INDIRIMBO YA 140
Tuzabaho iteka
Igicapye
1. Ibaze twese hamwe,
Tubana mu mahoro!
Agahinda kashize,
Tubaho twishimye.
(INYIKIRIZO)
Ririmba wishimye,
Uzabaho neza.
Ubuzima bw’iteka
Buzagushimisha.
2. Nta muntu uzasaza,
Twese tuzaba bato.
Nta ngorane, kurira,
Habe no gutinya.
(INYIKIRIZO)
Ririmba wishimye,
Uzabaho neza.
Ubuzima bw’iteka
Buzagushimisha.
3. Tuzaba dusingiza
Imana turirimba.
Buri munsi n’iteka,
Tuzayishimira.
(INYIKIRIZO)
Ririmba wishimye,
Uzabaho neza.
Ubuzima bw’iteka
Buzagushimisha.
(Reba nanone Yobu 33:25; Zab 72:7; Ibyah 21:4.)