURI 37:10, 11.

      ESE wifuza kuzabona ubwo buhanuzi busohozwa? Nta gushidikanya ko ubyifuza, kandi hari impamvu zumvikana zatuma wizera ko bugiye gusohora.

      Mu ngingo zabanjirije iyi, twavuze ibirebana na bumwe mu buhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza neza ko turi mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5). Imana yahumekeye abanditsi ba Bibiliya, maze bahanura ibyo bintu kugira ngo tugire ibyiringiro (Abaroma 15:​4). Kuba ubwo buhanuzi burimo busohora, bigaragaza ko ibibazo duhura na byo bigiye kurangira.

      Ni iki kizabaho nyuma y’iminsi y’imperuka? Ubwami bw’Imana buzategeka abantu bose (Matayo 6:9). Reka turebe icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’uko bizaba byifashe ku isi icyo gihe:

      ● Inzara izashira. “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.”​—Zaburi 72:16.

      ● Indwara zizavaho. “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’ ”​—Yesaya 33:24.

      ● Isi izahindurwa nshya. “Ubutayu n’akarere katagira amazi bizanezerwa, kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.”​—Yesaya 35:1.

      Ubwo ni bumwe mu buhanuzi bwo muri Bibiliya bushimishije buzasohora vuba aha. Turagutera inkunga yo gusaba Abahamya ba Yehova bakakubwira impamvu bemera badashidikanya ko ibyiza biri imbere.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze