ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 6/13 pp. 10-11
  • Uko wakwirinda gusesagura amafaranga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wakwirinda gusesagura amafaranga
  • Nimukanguke!—2013
  • Ibisa na byo
  • Nacunga nte amafaranga yanjye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Nagenzura nte uko nkoresha amafaranga?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Jya ukoresha neza amafaranga
    Nimukanguke!—2025
  • Uko wahangana n’ubukene
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Nimukanguke!—2013
g 6/13 pp. 10-11

Uko wakwirinda gusesagura amafaranga

Uretse amatangazo adushishikariza kugura ibintu, ibyiyumvo byacu n’akamenyero dusanzwe dufite na byo bishobora kugira uruhare mu gutuma tugura ibintu byinshi. Dore ibintu bitandatu bishobora kugufasha gushyira mu gaciro mu gihe ugura ibintu.

  1. Irinde kugura ibintu utateganyije. Ese ushimishwa no guhaha no guciririkanya? Niba ari uko bimeze, ushobora kugwa mu mutego wo kugura ibintu utateganyije. Kugira ngo ubyirinde, ujye ubanza ufate igihe utekereze neza ku ngaruka zo kugura icyo kintu, kugitunga no kucyitaho. Gerageza gutuza wibuke ibintu wigeze kugura utabiteganyije bigatuma wicuza. Noneho fata akanya ko kubitekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma.

  2. Jya wirinda guhaha ugamije kwiyibagiza ibibazo. Guhaha bishobora gutuma umara igihe gito wibagiwe ibibazo wari ufite. Ariko iyo ibyo bibazo bigarutse, bigarukana imbaraga nyinshi zituma wongera kugira icyifuzo cyo guhaha. Aho kujya guhaha ugamije kwiyibagiza ibibazo, jya ushaka incuti ziguhumurize cyangwa ukore ka siporo, urugero nko kugenda n’amaguru.

  3. Jya wirinda guhaha ugamije kwishimisha gusa. Kujya guhahira mu maduka manini acuruza ibintu bihenze cyane, byahindutse uburyo bwo kwirangaza. Nubwo ushobora kujya mu isoko cyangwa ukareba ibicuruzwa kuri interineti ugamije kwishimisha, ibyinshi mu byo ubona biba bigamije kugushishikariza kugira icyo ugura. Jya ujya guhaha ari uko hari ikintu wateganyije kugura, kandi abe ari cyo ugura cyonyine.

  4. Hitamo incuti neza. Imibereho y’incuti zawe n’ibiganiro mukunda kugirana bigira uruhare rukomeye ku byifuzo byawe. Niba usesagura amafaranga mu gihe uri kumwe n’incuti zawe, jya uhitamo incuti zidakunda amafaranga cyangwa ubutunzi.

  5. Jya ukoresha neza ikarita ikoreshwa mu guhaha. Gukoresha iyo karita, bituma uhaha ibintu utitaye ku ngaruka bizakugiraho. Jya wishyura buri kwezi amafaranga wakoresheje kuri iyo karita. Jya umenya amafaranga baguca ku ikarita ukoresha n’inyungu bakungukamo, maze uyagereranye n’ayo baguca ahandi, bityo uhitemo aho baguca make. Ujye wirinda amakarita yo mu rwego rwo hejuru atuma baguca amafaranga menshi, kandi ibyo bakwemerera utabikeneye. Aho guhaha ibintu bihenze ukoresheje ikarita, jya uzigama amafaranga maze ubigure uhita wishyura.

  6. Jya umenya uko ureshya. Kugura ibintu byinshi biba byoroshye mu gihe utazi amafaranga winjiza. Jya uhora ugenzura, maze umenye amafaranga yose ufite. Jya uteganya ibintu uzagura mu kwezi uhereye ku yo winjiza n’ayo wakoresheje mu kwezi gushize. Gereranya amafaranga wakoresheje n’ayo wari warateganyije gukoresha. Gisha inama incuti yawe wizeye ku bintu runaka udasobanukiwe mu birebana no gucunga umutungo.

Jya utoza abana bawe kudasesagura

Abana ni bo basigaye bibasirwa n’abantu bamamaza, kandi ni mu gihe. Muri iki gihe abakiri bato bagura ibintu cyane kuruta uko byari bimeze mbere. Muri Amerika, abana b’ingimbi n’abangavu bagura ibintu by’amafaranga abarirwa muri za miriyari z’amadorari buri mwaka.

Icyakora, umushakashatsi witwa Juliet Schor yavuze ko abana bamenyerejwe kugura ibintu byinshi barwara indwara zo kwiheba no guhangayika, kandi ko babana nabi n’ababyeyi babo. Wakora iki ngo urinde abana bawe? Reka dusuzume uko ababyeyi bamwe na bamwe bafashije abana babo kwirinda gusesagura.

JYA UBIGISHA: “Ntushobora kurinda umwana wawe amatangazo yo kwamamaza yose kuko nta ho utayasanga. Ku bw’ibyo, dusobanurira abana bacu ko abamamaza baba bishakira inyungu zabo kandi ko amasosiyete bakorera nta kindi aba ashaka uretse amafaranga. Nta nyungu baba badushakira.”—James na Jessica.

NTIBAKAKUVANE KU IZIMA: “Abana baguhoza ku nkeke kugira ngo ugire ibyo ubagurira, kugeza igihe ubiguriye. Ariko ni iby’ingenzi ko ubihorera. Amaherezo bageraho bakamenya ko badashobora kubona icyo bifuza cyose. Mu gihe twareraga umwana wacu w’umukobwa, twakundaga gusuzumira hamwe uko twashyira mu gaciro kandi tukareba imipaka tutagomba kurenga.”—Scott na Kelli.

NTIMUKITEGEZE AMATANGAZO YAMAMAZA: “Mu muryango wacu ntidukunda kureba televiziyo. Twirinze kubigira akamenyero. Igihe twagombye gukoresha tureba televiziyo, tugisimbuza ibindi bintu, urugero nko guteka no gusangirira hamwe. Uretse n’ibyo, abahungu bacu bakunda gusoma cyane.”—John na Jenniffer.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze