ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • kr igi. 10 pp. 100-107
  • Umwami atunganya abagaragu be mu buryo bw’umwuka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umwami atunganya abagaragu be mu buryo bw’umwuka
  • Ubwami bw’Imana burategeka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yeza “bene Lewi”
  • “Mwe kwiyanduza”
  • Ese Abakristo bagombye kwizihiza Noheli?
  • Ese Abakristo bagombye gukoresha umusaraba?
  • Kurobanura “ababi mu bakiranutsi”
  • Ese Abakristo bakwiriye kwizihiza Noheri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Noheli—Kuki yizihizwa no mu burasirazuba?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Mu gihe cya Noheli abantu bibanda ku ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Ubwami bw’Imana burategeka
kr igi. 10 pp. 100-107

IGICE CYA 10

Umwami atunganya abagaragu be mu buryo bw’umwuka

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Impamvu Yesu yatunganyije abigishwa be kandi akabeza mu buryo bw’umwuka n’uko yabikoze

1-3. Yesu yakoze iki igihe yasangaga abantu bahumanya urusengero?

YESU yubahaga cyane urusengero rw’i Yerusalemu bitewe n’uko yari azi icyo rwagereranyaga. Urwo rusengero rwari rumaze imyaka myinshi ari ihuriro ry’ugusenga k’ukuri ku isi. Ariko iyo gahunda yo gusenga Yehova Imana yera, igomba kuba itanduye, itunganye. Noneho gerageza kwiyumvisha uko Yesu yumvise ameze igihe yageraga mu rusengero ku itariki ya 10 Nisani mu mwaka wa 33, agasanga abantu barimo baruhumanya. Baruhumanyaga bate?—Soma muri Matayo 21:12, 13.

2 Mu Rugo rw’Abanyamahanga, abacuruzi b’abanyamururumba n’abavunjaga amafaranga, bashakiraga inyungu zihanitse mu bantu babaga baje gusenga Yehova no kumutambira ibitambo.a Yesu ‘yirukanye abantu bose bacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo, maze yubika ameza y’abavunjaga amafaranga.’ (Gereranya na Nehemiya 13:7-9.) Yamaganye abo bantu barangwaga n’ubwikunde bari barahinduye inzu ya Se “indiri y’abambuzi.” Muri ubwo buryo, Yesu yagaragaje ko yubahaga urusengero n’icyo rwagereranyaga. Gahunda yo gusenga Se yagombaga guhora itanduye.

3 Hashize ibinyejana byinshi, Yesu amaze kwimikwa akaba Umwami Mesiya, yongeye gukora igikorwa cyo kweza urusengero, rugizwe n’abantu bose bo muri iki gihe bifuza gusenga Yehova mu buryo yemera. None se urusengero yejeje icyo gihe ni uruhe?

Yeza “bene Lewi”

4, 5. (a) Ni mu buhe buryo abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka batunganyijwe bakezwa kuva mu mwaka wa 1914 kugeza mu ntangiriro z’uwa 1919? (b) Ese gutunganya abagaragu b’Imana no kubeza byari birangiye? Sobanura.

4 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 2 cy’iki gitabo, Yesu amaze kwimikwa mu mwaka wa 1914, yazanye na Se kugenzura urusengero rwo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga gahunda yo gusenga kutanduye.b Umwami amaze gukora iryo genzura, yabonye ko Abakristo basutsweho umwuka, ari bo “bene Lewi,” bari bakeneye gutunganywa no kwezwa (Mal 3:1-3). Guhera mu mwaka wa 1914 kugera mu ntangiriro z’uwa 1919, ‘utunganya,’ ari we Yehova, yemeye ko abagize ubwoko bwe banyura mu bigeragezo n’ingorane bikaze, byabatunganyije bikabeza. Igishimishije ni uko abo Bakristo basutsweho umwuka bavuye muri ibyo bigeragezo bigereranywa n’umuriro batunganyijwe, bari mu mimerere ikwiriye, biteguye kugaragaza ko bashyigikiye Umwami Mesiya!

5 Ese ibyo gutunganya abagize ubwoko bw’Imana no kubeza byari birangiye? Oya. Muri iyi minsi y’imperuka yose, Yehova yakomeje gukoresha Umwami Mesiya kugira ngo afashe abigishwa be kuba abantu batanduye, bityo bashobore kuguma mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka. Mu bice bibiri bikurikira, tuzasuzuma uko yabatunganyije mu by’umuco no mu rwego rw’umuteguro. Ariko nimucyo tubanze dusuzume uko yabejeje mu buryo bw’umwuka. Gusuzuma ibyo Yesu yakoze afasha abigishwa be kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka, byaba ibyo yakoze mu buryo bugaragara n’ubutagaragara, bikomeza ukwizera kwacu.

“Mwe kwiyanduza”

6. Ni mu buhe buryo amategeko Yehova yahaye Abayahudi bari mu bunyage adufasha kumva icyo kutandura mu buryo bw’umwuka bisobanura?

6 Ariko se kutandura mu buryo bw’umwuka bisobanura iki? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, nimucyo tubanze dusuzume amagambo Yehova yabwiye Abayahudi bari bagiye kuva mu bunyage i Babuloni mu kinyejana cya gatandatu mbere ya Yesu. (Soma muri Yesaya 52:11.) Abo Bayahudi bari bagarutse i Yerusalemu bari bazanywe mbere na mbere no kongera kubaka urusengero no gusubizaho gahunda yo gusenga kutanduye (Ezira 1:2-4). Yehova yifuzaga ko abagize ubwoko bwe basiga ibisigisigi byose by’idini ry’i Babuloni. Zirikana aya mategeko yabahaye: “ntimukore ku kintu gihumanye,” “muyisohokemo,” “mwe kwiyanduza.” Gahunda yo gusenga Yehova ntigomba kwanduzwa no gusenga kw’ikinyoma. None se ni uwuhe mwanzuro twafata? Kutandura mu buryo bw’umwuka bikubiyemo kwirinda inyigisho n’imigenzo by’idini ry’ikinyoma.

7. Ni uwuhe muyoboro Yesu yakoresheje afasha abigishwa be kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka?

7 Nyuma gato y’uko Yesu yimitswe ngo abe Umwami, yashyizeho umuyoboro ugaragara neza yagiye akoresha kugira ngo afashe abigishwa be kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka. Uwo muyoboro ni Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge Kristo yashyizeho mu mwaka wa 1919 (Mat 24:45). Muri uwo mwaka Abigishwa ba Bibiliya bari baramaze kwiyezaho inyigisho nyinshi z’amadini y’ibinyoma. Icyakora bari bagikeneye gukomeza gutunganywa mu buryo bw’umwuka. Kristo yakoresheje umugaragu we wizerwa aha abigishwa be umucyo, bagenda basobanukirwa buhoro buhoro iminsi mikuru n’imigenzo bagombaga kureka (Imig 4:18). Nimucyo dusuzume ingero zimwe na zimwe.

Ese Abakristo bagombye kwizihiza Noheli?

8. Ni iki Abigishwa ba Bibiliya bemeraga kuva kera ku birebana na Noheli, ariko se ni iki bari batarasobanukirwa neza?

8 Kuva kera Abigishwa ba Bibiliya bemeraga ko umunsi mukuru wa Noheli ukomoka mu bapagani, kandi ko Yesu atavutse ku itariki ya 25 Ukuboza. Umunara w’Umurinzi wo mu kwezi k’Ukuboza 1881 wagize uti “abantu babarirwa muri za miriyoni baje muri kiliziya bavuye mu madini y’abapagani. Ariko ahanini bahindutse ku izina, kubera ko abatambyi b’abapagani bahindutse abatambyi b’Abakristo n’iminsi mikuru y’abapagani bayitirira Ubukristo, Noheli ikaba ari umwe muri iyo minsi.” Mu mwaka wa 1883, Umunara w’Umurinzi wasohoye ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Yesu yavutse ryari?” yasobanuraga ko Yesu yavutse ahagana mu ntangiriro z’Ukwakira.c Icyakora icyo gihe Abigishwa ba Bibiliya bari batarasobanukirwa neza ko ari ngombwa kureka kwizihiza Noheli. Ndetse n’abari bagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn bakomeje kuyizihiza. Icyakora nyuma y’umwaka wa 1926, ibintu byatangiye guhinduka. Kubera iki?

9. Ni iki Abigishwa ba Bibiliya basobanukiwe ku birebana na Noheli?

9 Abigishwa ba Bibiliya bakoze ubushakashatsi bwimbitse kuri iyo ngingo, maze basobanukirwa ko inkomoko ya Noheli n’imigenzo yayo mu by’ukuri bisuzuguza Imana. Ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Inkomoko ya Noheli” yasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 14 Ukuboza 1927, yagaragaje ko Noheli ari umunsi mukuru wa gipagani ushyira imbere ibinezeza, kandi ko ubamo ibikorwa byo gusenga ibigirwamana. Iyo ngingo yagaragaje neza ko Kristo atigeze adutegeka kwizihiza uwo munsi, maze isoza ivuga aya magambo adaca ku ruhande yerekeranye na Noheli, igira iti “kuba isi, umubiri na Satani bishyigikiye ko uwo munsi ukomeza kwizihizwa, byonyine birahagije kugira ngo abantu biyeguriye gukorera Yehova batizigamye babone ko batagomba kuwizihiza.” Ntibitangaje rero kuba abagize umuryango wa Beteli batarijihije Noheli muri uko kwezi k’Ukuboza, kandi ntibigeze bongera kuyizihiza!

“INKOMOKO YA NOHELI N’INTEGO YAYO”

MU KWEZI k’Ukuboza 1928, umuvandimwe Richard H. Barber (mu kaziga ibumoso) yatanze disikuru ifite imbaraga kuri radiyo, asobanura ibihereranye na Noheli. Ibyari bikubiye muri iyo disikuru byasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 12 Ukuboza 1928 (mu cyongereza), munsi y’umutwe uvuga ngo “Inkomoko ya Noheli n’intego yayo.” Bimwe mu byavuzwe muri iyo disikuru byari ibi bikurikira:

  • “Satani . . . yigishije abantu kubaha cyane ivuka ry’uruhinja Yesu kuruta urupfu rw’umugabo Yesu, kugira ngo abahishe agaciro k’incungu.”

  • “Buri wese azi ukuntu mu gihe cya Noheli abantu baba bidamarariye, bishora mu busambanyi, mu businzi kandi bakarara inkera . . . Nta gushidikanya ko nta na kimwe muri ibyo bintu cyubahisha Yehova Imana n’Umwana we.”

  • “Ubu Satani yashoboye kwinjiza muri kiliziya iminsi mikuru ye y’ikinyoma, ibirori byo gusangira, iminsi yo kwiyiriza ubusa n’iminsi mitagatifu . . . Satani yashoboye gutuma abantu bafata imigenzo mibi ye yose bayitirira Ubukristo, kugira ngo abone uko ahema Imana ikomeye Yehova.”

Abagize umuryango wa Beteri bizihiza Noheri bwa nyuma mu mwaka wa 1926, Richard H. Barber ari mu kaziga

Noheli ya nyuma yizihijwe kuri Beteli y’i Brooklyn mu mwaka wa 1926

10. (a) Ni ibihe bisobanuro birambuye bishyira ahabona Noheli byatanzwe mu kwezi k’Ukuboza 1928? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Inkomoko ya Noheli n’intego yayo.”) (b) Ni mu buhe buryo abagize ubwoko bw’Imana bahawe umuburo wo kwirinda indi minsi mikuru? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Bashyira ahabona indi minsi mikuru.”)

10 Mu mwaka wakurikiyeho, Abigishwa ba Bibiliya bahawe ibindi bisobanuro birambuye bishyira ahabona Noheli. Ku itariki ya 12 Ukuboza 1928, umuvandimwe Richard H. Barber wakoraga ku cyicaro gikuru, yatanze disikuru kuri radiyo yashyiraga ahabona inkomoko yanduye y’uwo munsi mukuru. Abagize ubwoko bw’Imana bitabiriye bate ubwo buyobozi busobanutse neza bwaturutse ku cyicaro gikuru? Umuvandimwe Charles Brandlein yibuka ukuntu we n’umuryango we baretse kwizihiza Noheli, agira ati “ese kureka iyo mihango ya gipagani byaratugoye? Reka da! . . . Byari bimeze nko kwiyambura umwambaro wanduye ukawujugunya.” Umuvandimwe Henry A. Cantwell, waje kuba umugenzuzi usura amatorero na we ni uko yabibonaga. Yagize ati “twashimishijwe n’uko twari tubonye ikintu twigomwa kugira ngo tugaragaze urukundo dukunda Yehova.” Abigishwa ba Kristo b’indahemuka bari biteguye guhindura ibyari bikenewe byose kugira ngo badakomeza kwizihiza uwo munsi mukuru ukomoka mu gusenga kwanduye.d—Yoh 15:19; 17:14.

11. Twagaragaza dute ko dushyigikiye Umwami Mesiya?

11 Mbega ukuntu abo Bigishwa ba Bibiliya b’indahemuka badusigiye urugero rwiza! Mu gihe dutekereza ku rugero rwabo, byaba byiza twibajije tuti ‘nitabira nte ubuyobozi buturutse ku cyicaro gikuru? Ese nishimira ubwo buyobozi, nkabwemera kandi ngashyira mu bikorwa ibyo menye?’ Iyo twumviye tubikunze, tuba tugaragaje ko dushyigikiye Umwami Mesiya, we ukoresha umugaragu wizerwa kugira ngo atange ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye.—Ibyak 16:4, 5.

BASHYIRA AHABONA INDI MINSI MIKURU

UKO imyaka yagendaga ihita, Kristo yakomezaga gufasha abigishwa be kwitandukanya n’isi. Dore bimwe mu byanditswe kera byafashije ubwoko bw’Imana kumenya iminsi mikuru Abakristo b’ukuri bagomba kwirinda.

  • Pasika. “Umunsi mukuru ukomeye wari usanzwe wizihizwa n’abapagani wa Pasika winjijwe mu itorero ryiyitaga irya gikristo ushinga imizi.”—Nimukanguke! yo ku itariki ya 12 Ukuboza 1928, ku ipaji ya 168 (mu cyongereza).

  • Umunsi w’abakundana wa Saint Valentin. “Ku birebana n’inkomoko y’umunsi w’abakundana wa St. Valentin, nta kintu na kimwe waheraho wemeza ko ari umunsi wera.”—Nimukanguke! yo ku itariki ya 25 Ukuboza 1929, ku ipaji ya 208 (mu cyongereza).

  • Iminsi mikuru y’amavuko. “Mu Byanditswe havugwamo iminsi y’amavuko ibiri gusa, umwe ukaba wari uw’umwami w’umupagani Farawo wa Egiputa wabayeho mu gihe cya Yozefu, n’undi wa [Herode,] igihe bawizihizaga akaba ari bwo Yohana Umubatiza yishwe. Nta na hamwe muri Bibiliya havugwamo umuntu wasengaga Imana wigeze yizihiza iminsi mikuru y’amavuko.”—Nimukanguke! yo ku itariki ya 6 Gicurasi 1936, ku ipaji ya 499 (mu cyongereza).

  • Ubunani. “Umunsi w’Ubunani wizihizwa mu rusaku rwinshi no gusinda, ntaho uhuriye n’Ubukristo, igihe wakwizihirizwaho icyo ari cyo cyose. Abakristo ba mbere ntibigeze bawizihiza.”—Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Ukuboza 1946, ku ipaji ya 24 (mu cyongereza).

Ese Abakristo bagombye gukoresha umusaraba?

Ikimenyetso cy’umsaraba n’ikamba

Ikimenyetso cy’umusaraba n’ikamba (Reba paragarafu ya 12 n’iya 13)

12. Abigishwa ba Bibiliya bamaze imyaka myinshi babona bate umusaraba?

12 Abigishwa ba Bibiliya bamaze imyaka myinshi babona ko umusaraba ari ikimenyetso cyemewe kiranga Ubukristo. Icyakora ntibatekerezaga ko umusaraba wagombye gusengwa, kuko bari basobanukiwe ko gusenga ibigirwamana ari bibi (1 Kor 10:14; 1 Yoh 5:21). Mu mwaka wa 1883, Umunara w’Umurinzi wavuze udaca ku ruhande ko “Imana yanga urunuka ibikorwa byose byo gusenga ibigirwamana.” Icyakora, mu mizo ya mbere Abigishwa ba Bibiliya bumvaga ko nta cyo bitwaye gukoresha umusaraba mu buryo batekerezaga ko bukwiriye. Urugero, baterwaga ishema no kwambara umudari ushushanyijeho umusaraba n’ikamba. Bumvaga ko uwo mudari wasobanuraga ko iyo bakomeza kuba indahemuka kugeza ku gupfa bari guhabwa ikamba ry’ubuzima. Guhera mu mwaka wa 1891, ikimenyetso cy’umusaraba n’ikamba cyagaragaraga ku gifubiko cy’Umunara w’Umurinzi.

13. Ni uwuhe mucyo abigishwa ba Kristo bagiye babona ku bihereranye n’imikoreshereze y’umusaraba? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Bagiye babona umucyo mwinshi ku bihereranye n’imikoreshereze y’umusaraba.”)

13 Abigishwa ba Bibiliya bakundaga cyane ikimenyetso cy’umusaraba n’ikamba. Icyakora, guhera mu mpera z’imyaka ya 1920 abigishwa ba Kristo bagiye babona umucyo buhoro buhoro ku bihereranye n’imikoreshereze y’umusaraba. Umuvandimwe Grant Suiter waje kuba umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yibuka ikoraniro ryabereye i Detroit muri leta ya Michigan ho muri Amerika mu mwaka wa 1928 agira ati “muri iryo koraniro, twasobanukiwe ko gukoresha ikimenyetso cy’umusaraba n’ikamba bitari ngombwa kandi ko byakemangwaga.” Mu myaka yakurikiyeho, babonye umucyo mwinshi kuri iyo ngingo. Basobanukiwe neza ko umusaraba utari ugifite umwanya muri gahunda yo gusenga itunganye kandi itanduye mu buryo bw’umwuka.

BAGIYE BABONA UMUCYO MWINSHI KU BIHERERANYE N’IMIKORESHEREZE Y’UMUSARABA

Umuvandimwe wambaye ikote ririho ikimenyetso cy’umusaraba n’ikamba
  • Gukoresha ibimenyetso by’umusaraba n’ikamba si ngombwa kandi birakemangwa.—Ikoraniro ryabereye i Detroit muri leta ya Michigan ho muri Amerika, mu wa 1928.

  • Ibimenyetso by’umusaraba n’ikamba ni ibigirwamana.—Preparation, 1933, ku ipaji ya 239.

  • Umusaraba ukomoka mu bapagani.—Nimukanguke! yo ku itariki ya 28 Gashyantare 1934, ku ipaji ya 336 (mu cyongereza).

  • Yesu yapfiriye ku giti, si ku musaraba.—Nimukanguke! yo ku itariki ya 4 Ugushyingo 1936, ku ipaji ya 72 (mu cyongereza); Riches, 1936, ku ipaji ya 27.

Ijambo ry’ikigiriki stau·rosʹ rihindurwamo “umusaraba” mu buhinduzi bwinshi bwa Bibiliya. Icyakora, zirikana icyo ibitabo byinshi bivuga ku birebana n’ibisobanuro by’iryo jambo:

  • “Ijambo ry’ikigiriki [stau·rosʹ] . . . nta kindi risobanura kitari igiti.”—Cyclopedia of Biblical, Theological, and Ecclesiastical Literature.

  • “Igiti mu buryo cyumvikanamo bwose. Ntirisobanura ‘umusaraba.’”—Crucifixion in Antiquity.

  • “Igiti gikomeye, nka kimwe abahinzi bashinga mu butaka iyo bubaka urugo cyangwa uruzitiro, nta kindi risobanura.”—History of the Cross.

  • “Nta na rimwe risobanura ibiti bibiri kimwe gitambitse ku kindi ngo bikore imfuruka, ahubwo buri gihe risobanura igiti kimwe gusa.”—The Companion Bible.

  • “Igiti gihagaze . . . Nta na rimwe risobanura ibiti bibiri kimwe gitambitse ku kindi ngo bikore imfuruka.”—A Critical Lexicon and Concordance.

14. Abagize ubwoko bw’Imana bakiriye bate umucyo bagendaga babona ku bihereranye n’imikoreshereze y’umusaraba?

14 Abagize ubwoko bw’Imana bakiriye bate umucyo bagendaga babona ku bihereranye n’imikoreshereze y’umusaraba? Ese baba barakomeje kwizirika ku kimenyetso bakundaga cyane cy’umusaraba n’ikamba? Lela Roberts umaze imyaka myinshi ari umugaragu wa Yehova yagize ati “tukimara kubona icyo usobanura, twahise tuwureka.” Undi mushiki wacu w’indahemuka witwa Ursula Serenco, yagaragaje ibyiyumvo yari ahuriyeho n’abandi benshi, agira ati “twaje gusobanukirwa ko icyo twahoze dukunda cyane, dutekereza ko ari ikimenyetso cy’urupfu rw’Umwami wacu kandi kigaragaza ko turi Abakristo biyeguriye Imana, mu by’ukuri cyari ikimenyetso cy’abapagani. Mu buryo buhuje n’ibivugwa mu Migani 4:18, twishimiye ko umucyo wo mu nzira yacu wakomezaga kugenda wiyongera.” Abigishwa ba Kristo b’indahemuka ntibifuzaga kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu migenzo yanduye y’amadini y’ikinyoma!

15, 16. Twagaragaza dute ko twiyemeje gukomeza kwirinda ikintu cyose cyakwanduza urugo rwo ku isi rw’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova?

15 Ibyo ni byo natwe twiyemeje muri iki gihe. Tuzi ko Kristo yagiye akoresha umuyoboro ugaragara neza, ni ukuvuga umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, kugira ngo afashe abagaragu be gukomeza kutandura mu buryo bw’umwuka. Bityo rero, iyo ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka duhabwa bitweretse iminsi mikuru, imigenzo cyangwa imiziririzo byandujwe n’idini ry’ikinyoma duhita twumvira tutazuyaje. Kimwe n’abavandimwe na bashiki bacu babayeho mu ntangiriro zo kuhaba kwa Kristo, twiyemeje gukomeza kwirinda ikintu cyose cyakwanduza urugo rwo ku isi rw’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova.

16 Nanone muri iyi minsi y’imperuka, Kristo yakomeje kurinda amatorero y’abagize ubwoko bwa Yehova abantu bashobora kubanduza mu buryo bw’umwuka, nubwo ibyo akora tutabibonesha amaso. Yabikoze ate? Reka tubisuzume.

Kurobanura “ababi mu bakiranutsi”

17, 18. Vuga icyo ibi bisobanura mu mugani w’urushundura: (a) kujugunya urushundura mu nyanja, (b) gufata “amafi y’ubwoko bwose,” (c) gukusanyiriza amafi meza mu bitebo no (d) kujugunya amafi mabi.

17 Umwami Yesu Kristo ahoza ijisho ku matorero y’abagize ubwoko bw’Imana hirya no hino ku isi. Kristo n’abamarayika bakora umurimo wo kurobanura, nubwo babikora mu buryo tudashobora kwiyumvisha neza. Yesu yasobanuye uwo murimo mu mugani we w’urushundura. (Soma muri Matayo 13:47-50.) Uwo mugani usobanura iki?

Abarobyi bakurura urushundura kugira ngo bakusanye amafi barobye mu nyanja

Urushundura rugereranya umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ukorerwa mu nyanja igereranya abantu (Reba paragarafu ya 18)

18 Bajugunya ‘urushundura mu nyanja.’ Urushundura rugereranya umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ukorerwa mu nyanja igereranya abantu. ‘Rufata amafi y’ubwoko bwose.’ Ubutumwa bwiza bureshya abantu b’ingeri zose, ni ukuvuga abatera intambwe bakaba Abakristo b’ukuri, n’abandi benshi babanza kugaragaza ko bashimishijwe ariko ntibashyigikire by’ukuri gahunda yo gusenga kutanduye.e Bakusanya “amafi meza bakayashyira mu bitebo.” Abantu bafite imitima itaryarya bashyirwa mu bitebo bigereranya amatorero, aho bashobora gusengera Yehova mu buryo butanduye. Bajugunya “amafi mabi.” Muri iyi minsi y’imperuka, Kristo n’abamarayika bakomeje gukora umurimo wo kurobanura “ababi mu bakiranutsi.”f Ibyo byatumye abadafite imimerere ikwiriye yo mu mutima, ni ukuvuga abantu badashaka kureka imyizerere cyangwa imigenzo mibi, batemererwa kwanduza amatorero.g

19. Wumva umeze ute iyo utekereje ukuntu Kristo yakomeje kurinda ubwoko bw’Imana icyabuhumanya, akarinda na gahunda yo gusenga k’ukuri ngo hatagira ikiyanduza?

19 None se kumenya ko Umwami wacu Yesu Kristo arinda abo ashinzwe kwitaho ntibituma tugira icyizere? Kandi se ntiduhumurizwa no kumenya ko ishyaka arwanira gahunda yo gusenga k’ukuri n’abasenga Imana by’ukuri rikiri ryinshi nk’uko ryari rimeze igihe yezaga urusengero mu kinyejana cya mbere? Dushimira Kristo cyane ko yakomeje kurinda ubwoko bw’Imana kugira ngo hatagira ikibuhumanya mu buryo bw’umwuka, akarinda na gahunda yo gusenga k’ukuri ngo hatagira ikiyanduza. Dushobora kugaragaza ko dushyigikira Umwami n’Ubwami bwe twirinda ikintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’idini ry’ikinyoma.

a Abayahudi babaga baje i Yerusalemu, bishyuraga umusoro w’urusengero wa buri mwaka bakoresheje amafaranga yemewe, kandi abavunjaga babacaga amafaranga kugira ngo babavunjire. Nanone ababaga baje i Yerusalemu bagombaga kugura amatungo yo gutambaho ibitambo. Yesu yavuze ko abo bacuruzi bari “abambuzi,” akaba ashobora kuba yarabise atyo bitewe n’uko ibiciro byabo byari bikabije kuba hejuru.

b Abagaragu ba Yehova bo ku isi bamusengera mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rwe rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka.

c Iyo ngingo yasobanuye ko kuvuga ko Yesu yavutse mu mezi y’imbeho “bidahuza n’inkuru y’abashumba bararaga hanze barinze imikumbi yabo.”—Luka 2:8.

d Mu ibaruwa y’umuvandimwe Frederick W. Franz yo kuwa 14 Ugushyingo 1927, yaranditse ati “muri uyu mwaka ntituzizihiza Noheli. Abagize umuryango wa Beteli biyemeje kutazongera kwizihiza Noheli.” Mu yindi baruwa yanditse nyuma y’amezi make, ku ya 6 Gashyantare 1928, umuvandimwe Franz yaranditse ati “buhoro buhoro, Umwami agenda atwezaho amakosa y’umuteguro wa Satani wa Babuloni.”

e Urugero, zirikana ko mu mwaka wa 2013, ababwiriza bari 7.965.954, naho abateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruba buri mwaka, bakaba bari 19.241.252.

f Umurimo wo kurobanura amafi meza mu mabi utandukanye n’uwo gutandukanya intama n’ihene (Mat 25:31-46). Umurimo wo gutandukanya intama n’ihene, ni ukuvuga urubanza rwa nyuma, uzaba mu gihe cy’umubabaro ukomeye wegereje. Hagati aho, abagereranywa n’amafi mabi bashobora kugarukira Yehova, bagashyirwa mu bitebo bigereranya amatorero.—Mal 3:7.

g Amaherezo abantu babi bazajugunywa mu itanura rigurumana ry’ikigereranyo, byumvikanisha ko bazarimburwa.

Ni mu rugero rungana iki ubona ko Ubwami butegeka?

  • Kutandura mu buryo bw’umwuka bisobanura iki, kandi se ni uwuhe muyoboro Kristo yagiye akoresha kugira ngo afashe abigishwa be kutandura mu buryo bw’umwuka?

  • Ni mu buhe buryo Kristo yakoresheje umugaragu we wizerwa kandi w’umunyabwenge kugira ngo afashe abigishwa be kureka kwizihiza Noheli no gukoresha ikimenyetso cy’umusaraba n’ikamba?

  • Wumva umeze ute iyo utekereje ibyo Kristo yakoze kugira ngo arinde ugusenga k’ukuri?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze