ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be p. 21-p. 26 par. 5
  • Gira umwete wo gusoma

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gira umwete wo gusoma
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Koresha neza uburyo bwose ubonye
  • Soma usunitswe n’impamvu ikwiriye
  • Suzuma umuvuduko
  • Itoze kwerekeza ibitekerezo hamwe
  • Gusomera mu ruhame
  • Teganya igihe cyo gusoma
  • Kubonera Inyungu mu Gusoma Bibiliya Buri Munsi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Kuki gusoma ari by’ingenzi ku bana?—Igice cya 1: Gusoma cyangwa kureba videwo?
    Inama zigenewe umuryango
  • Gusoma Bibiliya—Ni iby’ingirakamaro kandi birashimisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ihatire Gusoma
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be p. 21-p. 26 par. 5

Gira umwete wo gusoma

KIMWE cya gatandatu cy’abantu bose ntibazi gusoma. Akenshi ibyo biba byaratewe n’uko batabonye uburyo bwo kujya mu ishuri. Ndetse no ku babizi, abenshi ntibasoma buri gihe. Nyamara iyo uzi gusoma, ushobora kuba wiyicariye ahantu hamwe ufite igitabo, ugatembera mu mahanga, ugahurirayo n’abantu bafite imibereho ishobora kugira icyo yungura iyawe, kandi ukironkera ubumenyi bw’ingirakamaro bwagufasha guhangana n’imihangayiko y’ubuzima.

Ifoto yo ku ipaji ya 22

Ibyo usomera abana bawe bishobora guhindura kamere yabo

Ubushobozi bwo gusoma bugira uruhare ku manota abakiri bato babona mu ishuri. Iyo umuntu ashakisha akazi, ubushobozi bwe bwo gusoma bushobora kugira uruhare ku bwoko bw’akazi ashobora kubona no ku masaha agomba gukora kugira ngo abone ikimutunga. Abagore bazi gusoma neza bikorera imirimo mu ngo zabo, usanga barusha abandi kwita ku miryango yabo mu bihereranye n’imirire ikwiriye, isuku no kwirinda indwara. Ababyeyi bazi gusoma neza bashobora nanone kugira ingaruka nziza cyane ku mikurire y’ubwenge bw’abana babo.

Birumvikana ariko ko inyungu iruta izindi zose ituruka ku kumenya gusoma ari uko bishobora gutuma ‘umenya Imana’ (Imig 2:5). Uburyo bwinshi dushobora gukoreramo Imana budusaba kumenya gusoma. Mu materaniro y’itorero, hasomwa Ibyanditswe hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ingaruka nziza ugira mu murimo wo kubwiriza ziterwa ahanini n’ukuntu usoma. Nanone, kugira ngo witegure ibyo bikorwa, bisaba ko uba uzi gusoma. Ni yo mpamvu amajyambere yo mu buryo bw’umwuka ugira ashingiye ahanini ku kamenyero kawe ko gusoma.

Koresha neza uburyo bwose ubonye

Ifoto yo ku ipaji ya 22

Itoze kuba umuntu usomera mu ruhame mu buryo bwumvikana

Bamwe mu bantu bitoza inzira z’Imana baba barize amashuri make. Bashobora kuba bakeneye kwigishwa gusoma kugira ngo barusheho kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Hari nubwo baba bakeneye ko hagira ubafasha kongera ubuhanga bwabo bwo gusoma. Mu turere tumwe na tumwe aho bikenewe, amatorero yihatira gushyiraho amasomo yo kwigisha gusoma no kwandika ashingiye ku gatabo Iga Gusoma no Kwandika. Abantu babarirwa mu bihumbi byinshi bungukiwe cyane n’iyo gahunda. Kubera ko kumenya gusoma neza ari iby’ingirakamaro, amatorero amwe n’amwe ashyiraho amashuri yo kongera ubushobozi bwo gusoma neza ayoborerwa rimwe n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Ndetse n’aho ayo mashuri atari, umuntu ashobora kugira amajyambere agaragara binyuriye mu gufata igihe cyo gusoma mu ijwi riranguruye buri munsi, kwitabira amateraniro no kwifatanya mu ishuri buri gihe.

Ikibabaje ariko, ni uko hari ibintu byinshi, hakubiyemo n’imikino y’urwenya hamwe na televiziyo, byatumye gusoma bihabwa umwanya wa nyuma mu mibereho y’abantu benshi. Kureba televiziyo no kugira igihe gito cyo gusoma bishobora kudindiza amajyambere y’umuntu mu birebana n’ubuhanga bwe bwo gusoma n’ubushobozi bwe bwo gutekereza neza hamwe n’ubwo kwisobanura neza.

Ibitabo bidufasha gusobanukirwa Bibiliya tubihabwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge.’ Ibyo bitabo biduha amakuru akungahaye ahereranye n’ibintu by’ingenzi byo mu buryo bw’umwuka (Mat 24:45; 1 Kor 2:12, 13). Nanone ibyo bitabo bihora bitumenyesha ibintu bikomeye bibera kuri iyi si n’icyo bisobanura, bikadufasha kurushaho gusobanukirwa neza ibintu kamere biri ku isi kandi bikatwigisha uko twahangana n’ibibazo biduhangayikisha. Ikirenze byose, byibanda ku kuntu twakorera Imana mu buryo yemera kandi tukemerwa na yo. Bene uko gusoma inyandiko nziza bizagufasha gukura mu buryo bw’umwuka.

Birumvikana ariko ko kumenya gusoma neza atari byo ubwabyo bizatuma usoma ibintu byiza. Ubwo buhanga bugomba gukoreshwa mu buryo bukwiriye. Nk’uko bimeze mu bihereranye n’ibyo turya, tugomba gutoranya ibyo dusoma. None se, kuki warya ibintu bitagira intungamubiri nyazo cyangwa se bishobora kwangiza ubuzima bwawe? Mu buryo nk’ubwo se, kuki wasoma ibintu bishobora kukononera ubwenge n’umutima, kabone n’iyo waba wabiguyeho wihitira gusa? Amahame ya Bibiliya ni yo agomba kutubera igipimo twifashisha igihe duhitamo ibyo dusoma byose. Mbere yo guhitamo ibyo usoma, jya uzirikana imirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe, urugero nk’Umubwiriza 12:12, 13; Abefeso 4:22-24; 5:3, 4; Abafilipi 4:8; Abakolosayi 2:8; 1 Yohana 2:15-17; na 2 Yohana 10.

Soma usunitswe n’impamvu ikwiriye

Akamaro ko gusoma umuntu asunitswe n’impamvu ikwiriye karigaragaza neza iyo dusuzumye inkuru zo mu Mavanjiri. Urugero, nko mu Ivanjiri ya Matayo, hari aho dusanga Yesu abaza abayobozi b’amadini bari baraminuje, agira ati “mbese, ntimwasomye?” na “ntimwari mwasoma?” mbere yo kubaha ibisubizo bishingiye ku Byanditswe asubiza ibibazo byabo byarangwaga n’uburiganya (Mat 12:3, 5; 19:4; 21:16, 42; 22:31). Isomo rimwe dukura aho ngaho, ni uko niba impamvu idusunikira gusoma idakwiriye, dushobora gufata ibyo dusoma uko bitari cyangwa se ntitugire inyigisho tubikuramo. Abafarisayo basomaga Ibyanditswe kubera ko batekerezaga ko binyuriye kuri byo bashoboraga kuzabona ubuzima bw’iteka. Ariko kandi, nk’uko Yesu yaje kubigaragaza, iyo ngororano ntihabwa abantu badakunda Imana kandi batemera uburyo yateganyije bwo kubona agakiza (Yoh 5:39-43). Ibyifuzo by’Abafarisayo byari bishingiye ku bwikunde; akaba ari yo mpamvu imyinshi mu myanzuro bageragaho babaga bibeshya.

Urukundo dukunda Yehova ni yo mpamvu iboneye kurusha izindi yagombye kudusunikira gusoma Ijambo rye. Urwo rukundo rudusunikira kumenya ibyo Imana ishaka, kubera ko urukundo “rwishimira ukuri” (1 Kor 13:6). Ndetse n’iyo twaba tutarakundaga gusoma mu gihe cyahise, gukundisha Yehova ‘ubwenge bwacu bwose’ bizadusunikira kubukoresha duhatanira kuronka ubumenyi ku byerekeye Imana (Mat 22:37). Urukundo rutuma dushishikarira ibintu, hanyuma uko gushishikarira ibintu bigatuma dushaka kwiga.

Suzuma umuvuduko

Gusoma bijyanirana no kwibuka. Ndetse nk’uko muri aka kanya urimo usoma, urimo uribuka amagambo ukibuka n’icyo asobanura. Ushobora kongera umuvuduko wawe wo gusoma uramutse wongereye umubare w’ibintu ubasha kwibuka. Aho guhagarara ushaka icyo buri jambo risobanura, jya ugerageza kurebera hamwe amagambo menshi icyarimwe. Uko uzagenda wihingamo ubwo buhanga, ni na ko uzagenda wibonera ko ugenda urushaho gusobanukirwa neza ibyo usoma.

Ifoto yo ku ipaji ya 24

Gusomera hamwe bituma abagize umuryango barushaho kugirana imishyikirano ya bugufi

Ariko kandi, iyo usoma ibintu bikomeye, guhindura uburyo bwawe bwo gusoma bishobora gutuma ugera kuri byinshi kurushaho. Igihe Yehova yagiraga Yosuwa inama mu birebana n’uburyo bwo gusoma Ibyanditswe, yagize ati “ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe; ahubwo ujye ubitekereza” (Yos 1:8). Iyo umuntu atekereza ku kintu, ntahushura. Gusoma utekereza cyane bituma Ijambo ry’Imana rirushaho kugira ingaruka zikomeye ku bwenge bwawe no ku mutima wawe. Bibiliya ikubiyemo ubuhanuzi, inama, imigani, ibisigo, imanza z’Imana, ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’umugambi wa Yehova hamwe n’ingero nyinshi z’ibyabaye mu mibereho. Ibyo byose ni iby’agaciro ku bantu bashaka kugendera mu nzira za Yehova. Mbega ukuntu gusoma Bibiliya mu buryo butuma igira ingaruka zikomeye ku bwenge bwawe no ku mutima wawe ari iby’ingenzi!

Itoze kwerekeza ibitekerezo hamwe

Ifoto yo ku ipaji ya 22

Akamenyero kawe ko gusoma kagira ingaruka ku mikurire yawe yo mu buryo bw’umwuka

Mu gihe usoma, jya utekereza uri aho inkuru usoma yabereye. Wifashishije amaso yawe y’ubwenge, jya ugerageza kubona abantu bavugwamo, kandi wiyumvishe ibyiyumvo baterwa n’ibintu bibabaho. Ibyo usanga byoroshye mu rugero runaka nk’igihe usoma inkuru ivuga ibya Dawidi na Goliyati, iboneka muri 1 Samweli igice cya 17. Ariko kandi, n’ibisobanuro birambuye byanditswe mu Kuva no mu Balewi bivuga ukuntu ihema ry’ibonaniro ryubatswe cyangwa ukuntu ubutambyi bwashyizweho, bizagushishikaza nugerageza gusa n’ureba ibikoresho byakoreshejwe n’uko byanganaga cyangwa ukiyumvisha impumuro y’imibavu, iy’impeke zikaranze n’iy’amatungo yatambwagaho ibitambo byoswa. Tekereza ukuntu gusohoza inshingano z’ubutambyi bigomba kuba byari biteye ubwoba (Luka 1:8-10)! Gukoresha ibyumviro n’ibyiyumvo byawe muri ubwo buryo bizagufasha gusobanukirwa icyo ibyo usoma bisobanura kandi bigufashe gufata mu mutwe.

Icyakora uramutse utabaye maso, ubwenge bwawe bushobora kujya bujarajara mu gihe ugerageje kugira icyo usoma. Amaso yawe ashobora kuba atumbiriye mu gitabo, ariko ibitekerezo byawe byibereye ahandi. Mbese aho ntibyaba biterwa n’uko iruhande rwawe humvikana umuzika? Cyangwa televiziyo ikaba icanye? Cyangwa se abagize umuryango bakaba biganirira? Niba bishoboka, byaba byiza kurushaho ugiye usomera ahantu hatari urusaku. Icyakora, ibikurangaza bishobora no kuguturukaho. Wenda uwo munsi wagize gahunda zicucitse. Mbega ukuntu byoroshye gusubiza ubwenge inyuma, ukongera gutekereza ku bintu wiriwe ukora! Birumvikana ariko ko ari byiza gusubiza amaso inyuma ugatekereza ku byabaye uwo munsi, ariko ntukabikore mu gihe usoma. Birashoboka ko utangira werekeje ibitekerezo ahantu hamwe, cyangwa nanone igihe ugiye gusoma ugatangira n’isengesho. Ariko watangira gusoma, ubwenge bwawe bugatangira kuyoba. Jya wongera ugerageze. Jya wicyaha kugira ngo werekeze ubwenge bwawe ku byo usoma. Buhoro buhoro, uzibonera ko uzagenda ugira amajyambere.

Ubyifatamo ute iyo uhuye n’ijambo utumva neza? Amagambo amwe n’amwe utamenyereye ashobora gusobanurwa mu nteruro zikurikiraho. Cyangwa nanone, ushobora gutahura icyo asobanura ukurikije icyo ibyo usoma byerekezaho. Niba bitabaye bityo, jya ufata akanya ko gushaka iryo jambo mu nkoranyamagambo niba hari iyo ufite, cyangwa urishyireho akamenyetso kugira ngo uzagire undi uribaza. Ibyo bizatuma umenya amagambo menshi kandi urusheho gusobanukirwa ibyo usoma.

Gusomera mu ruhame

Ifoto yo ku ipaji ya 22

Komeza kugira umwete wo gusomera mu ruhame

Igihe intumwa Pawulo yasabaga Timoteyo gukomeza kugira umwete wo gusoma, yerekezaga mu buryo bwihariye ku gusomera abandi (1 Tim 4:13). Gusoma neza mu ruhame bikubiyemo ibirenze ibyo gusoma amagambo mu ijwi riranguruye gusa. Usoma agomba kuba asobanukiwe icyo amagambo asoma asobanura kandi akaba yumva ibitekerezo biyakubiyemo. Iyo bimeze bityo, ni bwo gusa aba ashobora kumvikanisha ibitekerezo uko bikwiriye kandi akagaragaza neza ibyiyumvo biyakubiyemo. Birumvikana ariko ko ibyo bisaba kwitegura no gukora imyitozo mu buryo bunonosoye. Ni yo mpamvu Pawulo yatanze inama igira iti ‘ujye ugira umwete wo gusoma.’ Uzahabwa imyitozo y’agaciro kenshi mu birebana n’ubwo buhanga mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.

Teganya igihe cyo gusoma

“Ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire; ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa” (Imig 21:5). Mbega ukuntu ibyo ari ukuri mu birebana n’icyifuzo cyacu cyo gusoma! Kugira ngo tubone “ubukire,” tugomba gushyiraho gahunda ihamye ku buryo ibindi bikorwa bitaburizamo gahunda yacu yo gusoma.

Usoma ryari? Mbese, waba wungukirwa iyo usomye kare mu gitondo? Cyangwa iyo hakeye ni bwo usoma ugafata? Niba ushobora guteganya buri munsi iminota 15 cyangwa 20 yo gusoma, uzatangazwa n’ukuntu ushobora kuzagera kuri byinshi. Icy’ingenzi ni ukubikora buri gihe.

Kuki Yehova yahisemo kwandikisha mu gitabo imigambi ye ikomeye? Ni ukugira ngo abantu babashe gusuzuma Ijambo rye ryanditswe. Ibyo bituma batekereza ku mirimo ihebuje ya Yehova, bakayibwira abana babo kandi bakazirikana ibikorwa by’Imana (Zab 78:5-7). Tugaragaza neza ko dushimira ku bw’ubuntu Yehova yatugaragarije iyo twihatiye gusoma Ijambo rye ritanga ubuzima.

NI IBIKI BIKUBIYE MURI POROGARAMU YAWE YO GUSOMA?

  • Mbese, ku rutonde rw’ibyo usoma, Bibiliya yaba ari yo iza mu mwanya wa mbere?

  • Waba usoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! uko asohotse?

  • Waba se usoma ibitabo bishya by’imfashanyigisho za Bibiliya ukimara kubibona?

  • Mbese, iyo uhawe Umurimo Wacu w’Ubwami, waba usoma ibiwukubiyemo kugira ngo bizagufashe mu murimo?

  • Umaze gusoma ibitabo bingahe bya kera byanditswe n’Abahamya ba Yehova?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze