Ibirimo
IGICE CYA 1 KUKI WAGOMBYE KUGARUKIRA YEHOVA?
Hari abagaragu ba Yehova ba kera bahanganye n’ingorane zimeze nk’izacu. Icyakora Yehova ntiyabatereranye, ahubwo yarabafashije kandi natwe adusezeranya ko azadufasha. Yehova ni Umwungeri wuje urukundo wita ku ntama ze zazimiye akazishakisha, akazisaba kumugarukira.
Igice cya 1 “Iyazimiye nzayishaka”
IGICE CYA 2-4 ABIFUZA KUGARUKIRA YEHOVA BAHURA N’IZIHE NZITIZI?
Hari abantu basengaga Yehova mu budahemuka ariko baza kudohoka mu murimo wabo bitewe n’imihangayiko no kwicira urubanza cyangwa bitewe n’uko hari icyabababaje. Suzuma uko Yehova yabafashije bakongera kugira imbaraga, bakifatanya n’abagize ubwoko bwe kandi bakongera kugira ibyishimo.
Igice cya 2 Imihangayiko—“Turabyigwa impande zose”
Igice cya 3 Mu gihe hari uwakubabaje—“Igihe umuntu agize icyo apfa n’undi”
Igice cya 4 Kwicira urubanza—“Unyezeho icyaha cyanjye”
IGICE CYA 5 UKO WAGARUKIRA YEHOVA
Suzuma ibimenyetso bigaragaza ko Yehova yifuza ko umugarukira. Menya uko Abakristo benshi bagarukiye Yehova, uko itorero ryabakiriye n’uko abasaza babafashije kongera gukora umurimo babigiranye ishyaka.
Igice cya 5 Mugarukire—“umwungeri akaba n’umugenzuzi w’ubugingo bwanyu”