Ibanga rya 3
Jya urangwa no gushimira
NI IKI BIBILIYA YIGISHA? “Mujye mushimira ku bw’ibintu byose.”—1 Abatesalonike 5:18.
KUKI BITOROSHYE? Dukikijwe n’abantu bishyira hejuru kandi b’indashima, ku buryo natwe izo ngeso zishobora kutugiraho ingaruka (2 Timoteyo 3:1, 2). Byongeye kandi, dushobora kumva duhatiwe gukora ibintu byinshi kurushaho, kandi n’ubundi nta mwanya twari dusanzwe dufite. Dushobora kugera ubwo turemererwa n’ibibazo cyangwa tukamara igihe kinini dukurikirana inyungu zacu bwite, ku buryo tubura n’umwanya wo kwishimira ibyo dusanzwe dufite, cyangwa uwo gushimira abandi ku bw’ibyo badukorera.
WAKORA IKI? Jya ufata umwanya wo gutekereza ku byiza ufite ubu. Ni iby’ukuri ko ushobora kumva uremerewe n’ibibazo. Ariko zirikana ibyabaye ku Mwami Dawidi. Rimwe na rimwe, ibigeragezo byatumaga ashengurwa n’agahinda, bikamutesha umutwe. Ariko nubwo yari ameze atyo, yasenze Imana agira ati “natekereje ku byo wakoze byose; nakomeje kuzirikana imirimo y’amaboko yawe mbikunze” (Zaburi 143:3-5). Nubwo Dawidi yahuye n’ibyo bigeragezo, yakomeje kuba umuntu ushimira kandi akomeza kunyurwa.
Tekereza ku byo abandi bakoze kugira ngo bagufashe, kandi ubashimire ku bw’imihati bashyizeho. Yesu yatanze urugero ruhebuje mu birebana n’ibyo. Urugero, igihe incuti ye Mariya yamusukaga amavuta y’agaciro ku mutwe no ku birenge, hari abibajije bati “aya mavuta apfushirijwe iki ubusa?”a Abanenze icyo gikorwa, bumvaga ko ayo mavuta yagombaga kugurishwa, maze amafaranga avuyemo agahabwa abakene. Yesu yarabashubije ati “nimumureke. Muramuhora iki?” Hanyuma yungamo ati “akoze uko ashoboye” (Mariko 14:3-8; Yohana 12:3). Aho kugira ngo Yesu yibande ku byo Mariya atakoze, yamushimiye ibyo yakoze.
Hari abantu babona agaciro ka bene wabo cyangwa incuti zabo ari uko batakiri kumwe, cyangwa bamara gutakaza indi migisha bari bafite, akaba ari bwo babona agaciro kayo. Ushobora kwirinda ko ibyo bintu bibabaje bikugeraho, uramutse utekereje ku byiza ufite ubu. Kuki utafata akanya ko gutekereza ku bintu runaka wishimira cyangwa ukagira aho ubyandika?
Kubera ko “impano nziza yose” ituruka ku Mana, byaba byiza tugiye tuyishimira mu isengesho (Yakobo 1:17). Kubigenza dutyo buri gihe, bishobora gutuma dukomeza kuba abantu bashimira kandi barangwa no kunyurwa.—Abafilipi 4:6, 7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu kinyejana cya mbere, iyo nyir’urugo yasukaga amavuta ku mutwe w’umushyitsi, byagaragazaga ko amwakiriye neza, naho kuyasuka ku birenge bye bikagaragaza ko nyir’urugo yicisha bugufi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Ese ushimira abandi ku bw’ibyo bagukorera?