Igice cya cumi na gatandatu
Iringire Yehova, azakuyobora kandi akurinde
1, 2. Ni akahe kaga kari kugarije ubwoko bw’Imana mu kinyejana cya munani M.I.C., kandi se ni nde benshi bari barangamiye ngo abarinde?
NK’UKO twabibonye mu bice bibanza by’iki gitabo, mu kinyejana cya munani M.I.C. ubwoko bw’Imana bwari bwugarijwe n’akaga katoroshye. Abashuri bari bafite inyota yo kumena amaraso bari barayogoje ibihugu byose, kandi hari hasigaye igihe gito bagatera n’ubwami bwo mu majyepfo bwa Yuda. Ni nde rero abaturage bo muri icyo gihugu bari gutabaza? Bari baragiranye na Yehova isezerano kandi ni we bagombaga kwishingikirizaho (Kuva 19:5, 6). Uko ni ko umwami Dawidi yabigenje. Yaravuze ati “Uwiteka ni igitare cyanjye, ni igihome cyanjye, ni umukiza wanjye ubwanjye” (2 Samweli 22:2). Ariko rero, uko bigaragara mu kinyejana cya munani abantu benshi ntibiringiye ko Yehova ari we wari igihome cyabo. Wasangaga barangamiye Misiri na Etiyopiya, biringiye ko ibyo bihugu byari kubarinda igitero Ashuri yendaga kubagabaho. Ariko baribeshyaga cyane!
2 Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yabahaye umuburo w’uko kwitabaza Misiri na Etiyopiya byari kubateza akaga. Amagambo y’uwo muhanuzi yabereye isomo ry’ingenzi abantu bo mu gihe cye kandi natwe atwigisha isomo ryo kumenya akamaro ko kwiringira Yehova.
Igihugu kivusha amaraso
3. Sobanura ukuntu Ashuri yimirizaga imbere imbaraga za gisirikare.
3 Abashuri bari bazwi ko bari bafite ingufu nyinshi mu bya gisirikare. Hari igitabo cyavuze kiti “basengaga imbaraga kandi nta kindi baturaga amasengesho kitari ibigirwamana binini cyane bikozwe mu mabuye, iby’intare n’ibimasa byabaga bifite amaguru n’amaboko agaragaza ibigango, amababa nk’ay’ikizu n’imitwe nk’iy’abantu byabaga bishushanya imbaraga, ubutwari no kunesha. Nta kindi iryo shyanga ryakoraga kitari ukurwana kandi n’abatambyi baho bahoraga bashoza intambara” (Ancient Cities). Ku bw’ibyo rero, umuhanuzi wo muri Bibiliya witwa Nahumu yari afite impamvu yo kuvuga ko Nineve, umurwa mukuru wa Ashuri, wari “umurwa uvusha amaraso.”—Nahumu 3:1.
4. Ni mu buhe buryo Abashuri bahahamuraga abantu bo mu yandi mahanga?
4 Abasirikare b’Abashuri bari abagome bidasanzwe. Ibishushanyo byo muri icyo gihe bigaragaza ingabo za Ashuri zitwaye abanyagano zibakuruza ibikwasi zabaga zabajombye ku mazuru cyangwa ku minwa. Hari abo zanogoragamo amaso zikoresheje amacumu. Hari amagambo yanditswe ahantu avuga ukuntu Abashuri bigeze kunesha maze bafata ingaruzwamuheto, barazicagagura barunda ibirundo bibiri inyuma y’umurwa, imitwe ukwayo n’ibindi bice ukwabyo. Abana b’abo bantu bari baneshejwe barabatwitse. Ubwoba abantu baterwaga n’ubugome bw’Abashuri bugomba kuba bwarafashije abasirikare, kuko bwatumaga hatagira uwiyumya ngo abarwanye.
Igitero cyagabwe kuri Ashidodi
5. Ni nde mwami wa Ashuri wari igihangange mu gihe cya Yesaya, kandi se ni gute haje kuboneka igihamya cy’uko inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibye ari iy’ukuri?
5 Mu gihe cya Yesaya, ubwami bwa Ashuri bwategekwaga n’Umwami Sarigoni bwarakomeye kurusha ikindi gihe cyose.a Abantu bajora bamaze imyaka myinshi batemera ko uwo mwami yabayeho, kubera ko nta gitabo kindi kitari Bibiliya cyari cyarigeze kimuvuga. Ariko byageze aho abashakashatsi b’ibyataburuwe mu matongo bavumbura amatongo y’ingoro y’Umwami Sarigoni, haba habonetse igihamya cy’uko ibyo Bibiliya imuvugaho ari iby’ukuri.
6, 7. (a) Ni iyihe mpamvu yaba yaratumye Sarigoni ategeka ko Ashidodi iterwa? (b) Ni mu buhe buryo ukuneshwa kwa Ashidodi kwagize ingaruka ku baturanyi b’u Bufilisitiya?
6 Yesaya yavuze muri make kuri kimwe mu bitero Sarigoni yagabye agira ati ‘Taritani yateye Ashidodi agabwe na Sarigoni umwami wa Ashuri, araharwanya arahahindura’ (Yesaya 20:1).b Kuki Sarigoni yategetse ko Ashidodi umujyi w’u Bufilisitiya ugabwaho igitero? Byatewe n’uko u Bufilisitiya bwatabaranaga na Misiri, kandi i Ashidodi ahari urusengero rwa Dagoni hakaba hari ku nzira yavaga ku nkombe yo mu Misiri ikagera muri Palesitina. Gufata uwo mujyi byari korohereza abasirikare. Byari intambwe ibanziriza gufata Misiri. Ikindi nanone, inyandiko zo muri Ashuri zavugaga ko Azuri umwami wa Ashidodi, yagambaniraga Ashuri. Byatumye rero Sarigoni avanaho uwo mwami wari waramwigometseho maze yimika murumuna wa Azuri witwaga Ahimiti. Ibyo ariko na byo ntibyakemuye ikibazo. Imyivumbagatanyo yongeye kubaho, maze icyo gihe Sarigoni akora igikorwa gikomeye kurushaho. Yategetse ko Ashidodi iterwa, maze barayigota barayigarurira. Birashoboka ko muri Yesaya 20:1, havuga kuri icyo gitero.
7 Gutsindwa kwa Ashidodi kwatumye abaturanyi bayo, cyane cyane Yuda, bifata impungenge. Yehova yari azi neza ko ubwoko bwe bwari kwiringira “amaboko y’umubiri,” wenda nka Misiri na Etiyopiya, ibihugu byari mu majyepfo. Kubera iyo mpamvu, yabwiye Yesaya ngo akore ibintu byagombaga kubabera umuburo ukomeye.—2 Ngoma 32:7, 8.
‘Wambare ubusa udakwese inkweto’
8. Ni ibihe bintu by’ubuhanuzi bwahumetswe Yesaya yakoze?
8 Yehova yabwiye Yesaya ati “genda ukenyurure ikigunira ukenyeye mu nda, ukweture inkweto mu birenge byawe.” Yesaya yumviye itegeko rya Yehova. “Abigenza atyo, agenda yambaye ubusa adakwese inkweto” (Yesaya 20:2). Ibigunira byari umwambaro mubi abahanuzi bakundaga kwambara kenshi, rimwe na rimwe hari umuburo bashaka gutanga. Nanone bajyaga babyambara mu bihe by’akaga cyangwa umuntu yumvise inkuru y’incamugongo (2 Abami 19:2; Zaburi 35:13; Daniyeli 9:3). None se kuba Yesaya yaragendaga yambaye ubusa bishaka kumvikanisha ko nta kenda na mba yari yambaye? Oya. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ‘kwambara ubusa’ rishobora no kwerekezwa ku muntu wambitse igice kimwe cy’umubiri cyangwa udafite umwitero. (1 Samweli 19:24, reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji muri Traduction du monde nouveau à références.) Ku bw’ibyo rero, Yesaya agomba kuba yari yiyambuye umwitero gusa, akagumana akenda kagufi bakundaga kwambariraho. Mu bishushanyo by’Abashuri, imfungwa z’abagabo akenshi zigaragazwa zambaye ako kenda k’imbere gusa.
9. Ibyo Yesaya yakoze byasobanuraga iki mu buryo bw’ubuhanuzi?
9 Igikorwa kidasanzwe Yesaya yakoze cyaranasobanuwe neza: “maze Uwiteka aravuga ati ‘nk’uko umugaragu wanjye Yesaya amaze imyaka itatu yambaye ubusa, adakwese inkweto, akabera Egiputa na Etiyopiya ikimenyetso n’igitangaza, ni ko umwami wa Ashuri azajyana imbohe z’Abanyegiputa n’ibicibwa bya Etiyopiya, abato n’abakuru. Bazagenda bambaye ubusa, badakwese inkweto n’amatako yabo nta cyo yambaye, kugira ngo bikoze Egiputa isoni’” (Yesaya 20:3, 4). Koko rero, hari hasigaye igihe gito Abanyamisiri n’Abanyetiyopiya bakaba imbohe. Nta n’umwe wari gusigara. Ndetse n’“abato n’abakuru,” ni ukuvuga abana n’abantu bashaje, bagombaga kubambura ibyo bari bafite byose maze bakabajyana mu bunyage. Yehova yakoresheje iyo mvugo idatanga icyizere, kugira ngo aburire abaturage b’i Buyuda ko kwiringira Misiri na Etiyopiya nta cyo byari kubagezaho. Ukuneshwa kw’ibyo bihugu byombi kwari gutuma basigara ‘bambaye ubusa,’ mbese bagakorwa n’isoni!
Ibyiringiro birayoyotse n’ubwiza burashize
10, 11. (a) U Buyuda bwari kwifata bute bumaze kumenya ko Misiri na Etiyopiya bitabashije guhangana na Ashuri? (b) Ni ibihe bintu bishobora kuba byaratumaga abaturage b’i Buyuda biringira Misiri na Etiyopiya?
10 Yehova yakomeje ahanura uko ubwoko bwe bwari kwifata bumaze kumenya ko Misiri na Etiyopiya, ibihugu bari biringiye ko bizababera ibihome, bitabashije guhagarara imbere y’Abashuri. “Baziheba bakorwe n’isoni babiterwa na Etiyopiya biringiraga, na Egiputa biratanaga. Uwo munsi abaturage bo muri iki gihugu gihereranye n’inyanja bazavuga bati ‘dore ibyo twiringiraga uko bibaye, tukiringira ko bizadutabara tugakira umwami wa Ashuri, noneho tuzikiza dute?’”—Yesaya 20:5, 6.
11 U Buyuda ubugereranyije n’ibihugu by’ibihangange bya Misiri na Etiyopiya, usanga bwari bumeze nk’akaro gato gakikiye inyanja. Birashoboka ko abaturage b’‘icyo gihugu gihereranye n’inyanja’ bakururwaga cyane n’ubwiza bwa Misiri, wenda nka piramide zaho z’akataraboneka, insengero ndende cyane, n’amazu yaho manini akikijwe n’ubusitani, ibiti by’imbuto byiza n’ibidendezi by’amazi. Imyubakire ihambaye ya Misiri yasaga n’aho ari ikimenyetso cy’uko ihamye, nta cyari kuyikoraho. Icyo gihugu babonaga nta wakirimbura rwose! Birashoboka nanone ko Abayahudi batangazwaga n’abarashi, amagare y’intambara n’abagenderaga ku mafarashi bo muri Etiyopiya.
12. Ni nde u Buyuda bwagombaga kwiringira?
12 Ukurikije ibintu Yesaya yakoze agamije gutanga umuburo n’amagambo ya Yehova y’ubuhanuzi, hari ibintu umuntu wese wavugaga ko ari mu bagize ubwoko bwa Yehova wumvaga yiringiye Misiri na Etiyopiya yagombaga gutekerezaho yitonze. Mbega ukuntu byari kurushaho kubabera byiza iyo biringira Yehova aho kwiringira umuntu (Zaburi 25:2; 40:4)! Uko rero byaje kugenda, ni uko umwami wa Ashuri yateje u Buyuda imibabaro myinshi, kandi nyuma y’aho bukabona urusengero rwabwo n’umurwa mukuru wabwo birimburwa na Babuloni. Ariko rero, hasigaye “umugabane umwe mu icumi,” n’“urubyaro rwera,” rusigara rumeze nk’igishyitsi cy’igiti cy’inganzamarumbo (Yesaya 6:13). Igihe cyari kugera, ubutumwa bwa Yesaya bugakomeza ukwizera kw’abari bagize iryo tsinda rito bakomeje kwiringira Yehova!
Iringire Yehova
13. Ni ibihe bibazo muri iki gihe abantu bose bahanganye na byo, ari abizera ari n’abatizera?
13 Umuburo Yesaya yatanze avuga ko kwiringira Misiri na Etiyopiya nta cyo bimaze si inkuru ishaje. Uduha isomo rikomeye muri iki gihe. Ubu turi mu ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1). Usanga ibibazo by’ubukungu, ubukene buri mu isi yose, politiki yicara ihindagurika, imidugararo mu baturage n’intambara nto cyangwa zikomeye byangiza byinshi, kandi ntibyibasira abantu batemera ubuyobozi bw’Imana gusa ahubwo byibasira n’abasenga Yehova. Ikibazo rero buri muntu wese ahanganye na cyo ni ukumenya uwo azatabaza.
14. Kuki twagombye kwiringira Yehova wenyine?
14 Abantu bamwe bashobora kumva barehejwe n’imvugo y’abahanga mu by’imari, abanyapolitiki, n’abahanga mu bya siyansi, bavuga ko bazakemura ibibazo abantu bahanganye na byo binyuriye ku ikoranabuhanga. Ariko rero, Bibiliya ivuga yeruye ko “guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, kuruta kwiringira abakomeye” (Zaburi 118:9). Imigambi abantu bafite yo kuzana amahoro n’umutekano nta cyo ishobora kugeraho kubera ko umuhanuzi Yeremiya yavuze ukuri igihe yagiraga ati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.”—Yeremiya 10:23.
15. Ni nde ushobora kugira icyo amarira ikiremwa muntu kiri mu kaga?
15 Ubwo rero, ni ngombwa ko abagaragu b’Imana badashamadukira ikintu cyose cyo muri iyi si gisa n’aho cyakoranywe imbaraga cyangwa ubwenge (Zaburi 33:10; 1 Abakorinto 3:19, 20). Yehova Umuremyi ni we wenyine ushobora kugira icyo amarira ikiremwa muntu kiri mu kaga gakomeye. Abamwiringira bose, azabakiza. Nk’uko intumwa Yohana yahumekewe yabyanditse, “isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:17.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abahanga mu by’amateka bita uwo mwami Sarigoni wa II. Undi mwami wabayeho mbere y’uwo, utari uwa Ashuri ahubwo wari uwa Babuloni, we bamwita “Sarigoni wa I.”
b “Taritani” nta bwo ari izina bwite ry’umuntu ahubwo ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga umugaba w’ingabo wo muri Ashuri, uko bigaragara wabaga ari we muntu wa kabiri ukomeye mu bwami bwose.
[Ifoto yo ku ipaji ya 209]
Abashuri bajyaga banogoramo amaso zimwe mu mfungwa babaga bafashe
[Amafoto yo ku ipaji ya 213]
Abantu bamwe bashobora gutangazwa n’ibyo abantu bagezeho, ariko icyaruta ibyo byose ni uko umuntu yakwiringira Yehova