ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Urubanza Yehova yaciriye amahanga
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
    • 35, 36. Mu isohozwa rya kera ry’ubuhanuzi buri muri Yesaya 19:23-25, ni iyihe mishyikirano yaje kuba hagati ya Misiri, Ashuri na Isirayeli?

      35 Uwo muhanuzi yakomeje ahanura ibintu bitangaje bizakurikiraho: “uwo munsi hazaba inzira ngari iva muri Egiputa ijya i Bwashuri. Abashuri bazaza muri Egiputa n’Abanyegiputa bazajya i Bwashuri, kandi Abanyegiputa n’Abashuri bazasengera hamwe. Uwo munsi Abisirayeli bazaba aba gatatu kuri Egiputa na Ashuri bo guhesha isi umugisha, kuko Uwiteka Nyiringabo abahaye umugisha ati ‘abantu banjye b’Abanyegiputa n’Abashuri umurimo w’intoki zanjye, n’Abisirayeli gakondo yanjye bahirwe’” (Yesaya 19:23-25). Koko rero, umunsi umwe hari kuba ubucuti hagati ya Misiri na Ashuri. Byari kugenda bite?

  • Urubanza Yehova yaciriye amahanga
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
    • 38. (a) Ni mu buhe buryo Isirayeli ‘yari kuba iya gatatu kuri Egiputa no kuri Ashuri’? (b) Kuki Yehova avuga ati ‘ubwoko bwanjye buhirwe’?

      38 Ariko se, ni mu buhe buryo Isirayeli ‘yari kuba iya gatatu kuri Egiputa no kuri Ashuri’? “Igihe cy’imperuka” kigitangira, abenshi mu bantu bakoreraga Yehova hano ku isi bari bagize ‘Abisirayeli b’Imana’ (Daniyeli 12:9; Abagalatiya 6:16). Ahagana mu 1930, habonetse imbaga y’abagize “izindi ntama,” bafite ibyiringiro byo kuzaba mu isi (Yohana 10:16a; Ibyahishuwe 7:9). Baturuka mu mahanga ashushanywa na Misiri na Ashuri, bakisukiranya mu nzu ya Yehova yo gusengeramo kandi bagatumirira abandi kuza kwifatanya na bo (Yesaya 2:2-4). Bakora umurimo wo kubwiriza umwe nk’uwo abavandimwe babo basizwe bakora, bakihanganira ibigeragezo bimwe, bakagaragaza ubudahemuka no gushikama kimwe, kandi bose bakagaburirwa ku meza amwe yo mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri rero, abasizwe n’abagize “izindi ntama” bose ni “umukumbi umwe” ufite “umwungeri umwe” (Yohana 10:16b). Mbese hari umuntu wakwirirwa ashidikanya ko iyo Yehova abonye umwete bakorana n’ukwihangana kwabo ashimishwa cyane n’ibyo bamukorera? Ntibitangaje rero kuba abaha umugisha avuga ati ‘ubwoko bwanjye buhirwe’!

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze