ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/6 pp. 17-22
  • Jya ushakira abantu bose ibyiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ushakira abantu bose ibyiza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa
  • Mu muryango
  • Mu itorero rya Gikristo
  • Jya ushakira abantu bose ibyiza
  • Kugira neza twabyitoza dute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Mwere imbuto z’‘uburyo bwose bwo kugira neza’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Kugira neza kwinshi kwa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Komeza kugaragaza umuco wo kugira neza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/6 pp. 17-22

Jya ushakira abantu bose ibyiza

“Mana yanjye, ujye unyibuka ubinshimire.”​—NEHEMIYA 13:31.

1. Ni mu buhe buryo Yehova agirira abantu bose neza?

IYO izuba rivuye hari hashize iminsi hariho ikibunda, abantu barishima. Barasusuruka bakumva baguwe neza. Nanone iyo haguye imvura hari hashize iminsi hari izuba n’ubushyuhe bwinshi, abantu bagarura ubuyanja. Umuremyi wacu wuje urukundo Yehova yakoze ku buryo ikirere cy’isi kigira ibihe nk’ibyo bihebuje. Yesu yagaragaje ko Imana igira ubuntu igihe yigishaga ati “mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura” (Matayo 5:43-45). Ni koko, Yehova agirira abantu bose neza. Abagaragu be bagombye kwihatira kumwigana bagashakira abandi ibyiza.

2. (a) Yehova ashingira ku ki agirira abantu neza? (b) Ni iki Yehova abona iyo arebye ukuntu twitabira ineza ye?

2 Yehova agirira abantu neza ashingiye ku ki? Kuva aho Adamu akoreye icyaha, Yehova ntiyigeze areka gushakira abantu ibyiza (Zaburi 130:3, 4). Intego ye ni iyo kuzaha abantu bumvira ubuzima muri Paradizo (Abefeso 1:9, 10). Ubuntu bwe butagira akagero bwatumye tugira ibyiringiro byo kuzakizwa icyaha no kudatungana tubiheshejwe n’Imbuto yasezeranyijwe (Itangiriro 3:15, NW; Abaroma 5:12, 15). Nitwemera gahunda yateganyijwe y’incungu, amaherezo tuzagezwa ku butungane. Ubu Yehova aratwitegereza twese kugira ngo arebe ukuntu twitabira ubuntu atugirira (1 Yohana 3:16). Abona ibyo dukora byose tugaragaza ko dushimira ineza ye. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo.’—Abaheburayo 6:10.

3. Ni ikihe kibazo dukwiriye kwibaza?

3 None se, twe twakwigana dute Yehova dushakira abandi ibyiza? Reka dusubize icyo kibazo twibanda ku byiciro bine bikurikira: (1) mu murimo wo kubwiriza, (2) mu muryango, (3) mu itorero, (4) mu mishyikirano tugirana n’abandi.

Mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa

4. Ni gute kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ari ikimenyetso kigaragaza ko dushakira abandi ibyiza?

4 Igihe Yesu yasubizaga abigishwa be ikibazo bari bamubajije bashaka kumenya icyo umugani w’amasaka n’urukungu usobanura, yarababwiye ati “umurima ni isi.” Twebwe Abigishwa ba Kristo bo muri iki gihe, ibyo tubibona iyo tubwiriza (Matayo 13:36-38; 28:19, 20). Iyo tubwiriza tuba dutangariza mu ruhame ukwizera kwacu. Kuba Abahamya ba Yehova bazwi hose ko babwiriza ku nzu n’inzu no mu mihanda, ni igihamya kigaragaza ko dushyiraho umwete mu gushakisha abantu bose bakwiriye kumva ubutumwa bw’Ubwami. Ni koko, Yesu yaravuze ati “umudugudu wose cyangwa ibirorero, icyo muzajyamo, mushakemo uwo muri cyo ukwiriye.”—Matayo 10:11; Ibyakozwe 17:17; 20:20.

5, 6. Kuki dukomeza gusura abantu mu ngo zabo?

5 Iyo dusuye abantu batari batwiteze, twitegereza uko bitabira ubutumwa tubagezaho. Hari ubwo tugera mu rugo runaka tugasanga hari umuntu ushaka kudutega amatwi, ariko undi akaza guturuka mu nzu akatubwira ati “ntitubishaka,” maze ibiganiro bikarangirira aho. Biratubabaza cyane iyo umuntu yanze kumva ibyo tuvuga agatuma n’abandi bakaduteze amatwi na bo babyanga! None se, twakora iki kugira ngo dukomeze gushakira abantu bose ibyiza?

6 Iyo tubwirije muri ako karere tugasubira gusura abo muri urwo rugo, bishobora gutuma tuvugana imbona nkubone na wa muntu waje kuburizamo ibiganiro byacu. Iyo twibutse ukuntu icyo gihe byagenze bishobora gutuma twitegura neza. Uwo waturwanyije ashobora kuba yarabikoze adafite intego mbi, yumva gusa ko agomba kubuza wa wundi wari witabiriye ubutumwa bw’Ubwami. Ashobora wenda kuba yarabitewe n’uko hari inkuru z’ibinyoma yumvise batuvugaho zigatuma adufata ukundi. Icyakora, ibyo ntibyatubuza gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami muri urwo rugo kugira ngo tugerageze gukosora ibyo bintu bafashe uko bitari, tubigiranye amakenga. Twishimira gufasha abantu bose kugira ngo bagire ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana. Wenda hari ubwo Yehova yakwireherezaho uwo muntu.—Yohana 6:44; 1 Timoteyo 2:4.

7. Ni iki cyadufasha kurangwa n’icyizere mu gihe tubwiriza abantu?

7 Mu nyigisho Yesu yahaye abigishwa be, harimo n’uko bari kurwanywa n’abagize imiryango yabo. Yaravuze ati “naje gutanya umwana na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe.” Yesu yongeyeho ati “abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe” (Matayo 10:35, 36). Icyakora, hari igihe imimerere n’imyifatire y’abantu bihinduka. Umuntu ashobora gufatwa n’indwara ikitaraganya cyangwa agapfusha mwene wabo, akagira amakuba cyangwa se agahungabana mu byiyumvo, n’ibindi byinshi bishobora kugira ingaruka ku kuntu abantu bitabira ibyo tubabwiriza. Ariko se niba tutarangwa n’icyizere, tugatekereza ko abo tubwiriza batazigera bitabira ibyo tubabwira, ubwo koko tuba tubashakira ibyiza? Kuki tutakomeza kubasura twishimye? Bashobora kutwakira mu buryo butandukanye n’ubwa mbere. Rimwe na rimwe, nta bwo ibyo tuvuga ari byo byonyine bituma bitabira ibintu neza kurushaho, ahubwo n’uburyo tubivugamo bubigiramo uruhare. Nidusenga Yehova tubivanye ku mutima mbere y’uko dutangira kubwiriza, nta gushidikanya ko bizatuma tugira icyizere tukavuga ubutumwa bw’Ubwami mu buryo bushishikaza abantu bose.—Abakolosayi 4:6; 1 Abatesalonike 5:17.

8. Mu gihe Abakristo bashakiye ibyiza bene wabo batizera, bishobora kugira izihe ngaruka?

8 Mu matorero amwe n’amwe, haba hari abantu benshi bakorera Yehova bakomoka mu muryango umwe. Akenshi, iyo abakiri bato babonye mwene wabo mukuru kuri bo akomeza gushikama mu kuri, kandi abanye neza n’abagize umuryango we hamwe n’uwo bashakanye, bituma bamukunda, bakamwubaha kandi imitima yabo igahinduka. Kumvira inama yatanzwe n’intumwa Petero byatumye abagore benshi b’Abakristokazi bareshya abagabo babo “nta jambo bavuze.”—1 Petero 3:1, 2.

Mu muryango

9, 10. Yakobo na Yozefu bagaragaje bate ko bashakiraga umuryango wabo ibyiza?

