ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lff isomo 4
  • Imana y’ukuri ni iyihe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imana y’ukuri ni iyihe?
  • Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBINDI WAMENYA
  • INCAMAKE
  • AHANDI WABONA IBISOBANURO
  • Kuki twagombye gukoresha izina ry’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Izina ry’Imana
    Nimukanguke!—2017
  • Izina ry’Imana ni irihe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Uko izina ry’Imana rikoreshwa n’icyo risobanura
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
lff isomo 4
Isomo rya 4. Ifoto igaragaza uko ikirere kiba gisa nijoro urebeye mu byuma abahanga bakoresha. Iragaragaza inyenyeri zaka cyane n’amatsinda y’inyenyeri.

ISOMO RYA 04

Imana y’ukuri ni iyihe?

Igicapye
Igicapye
Igicapye

Kuva kera abantu bagiye basenga imana zitandukanye. Ariko Bibiliya ivuga ko hariho Imana imwe “ikomeye kurusha izindi mana zose” (2 Ibyo ku Ngoma 2:5). Iyo Mana ni iyihe? None se, irusha iki izindi mana zose abantu basenga? Iyo Mana yifuza ko uyimenya. None se ishaka ko uyimenyaho iki? Ibyo ni byo tugiye kureba muri iri somo.

1. Izina ry’Imana ni irihe kandi se ni iki kigaragaza ko yifuza ko turimenya?

Imana yakoresheje Bibiliya kugira ngo itubwire izina ryayo. Yaravuze iti: “Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye.” (Soma muri Yesaya 42:5, 8.) Izina “Yehova” ryavuye ku izina ry’Igiheburayo abahanga benshi bavuga ko risobanura “Ituma biba.” Yehova yifuza ko tumenya izina rye (Kuva 3:15). None se tubibwirwa n’iki? Iryo zina rye riboneka muri Bibiliya inshuro zirenga 7.000.a Izina Yehova ni iry’‘Imana y’ukuri hejuru mu ijuru no hasi ku isi.’—Gutegeka kwa Kabiri 4:39.

2. Bibiliya itwigisha iki kuri Yehova?

Bibiliya itwigisha ko abantu basenga imana nyinshi, ariko ko Yehova ari we Mana y’ukuri. Hari impamvu nyinshi zibitwemeza. Yehova ni we mutegetsi ukomeye kuruta abandi bose, kandi ni we wenyine “Usumbabyose mu isi yose.” (Soma muri Zaburi ya 83:18.) Ni Imana “Ishoborabyose” kuko ifite ubushobozi bwo gukora ibyo ishaka byose. Ni we “waremye ibintu byose,” byaba ibyo mu kirere n’ibyo ku isi (Ibyahishuwe 4:8, 11). Yehova ni we wenyine wahozeho uhereye iteka ryose, kandi azahoraho iteka.—Zaburi 90:2.

IBINDI WAMENYA

Reba aho amazina y’icyubahiro y’Imana atandukaniye n’izina ryayo bwite. Nanone uramenya ukuntu Imana yatumenyesheje izina ryayo n’impamvu yaritumenyesheje.

Umugabo witegereza ikirere nijoro. Izina Yehova ryanditse mu kirere.

3. Imana ifite amazina menshi y’icyubahiro ariko izina ryayo bwite ni rimwe

Kugira ngo umenye aho izina ry’icyubahiro riba ritandukaniye n’izina bwite ry’umuntu, murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

VIDEWO: Ifite amazina y’icyubahiro menshi, ariko izina ryayo bwite ni rimwe (0:41)

  • Izina ry’icyubahiro, urugero nk’“Umwami,” ritandukaniye he n’izina bwite ry’Imana?

Bibiliya ivuga ko abantu basenga imana nyinshi n’abami benshi. Musome muri Zaburi ya 136:1-3, hanyuma muganire kuri iki kibazo:

  • “Imana iruta izindi mana zose” ikaba n’“Umwami w’abami,” ni iyihe?

4. Yehova yifuza ko umenya izina rye kandi ukarikoresha

Ni iki kigaragaza ko Yehova yifuza ko umenya izina rye? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

VIDEWO: Ese Imana ifite izina?—Agace ka videwo (3:11)

Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Ese Imana ifite izina?”—Agace ka videwo. Umugabo urimo areba izina ry’Imana, Yehova, muri Zaburi ya 83:18 muri Bibiliya ya ‘King James’ yo mu mwaka wa 1611.
  • Ni iki kikwereka ko Yehova yifuza ko abantu bamenya izina rye?

Yehova ashaka ko abantu bakoresha izina rye. Musome mu Baroma 10:13, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:

  • Kuki tugomba gukoresha izina ry’Imana ari ryo Yehova?

  • Wumva umeze ute iyo umuntu yibutse izina ryawe, akanarivuga?

  • None se ubwo, Yehova we yumva ameze ate iyo dukoresheje izina rye?

5. Yehova yifuza ko uba inshuti ye

Umugore wo muri Kamboje witwa Soten yavuze ko kumenya izina ry’Imana byatumye “agira ibyishimo bitagereranywa.” Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

VIDEWO: Nshakisha Imana y’ukuri (8:18)

Amafoto: Amashusho yo muri videwo ivuga ngo: “Nshakisha Imana y’ukuri.” 1. Soten yicaye munsi y’igiti mu ishyamba, yubura amaso areba hejuru maze asenga Imana y’ukuri. 2. Herold yigisha Soten ko izina ry’Imana ari Yehova.
  • Kumenya izina ry’Imana byagiriye Soten akahe kamaro?

Ntushobora kuba incuti y’umuntu utazi izina rye. Musome muri Yakobo 4:8a, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:

  • Ni iki Yehova agusaba?

  • Kumenya izina ry’Imana no kurikoresha byagufasha bite kuba incuti yayo?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Imana ni Imana uko wayita kose.”

  • Ese wowe wemera ko Yehova ari izina ry’Imana?

  • Ese ushobora gusobanura impamvu Imana yifuza ko dukoresha izina ryayo?

INCAMAKE

Imana y’ukuri yitwa Yehova. Yifuza ko tumenya iryo zina ryayo kandi tukarikoresha, kugira ngo tube incuti zayo.

Ibibazo by’isubiramo

  • Yehova atandukaniye he n’izindi mana abantu basenga?

  • Kuki tugomba gukoresha izina ry’Imana?

  • Ni iki kikwemeza ko Yehova yifuza ko uba incuti ye?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba ibintu bitanu bitwemeza ko Imana iriho koko.

“Ese Imana ibaho?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Kuki dukwiriye kwemera ko Imana yahozeho?

“Ni nde waremye Imana?” (Umunara w’Umurinzi, 1 Kanama 2014)

Menya impamvu tugomba gukoresha izina ry’Imana nubwo tutazi neza uko kera barivugaga.

“Yehova ni nde?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Ese izina iryo ari ryo ryose twakwita Imana nta cyo ryaba ritwaye? Reba impamvu tuvuga ko ifite izina bwite rimwe gusa.

“Imana ifite amazina angahe?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

a Niba wifuza kumenya byinshi ku izina ry’Imana n’impamvu Bibiliya zimwe zarikuyemo, reba agatabo kavuga ngo: “Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana,” kuva ku ipaji ya 1 kugera ku ya 5.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze