ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be p. 27-p. 32 par. 4
  • Kwiyigisha bihesha ingororano

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwiyigisha bihesha ingororano
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Banza utegure ubwenge
  • Uko wakwiyigisha
  • Ibyo wakwiga
  • ‘Ubaka inzu yawe’
  • Gusarura ingororano
  • Uko warushaho kwiyigisha neza!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Mujye Mwiga Ijambo ry’Imana Buri Gihe mu Rwego rw’Umuryango
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Miryango, Nimusingize Imana Mufatanyije n’Itorero Ryayo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Kurikiza urugero rw’abami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be p. 27-p. 32 par. 4

Kwiyigisha bihesha ingororano

MBESE, waba warigeze kwitegereza abantu batoranya urubuto mu zindi? Abantu benshi bareba ibara ryarwo n’ukuntu rungana kugira ngo bamenye ko rweze. Hari bamwe barwihumuriza. Abandi bararukorakora, ndetse bakanarukanda. Abandi na bo, bapima uburemere bwarwo bafata urubuto rumwe mu kiganza n’urundi mu kindi kugira ngo bumve urufite umutobe mwinshi kurusha urundi. Ni iki baba batekereza? Baba bazigenzura mu buryo bunonosoye, basuzuma ibizitandukanya, bakibuka izo bamaze gutoranya, kandi bakagereranya izo bafite imbere yabo n’izo bamaze kwitegereza. Ingororano yo kuryoherwa iba ibategereje kubera ko baba bazitoranyije bitonze.

Birumvikana ariko ko ingororano zituruka mu kwiyigisha Ijambo ry’Imana zirenze kure izo ngizo. Iyo uko kwiyigisha guhawe umwanya w’ingenzi mu mibereho yacu, ukwizera kwacu kurushaho gukomera, urukundo rwacu rukiyongera, umurimo wacu wo kubwiriza ukarushaho kugira ingaruka nziza, kandi imyanzuro dufata igatanga igihamya gikomeye cyane cy’uko dufite ubushishozi n’ubwenge biva ku Mana. Mu Migani 3:15 herekeza kuri izo ngororano hagira hati ‘mu byo wakwifuza byose nta na kimwe cyazica urugero.’ Mbese, izo ngororano zaba zikugeraho? Ibyo bishobora guterwa ahanini n’uko wiyigisha.—Kolo 1:9, 10.

Ifoto yo ku ipaji ya 30

Fata umwanya wo gutekereza ku byo wize

Kwiyigisha bikubiyemo iki? Birenze ibi byo gusoma uhushura. Bikubiyemo gukoresha ubushobozi bw’ubwenge bwawe mu gusuzuma ingingo runaka witonze cyangwa mu buryo bwagutse. Bikubiyemo gusesengura ibyo usoma, ubigereranya n’ibyo usanzwe uzi, kandi ugasuzuma impamvu zatanzwe mu gushyigikira ibitekerezo byavuzwe. Igihe wiyigisha, jya utinda ku bitekerezo byose bishobora kuba ari bishya kuri wowe. Nanone, jya ureba uko washyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye kurushaho inama zishingiye ku Byanditswe. Kubera ko uri Umuhamya wa Yehova, uzifuza nanone gutekereza ku kuntu wakoresha ibyo wiyigisha mu gufasha abandi. Uko bigaragara rero, kwiyigisha bikubiyemo gutekereza cyane.

Banza utegure ubwenge

Ifoto yo ku ipaji ya 30

Niba ushaka kungukirwa mu buryo bwuzuye n’icyigisho cyawe cya bwite, tegura umutima wawe

Iyo witegura kwiyigisha, wiyegereza Bibiliya yawe, ibitabo byose uteganya kwifashisha, ikaramu, wenda n’ikaye. Ariko se, waba utegura n’umutima wawe? Bibiliya itubwira ko Ezira “yari yaramaramaje mu mutima [“yarateguriye umutima we,” NW] gushaka amategeko y’Uwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko n’amateka” (Ezira 7:10). Ni ibiki bikubiye muri uko gutegura umutima?

Isengesho rituma dutangira kwiyigisha Ijambo ry’Imana turi mu mimerere ikwiriye. Twifuza ko umutima wacu, ari wo muntu wacu w’imbere, wakwakira inyigisho Yehova aduha. Mbere yo gutangira buri cyiciro cy’icyigisho, jya winginga Yehova umusaba ubufasha bw’umwuka we (Luka 11:13). Musabe ko yagufasha gusobanukirwa icyo ibyo ugiye kwiyigisha bisobanura, isano bifitanye n’umugambi we, uko byagufasha kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi, uko wagombye gushyira amahame ye mu bikorwa mu mibereho yawe, n’ingaruka ibyo wiyigisha bigira ku mishyikirano ufitanye na we (Imig 9:10). Mu gihe wiyigisha, ‘komeza gusaba Imana’ ubwenge (Yak 1:5). Mu gihe ushakira kuri Yehova ubufasha bwo kwigobotora ibitekerezo bikocamye cyangwa irari ryangiza, jya wisuzuma nta buryarya ushingiye ku byo wiga. Buri gihe, ‘shimira’ Yehova ku bw’ibyo agenda ahishura (Zab 147:7). Iyo twiyigisha tubifatanyije no gusenga, bituma tugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi, kubera ko bituma twitabira ibyo aba atubwira mu Ijambo rye.—Zab 145:18.

Ukuntu abagize ubwoko bwa Yehova bitabira ibintu, ni byo bibatandukanya n’abandi banyeshuri. Abantu batubaha Imana bakunze gushidikanya ku byanditswe byose no kubirwanya. Icyakora, twe ntidufite bene iyo myifatire. Twiringira Yehova (Imig 3:5-7). Iyo hari ikintu tudasobanukiwe, ntitwiyemera ngo dufate umwanzuro w’uko icyo kintu kigomba kuba ari ikosa. Iyo dushakashaka ibisubizo, dutegereza igihe Yehova azabiduhera (Mika 7:7). Kimwe na Ezira, dufite intego yo gushyira mu bikorwa ibyo twiga no kubyigisha abandi. Kubera ko ibyo ari byo umutima wacu wifuza, icyigisho cyacu kizatuma tubona ingororano zikungahaye.

Uko wakwiyigisha

Aho guhita wiga uhereye kuri paragarafu ya 1 ugakomeza kugeza ku ya nyuma, banza ufate akanya ko gusogongera ku bikubiye mu ngingo yose cyangwa igice cyose uteganya kwiyigisha. Banza usuzume amagambo agize umutwe. Uwo mutwe ni wo uba ukubiyemo igitekerezo rusange kigenda kigaruka mu byo uba ugiye kwiyigisha. Hanyuma, suzuma witonze isano udutwe duto dufitanye n’icyo gitekerezo rusange. Genzura amashusho yose, imbonerahamwe zose n’udusanduku tw’ibibazo twose dukubiye mu byo uri bwiyigishe. Ibaze uti ‘mfatiye kuri uyu musogongero, ni iki niteze kumenya? Ni mu buhe buryo bizangirira akamaro?’ Ibyo biguha umurongo ugenderaho mu cyigisho cyawe.

Ifoto yo ku ipaji ya 30

Itoze gukoresha ibikoresho by’ubushakashatsi biboneka mu rurimi rwawe

Noneho tahura ibitekerezo bifatika bikubiyemo. Ibice byo kwigwa byo mu Munara w’Umurinzi hamwe n’ibindi bitabo bimwe na bimwe, biba bikubiyemo ibibazo byanditse. Uko usomye buri paragarafu, ni iby’ingenzi ko wajya ushyira akamenyetso ku bisubizo. N’iyo nta bibazo byo kwigwa byaba byatanzwe, ushobora gushyira akamenyetso ku bintu by’ingenzi wifuza kuzirikana. Niba igitekerezo runaka ari gishya kuri wowe, kimareho igihe cy’inyongera kugira ngo ugisobanukirwe neza. Jya ushakisha ingero cyangwa ibitekerezo ushobora kuzifashisha mu murimo wo kubwiriza cyangwa muri disikuru uzatanga mu gihe kiri imbere. Tekereza ku bantu runaka bashobora kumva ukwizera kwabo kurushijeho gukomera uramutse ubabwiye ibyo wiyigishije. Shyira ikimenyetso ku ngingo wifuza kwifashisha, kandi uzisubiremo mu gusoza icyigisho cyawe.

Igihe wiyigisha, genda ugenzura imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe. Sesengura isano buri murongo w’Ibyanditswe ufitanye n’igitekerezo rusange cya paragarafu.

Ushobora guhura n’ibintu bigoye gusobanukirwa cyangwa ibyo wumva wifuza gusesengura mu buryo bunonosoye kurushaho. Aho kugira ngo bikurangaze bitume udakomeza, gira aho ubyandika kugira ngo uzabisuzume mu buryo burambuye kurushaho ikindi gihe. Akenshi, hari ingingo zigenda zisobanuka uko ugenda usoma n’ibisigaye. Biti ihi se, ushobora kubikoraho ubushakashatsi bw’inyongera. Ni ibihe bintu wakwandika kugira ngo uzabikoreho ubushakashatsi? Hashobora kuba hari umurongo w’Ibyanditswe utumva neza. Cyangwa se ukaba utiyumvisha neza aho bihuriye n’ingingo isuzumwa. Wenda uribwira ko wasobanukiwe igitekerezo runaka gikubiye mu byo usoma, ariko ntugisobanukiwe bihagije ku buryo wagisobanurira undi muntu. Aho kubyirengagiza, bishobora kuba iby’ubwenge uramutse ubikozeho ubushakashatsi ukirangiza kwiyigisha ibyo watangiye.

Ifoto yo ku ipaji ya 30

Soma imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe

Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo b’Abaheburayo urwandiko rwe rurambuye, hari aho yageze aravuga ati “igikomeye ni iki ngiki” (Heb 8:1). Mbese, hari ubwo rimwe na rimwe ujya wiyibutsa akantu nk’ako? Reka dusuzume impamvu Pawulo yabigenje atyo. Mu bice bibanza by’urwandiko rwe rwahumetswe, yari yaragaragaje ko Kristo yari yarinjiye mu ijuru ubwaho, ari Umutambyi Mukuru ukomeye w’Imana (Heb 4:14–5:10; 6:20). Ariko kandi, binyuriye mu kugaragaza icyo kintu gikomeye no kugitsindagiriza mu ntangiriro z’igice cya 8, Pawulo yateguriye ubwenge bw’abasomyi be gutekereza cyane ku isano cyari gifitanye n’imibereho yabo. Yagaragaje ko Kristo yari yarahagaze imbere y’Imana ku bw’inyungu zabo, kandi ko yari yarabugururiye irembo rigana ‘ahera cyane’ ho mu ijuru (Heb 9:24; 10:19-22). Kubera ibyiringiro byabo bitashidikanywagaho, byari kubasunikira gushyira mu bikorwa izindi nama zari zikubiye muri urwo rwandiko zihereranye no kwizera, kwihangana no kugira imyifatire ya Gikristo. Mu buryo nk’ubwo, nitwibanda ku ngingo z’ingenzi mu gihe twiyigisha, bizadufasha gutahura ukuntu cya gitekerezo rusange kigenda gisobanurwa, kandi bizacengeza mu bwenge bwacu impamvu zumvikana zituma dukora ibihuje na cyo.

Mbese, icyigisho cyawe cya bwite kizagusunikira kugira icyo ukora? Icyo ni ikibazo cy’ingenzi cyane. Niba umenye ikintu runaka, ibaze uti ‘ni gute iki kintu cyagombye kugira ingaruka ku myifatire yanjye no ku ntego mfite mu buzima? Ni gute nshobora gushyira mu bikorwa iyi nyigisho mu gihe nkemura ikibazo, mu gihe mfata umwanzuro cyangwa mu gihe ngerageza kugera ku ntego runaka? Ni gute nayifashisha mu muryango wanjye, mu murimo wo kubwiriza cyangwa mu itorero?’ Jya usenga mu gihe usuzuma ibyo bibazo, kandi utekereze ku mimerere ushobora gukoreshamo ubumenyi bwawe.

Nyuma yo gusuzuma igice cyangwa ingingo runaka, fata umwanya wo gukora isubiramo rigufi. Reba niba ushobora kwibuka ingingo z’ingenzi n’ibitekerezo bizishyigikira. Iyo ntambwe igufasha kuzirikana inyigisho uzifashisha mu gihe kizaza.

Ibyo wakwiga

Twe abagize ubwoko bwa Yehova, dufite byinshi twakwiga. Ariko se, ni hehe twagombye gutangirira? Buri munsi, byaba byiza tugiye dusuzuma umurongo n’ibisobanuro byawo mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi. Buri cyumweru, tujya mu materaniro y’itorero, kandi icyigisho tuba twakoze tuyategura kidufasha kungukirwa na yo mu rugero rwagutse kurushaho. Uretse ibyo, hari bamwe bagiye bafata umwanya wo kwiga bimwe mu bitabo byacu bya Gikristo byacapwe, mbere y’uko bamenya ukuri. Abandi na bo batoranya ibice bimwe na bimwe mu bigize gahunda yabo yo gusoma Bibiliya ya buri cyumweru, maze bagakora ubushakashatsi ku mirongo ibikubiyemo.

Byagenda bite se mu gihe imimerere urimo yaba itakwemerera kwiyigisha neza ibintu byose biba bizigwa mu materaniro y’itorero y’icyo cyumweru? Irinde kugwa mu mutego wo guhushura ugamije gusa kumva ko hari icyo wakoze, cyangwa umutego mubi kurushaho wo kutagira icyo wiyigisha rwose ngo ni uko gusa wumva utari bubirangize byose. Ahubwo, jya ureba ibintu ushobora kwiyigisha, hanyuma ubyige neza. Bigenze utyo buri cyumweru. Nyuma y’igihe runaka, uzihatire kongera ibyo ushobora kwiga kugira ngo ushyiremo n’ibyo mu yandi materaniro.

‘Ubaka inzu yawe’

Yehova azi neza ko abatware b’imiryango bagomba gukora cyane kugira ngo babone ibitunga ababo bakunda. Mu Migani 24:27, hagira hati “banza witegure ibyo ku gasozi, uringanize imirima yawe.” Ariko kandi, ntugomba kwirengagiza ibintu byo mu buryo bw’umwuka umuryango wawe uba ukeneye. Ku bw’ibyo, uwo murongo ukomeza ugira uti “hanyuma uzabone kūbaka inzu.” Ni gute abatware b’imiryango bakurikiza iyo nama? Mu Migani 24:3, hagira hati ‘urugo rukomezwa no kujijuka.’

Ni gute kujijuka byazanira urugo rwawe inyungu? Kujijuka ni ubushobozi bwo kureba kure umuntu akabona ibitagaragara. Dushobora kuvuga ko icyigisho cy’umuryango gikozwe neza gihera ku gusuzuma uko umuryango ubwawo uhagaze. Ni gute abagize umuryango wawe barimo bagira amajyambere mu buryo bw’umwuka? Jya utega amatwi witonze mu gihe muganira. Mbese, baba bafite umwuka wo kwitotomba cyangwa uwo kubika inzika? Mbese, baba babona ko kwiruka inyuma y’ubutunzi ari cyo kintu cy’ingenzi? Iyo uri kumwe n’abana bawe mu murimo wo kubwiriza se, baba baterwa ishema no kubwira incuti zabo ko ari Abahamya ba Yehova? Mbese, baba bishimira gahunda y’umuryango yo gusoma no kwiga Bibiliya? Mu by’ukuri se, baba bakurikiza inzira za Yehova mu mibereho yabo? Gusuzumana ubwitonzi ibyo bintu, bizaguhishurira icyo wowe mutware w’umuryango ugomba gukora kugira ngo ucengeze kandi ushimangire muri buri wese mu bagize umuryango wawe imico yo mu buryo bw’umwuka.

Shakisha ingingo zo mu Munara w’Umurinzi no muri Réveillez-vous! zivuga ku bintu runaka mukeneye. Hanyuma, bwira abagize umuryango mbere y’igihe ingingo muziga kugira ngo bazayitekerezeho. Mukomeze kugaragaza umwuka w’urukundo mu gihe cy’icyigisho. Garagaza akamaro k’ibyo mwiga, ubihuza n’ibintu byihariye umuryango wawe ukeneye, ariko ubikore nta muntu utonganyije cyangwa ngo umukoze isoni. Kora ibishoboka byose kugira ngo buri wese agire icyo avuga. Fasha buri wese kubona ukuntu Ijambo rya Yehova ‘ritunganye rwose,’ kandi ko riduha ibyo dukeneye koko mu buzima.—Zab 19:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.

Gusarura ingororano

Abantu bazi kwitegereza ariko badasobanukiwe ibintu by’umwuka, bashobora kwiga isanzure ry’ikirere, bagasesengura ibintu bibera mu isi, ndetse n’imiterere yabo ubwabo, ariko bakananirwa gusobanukirwa icyo ibyo babona bisobanura koko. Ku rundi ruhande, binyuriye ku bufasha bw’umwuka w’Imana, abantu biga Ijambo ry’Imana buri gihe bashobora kubona ko ibyo bintu byaremwe n’Imana, ko bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya, kandi bigahishura umugambi Imana ifite wo kuzaha umugisha abantu bumvira.—Mar 13:4-29; Rom 1:20; Ibyah 12:12.

Nubwo ibyo ari ibintu bihebuje cyane, ntibigomba gutuma tuba abibone. Ahubwo, gusuzuma Ijambo ry’Imana buri munsi bidufasha gukomeza kwicisha bugufi (Guteg 17:18-20). Nanone bitubera ingabo idukingira “ibihendo by’ibyaha” kubera ko iyo Ijambo ry’Imana ari rizima mu mitima yacu, amareshyo yo gukora icyaha adashobora kunesha icyemezo twafashe cyo kukinanira (Heb 2:1; 3:13; Kolo 3:5-10). Bityo ‘tuzagenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, tumunezeza muri byose, twera imbuto z’imirimo myiza yose’ (Kolo 1:10). Iyo ni yo ntego tuba tugamije iyo twiyigisha Ijambo ry’Imana, kandi kurishyira mu bikorwa mu mibereho yacu ni yo ngororano iruta izindi zose.

KUGIRA NGO UBONE INGORORANO ZIRUTA IZINDI

  • Tegura umutima wawe

  • Sogongera ku byo ugiye kwiga

  • Shakisha ingingo z’ingenzi

  • Reba uko imirongo y’Ibyanditswe itanga impamvu zishyigikira ibitekerezo byatanzwe

  • Subiramo ingingo z’ingenzi

  • Tekereza mu buryo bwimbitse ku kuntu ibyo wiga byagombye kugira ingaruka ku mibereho yawe

  • Shakisha uko wakoresha ibyo wize mu gufasha abandi

UKO WASOGONGERA KU BYO UGIYE KWIGA

  • Suzuma amagambo agize umutwe

  • Reba isano buri gatwe gato gafitanye n’umutwe w’ifatizo

  • Suzuma buri shusho, buri mbonerahamwe na buri gasanduku k’inyigisho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze