ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gf isomo 10 pp. 16-17
  • Uko wabona idini ry’ukuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wabona idini ry’ukuri
  • Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Uburyo bwo Kumenya Idini ry’Ukuli
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Ubulyo bwo Kumenya Idini Ly’Ukuli
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Anga urunuka idini ry’ikinyoma!
    Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
Reba ibindi
Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
gf isomo 10 pp. 16-17

ISOMO RYA 10

Uko Wabona Idini ry’Ukuri

Niba ushaka kuba incuti y’Imana, ugomba gukurikiza idini ryemerwa n’Imana. Yesu yavuze ko “abasenga by’ukuri” bagomba gusenga Imana mu buryo buhuje n’“[u]kuri” (Yohana 4:23, 24). Hari uburyo bumwe gusa bw’ukuri bwo gusenga Imana (Abefeso 4:4-6). Idini ry’ukuri rijyana ku buzima bw’iteka, naho idini ry’ikinyoma rikajyana ku kurimbuka.​—Matayo 7:13, 14.

Abagabo bitegereza Umuhamya wa Yehova

Ushobora kumenya idini ry’ukuri witegereje abarikurikiza. Kubera ko Yehova ari mwiza, abamusenga by’ukuri na bo bagomba kuba abantu beza. Nk’uko igiti cyiza cy’icunga cyera amacunga meza, ni na ko idini ry’ukuri na ryo rituma abantu baba beza.​—Matayo 7:15-20.

Incuti za Yehova zubaha cyane Bibiliya. Zizi ko Bibiliya yakomotse ku Mana. Zireka ibyo ivuga bikayobora imibereho yazo, bigakemura ibibazo zihura na byo kandi bikazifasha kumenya ibihereranye n’Imana (2 Timoteyo 3:16). Zigerageza gushyira mu bikorwa ibyo zibwiriza.

Incuti za Yehova zigaragarizanya urukundo. Yesu yagaragarije abantu urukundo binyuriye mu kubigisha ibihereranye n’Imana no gukiza ababaga barwaye. Abakurikiza idini ry’ukuri na bo bagaragariza abandi urukundo. Kimwe na Yesu, ntibasuzugura abakene cyangwa abo badahuje ubwoko. Yesu yavuze ko abantu bari kuzamenyera abigishwa be ku rukundo bagaragarizanya.​—Yohana 13:35.

Incuti z’Imana zubaha izina ryayo, Yehova. Mu gihe umuntu runaka yaba yanga gukoresha izina ryawe, mbese uwo yaba incuti yawe ya bugufi koko? Oya! Iyo dufite incuti, dukoresha izina ryayo kandi tukayivuga neza imbere y’abandi. Bityo rero, abantu bifuza kuba incuti z’Imana bagombye gukoresha izina ryayo, no kubwira abandi ibihereranye na yo. Ni ko Yehova ashaka ko tubigenza.​—Matayo 6:9; Abaroma 10:13, 14.

Kimwe na Yesu, incuti z’Imana zigisha abandi ibyerekeranye n’Ubwami bw’Imana. Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru buzahindura isi paradizo. Incuti z’Imana zigeza ku bandi bantu ubwo butumwa bwiza buhereranye n’Ubwami bw’Imana.​—Matayo 24:14.

Abahamya ba Yehova bagerageza kuba incuti z’Imana. Bubaha Bibiliya kandi bagakundana. Nanone kandi, bakoresha izina ry’Imana kandi bukaryubaha, bakigisha n’abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Abahamya ba Yehova bakurikiza idini ry’ukuri ku isi muri iki gihe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze