ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/9 pp. 24-28
  • Nitoje Kwishingikiriza Kuri Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nitoje Kwishingikiriza Kuri Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibitotezo Bikaze Bitangira
  • Ikibazo cyo Gutatira Ukwizera Kwacu
  • Ibitotezo Bikaza Umurego
  • Twerekezwa i Burasirazuba​—Hanyuma Tugatoroka
  • Mbona Umudendezo Ariko Ugakurikirwa n’Andi Makuba
  • Amaherezo Haboneka Umudendezo!
  • Twafashe icyemezo kidakuka cyo gushyigikira ubutegetsi bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Niyemeje kuba umusirikare wa Kristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Nihanganye ndi umusirikare wa Kristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/9 pp. 24-28

Nitoje Kwishingikiriza Kuri Yehova

BYAVUZWE NA JÁN KORPA-ONDO

Hari mu mwaka wa 1942, icyo gihe nkaba nari ndinzwe n’abasirikare b’Abahongiriya, hafi y’ahitwa Kursk mu Burusiya. Twari imfungwa zari mu maboko y’ibihugu by’Ubudage, Ubutaliyani n’Ubuyapani byari byarishyize hamwe, birwanya Uburusiya mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Imva yanjye yaracukuwe, maze mpabwa iminota icumi kugira ngo mbe maze kwiyemeza niba ngomba gushyira umukono ku nyandiko yavugaga ko ntakiri umwe mu Bahamya ba Yehova. Mbere y’uko mbatekerereza uko byagenze nyuma y’aho, reka mbanze mbabwire uko nageze aho hantu.

NAVUTSE mu mwaka wa 1904, mu mudugudu muto wa Zahor, ubu hakaba ari mu burasirazuba bwa Silovakiya. Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, Zahor yabaye kamwe mu duce tugize igihugu cya Tchécoslovaquie cyari kikimara gushyirwaho. Umudugudu wacu wari ugizwe n’ingo zigera hafi kuri 200 hamwe n’insengero ebyiri, rumwe rukaba rwari urwa Kiliziya y’Abagatolika ya Kigiriki, naho urundi rukaba urw’Abaporotesitanti bo ku ruhande rwa Calvin.

N’ubwo nasengeraga mu rusengero rw’Abaporotesitanti bo ku ruhande rwa Calvin, nari mfite imibereho itagira rutangira mu birebana n’umuco. Hafi y’iwacu hari hatuye umugabo wabagaho mu buryo bunyuranye n’ubwo. Umunsi umwe, yaranganirije maze antiza Bibiliya. Bwari ubwa mbere mfata icyo gitabo mu ntoki zanjye. Muri icyo gihe, mu mwaka wa 1926, nashyingiranywe na Barbora, maze bidatinze tubyarana abana babiri, ari bo Barbora na Ján.

Natangiye gusoma Bibiliya, ariko hari ibintu byinshi ntasobanukirwaga. Ibyo byatumye njya kureba pasitoro wacu, maze musaba kubimfashamo. Yarambwiye ati “Bibiliya yagenewe abantu bize gusa, ndetse ntunirushye ushaka kuyisobanukirwa.” Hanyuma ansaba ko twikinira amakarita.

Nyuma y’aho, nagiye kureba wa mugabo wari warantije iyo Bibiliya. Yari Umwigishwa wa Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Yishimiye kubimfashamo, maze nyuma y’igihe runaka amaso yanjye atangira guhumuka. Naretse kunywa inzoga mu buryo burengeje urugero, kandi ntangira kugendera ku mahame mbwirizamuco mu mibereho yanjye; ndetse ntangira no kubwira abandi ibihereranye na Yehova. Ukuri kwa Bibiliya kwari kwarageze i Zahor mu ntangiriro y’imyaka ya za 20, maze bidatinze haba hashinzwe itsinda ry’Abigishwa ba Bibiliya bakorana umwete.

Icyakora, habaye ukurwanywa gukomeye guturutse ku madini. Umupadiri wo mu karere kacu yanteje abenshi mu bagize umuryango wanjye, avuga ko nataye umutwe. Ariko kandi, natangiye kugira imibereho ifite intego, kandi niyemeza maramaje gukorera Imana y’ukuri Yehova. Bityo rero, mu mwaka wa 1930, nagaragaje ko niyeguriye Yehova maze ndabatizwa.

Ibitotezo Bikaze Bitangira

Mu mwaka wa 1938, akarere kacu katangiye gutegekwa na Hongiriya, yari ifatanyije n’Ubudage mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Muri icyo gihe, twari dufite Abahamya bagera hafi kuri 50 mu mudugudu wacu wari utuwe n’abantu batageze ku gihumbi. Twakomeje kubwiriza, n’ubwo kubikora byashyiraga ubuzima bwacu n’umudendezo wacu mu kaga.

Mu mwaka wa 1940, nashyizwe ku rutonde rw’abagomba kujya mu ngabo za Hongiriya. Nagombaga gukora iki? Nari narasomye ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buhereranye n’abantu bafata intwaro zabo z’intambara bakazicuramo ibikoresho by’imirimo y’amahoro, kandi nari nzi ko igihe kizagera, Imana igakuraho intambara zose ku isi. (Zaburi 46:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; Yesaya 2:4.) Ku bw’ibyo rero, nari naramaze kwanga intambara, kandi niyemeje kutajya mu gisirikare, uko ingaruka zabyo zamera kose.

Nakatiwe igifungo cy’amezi 14, maze mfungirwa ahitwa Pécs, muri Hongiriya. Muri iyo gereza hari harimo abandi Bahamya batanu, kandi twishimiraga ko twashoboraga kwifatanyiriza hamwe. Ariko kandi, nigeze kumara igihe runaka mfungiwe mu kumba ka jyenyine, mboheshejwe iminyururu ku maguru. Iyo twangaga gukora imirimo ifitanye isano no gushyigikira intambara, twarakubitwaga. Nanone kandi, twategekwaga guhagarara twemye tutareba iruhande, tukirirwa dutyo umunsi wose, uretse amasaha abiri yo mu masaa sita. Icyo kigeragezo cyo kutubabaza cyamaze amezi menshi. Icyakora twari dufite ibyishimo, bitewe n’uko twari dufite umutimanama ukeye imbere y’Imana yacu.

Ikibazo cyo Gutatira Ukwizera Kwacu

Umunsi umwe, ikipi y’abapadiri 15 b’Abagatolika baje kugerageza kutwumvisha ko tugomba gushyigikira intambara, tukajya mu gisirikare. Muri icyo kiganiro, twarababwiye tuti “nimushobora kutwereka igihamya cyo muri Bibiliya kigaragaza ko ubugingo budapfa, kandi ko nitugwa ku rugamba tuzajya mu ijuru, tuzajya mu gisirikare.” Birumvikana ko batashoboraga kwerekana icyo gihamya, kandi ntibanashatse gukomeza icyo kiganiro.

Mu mwaka wa 1941 ni bwo cya gifungo nakatiwe cyari kirangiye, kandi nari ntegerezanyije amatsiko kongera guhura n’umuryango wanjye. Aho kugira ngo bigende bityo, naraboshywe njyanwa ku kigo cy’abasirikare cy’ahitwa Sárospatak muri Hongiriya. Tuhageze, nahawe uburyo bwo kurekurwa. Barambwiye bati “icyo ugomba gukora gusa, ni ugushyira umukono kuri aya masezerano y’uko nusubira mu rugo uzishyura pengö 200 (amafaranga yakoreshwaga muri Hongiriya).”

Narababajije nti “ibyo bishoboka bite? Ayo mafaranga murayashakira iki?”

Barambwira bati “nutanga ayo mafaranga, uzahabwa icyemezo cy’uko utakorewe ibizamini byo mu rwego rw’ubuvuzi by’abagiye kujya mu ngabo.”

Gufata umwanzuro kuri icyo kibazo byari binkomereye. Nari narakorewe ibikorwa bya kinyamaswa mu gihe gisaga umwaka; nari ntangiye kurambirwa. Icyo gihe noneho, kwemera kuzatanga umubare runaka w’amafaranga byashoboraga gutuma ndekurwa. Naravuze nti “nzabitekerezaho.”

Ni uwuhe mwanzuro nari gufata? Nagombaga gutekereza ku mugore wanjye no ku bana banjye. Muri iyo minsi, nabonye ibarwa iturutse ku Mukristo mugenzi wanjye, muri yo hakaba hari harimo amagambo yo kuntera inkunga. Yashyizemo amagambo yo mu Baheburayo 10:38, aho intumwa Pawulo yasubiye mu magambo ya Yehova agira ati “umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.” Nyuma y’aho gato, abasirikare babiri bakuru b’Abahongiriya babaga mu mazu yo muri icyo kigo baranganirije, umwe muri bo arambwira ati “wowe ntuzi ukuntu tukubahira cyane ko udatezuka ku mahame ya Bibiliya! Ntuzadohoke!”

Bukeye bw’aho, nagiye kureba ba bandi bashakaga kundekura ari uko nemeye kuzatanga pengö 200, maze ndababwira nti “ubwo Yehova Imana yemeye ko mfungwa, azanita ku cyatuma mfungurwa. Sinzigura kugira ngo ndekurwe.” Bityo rero, nakatiwe igifungo cy’imyaka icumi. Ariko kandi, ibyo kugerageza gutuma ntatira ukwizera kwanjye ntibyarangiriye aho. Urukiko rwavuze ko rumpa imbabazi ninemera gukora mu gisirikare mu gihe cy’amezi abiri gusa, kandi ko ntazirirwa mfata intwaro! Ibyo na byo narabyanze, maze igifungo cyanjye kiratangira.

Ibitotezo Bikaza Umurego

Nongeye kujyanwa muri gereza y’i Pécs. Icyo gihe ariko noneho, narushijeho kubabazwa cyane. Bamboheye amaboko inyuma, maze nyamanikirwaho mu gihe kigera hafi ku masaha abiri. Ingaruka zabaye iz’uko intugu zanjye zombi zakebanye. Igitotezo nk’icyo cyo kumbabaza, cyongeye kugaruka nyuma y’igihe kigera hafi ku mezi atandatu. Yehova ni we wenyine nshimira kuba ntaradohotse.

Mu mwaka wa 1942, itsinda ryacu​—ni ukuvuga abanyururu bari bafungiwe ibya politiki, Abayahudi hamwe n’Abahamya ba Yehova 26​—twajyanywe mu mujyi wa Kursk, mu karere kari mu maboko y’ingabo z’Ubudage. Twashyikirijwe Abadage, maze izo mfungwa baziha akazi ko kujya zikorera ibyo kurya, intwaro n’imyambaro, zibishyira abasirikare bari ku rugamba. Twebwe Abahamya twanze gukora ako kazi, bitewe n’uko kari kanyuranyije n’ukutabogama kwacu kwa Gikristo. Ingaruka zabaye iz’uko twasubijwe Abahongiriya.

Amaherezo, twashyizwe muri gereza y’aho i Kursk. Twamaze iminsi myinshi dukubitwa indembo incuro eshatu ku munsi. Nakubiswe muri nyiramivumbi maze nikubita hasi mbanje amavi. Mu gihe nari ndimo nkubitwa, naratekereje nti ‘gupfa byo ntibigoye cyane.’ Umubiri wanjye wose wahindutse ikinya, bityo nta kintu nashoboraga kumva. Twamaze iminsi itatu nta kintu na mba cyo kurya duhabwa. Hanyuma, twajyanywe mu rukiko, maze batandatu muri twe bakatirwa urwo gupfa. Icyo gihano kimaze gutangwa, twasigaye turi 20.

Ibigeragezo by’ukwizera nahuye na byo muri iyo minsi i Kursk mu kwezi k’Ukwakira 1942, ni byo byari bikomeye cyane kurusha ibindi byose byangezeho. Ibyiyumvo twari dufite bihuje neza n’ibyavuzwe n’Umwami Yehoshafati wa kera, igihe ubwoko bwe bwari busumbirijwe n’amakuba arenze urugero, muri aya magambo ngo “nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye; kandi tubuze uko twagira; ariko ni wowe duhanze amaso.”​—2 Ngoma 20:12.

Uko twari 20, twajyanywe kwicukurira imva imwe ya rusange, turinzwe n’abasirikare 18 b’Abahongiriya. Turangije kuyicukura, twabwiwe ko duhawe iminota icumi kugira ngo tube tumaze gushyira umukono ku nyandiko yari ikubiyemo amagambo, amwe muri yo akaba yaragiraga ati “inyigisho z’Abahamya ba Yehova ni ibinyoma. Sinzigera nongera kuzizera cyangwa kuzishyigikira. Nzarwanira igihugu cyanjye cya Hongiriya . . . Binyuriye ku mukono nshyize kuri iyi nyandiko, ndemeza ko ngiye muri Kiliziya Gatolika y’i Roma.”

Nyuma y’iyo minota icumi, hatanzwe itegeko rivuga ngo “iburyo! Mujye mu mva!” Hanyuma, hatangwa irindi tegeko ngo “imfungwa ya mbere n’iya gatatu zijye mu rwobo!” Abo babiri bahawe indi minota icumi kugira ngo babe bamaze kwiyemeza gushyira umukono kuri iyo nyandiko. Umwe muri abo basirikare yarabahendahenze ati “mwakwihakanye ukwizera kwanyu mukava mu mva!” Ntihagira n’umwe ukoma. Hanyuma, umusirikare mukuru wari ubayoboye yarabarashe bombi.

Nuko undi musirikare abaza uwo mukuru wabo ati “bite kuri aba basigaye?”

Aramusubiza ati “nimubabohe. Turi burusheho kubababaza maze tubarase saa kumi n’ebyiri zuzuye za mu gitondo.”

Nahise ngira ubwoba, atari ugutinya gupfa, ahubwo ari ugutinya ko ntari bushobore kwihanganira icyo gitotezo cyo kutubabaza, maze nkaba natatira ukwizera kwanjye. Ku bw’ibyo, nigiye imbere ndavuga nti “nyakubahwa, amategeko twarenzeho ni nk’ayo abavandimwe bacu mumaze kurasa barenzeho. Kuki natwe mutaturasa?”

Ariko ntibaturashe. Batuboheye amaboko inyuma. Hanyuma, twamanikiwe ku maboko yacu. Iyo twataga ubwenge, baducuburiragaho amazi. Ububabare bwari bukabije, bitewe n’uko uburemere bw’umubiri bwadukebanyije intugu. Icyo gitotezo cyarakomeje, kimara hafi amasaha atatu. Hanyuma, mu buryo butari bwitezwe, hatanzwe itegeko ryo kutongera kurasa Abahamya ba Yehova.

Twerekezwa i Burasirazuba​—Hanyuma Tugatoroka

Nyuma y’ibyumweru bitatu, batujyanye turinzwe, dukora urugendo rw’iminsi runaka ku maguru, kugeza aho tugereye ku nkombe z’uruzi rwitwa Don. Abari baturinze bari batubwiye ko tutari kuzagarurwa turi bazima. Ku manywa twahabwaga imirimo idafite icyo igamije, yo gucukura imiferege hanyuma tukongera tukayisiba. Nimugoroba, twabaga dufite umudendezo uciriritse wo gutembera hafi aho.

Uko nabibonaga, hari ibintu bibiri byashobokaga. Twashoboraga kuhagwa, cyangwa tugatoroka Abadage maze tukishyira mu maboko y’Abarusiya. Muri twese, batatu twenyine ni twe twiyemeje kugerageza gutoroka, tukambuka uruzi rwa Don rwari rwarabaye ubutita. Ku itariki ya 12 Ukuboza 1942, twasenze Yehova maze turagenda. Twageze ku birindiro by’ingabo z’Abarusiya maze duhita dushyirwa mu kigo cyarimo imfungwa zigera hafi ku 35.000. Byageze mu rugaryi hasigaye imfungwa 2.300 gusa zikiriho. Izindi zose zari zarapfuye zizize inzara.

Mbona Umudendezo Ariko Ugakurikirwa n’Andi Makuba

Narokotse igihe cy’intambara cyari gisigaye, hakubiyemo n’amezi menshi namaze mfungiwe mu Burusiya nyuma y’iyo ntambara. Amaherezo, mu kwezi k’Ugushyingo 1945, nashoboye gusubira imuhira i Zahor. Isambu yacu yari yararaye, bityo rero nagombaga gutangira bundi bushya. Umugore wanjye n’abana banjye bari barakoreye iyo sambu mu gihe cy’intambara, ariko mu kwezi k’Ukwakira 1944, igihe Abarusiya basatiraga, baje kwimurirwa ahagana iburasirazuba. Ibyo twari dutunze byose byari byarasahuwe.

Ikibabaje kurusha ibindi byose, igihe nagarukaga imuhira, nasanze umugore wanjye arwaye cyane. Nuko muri Gashyantare 1946, arapfa. Yari afite imyaka 38 gusa. Twabonye igihe gito cyane cyo kwishimira ko twari twongeye guhura nyuma y’imyaka isaga itanu, imyaka miremire kandi igoye twamaze twaratandukanye.

Naboneye ihumure mu bavandimwe banjye bo mu buryo bw’umwuka, mu guterana amateraniro no mu kwifatanya mu murimo wo ku nzu n’inzu. Mu mwaka wa 1947, nashoboye kuguza amafaranga yo kujya i Brno, urugendo rw’ibirometero bigera hafi kuri 400, guterana mu ikoraniro. Nahahuriye n’abavandimwe banjye b’Abakristo, hakubiyemo na Nathan H. Knorr, wari perezida wa Watch Tower Bible and Tract Society icyo gihe, maze mpabonera ihumure ryinshi n’inkunga ikomeye.

Umudendezo wacu wa nyuma y’intambara ntiwamaze kabiri. Mu mwaka wa 1948, Abakomunisiti batangiye kudutoteza. Mu mwaka wa 1952, abenshi mu bavandimwe bari ku isonga mu murimo w’Abahamya ba Yehova muri Tchécoslovaquie barafunzwe, maze mpabwa inshingano yo kwita ku matorero. Mu mwaka wa 1954, nanjye narafashwe, maze nkatirwa igifungo cy’imyaka ine. Umuhungu wanjye Ján hamwe n’umwana we Juraj na bo barafunzwe, bazira gukomera ku gihagararo cyabo cya Gikristo cyo kutagira aho babogamira. Namaze imyaka ibiri muri gereza ya leta y’i Pankrác, mu mujyi wa Prague. Mu mwaka wa 1956, hatanzwe imbabazi rusange maze ndafungurwa.

Amaherezo Haboneka Umudendezo!

Amaherezo, mu mwaka wa 1989, Ubukomunisiti bwarasenyutse muri Tchécoslovaquie, maze umurimo w’Abahamya ba Yehova wemerwa n’amategeko. Bityo rero, twari duhawe umudendezo wo guteranira hamwe no kubwiriza ku mugaragaro. Muri icyo gihe, Zahor yari ifite Abahamya bagera hafi ku ijana, ibyo bikaba byarashakaga kuvuga ko muri uwo mudugudu, kuri buri bantu 10, wasangaga hafi umuntu 1 ari Umuhamya. Mu myaka mike ishize, twubatse Inzu y’Ubwami nziza nini i Zahor, ifite imyanya y’abantu 200.

Singifite ubuzima bwiza cyane, bityo abavandimwe baza kuntwara mu modoka bakanjyana ku Nzu y’Ubwami. Iyo ndiyo bintera ibyishimo, kandi nshimishwa no gutanga ibisubizo mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Cyane cyane, nishimira kubona bamwe mu bana, abuzukuru n’abuzukuruza bagize umuryango wanjye bakorera Yehova, hakaba hakubiyemo abenshi mu buzukuru. Umwe muri bo yabaye umugenzuzi usura amatorero y’Abahamya ba Yehova muri Tchécoslovaquie, kugeza igihe inshingano z’umuryango we zitari zikimwemerera kubikora.

Ndashimira Yehova kuba yarankomeje mu bihe byinshi nageragejwemo. Gukomeza kumuhanga amaso​—“nk’ureba Itaboneka”​—ni byo byagiye binkomeza (Abaheburayo 11:27). Ni koko, niboneye ukuboko kwe gukomeye kurokora. Ni yo mpamvu na n’ubu ngikomeza kugerageza kuboneka mu materaniro y’itorero, no kwifatanya mu gutangaza izina rye mu murimo wo kubwiriza mu ruhame, uko mbishoboye kose.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Inzu y’Ubwami y’i Zahor

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Nishimira igikundiro cyo gutanga ibisubizo mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze