ISOMO RYA 15
Kugaragara neza
UKO ugaragara bihishura byinshi ku cyo uri cyo. Mu gihe Yehova we areba mu mutima, abantu bo bakunze gufata imyanzuro ku muntu bahereye ku byo babona n’amaso (1 Sam 16:7). Nta gushidikanya, iyo ufite isuku kandi warimbye, abandi barakubaha, kandi bakabangukirwa no kugutega amatwi. Nanone kwambara neza bituma abaguteze amatwi bubaha umuteguro uhagarariye, bakubaha n’Imana usenga.
Amabwiriza tugomba gukurikiza. Bibiliya ntitanga amategeko menshi akurikizwa mu bihereranye no kwirimbisha. Icyo itanga ni amahame ashyize mu gaciro ashobora kudufasha gufata imyanzuro irangwa n’ubwenge. Ihame ry’ifatizo muri ayo yose ni irivuga ko tugomba ‘gukorera byose guhimbaza Imana’ (1 Kor 10:31). None se, ni ayahe mahame agira uruhare mu birebana no kwirimbisha?
Ihame rya mbere: Bibiliya idutera inkunga yo kugira isuku, haba ku mubiri no mu myambarire. Mu Mategeko Yehova yahaye Isirayeli ya kera, harimo amategeko arebana no kugira isuku. Urugero, iyo abatambyi babaga bagiye ku mirimo yabo, bagombaga kwiyuhagira kandi bakamesa imyambaro yabo bakurikije ingengabihe bari barahawe (Lewi 16:4, 24, 26, 28). Abakristo ntibagengwa n’Amategeko ya Mose, ariko amahame ayakubiyemo aracyabareba (Yoh 13:10; Ibyah 19:8). Cyane cyane rero igihe tugiye aho dusengera cyangwa mu murimo wo kubwiriza, umubiri wacu, umwuka dusohora hamwe n’imyambaro yacu, bigomba kuba bisukuye kugira ngo abo tuvugana batagira icyo batunenga. Abatanga za disikuru cyangwa ibyerekanwa imbere y’itorero bagomba gutanga urugero rwiza muri ibyo. Kwita cyane ku kuntu tugaragara bigaragaza ko twubaha Yehova n’umuteguro we.
Ihame rya kabiri: Bibiliya idutera inkunga yo kwicisha bugufi kandi tukagira ubwenge. Intumwa Pawulo yasabye Abakristokazi kujya ‘bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu, cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi, ahubwo bakirimbisha imirimo y’ingeso nziza, nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana’ (1 Tim 2:9, 10). Kwicisha bugufi no kugira ubwenge ni iby’ingenzi no mu bihereranye n’ukuntu abagabo birimbisha.
Umuntu wicisha bugufi yitondera kutagira uwo abangamira no kudatuma abantu bamwibazaho byinshi mu buryo budakwiriye. Kugira ubwenge bituma umuntu agira amakenga cyangwa agafata imyanzuro ikwiriye. Umuntu ufite bene iyo mico ashyira mu gaciro bitewe n’uko aba yubaha amahame y’Imana. Kugaragaza iyo mico ntibivuga ko tutagomba kwambara neza ngo turimbe, ahubwo bidufasha kuba abantu bashyira mu gaciro mu bihereranye n’ukuntu tugaragara kandi bigatuma twirinda gukabya mu bihereranye n’imyambarire no kwirimbisha (1 Yoh 2:16). Twaba turi aho dusengera, turi mu murimo wo kubwiriza cyangwa se turi ahandi hantu aho ari ho hose, byaba byiza tugiye dushyira ayo mahame mu bikorwa. Ndetse n’imyambaro yacu isanzwe na yo igomba kugaragaza ko dushyira mu gaciro kandi ko dufite ubwenge. Tubona uburyo bwo kubwiriza mu buryo bufatiweho iyo turi ku ishuri cyangwa aho dukora. Nubwo dushobora kuba twambaye mu buryo butandukanye n’ukuntu twambara iyo tugiye mu materaniro no mu makoraniro, imyambaro yacu igomba guhora ari myiza, isukuye kandi ikwiriye.
Birumvikana ariko ko twese atari ko twambara kimwe; kandi si na ngombwa. Abantu ntibanyurwa n’ibintu bimwe; ibyo kandi birakwiriye rwose. Ariko kandi, twese tugomba gukurikiza amahame ya Bibiliya.
Intumwa Petero yagaragaje ko hari umurimbo ufite agaciro kurusha imisokoreze yacu n’imyambarire yacu. Uwo ni umurimbo “uhishwe mu mutima” (1 Pet 3:3, 4). Iyo mu mutima wacu dufite urukundo, ibyishimo, amahoro, ineza no kwizera gukomeye, ibyo bitubera imyambaro yo mu buryo bw’umwuka ihesha Imana ikuzo nyaryo.
Ihame rya gatatu: Bibiliya idusaba kugenzura niba imyambarire yacu ikwiriye. Muri 1 Timoteyo 2:9, havugwa ibihereranye n’“imyambaro ikwiriye.” Nubwo aho ngaho intumwa Pawulo yerekezaga ku myambarire y’abagore, iryo hame rireba n’abagabo. Ikintu gikwiriye kiba gifite isuku kandi kiri kuri gahunda. Twaba dukize cyangwa tudakize, twese dushobora kugira imyambaro igaragara neza.
Kimwe mu bintu by’ibanze abantu bareberaho umuntu usa neza ni umusatsi we. Umusatsi wacu rero ugomba kuba usukuye, umeze neza. Akarere dutuyemo n’imico twarazwe n’ababyeyi, bigira uruhare ku kuntu dutunganya umusatsi wacu. Mu 1 Abakorinto 11:14, 15, tuhasanga inama intumwa Pawulo yatanze mu bihereranye n’imisokoreze, akaba kandi yarayitanze azirikana ibyo bintu byombi. Gusa ariko, iyo imisokoreze y’umuntu igaragaza ko ashobora kuba ashaka gusa n’abo badahuje igitsina, aba atangiye gutandukira amahame yo muri Bibiliya.—Guteg 22:5.
Ku bagabo, gusa neza bishobora kuba bikubiyemo no kwiyogoshesha neza. Mu turere aho ubwanwa bwo ku mazuru bufatwa nk’ikimenyetso cy’umuntu wiyubashye, ababufite bagomba kubuconga neza.
Ihame rya kane: ntitugomba kwambara no kwirimbisha nk’abantu bakunda iyi si n’inzira zayo. Intumwa Yohana yatanze umuburo ugira uti “ntimugakunde iby’isi, cyangwa ibiri mu isi” (1 Yoh 2:15-17). Iyi si irangwa n’irari ryo gukora ibyaha. Aha ngaha, Yohana yavuze iby’irari ry’umubiri wokamwe n’icyaha no kwibona ku by’ubugingo (cyangwa ibyo umuntu atunze). Nanone kandi, Ibyanditswe bivuga ibihereranye n’umwuka wo kwigomeka cyangwa uwo kutumvira ubutegetsi (Imig 17:11; Ef 2:2). Bene iryo rari n’iyo myifatire bikunze kugaragarira mu buryo abantu bambara n’uko birimbisha. Ku bw’ibyo, usanga imyambarire yabo idashyize mu gaciro, igambiriye kubyutsa irari ry’ibitsina, ijagaraye, itagira epfo na ruguru, kandi igaragaza ko nta cyo bitaho. Twe abagaragu ba Yehova twirinda imyambarire nk’iyo irangwa n’umwuka utari uwa Gikristo.
Mbega ukuntu byarushaho kuba byiza twiganye urugero rwiza abagabo n’abagore bo mu itorero rya Gikristo bakuze mu buryo bw’umwuka batanga mu bihereranye n’imyambarire hamwe no kwirimbisha, aho kwigana imyifatire y’iyi si! Abasore bateganya kuzatanga za disikuru mu ruhame, bashobora kwigana imyambarire y’abasanzwe bazitanga. Twese hamwe dushobora kwigana ingero z’abantu bamaze imyaka myinshi bakora umurimo wo kubwiriza mu ruhame ari abizerwa.—1 Tim 4:12; 1 Pet 5:2, 3.
Ihame rya gatanu: iyo duhitamo imyambarire ikwiriye, tugomba kuzirikana ko na ‘Kristo atinejeje ubwe’ (Rom 15:3). Ikintu cyari gishishikaje Yesu kurusha ibindi ni ugukora ibyo Imana ishaka. Nanone ibyo gufasha abandi, Yesu yabishyize mu mwanya wa mbere, abirutisha ibyari bimunogeye we ubwe. Niba mu myambarire no mu myirimbishirize yacu harimo ikintu gishobora gutuma abantu bo mu karere dukoreramo batitabira ubutumwa, twabyifatamo dute? Kugira umutima wiyoroshya nk’uwo Yesu yagaragaje bishobora kudufasha gufata imyanzuro irangwa n’ubwenge. Intumwa Pawulo yatanze ihame rigira riti “ntitukagire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese” (2 Kor 6:3). Kubera iyo mpamvu, dushobora gucika ku misokoreze cyangwa imyambarire ishobora gutuma abantu batita ku butumwa twifuzaga kubagezaho.
Uko duhagaze n’uko twicaye. Kugaragara neza bikubiyemo no kuba umuntu ahagaze cyangwa yicaye neza. Birumvikana ko twese tutitwara kimwe, kandi nta nubwo twihatira kwifata kimwe. Ariko kandi, birashishikaje kubona ko dukurikije uko Bibiliya ibigaragaza, guhagarara umuntu yemye bigaragaza ko yiyubashye kandi ko arangwa n’icyizere (Lewi 26:13; Luka 21:28). Icyakora, umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ashobora kudahagarara yemye cyangwa agahagarara yishingikirije ku kindi kintu kubera ko aba yaramaze imyaka myinshi ahese umugongo cyangwa bitewe n’iza bukuru cyangwa se akaba arwaye. Ariko ku babishoboye, kuvuga bahagaze bemye ni ngombwa kugira ngo badatuma abantu batekereza ko nta cyo bitayeho cyangwa ko batiyizeye. Mu buryo nk’ubwo, nubwo gushyira amaboko kuri platifomu rimwe na rimwe atari bibi, muri rusange iyo utanga disikuru ahagaze neza atishingikirije kuri platifomu, arushaho kugaragara neza.
Ibikoresho bimeze neza. Si twe gusa tugomba kugaragara neza, ahubwo n’ibikoresho byacu dukoresha mu murimo bigomba kuba bifite isuku kandi bipanze neza.
Reba uko Bibiliya yawe imeze. Twese ntidufite ubushobozi bwo guhita tugura Bibiliya nshya mu gihe iyo twari dusanganywe ishaje. Ariko kandi, uko igihe tumaranye Bibiliya yacu cyaba kingana kose, bigomba kugaragara ko tuyifata neza.
Yego hari uburyo bwinshi bwo gushyira ibitabo mu isakoshi tujyana kubwiriza, ariko icya ngombwa ni uko igira gahunda. Mbese, waba warigeze kubona aho impapuro ziguruka ziva muri Bibiliya y’umubwiriza witeguraga gusomera nyir’inzu umurongo wa Bibiliya, cyangwa y’umuvandimwe watangaga disikuru mu itorero? Mbese, ibyo ntibyatumye urangara? Niba impapuro wabitse muri Bibiliya yawe zishobora kurangaza abandi, kuzibika ahandi hantu ni byo twavuga ko bihuje no gufata neza ibikoresho byawe. Nanone zirikana ko mu mico imwe n’imwe gufata Bibiliya cyangwa ikindi gitabo gifitanye isano n’idini ukakirambika hasi, bibonwa ko ari ukutagira ikinyabupfura.
Tugomba gufatana uburemere ibyo kugaragara neza. Kugaragara neza bigira ingaruka ku kuntu abandi batubona. Ikirenze byose ariko, tubyitaho cyane kubera ko dushaka ko ‘muri byose twizihiza inyigisho z’Imana, Umukiza wacu.’—Tito 2:10.