ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/04 p. 1
  • Komeza kugira ijisho rireba neza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Komeza kugira ijisho rireba neza
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Ibisa na byo
  • Ese ufite ijisho riboneje ku kintu kimwe?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Amagambo ngo “ijisho rihorerwe irindi,” asobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Itondere ibyo ureba
    Nimukanguke!—2012
  • Isubiramo Rishingiye ku Ikoraniro Ryihariye ry’Umunsi Umwe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
km 9/04 p. 1

Komeza kugira ijisho rireba neza

1. Kugira ijisho rireba neza bisobanura iki, kandi se kuki ari iby’ingenzi?

1 Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yerekeje ibitekerezo byacu ku ngaruka zikomeye ijisho ry’ikigereranyo cyangwa ijisho ryo mu buryo bw’umwuka rishobora kugira mu mibereho yacu yose. Yaravuze ati “ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo, ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima” (Mat 6:22, 23). Ijisho rireba neza ni iriba ryerekeje ku ntego imwe rukumbi yo gukora ibyo Imana ishaka, aho kurangarira ubutunzi bitari ngombwa (Mat 6:19-21, 24-33). Ni iki gishobora kudufasha gukomeza kugira ijisho rireba neza?

2. Ni gute Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kubona ibihereranye n’ubutunzi?

2 Kwitoza kunyurwa: Buri wese afite inshingano ahabwa n’Ibyanditswe yo guha abo mu rugo rwe ibibatunga bihagije (1 Tim 5:8). Ibyo ariko ntibivuga ko tugomba kwirundumurira mu gushaka ibintu byiza n’ibigezweho (Imig 27:20; 30:8, 9). Ahubwo, Ibyanditswe bidutera inkunga yo kunyurwa n’“ibyo kurya n’imyambaro,” ari byo bintu bya ngombwa mu buzima (1 Tim 6:8; Heb 13:5, 6). Kumvira iyo nama bishobora kudufasha guhanga ijisho ryacu ku ntego nziza.

3. Ni iki cyadufasha kwirinda kwishyiraho imitwaro?

3 Byaba byiza twirinze kwishyiraho imitwaro y’amadeni bitari ngombwa, hamwe no gutunga cyangwa gushaka ibintu bidutwara igihe kinini kandi bisaba kwitabwaho cyane (1 Tim 6:9, 10). Ibyo twabigeraho dute? Mu gihe hari ikintu uteganya gukora, jya ubishyira mu isengesho, wirinde kubogama kandi ushishoze urebe niba kitazabangamira intego zo mu buryo bw’umwuka. Iyemeze gushyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe.​—Fili 1:10; 4:6, 7.

4. Kuki twagombye gushakisha uburyo bwo koroshya imibereho yacu?

4 Jya woroshya imibereho yawe: Ikindi kintu cyadufasha kwirinda gutwarwa n’ubutunzi, ni ugushakisha uburyo bwo koroshya imibereho. Umuvandimwe wabonye ko umuryango we wari kumererwa neza ari uko uretse kwigwizaho ubutunzi, yaje kuvuga ati “ubu noneho nshobora gukora ibintu byinshi mu itorero, nkorera abavandimwe banjye. Nzi neza ko Yehova aha umugisha abagaragu be bose bashyira ugusenga k’ukuri mu mwanya wa mbere, aho kwimiriza imbere inyungu zabo bwite.” Mbese wakwishimira kubona imigisha myinshi binyuriye mu koroshya imibereho yawe?

5. Kuki kugira ijisho rireba neza bisaba guhozaho?

5 Tugomba gukomeza kwihatira kurwanya ibishuko bya Satani, isi ye yokamwe no gukunda ubutunzi, n’umubiri wacu udatunganye. Aho kugira ngo tureke amaso yacu ajarajare, nimucyo dukomeze kuyahanga ku byo Imana ishaka, no ku byiringiro byacu bitagereranywa byo kuzabona ubuzima bw’iteka.​—Imig 4:25; 2 Kor 4:18.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze