Kwizerana ni ngombwa kugira ngo abantu bagire imibereho irangwa n’ibyishimo
IYO umuntu yariye ibyokurya byagaze bituma agubwa nabi cyane. Umuntu bikunze kubaho aba agomba kurushaho gusuzumana ubwitonzi imirire ye. Ariko kandi, kureka ibyokurya byose ngo ni ukugira ngo yirinde ingorane ziterwa n’ibyokurya byagaze si wo muti. Kubigenza atyo byateza ibibazo byinshi kuruta uko byabikemura. Nta byokurya, nta muntu wamara igihe.
Mu buryo nk’ubwo, iyo twizeraga umuntu akadutenguha biratubabaza cyane. Iyo abantu badutenguha incuro nyinshi byagombye gutuma dutekereza neza ku ncuti duhitamo kwifatanya na zo. Icyakora, kutagira uwo twiringira rwose ngo ni ukugira ngo twirinde hatagira uzadutenguha, si wo muti. Kubera iki? Kubera ko kutagirira abandi icyizere bituvutsa ibyishimo. Kugira ngo tugire imibereho irangwa n’ibyishimo, tugomba kugirana imishyikirano ishingiye ku kwizerana.
Hari igitabo kigira kiti “kwizerana ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma imishyikirano tugirana n’abandi buri munsi itagorana” (Jugend 2002). Hari n’ikinyamakuru kigira kiti “buri wese yifuza cyane kuba mu bantu bizerana” (Neue Zürcher Zeitung). Icyo kinyamakuru gikomeza kigira kiti “kwizerana bituma imibereho irushaho kuba myiza” ku buryo twavuga ko “kwizerana ari iby’ingenzi kugira ngo umuntu abeho.” Koko rero, icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko, kwizerana bitabayeho “nta muntu wagira icyo ageraho mu mibereho.”
None se ko ari ngombwa ko tugira uwo twiringira, ni nde muntu twakwiringira tudatinya ko yazadutenguha?
Iringire Yehova n’umutima wawe wose
Bibiliya iratubwira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose” (Imigani 3:5). Koko rero, Ijambo ry’Imana rihora ridutera inkunga yo kwiringira Umuremyi wacu, ari we Yehova Imana.
Kuki dushobora kwiringira Imana? Impamvu ya mbere ituma twiringira Yehova Imana, ni ukubera ko ari uwera. Umuhanuzi Yesaya yaranditse ati “[Yehova] arera, arera, arera” (Yesaya 6:3). Ese kuba Yehova ari uwera wumva bitagushishikaje? Mu by’ukuri byagombye kugushishikaza kubera ko kuba Yehova ari uwera bisobanura ko nta kibi kimurangwaho kandi ko ari uwo kwiringirwa rwose. Nta na rimwe ashobora kurangwaho umugayo cyangwa ngo akore ibintu bibi, kandi ntashobora kudutenguha.
Byongeye kandi, dushobora kwiringira Imana kubera ko ifite ubushobozi n’ubushake bwo gushyigikira abayikorera. Urugero, imbaraga zayo zihebuje zituma igira icyo ikora. Ubutabera n’ubwenge byayo bitunganye biyobora imigenzereze yayo. Nanone kandi urukundo rwayo rutagira akagero ruyishishikariza kugira icyo ikora. Intumwa Yohana yaranditse ati “Imana [ni] urukundo” (1 Yohana 4:8). Urukundo rw’Imana rugira uruhare kuri buri kintu cyose ikora. Kuba Yehova ari uwera kandi akaba afite indi mico ihebuje, bituma aba Umubyeyi uhebuje, uwo dushobora kwiringira byimazeyo. Yehova ni we wenyine ukwiriye kwiringirwa kurusha ikintu icyo ari cyo cyose cyagwa umuntu uwo ari we wese.
Iringire Yehova maze ugire ibyishimo
Indi mpamvu ikwiriye ituma twiringira Yehova, ni uko atwumva kandi akaba atuzi neza kurusha uko undi muntu uwo ari we wese yaba atuzi. Azi neza ko buri muntu wese akeneye kugirana n’Umuremyi we imishyikirano myiza, irambye kandi irangwa n’icyizere. Abantu bagirana na we imishyikirano nk’iyo, bumva barushijeho kugira umutekano. Umwami Dawidi yatanze umwanzuro agira ati “hahirwa uwiringira Uwiteka” (Zaburi 40:5). Muri iki gihe, hari abantu babarirwa muri za miriyoni bemeranya n’umutima wabo wose n’ibyo bitekerezo bya Dawidi.
Reka turebe ingero nke. Uwitwa Doris yabaye muri République Dominicaine, mu Budage, mu Bugiriki no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Agira ati “nshimishwa cyane no kwiringira Yehova. Aba azi uko agomba kunyitaho mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo. Ni we ncuti nziza kurusha izindi zose umuntu yagira.” Uwitwa Wolfgang, umujyanama mu by’amategeko, yasobanuye agira ati “birashimishije cyane kwiringira umuntu uhora ahangayikishijwe n’icyatuma urushaho kumererwa neza, umuntu ushobora kugukorera ibintu byiza kuruta ibindi, kandi koko uzanabikora!” Ham, wavukiye muri Aziya ariko ubu akaba aba mu Burayi, we yagize ati “nizera ko Yehova afite ububasha ku bintu byose, kandi ko nta kosa akora: ni yo mpamvu nishimira kumwiringira.”
Birumvikana ko buri wese muri twe adakeneye kwiringira Umuremyi gusa, ahubwo nanone ko akeneye kugira n’abantu yiringira. Ku bw’ibyo, kubera ko Yehova ari umunyabwenge kandi akaba n’incuti y’inararibonye, aduha inama z’uko twahitamo abantu dushobora kwiringira. Dushobora kubona inama kuri iyo ngingo binyuriye mu gusoma Bibiliya twitonze.
Abantu dushobora kwiringira
Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza” (Zaburi 146:3). Ayo magambo yahumetswe adufasha kumenya ko tudakwiriye kwiringira buri wese. Ndetse n’abantu bubahwa cyane, nk’ “abakomeye” bo muri iyi si; urugero nk’inzobere mu bumenyi cyangwa mu bintu runaka, ntitugomba guhita tubiringira ngo ni uko bakomeye. Incuro nyinshi ubuyobozi bwabo burayobya kandi kwiringira bene abo ‘bakomeye’ bishobora gutuma umuntu amanjirwa bidatinze.
Birumvikana ko ibyo bitagombye gutuma twanga kugirira icyizere buri wese. Icyakora, biragaragara ko tugomba gutoranya abo dukwiriye kwiringira. Twakurikiza iki mu guhitamo abo bantu? Urugero rw’ibyabaye muri Isirayeli ya kera rushobora kudufasha. Igihe byari byabaye ngombwa ko bashyiraho abantu bagombaga gusohoza inshingano ziremereye muri Isirayeli, Mose yahawe inama igira iti “utoranye mu bantu bose abashoboye ubucamanza, bubaha Imana n’inyangamugayo, banga impongano” (Kuva 18:21). Ibyo bitwigisha iki?
Abo bari abagabo bagaragaje imico irangwa no kubaha Imana mbere y’uko bahabwa iyo myanya y’abantu bizerwa. Bari baramaze kugaragaza ko batinya Imana; bubahaga cyane Umuremyi kandi bagatinya kumubabaza. Byagaragariraga buri wese ko abo bagabo bakoraga ibishoboka byose kugira ngo bakomeze amahame y’Imana. Bangaga impongano, ibyo bikaba byaragaragazaga ko bari indakemwa, umuco wari gutuma birinda gutegeka nabi. Ntibagombaga kuririra kuri icyo cyizere bagiriwe kugira ngo bishakire inyungu zabo bwite cyangwa iza bene wabo cyangwa se iz’incuti zabo.
Ese twe ntibyatubera byiza muri iki gihe dukurikije ibintu nk’ibyo kugira ngo dutoranye abo tugomba kwiringira? Twaba tuzi se abantu bafite imyifatire igaragaza ko batinya Imana? Mbese baba bariyemeje gukomeza gukurikiza amahame y’Imana agenga imyifatire? Baba se ari indahemuka ku buryo birinda gukora ibintu bidakwiriye? Ese ni inyangamugayo ku buryo batakuririra ku mimerere runaka kugira ngo bironkere inyungu zabo bwite cyangwa ibyo bifuza? Nta gushidikanya ko dushobora kwiringira abagabo n’abagore bagaragaza bene iyo mico.
Niba hari ugutengushye, ntugacike intege
Mu gihe dutoranya abo dushobora kwiringira tugomba kwihangana, kubera ko kwiringira umuntu bisaba igihe. Uburyo bwiza ni ukujya tumwizera buhoro buhoro. Mu buhe buryo? Dushobora kwitegereza imyifatire y’umuntu mu gihe runaka, tukareba uko yitwara mu mimerere runaka. Mbese uwo muntu ni uwizerwa no mu tuntu duto duto? Urugero, atirura ibyo yatiye uko yari yabisezeranyije kandi mwahana gahunda ntakuzirike ku katsi? Niba ari uko biri, dushobora kumva twatangira kumugirira icyizere no mu bintu bikomeye nta cyo twishisha. Ibyo bihuye n’iri hame rigira riti “ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye” (Luka 16:10). Kumenya guhitamo no kwihangana mu gihe dutoranya abo twiringira bishobora kudufasha kwirinda gutenguhwa cyane.
Byagenda bite se niba umuntu adutengushye? Abigishwa ba Bibiliya bo bakwibuka ko intumwa za Yesu zamutengushye cyane mu ijoro bamufashemo. Yuda Isikariyota yaramugambaniye naho izindi ntumwa zirahunga kubera ubwoba. Ndetse Petero yihakanye Yesu incuro eshatu zose. Ariko ubushishozi Yesu yari afite bwatumye abona ko Yuda wenyine ari we wabikoze yabigambiriye. Kuba intumwa 11 zaratengushye Yesu muri icyo gihe gikomeye, ntibyigeze bimubuza kongera kuzizeza ko akizifitiye icyizere, ibyo akaba yarabikoze mu byumweru bike nyuma y’aho (Matayo 26:45-47, 56, 69-75; 28:16-20). Mu buryo nk’ubwo, niba twumva ko umuntu twiringiraga yadutengushye, byaba byiza turebye niba icyatumye aduhemukira ari ikintu kigaragaza ko ari umuhemu koko cyangwa se ko ari intege nke z’umubiri z’akanya gato.
Mbese ndi umuntu wo kwiringirwa?
Umuntu wiyemeje gutoranya abo akwiriye kwiringira agomba kwisuzuma nta kwibera maze akibaza ati ‘ese ndi uwo kwiringirwa? Ni ayahe mahame ashyize mu gaciro agenga umuntu wiringirwa numva nagenderaho kandi nifuza ko n’abandi bagenderaho?’
Mu by’ukuri, umuntu wiringirwa ahora avuga ukuri (Abefeso 4:25). Ntagira indimi ebyiri bitewe n’abo abwira kugira ngo yibonere inyungu ze bwite. Kandi iyo umuntu wiringirwa asezeranyije ikintu, akora ibishoboka byose kugira ngo asohoze amasezerano (Matayo 5:37). Iyo umuntu amubikije ibanga, umuntu wiringirwa ararikomeza kandi ntarimene. Umuntu wiringirwa aba indahemuka ku wo bashakanye. Ntareba porunogarafiya, ntahorana ibitekerezo biganisha ku busambanyi kandi ntagirana agakungu n’abo badahuje igitsina (Matayo 5:27, 28). Umuntu ukwiriye kwiringirwa akora uko ashoboye kose kugira ngo yitunge anatunge umuryango we, kandi nta bwo ajya ashakisha uburyo bwo kurya abandi imitsi (1 Timoteyo 5:8). Kuzirikana ayo mahame ashyize mu gaciro kandi ashingiye ku Byanditswe, bizadufasha kumenya abantu dukwiriye kwiringira. Byongeye kandi, nidukomeza ayo mahame agenga imyifatire, bizafasha buri wese muri twe kuba umuntu abandi bashobora kwiringira.
Mbega ukuntu byashimisha kuba mu isi y’abantu biringirwa kandi itarangwamo abantu batenguha abandi! Mbese ibyo ni inzozi? Si inzozi ku bantu bafatana uburemere amasezerano ya Bibiliya, kubera ko Ijambo ry’Imana ryahanuye ko hazabaho “isi nshya” nziza cyane, itazarangwamo uburiganya, ibinyoma no kurya abandi imitsi kandi ntibemo agahinda, uburwayi ndetse n’urupfu (2 Petero 3:13; Zaburi 37:11, 29; Ibyahishuwe 21:3-5)! Mbese ntibyaba iby’ingirakamaro kurushaho kumenya ibihereranye n’ayo masezerano? Abahamya ba Yehova bazishimira kukubwira byinshi kuri ayo masezerano no kukugezaho ibindi bintu by’ingenzi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Kutagira uwo twiringira bituvutsa ibyishimo
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Yehova ni we dukwiriye kwiringira kurusha abandi bose
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Twese dukeneye kugirana n’abandi imishyikirano ishingiye ku kwizerana