ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/5 pp. 6-7
  • Kuki tugomba kubaha abageze mu za bukuru?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki tugomba kubaha abageze mu za bukuru?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Umuryango wa Gikristo Ufasha Abageze mu za Bukuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Yehova yita ku bagaragu be bageze mu za bukuru abigiranye ubwuzu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Mujye mwubaha abageze mu za bukuru bo muri mwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Kwita ku bageze mu za bukuru ni inshingano ireba Abakristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/5 pp. 6-7

Kuki tugomba kubaha abageze mu za bukuru?

MU NTARA ya Kaliforuniya ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari igiti kiri hafi y’inyanja abantu bakunda gufotora kuruta ibindi. Icyo giti ni icyo mu bwoko bw’umuzonobari (Lone Cypress). Bavuga ko icyo giti kimaze imyaka irenga 250. Kubera ko abantu bazi ko icyo giti cyiza kimaze igihe, bacyitaho cyane. Urugero, bagihambirije imigozi kandi bagishyigikiza amabuye, kugira ngo gikomere.

Icyo giti gishobora kutwibutsa Abakristo bagenzi bacu bageze mu za bukuru, bihanganye igihe kirekire. Bumwe mu buryo bushishikaje bagaragazamo ko bihangana ni ugutangaza ubutumwa bwiza. Umuhanuzi Yoweli yahanuye ko “abakambwe” bari gutangaza ubutumwa bwo muri Bibiliya (Yow 3:1-4; Ibyak 2:16-21). Tekereza amasaha atagira umubare abo bantu bageze mu za bukuru bamara bafasha abandi kumenya ibihereranye n’‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ babigiranye ishyaka (Mat 24:14)! Bamwe muri abo babwiriza b’Ubwami bageze mu za bukuru bagiye bihanganira ibitotezo n’izindi ngorane mu gihe cy’imyaka myinshi. Niba cya giti ubwacyo barabonye ko kimaze igihe kirekire, maze bakagihambiriza imigozi kandi bakagishyigikiza amabuye, ese twe ntitwagombye kuzirikana bagenzi bacu bageze mu za bukuru, kandi tukabubaha cyane?

Yehova Imana yategetse ubwoko bwe bw’Abisirayeli ati “ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza” (Lewi 19:32). Mu bagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, harimo abantu bizerwa ‘bagendanye n’Imana’ mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo (Mika 6:8). Kubera ko abantu bageze mu za bukuru bakomeza kugendera ku mahame ya Bibiliya, mu by’ukuri imvi zabo ni “ikamba ry’icyubahiro.”—Imig 16:31.

Intumwa Pawulo yagiriye Timoteyo wari ukiri muto inama igira iti ‘ntugakangare umuntu usheshe akanguhe, ahubwo ujye umwinginga nka so [kandi] abakecuru ubinginge nka ba nyoko’ (1 Tim 5:1, 2). Mu by’ukuri, Timoteyo yagombaga ‘guhagurukira’ abantu bafite imvi. Uko bigaragara rero, Yehova aba yiteze ko amagambo tuvuga agaragaza ko twubaha abageze mu za bukuru.

Mu Baroma 12:10, hari amagambo agira ati “ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere.” Nta gushidikanya ko abagenzuzi bo mu itorero bubaha Abakristo bageze mu za bukuru. Ariko kandi, twese tugomba gufata iya mbere mu kubaha abandi.

Birumvikana ko abagize umuryango bafite inshingano yihariye yo kwita ku babyeyi babo, ba sekuru, na ba nyirakuru. Ku birebana na cya giti, abantu bashatse uburyo bwo gutuma kiramba, kandi na n’ubu baracyabikomeza. Mu by’ukuri rero, twagombye gushaka uburyo bwo gufasha ababyeyi bacu, ba sogokuru na ba nyogokuru bageze mu za bukuru, kugira ngo bakomeze kumva ko bafite agaciro. Urugero, nituba abantu bazi gutega amatwi, bizaturinda gutsimbarara dushaka ko ibintu bikorwa nk’uko dushaka, ahubwo twite ku byiyumvo byabo.—Imig 23:22; 1 Tim 5:4.

Yehova abona ko Abakristo bagenzi bacu bageze mu za bukuru bafite agaciro, kandi ntiyigera abatererana (Zab 71:18). Koko rero, Imana y’ukuri irabakomeza kugira ngo bakomeze kuyikorera ari abizerwa. Nimucyo natwe dukomeze gushyigikira abageze mu za bukuru kandi tububahe.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Nk’uko iki giti cyo mu bwoko bw’umuzonobari gikeneye gushyigikirwa, ni na ko abageze mu za bukuru bakwiriye kubahwa

[Aho ifoto yavuye]

American Spirit Images/age fotostock

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze