INDIRIMBO YA 11
Ibyaremwe bisingiza Imana
Igicapye
1. Ibyo waremye Mana ni byinshi,
Bivuga icyubahiro cyawe.
Bibikora nta jambo bivuze,
Bitangaza ubutumwa hose.
Bibikora nta jambo bivuze,
Bitangaza ubutumwa hose.
2. Kugutinya bihuje n’ubwenge,
Biturinda gukora ibibi.
Bibiliya iratuyobora;
Ubutunzi burimo ni bwinshi.
Bibiliya iratuyobora;
Ubutunzi burimo ni bwinshi.
3. Kukumenya ni byo biturinda
Maze twese tukabaho neza.
Nitwubahisha izina ryawe
Uzaduha imigisha myinshi.
Nitwubahisha izina ryawe
Uzaduha imigisha myinshi.