9 Ubundi buryo bwo gushakira abandi ibyiza, ni ukwita ku mishyikirano ya bugufi ihuza abagize umuryango. Reka turebe imishyikirano Yakobo yagiranaga n’abahungu be maze tumukureho isomo. Mu Itangiriro igice cya 37 umurongo wa 3 n’uwa 4, Bibiliya igaragaza ko Yakobo yakundaga Yozefu cyane kurusha abandi bana. Ibyo byatumye abavandimwe ba Yozefu bamugirira ishyari, ku buryo baje kumugambanira ngo bamwice. Ariko kandi, zirikana imyifatire Yakobo na Yozefu baje kugaragaza mu mibereho yabo. Bombi bashakiraga umuryango wabo ibyiza.

10 Igihe Yozefu yari ahagarariye ibyo gutanga ibiribwa mu gihugu cya Misiri cyari cyarayogojwe n’inzara, yakiriye neza abavandimwe be. Nubwo atahise abibwira, yakoze ku buryo bitabwaho neza kandi bagahabwa n’ibiribwa byo gushyira se wari ugeze mu za bukuru. Nubwo abavandimwe ba Yozefu bari baramwanze, yabarwanyeho (Itangiriro 41:53–42:8; 45:23). Yakobo na we agiye gupfa yavuze amagambo y’ubuhanuzi aha umugisha abahungu be bose. Nubwo ibikorwa bibi bari barakoze byatumye bataronka imigisha imwe n’imwe, nta n’umwe muri bo utarahawe umunani (Itangiriro 49:3-28). Mbega ukuntu Yakobo yagaragaje urukundo rurambye!

11, 12. (a) Ni uruhe rugero rw’ubuhanuzi rutsindagiriza akamaro ko gushakira abandi ibyiza mu muryango? (b) Ni irihe somo tuvana kuri se w’umwana w’ikirara wo mu mugani wa Yesu?

11 Kuba Yehova yarakomeje kwihanganira ishyanga rya Isirayeli ritagiraga ukwizera na byo bitwereka ko yabashakiraga ibyiza. Yehova yafashe imimerere yo mu muryango w’umuhanuzi Hoseya ho urugero rugaragaza urukundo rwe rurambye. Gomeri umugore wa Hoseya yari umusambanyi. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Yehova yabwiye Hoseya ati “subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n’incuti ye nk’uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe y’imizabibu” (Hoseya 3:1). Kuki Yehova yavuze amagambo nk’ayo? Ni uko yari azi ko muri iryo shyanga ryayobye harimo abantu bari kwitabira ibintu neza bitewe n’ukwihangana kwe. Hoseya yagize ati “hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo n’umwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka n’ineza ye mu minsi y’imperuka, bamushaka bamwubashye” (Hoseya 3:5). Mu by’ukuri, urwo ni urugero rwiza umuntu yatekerezaho mu gihe ahanganye n’ibibazo mu muryango. Nukomeza gushakira ibyiza abandi bagize umuryango, nibura uzabaha urugero rwiza rwo kwihangana.

12 Umugani wa Yesu w’umwana w’ikirara utuma turushaho gusobanukirwa uko twashakira ibyiza abagize umuryango wacu. Umwana w’umuhererezi amaze kwaya ibintu bye byose, yagarutse iwabo. Se yaramubabariye. None se, uwo mubyeyi yabyifashemo ate igihe umuhungu we mukuru wari waragumye mu rugo yitotombaga? Yaramubwiye ati “mwana wanjye, turabana iteka kandi ibyanjye byose ni ibyawe.” Ibyo ntiyabimubwiye amukabukira, ahubwo yamwibutsaga gusa ko yamukundaga. Yakomeje agira ati “kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yapfuye none arazutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.” Mu buryo nk’ubwo, natwe dushobora gukomeza gushakira abandi ibyiza.—Luka 15:11-32.

Mu itorero rya Gikristo

13, 14. Ni mu buhe buryo bumwe dukurikiza itegeko ry’urukundo twahawe n’umwami wacu mu itorero rya Gikristo?

13 Twebwe Abakristo twihatira gukurikiza itegeko ry’urukundo twahawe n’umwami wacu (Yakobo 2:1-9). Dushobora kuba twemera abantu bo mu itorero ryacu bafite imimerere y’iby’ubukungu itandukanye n’iyacu. Ariko se, aho ntitwaba ‘twirobanura’ dukurikije ubwoko, umuco cyangwa se amadini twakomotsemo? None se, ni gute twakurikiza inama Yakobo yatanze, niba twirobanura?

14 Iyo duhaye ikaze abantu bose baje mu materaniro ya Gikristo, biba bigaragaza ko dufite umuco wo kwakira abashyitsi. Iyo dufashe iya mbere tukavugisha abashya baje ku Nzu y’Ubwami, bishobora gutuma badakomeza kugira amasonisoni. Koko rero, hari abantu baje mu materaniro ya Gikristo ku ncuro ya mbere bavuze bati “bose wabonaga banyitayeho. Wagira ngo bari basanzwe banzi. Numvise nisanzuye.”

15. Abakiri bato mu itorero bafashwa bate kugira ngo bite ku bakuze?

15 Mu matorero amwe n’amwe, iyo amateraniro arangiye, abakiri bato bamwe na bamwe barikoranya imbere mu Nzu y’Ubwami cyangwa hanze yayo, ntibashake kwifatanya n’abantu bakuze. Hakorwa iki kugira ngo iyo myifatire icike? Birumvikana ko ababyeyi bagomba kubanza kwigishiriza abana babo mu rugo, babategurira kujya mu materaniro (Imigani 22:6). Bashobora kubasaba kwegeranya ibitabo byose baza kujyana mu materaniro, kugira ngo buri wese aze kubona icyo ajyana. Nanone, ababyeyi ni bo bafite uburyo bwiza bwo gutera abana babo inkunga yo kuvugisha abakuze n’abamugaye baza ku Nzu y’Ubwami. Abana bumva bishimye iyo bafite ikintu gifatika cyo kubwira abantu nk’abo.

16, 17. Abakuze bashobora bate gushakira ibyiza abakiri bato mu itorero?

16 Abavandimwe na bashiki bacu bakuze bagombye kwita ku bakiri bato mu itorero (Abafilipi 2:4). Bashobora gufata iya mbere bakabavugisha babatera inkunga. Akenshi hari ibintu bishishikaje biba byavugiwe mu materaniro. Bashobora kubaza abakiri bato niba bishimiye amateraniro, bakanababaza niba hari ingingo runaka zabashimishije mu buryo bwihariye kandi zashyirwa mu bikorwa. Kubera ko abakiri bato ari igice cy’ingenzi kigize itorero, bagombye gushimirwa kuba batega amatwi kandi bagatanga ibisubizo mu materaniro, cyangwa bagashimirwa ikiganiro batanze mu materaniro. Uburyo abakiri bato bifatanya n’abakuze mu itorero n’uburyo bita ku turimo two mu rugo ni byo bizagaragaza nyuma y’aho ko bashobora guhabwa inshingano zikomeye kurushaho.—Luka 16:10.

17 Hari abakiri bato bemera guhabwa inshingano, bagakomeza kugira amajyambere kugeza bagize imico yo mu buryo bw’umwuka ituma bahabwa inshingano zikomeye kurushaho. Nanone, iyo abakiri bato bafite ikintu runaka cyo gukora bituma batagira imyifatire y’ubupfapfa (2 Timoteyo 2:22). Izo nshingano zishobora kuba uburyo bwo ‘kugerageza’ abavandimwe bifuza kuba abakozi b’imirimo (1 Timoteyo 3:10). Iyo batanga ibisubizo mu materaniro bakagira n’umwete mu murimo wo kubwiriza kandi bakita ku bantu bose mu itorero, bituma abasaza bamenya ko baramutse babahaye izindi nshingano na zo bazisohoza.

Jya ushakira abantu bose ibyiza

18. Mu guca urubanza ni uwuhe mutego ugomba kwirindwa, kandi kuki?

18 Mu Migani 24:23 hagira hati “kuba intinyamaso mu rubanza si byiza.” Ubwenge buva mu ijuru busaba abasaza kwirinda kurobanura ku butoni mu gihe baca imanza mu itorero. Yakobo yagize ati “ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya” (Yakobo 3:17). Mu gushakira abandi ibyiza, abasaza bagomba kwitonda kugira ngo imishyikirano basanzwe bafitanye n’umuntu cyangwa ibyiyumvo byabo bidatuma babogama mu gihe bafata imyanzuro. Umwanditsi wa Zaburi witwaga Asafu yaranditse ati ‘Imana ihagarara mu iteraniro ryayo, icira urubanza abigira “imana” [cyangwa abameze nk’imana, ni ukuvuga abantu baca imanza] iti “muzageza he guca imanza zibera, zita ku cyubahiro cy’abanyabyaha?” ’ (Zaburi 82:1, 2). Ni yo mpamvu abasaza b’Abakristo birinda ikintu icyo ari cyo cyose cyo kurobanura ku butoni iyo basuzuma urubanza rw’incuti yabo cyangwa mwene wabo. Mu kubigenza batyo, batuma abagize itorero bakomeza kunga ubumwe kandi bagatuma umwuka wa Yehova ukomeza kubakoreramo nta nkomyi.—1 Abatesalonike 5:23.

19. Ni mu buhe buryo dushobora gushakira abandi ibyiza?

19 Iyo dushakira abavandimwe na bashiki bacu ibyiza, tugaragaza imyifatire nk’iyo Pawulo yagaragaje igihe yandikiraga itorero ry’i Tesalonike ati “ibyanyu tubyiringijwe n’Umwami, yuko ibyo dutegetse mubikora kandi muzajya mubikora” (2 Abatesalonike 3:4). Nidushakira abandi ibyiza, bizatuma tubangukirwa no kwirengagiza amakosa yabo. Tuzashaka uko twashimira abavandimwe bacu, twirinda ingeso yo kunenga. Pawulo yaranditse ati “ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava” (1 Abakorinto 4:2). Iyo abafite imirimo yo kuba igisonga hamwe n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bose b’Abakristo bagaragaje ubudahemuka, bituma tubakunda. Bituma tugirana na bo imishyikirano ya bugufi, maze ubumwe bwa Gikristo bukarushaho gukomera. Tubabona nk’uko Pawulo yabonaga abavandimwe bo mu gihe cye. ‘Bakorana natwe ku bw’ubwami bw’Imana, bakatumara umubabaro’ (Abakolosayi 4:11). Icyo gihe tuba tubabona nk’uko Yehova ababona.

20. Abashakira bose ibyiza bazagira iyihe migisha?

20 Nta gushidikanya, dusubiramo isengesho Nehemiya yasenze agira ati “Mana yanjye, ujye unyibuka ubinshimire” (Nehemiya 13:31). Mbega ukuntu twishimira ko Yehova ashakira abantu ibyiza (1 Abami 14:13)! Nimucyo natwe tujye dushakira abandi ibyiza mu mishyikirano tugirana na bo. Kubigenza dutyo bizatuma ducungurwa maze tuzabeho iteka mu isi nshya ubu yegereje cyane.—Zaburi 130:3-8.

Ni gute wasubiza?

• Yehova agirira abantu bose neza ashingiye ku ki?

• Twashakira abandi ibyiza dute

• mu murimo wacu?

• mu muryango wacu?

• mu itorero ryacu?

• mu mishyikirano iyo ari yo yose tugirana n’abandi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Yozefu yashakiraga ibyiza abavandimwe be, n’ubwo babanje kumwanga

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Kurwanywa ntibitubuza gushaka uko twafasha abantu bose

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

N’ubwo abahungu ba Yakobo bari barakoze nabi mbere, nta n’umwe muri bo atahaye umugisha

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Jya uha abantu bose ikaze mu materaniro ya Gikristo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze