ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • rj igice 5 pp. 12-15
  • Mugarukire “umwungeri akaba n’umugenzuzi w’ubugingo bwanyu”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mugarukire “umwungeri akaba n’umugenzuzi w’ubugingo bwanyu”
  • Garukira Yehova
  • Ibisa na byo
  • “Nimungarukire”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Imana izagukomeza
    Turirimbire Yehova twishimye
  • Izatuma ukomera
    Turirimbire Yehova
  • Yehova aragukunda cyane
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Garukira Yehova
rj igice 5 pp. 12-15

IGICE CYA GATANU

Mugarukire “umwungeri akaba n’umugenzuzi w’ubugingo bwanyu”

Ese wigeze uhura n’ingorane zimeze nk’izo twasuzumye muri aka gatabo? Niba ari uko bimeze, si wowe wenyine. Hari abagaragu b’Imana benshi, baba abo mu bihe bya kera n’abo muri iki gihe, bakomeje kuba indahemuka nubwo bahanganye n’ibibazo nk’ibyo. Nawe Yehova ashobora kugufasha nk’uko na bo yabafashije.

Iringire rwose ko Yehova yiteguye kukwakira numugarukira

IRINGIRE rwose ko Yehova yiteguye kukwakira numugarukira. Azagufasha guhangana n’imihangayiko, agufashe kwihangana niba hari uwagukomerekeje kandi agufashe kugira amahoro yo mu mutima aterwa no kugira umutimanama uticira urubanza. Amaherezo ushobora kuzongera kugira icyifuzo cyo gukorera Yehova ufatanyije na bagenzi bawe muhuje ukwizera. Bizakugendekera nk’uko byagendekeye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere intumwa Petero yandikiye ati “mwari mumeze nk’intama zayobye; ariko ubu mwagarukiye umwungeri akaba n’umugenzuzi w’ubugingo bwanyu.”​—1 Petero 2:25.

Kugarukira Yehova ni cyo kintu cyiza cyane ushobora gukora, kubera ko bizatuma unezeza umutima we (Imigani 27:11). Nk’uko usanzwe ubizi, ibikorwa byacu bishobora gushimisha Yehova cyangwa bikamubabaza. Icyakora Yehova ntaduhatira kumukunda no kumukorera (Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20). Hari intiti mu bya Bibiliya yabisobanuye igira iti “nta muntu ushobora gukingura umutima w’undi. Umuntu ubwe ni we uwikingurira.” Iyo dusenga Yehova tubitewe n’uko mu mutima wacu tumukunda cyane, tuba dushobora guhitamo kumukingurira umutima wacu. Iyo tubigenje dutyo, tuba tumuhaye impano y’agaciro, ni ukuvuga ubudahemuka bwacu, kandi ibyo bishimisha cyane umutima we. Mu by’ukuri, ibyishimo duterwa no kuyoboka Yehova mu buryo yemera, ntibigereranywa rwose.​—Ibyakozwe 20:35; Ibyahishuwe 4:11.

Mushiki wacu wacitse intege yakiranwa urugwiro mu itorero

Nanone iyo wongeye kugira uruhare mu bikorwa bya gikristo, ugirana n’Imana imishyikirano myiza (Matayo 5:3). Abantu benshi bibaza impamvu turiho. Yehova yaremanye abantu icyifuzo cyo kugira intego mu buzima. Yaturemye ku buryo tunyurwa ari uko gusa tumukoreye. Nta kindi kintu cyatuma tunyurwa cyaruta kumenya ko dusenga Yehova tubitewe n’uko tumukunda.​—Zaburi 63:1-5.

Yehova yifuza rwose ko umugarukira. Wabyemezwa n’iki? Tekereza kuri ibi bikurikira: twateguye aka gatabo tubyitondeye kandi turasenga cyane. Ushobora kuba waragahawe n’umusaza w’itorero cyangwa undi Mukristo mugenzi wawe. Hanyuma waragasomye, ubutumwa bwako bugukora ku mutima. Ibyo byose bigaragaza ko Yehova atakwibagiwe. Ahubwo, akwireherezaho mu bugwaneza kugira ngo umugarukire.​—Yohana 6:44.

Duhumurizwa no kumenya ko Yehova atigera na rimwe yibagirwa abagaragu be bazimiye. Ibyo ni byo mushiki wacu witwa Donna yasobanukiwe. Yaravuze ati “nagiye nteshuka buhoro buhoro mva mu kuri. Icyakora nakundaga gutekereza ku magambo ari muri Zaburi ya 139:23, 24, avuga ngo ‘Mana, ngenzura umenye umutima wanjye. Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpagarika umutima, urebe niba muri jye hari icyatuma ngendera mu nzira mbi, maze unyobore mu nzira y’ibihe bitarondoreka.’ Nari nzi ko ntari uw’isi, kandi rwose sinigeze nyiyumvamo. Nanone nari nzi ko ngomba kwifatanya n’umuryango w’abagaragu ba Yehova. Natangiye kubona ko Yehova atigeze antererana. Icyo nagombaga gukora ni ugushaka inzira yo kumugarukira. Kandi nishimira ko namugarukiye!”

Natangiye kubona ko Yehova atigeze antererana. Icyo nagombaga gukora ni ugushaka inzira yo kumugarukira”

Dusenga tubikuye ku mutima dusaba ko nawe wazongera kugira “ibyishimo bituruka kuri Yehova” (Nehemiya 8:10). Ntuzigera wicuza ko wagarukiye Yehova.

Ibibazo abifuza kugarukira Yehova bibaza n’ibisubizo byabyo

UBU SE NAHERA HE?

Mushiki wacu wacitse intege asoma Bibiliya

Umuntu ukirutse indwara ashobora gukenera igihe kugira ngo agende atora agatege buhoro buhoro. Nawe rero niba wifuza kongera kuba Umukristo ufite ukwizera gukomeye, ushobora kugerageza kujya wiyigisha buri munsi, niyo wakwiga utuntu duke. Ntukumve ko ugomba guhita ukora ibintu byose icyarimwe. Ushobora kumara iminota mike usoma Bibiliya cyangwa uyitega amatwi cyangwa wiyigisha kimwe mu bitabo byacu. Ushobora no gusura urubuga rwacu rwa jw.org/rw. Nanone uzagerageze kujya mu materaniro vuba uko bishoboka kose. Ariko ikirenze ibyo byose, ujye usenga Yehova umusaba kugufasha. ‘Mwikoreze imihangayiko yawe yose kuko akwitaho.’​—1 Petero 5:7.

Uwitwa Eeva yaravuze ati “maze gucika intege, nagize ikimwaro gikabije ku buryo ntashoboraga no gusenga. Igihe umusaza w’itorero yansuraga ni bwo nongeye gushishikarira gusenga. Yamfashije kubona ko Yehova atari yarantereranye. Nanone uwo musaza yansabye ko natangira kujya nsoma Bibiliya buri munsi. Ibyo byatumye mbona imbaraga zo gusubira mu materaniro. Nyuma y’igihe, nongeye gukora umurimo wo kubwiriza. Nshimishwa cyane n’uko Yehova atigeze antererana.”

ABAGIZE ITORERO BAZANYAKIRA BATE?

Ushobora kwiringira ko abagize itorero bazakwakirana urugwiro. Ntibazakunenga cyangwa ngo bagucire urubanza, ahubwo bazakora ibishoboka byose bagutere inkunga mu rukundo.​—Abaheburayo 10:24, 25.

Uwitwa Javier yaravuze ati “numvaga mfite isoni zo gusubira ku Nzu y’Ubwami. Nibazaga uko nari kwakirwa. Mushiki wacu ugeze mu za bukuru wari unzi ntaracika intege, hakaba hari hashize imyaka 30, yarambwiye ati ‘garuka mu rugo mwana wa!’ Ayo magambo yankoze ku mutima. Numvise nisanga.”

Uwitwa Marco yaravuze ati “nagiye ku Nzu y’Ubwami nicara ku ntebe z’inyuma kugira ngo hatagira umuntu umbona. Icyakora benshi baramenye, bibuka ko najyaga nza mu materaniro nkiri muto. Banyakiranye urugwiro barampobera ku buryo numvise mfite amahoro asesuye. Numvaga ari nk’aho ngarutse iwacu.”

ABASAZA BAZAMFASHA BATE?

Abasaza bazakwitaho mu bugwaneza. Bazagushimira ko wagize icyifuzo cyo kubyutsa “urukundo wari ufite mbere” (Ibyahishuwe 2:4). Bazagufasha gukosora amakosa ayo ari yo yose wakoze babigiranye impuhwe, kandi babikore “mu mwuka w’ubugwaneza” (Abagalatiya 6:1; Imigani 28:13). Abasaza bashobora kugena umuntu akigana nawe igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose cyangwa “Egera Yehova.” Iringire rwose ko abasaza bazaguhumuriza kandi bakagushyigikira.​—Yesaya 32:1, 2.

Uwitwa Victor yaravuze ati “mu myaka umunani yose namaze naracitse intege, abasaza bakomeje kunsura. Umunsi umwe, umusaza yanyeretse amafoto yari yaradufotoye. Ayo mafoto yatumye nibuka ibintu byinshi bishimishije ku buryo natangiye kwifuza kugira ibyishimo nk’ibyo nagiraga igihe nakoreraga Yehova. Abasaza bangaragarije urukundo, bamfasha kongera kugira gahunda ihoraho yo kuyoboka Imana.”

Imana izagukomeza

Bashiki bacu babiri baririmbira mu gitabo kimwe mu materaniro

Igitabo cyacu cy’indirimbo, Turirimbire Yehova twishimye, kirimo indirimbo zikora ku mutima zishobora kuguhumuriza kandi zikagushishikariza kongera gukorera Imana. Tekereza wenda nko ku magambo y’indirimbo ya 38. Iyo ndirimbo ifite umutwe uvuga ngo “Imana izagukomeza,” ishingiye muri 1 Petero 5:10.

  1. Imana yatumye umenya ukuri

    Ikuvana mu mwijima mwinshi.

    Yabonye cya cyifuzo wari ufite

    Cyo kuyishaka utizigamye.

    Wemeye ko uzayikorera;

    Na yo izahora igufasha.

  2. Umwana w’Imana yatanzwe ku bwawe,

    Kuko ikwifuriza ibyiza.

    Ko yemeye gutanga Umwana wayo,

    Yabuzwa n’iki kugukomeza!

    Izibuka ukwizera kwawe;

    Ntizareka kukwitaho rwose.

    (INYIKIRIZO)

    Ubu uri uwayo kuko yakuguze.

    Izagukomeza maze ushikame.

    Izajya ikuyobora inakurinde.

    Izagukomeza maze ushikame.

Turirimbire Yehova​—Umuzika uherekejwe n’amajwi y’abaririmbyi

Niba wifuza kumva umuzika w’iyo ndirimbo uherekejwe n’amajwi y’abaririmbyi kandi ukumva n’izindi ndirimbo z’Ubwami, reba ku rubuga rwa jw.org/rw.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze