Uko umuntu yakwihingamo urukundo nyakuri
“Urukundo ni umuti w’indwara zose; urukundo ni ubuzima.”—Igitabo Living to Purpose, 1871, cyanditswe na Joseph Johnson.
UMUNTU yiga ate gukunda? Ese abyigishwa no kugenzura imitekerereze n’imyifatire y’abantu? Abyigishwa se no gusoma ibitabo bivuga ku rukundo? Yaba se abyigira muri za filimi zivuga iby’urukundo? Reka da. Abantu biga gukunda mbere na mbere bahereye ku rugero n’imyitozo bahabwa n’ababyeyi babo. Abana basobanukirwa icyo urukundo ari cyo iyo babona ababyeyi babo babagaburira, bakabarinda, bagashyikirana na bo kandi bakabitaho buri mwana ku giti cye, kandi byose babikorana umwuka w’urukundo. Nanone abana biga gukunda iyo ababyeyi babo babigisha kwitondera amahame akwiriye agenga icyiza n’ikibi.
Urukundo nyakuri rurenze kure ibi byo kumva wikundiye umuntu gutya gusa. Ruhora ruharanira icyatuma abandi bamererwa neza, ndetse n’iyo batabyishimira mu buryo bwuzuye ako kanya, nk’uko n’ubundi bikunze kugenda ku bana iyo bahawe igihano mu rukundo. Umuremyi wacu ubwe ni we uduha urugero ruhebuje mu birebana no kugaragaza urukundo ruzira ubwikunde. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, kandi ntugwe isari nagucyaha. Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana.”—Abaheburayo 12:5, 6.
Babyeyi, ni gute mushobora kwigana Yehova mu kugaragariza urukundo abagize umuryango wanyu? Kandi se, urugero mutanga mu mishyikirano mugirana n’uwo mwashakanye ni urw’ingenzi mu rugero rungana iki?
Igisha gukunda binyuriye ku rugero utanga
Niba uri umugabo, ese waba uha agaciro umugore wawe kandi ukamwubaha? Niba uri umugore se, waba ukunda umugabo wawe kandi ukamushyigikira? Bibiliya ivuga ko umugabo n’umugore bagomba gukundana kandi bakubahana (Abefeso 5:28; Tito 2:4). Iyo babigenza batyo, abana babo bibonera ubwabo uko urukundo rwa Gikristo rushyirwa mu bikorwa. Mbega ukuntu iryo ryaba ari isomo ry’ingirakamaro kandi rifite agaciro!
Nanone, ababyeyi bimakaza urukundo mu muryango wabo iyo bakomeza amahame yo mu rwego rwo hejuru agenga umuryango, haba mu byo kwidagadura, mu by’umuco, intego baharanira n’ibyo bakwiriye gushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo. Ku isi hose, abantu basanze Bibiliya ari ubufasha bukomeye mu gushyiraho bene ayo mahame agenga umuryango; icyo kikaba ari igihamya simusiga kigaragaza ko koko Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana kandi ko igira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka’ (2 Timoteyo 3:16). Koko rero, hari abantu benshi babona ko nta zindi nyigisho zirusha agaciro amahame mbwirizamuco n’ubuyobozi dusanga mu Kibwiriza cyo ku Musozi honyine.—Matayo, igice cya 5 kugeza ku cya 7.
Iyo abagize umuryango bose hamwe bashakira ubuyobozi ku Mana kandi bagakurikiza amahame yayo, buri wese yumva afite umutekano, kandi bishobora gutuma abana barushaho gukura bakunda ababyeyi babo kandi babubaha. Naho iyo abashakanye badakurikiza amahame amwe cyangwa iyo hari ayo birengagiza, cyangwa se nta mahame bagenderaho, abana bashobora gushoberwa cyangwa bakaba abarakare, cyangwa se ibyigomeke.—Abaroma 2:21; Abakolosayi 3:21.
Bite se ku babyeyi barera abana ari bonyine? Ese bo hari icyo baba babuze byanze bikunze ku buryo batashobora kwigisha abana bakiri bato gukunda? Si ko biri byanze bikunze. Nubwo nta cyasimbura ubwuzuzanye buba hagati y’umugabo n’umugore babanye neza, ibyabaye bigaragaza ko imishyikirano myiza mu muryango ishobora kuziba icyuho giterwa n’uko hari umubyeyi umwe udahari. Niba uri umubyeyi urera abana uri wenyine, ihatire gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu rugo rwawe. Hari umugani ugira uti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Ndetse namwe ababyeyi, murarebwa na byo!—Imigani 3:5, 6; Yakobo 1:5.
Mu matorero ya Gikristo y’Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi hirya no hino ku isi, uhasanga abakiri bato benshi barezwe n’umubyeyi umwe ariko bafite imyifatire myiza kandi bakorera Imana mu budahemuka. Icyo ni igihamya kigaragaza ko ababyeyi barera abana ari bonyine na bo bashobora kwigisha abana babo gukunda.
Uko twese twakwihingamo urukundo
Bibiliya yahanuye ko mu “minsi y’imperuka” abantu bari kuba ‘badakunda ababo’; ni ukuvuga ko bari kuzatakaza imishyikirano ya kivandimwe ubusanzwe iranga abagize umuryango (2 Timoteyo 3:1, 3). Icyakora, n’abantu bashobora kuba barakuriye ahantu batagaragarizanya urukundo bashobora kwitoza gukunda. Babigeraho bate? Babigeraho bigira ku rugero rwa Yehova, we Soko y’urukundo kandi akaba ari na we urugaragariza abantu bose bamuhindukirira n’umutima wabo wose (1 Yohana 4:7, 8). Hari umwanditsi wa Zaburi wagize ati “ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarūra.”—Zaburi 27:10.
Yehova atugaragariza urukundo mu buryo bwinshi bunyuranye. Muri bwo hakubiyemo ubuyobozi aduha nk’umubyeyi wacu buboneka muri Bibiliya, ubufasha bw’umwuka wera n’ubufasha duhabwa n’umuryango wa Gikristo w’abavandimwe (Zaburi 119:97-105; Luka 11:13; Abaheburayo 10:24, 25). Reka dusuzume ukuntu ubwo buryo butatu Yehova yateganyije bushobora kudufasha kurushaho gukunda Imana na bagenzi bacu.
Ubuyobozi bwa kibyeyi bwahumetswe
Mbere yo kugirana n’umuntu imishyikirano ya bugufi, tugomba kubanza kumumenya neza. Yehova adutumirira kumwegera atumenyesha uwo ari we binyuriye kuri Bibiliya. Icyakora, gusoma Bibiliya ubwabyo ntibihagije. Tugomba no gushyira mu bikorwa ibyo itwigisha, bityo tukabona inyungu bitanga (Zaburi 19:8-11). Muri Yesaya 48:17, hagira hati “ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.” Koko rero, Yehova we rukundo, atwigisha ku bw’inyungu zacu, atari uko ashaka gusa kutuvutsa umudendezo wacu adushyiriraho amahame n’amategeko aremereye bitari ngombwa.
Ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya budufasha no kurushaho gukunda bagenzi bacu. Ibyo biterwa n’uko ukuri ko muri Bibiliya gutuma tumenya uko Imana ibona abantu kandi kukatwereka amahame yagombye kutugenga mu byo tugirirana. Ubwo bumenyi ni urufatiro rukomeye duheraho twihingamo gukunda bagenzi bacu. Intumwa Pawulo yagize ati ‘iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose.’—Abafilipi 1:9.
Kugira ngo tugaragaze uko ‘ubumenyi bwuzuye’ bushobora kudusunikira kugaragaza urukundo, reka turebe ukuri kw’ibanze kuvugwa mu Byakozwe 10:34, 35, havuga ko ‘Imana itarobanura ku butoni, ahubwo ko mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka imwemera.’ Niba Imana yemera abantu ishingiye ku bikorwa byabo byo gukiranuka no kuyubaha, ititaye ku gihugu bavukamo cyangwa ku ibara ry’uruhu bafite, ese natwe ntitwagombye gufata bagenzi bacu dutyo?—Ibyakozwe 17:26, 27; 1 Yohana 4:7-11, 20, 21.
Urukundo ni imbuto y’umwuka w’Imana
Nk’uko imvura igwiriye igihe ituma haboneka umusaruro mwiza, ni na ko umwuka w’Imana utuma abantu bawakira bihingamo imico Bibiliya yita ‘imbuto y’umwuka’ (Abagalatiya 5:22, 23). Muri iyo mico yose, uw’ingenzi ni urukundo (1 Abakorinto 13:13). Ariko se, umwuka w’Imana tuwuhabwa dute? Isengesho ni bumwe mu buryo bw’ingenzi tuwuboneramo. Iyo dusenze Imana tuyisaba umwuka wayo, irawuduha (Luka 11:9-13). Mbese ujya usenga usaba Imana umwuka wera? Niba ubikora, imbuto y’umwuka wera y’agaciro kenshi, hakubiyemo n’urukundo, yagombye kurushaho kugaragarira mu mibereho yawe.
Icyakora, hari undi mwuka urwanya uw’Imana. Bibiliya iwita ‘umwuka w’iyi si’ (1 Abakorinto 2:12; Abefeso 2:2). Uwo mwuka ugira ingaruka mbi kandi nta handi ukomoka hatari kuri Satani, “umutware w’ab’iyi si” igizwe n’abantu bitandukanyije n’Imana (Yohana 12:31). Kimwe n’umuyaga uhuha ugatumura umukungugu, ugatwara imyanda, ‘umwuka w’iyi si’ na wo ukwirakwiza mu bantu irari rirwanya umuco w’urukundo rigaha urwaho intege nke z’umubiri.—Abagalatiya 5:19-21.
Abantu bagotomera uwo mwuka mubi iyo bitegeje umwuka wo gukunda ubutunzi, imitekerereze ya reka mbanze, gukunda urugomo n’iyo biganye ab’isi mu kuntu basanzwe bafata urukundo uko rutari kandi akenshi mu buryo bugoretse. Niba wifuza kwihingamo urukundo nyarwo, ugomba kurwanya umwuka w’iyi si wivuye inyuma (Yakobo 4:7). Icyakora, ntukishingikirize ku mbaraga zawe bwite; ahubwo jya wiyambaza Yehova kugira ngo agufashe. Umwuka we, ari zo mbaraga zisumba izindi zose, ushobora kugukomeza kandi ukagufasha kunesha umwuka w’isi.—Zaburi 121:2.
Umuryango wa Gikristo ugizwe n’abavandimwe utwigisha gukunda
Nk’uko umwana yiga gukunda ahereye ku byo abona mu rugo, ni ko natwe twese, abato n’abakuru, dushobora kwihingamo gukunda dushyikirana n’abandi Bakristo (Yohana 13:34, 35). Koko rero, kimwe mu bintu by’ingenzi itorero rya Gikristo ritumarira ni uko riduhuza n’abantu dushobora ‘guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’—Abaheburayo 10:24.
Bene urwo rukundo rwishimirwa cyane cyane n’abantu bashobora kuba ‘barushye cyane kandi basandaye’ muri iyi si idukikije itarangwamo urukundo (Matayo 9:36). Ibyabaye bigaragaza ko imishyikirano yuje urukundo umuntu agirana n’abandi akuze ishobora kuvura ibyinshi mu bikomere ashobora kuba yaratewe n’uko atigeze akundwa akiri umwana. Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko Abakristo bose biyeguriye Imana bajya bakirana ikaze abantu bashya bose baza kwifatanya na bo!
“Urukundo ntabwo ruzashira”
Bibiliya igira iti “urukundo ntabwo ruzashira” (1 Abakorinto 13:8). Kuki ibyo ari ukuri? Intumwa Pawulo agira ati “urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu” (1 Abakorinto 13:4, 5). Biragaragara rero ko bene urwo rukundo ruba rushingiye ku bintu bifatika, si urukundo rudafashije. Ahubwo abarugaragaza baba bazi neza ko gutenguhwa n’imibabaro ari ibintu bibaho mu buzima, ariko ibyo ntibituma bareka gukunda bagenzi babo. Koko rero, bene urwo rukundo ni ‘umurunga wo gutungana rwose.’—Abakolosayi 3:12-14.
Reka turebe urugero rw’Umukristokazi wo muri Koreya ufite imyaka 17 y’amavuko. Igihe yatangiraga gukorera Yehova Imana, abagize umuryango wabo baramurwanyije, biba ngombwa ko ahunga akava imuhira. Icyakora, aho kuba umurakare, yeretse Imana icyo kibazo mu isengesho, arareka Ijambo ry’Imana n’umwuka wayo aba ari byo bimuyobora mu myanzuro ye. Nyuma y’aho, yagiye yandikira abagize umuryango wabo kenshi akoresha amagambo yumvikanisha urukundo ruzira uburyarya abakunda. Ibyo byatumye basaza be babiri akurikira batangira kwiga Bibiliya, none ubu ni Abakristo biyeguriye Imana. Musaza we umukurikira hamwe na nyina na bo ubu bemeye ukuri kwa Bibiliya. Vuba aha, se wamurwanyije cyane, na we aherutse guhindura imitekerereze. Uwo mukobwa w’Umuhamya yanditse agira ati “twese twashakanye n’Abakristo duhuje ukwizera, kandi ubu mu muryango wacu turi abantu bagera kuri 23 basenga Imana bunze ubumwe.” Mbega ngo urukundo ruratsinda!
Mbese, wifuza kwihingamo urukundo nyakuri no gufasha n’abandi kubigenza batyo? Ngaho hindukirira Yehova we Soko y’uwo muco uhebuje. Koko rero, komeza Ijambo rye, ujye usenga usaba umwuka wera kandi wifatanye buri gihe n’umuryango wa Gikristo w’abavandimwe (Yesaya 11:9; Matayo 5:5). Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko vuba aha ababi bose bazakurwaho hagasigara gusa abantu bagaragaza urukundo rwa Gikristo ruzira uburyarya! Koko rero, urukundo ni rwo banga ry’ibyishimo n’ubuzima.—Zaburi 37:10, 11; 1 Yohana 3:14.
[Amafoto yo ku ipaji ya 6]
Isengesho no kwiga Ijambo ry’Imana bidufasha kwihingamo urukundo nyakuri