Tujye Twishimana Yehova n’Ubwo Tugerwaho n’Ibigeragezo
BYAVUZWE NA GEORGE SCIPIO
Mu kwezi k’Ukuboza 1945, nagiye mu bitaro, umubiri wanjye wose wagagaye uretse ibiganza n’ibirenge. Nakekaga ko iyo mimerere ari iy’igihe gito, ariko abandi bo bagashidikanya ku bihereranye no kuba nari kuzongera kugenda. Mbega ukuntu icyo cyari ikigeragezo ku muntu w’imyaka 17 wari ugifite imbaraga zo gukora! Ibyo bitekerezo sinabyemeraga. Nari mfite imigambi myinshi y’ibyo nari kuzakora, hakubiyemo n’urugendo nari kuzajyanamo n’umukoresha wanjye mu Bwongereza, mu mwaka wari kuzakurikiraho.
NARI nafashwe n’indwara y’imbasa yari yarabaye icyorezo, ikaba yari yayogoje ikirwa cyacu cya Ste-Hélène. Yishe abantu 11, isiga imugaje abandi benshi. Mu gihe nari ndyamye ku gitanda, nafashe igihe gihagije cyo gutekereza ku buzima bwanjye bugufi no ku mibereho yanjye y’igihe cyari kuzaza. Igihe nabigenzaga ntyo, natangiye kubona ko n’ubwo nari mbabaye, nari mfite impamvu yo kwishima.
Intangiriro Yoroheje
Mu mwaka wa 1933, igihe nari mfite imyaka itanu, data Tom, wari umupolisi akaba n’umudiyakoni mu Itorero ry’Ababatisita, yabonye ibitabo bifunitse, abihawe n’Abahamya ba Yehova babiri. Bari ababwirizabutumwa b’igihe cyose, cyangwa abapayiniya, bari baraje gusura icyo kirwa by’igihe gito.
Kimwe muri ibyo bitabo cyitwaga The Harp of God. Papa yagikoreshaga mu kwigana Bibiliya n’abagize umuryango wacu, hamwe n’abantu benshi bari bashimishijwe. Cyari igitabo kirimo inyigisho zikomeye, bityo ibintu nasobanukirwagamo byari bike cyane. Ariko ndibuka ko buri murongo w’Ibyanditswe twaganiragaho, nawushyiragaho ikimenyetso muri Bibiliya yanjye. Bidatinze, papa yabonye ko ibyo twigaga byari ukuri, kandi ko byari binyuranye n’ibyo yigishaga mu Itorero ry’Ababatisita. Yatangiye kujya abibwira abandi, no kujya yigishiriza mu rusengero ko nta Butatu bubaho, ko nta muriro w’ikuzimu ubaho, kandi ko nta bugingo budapfa bubaho. Ibyo byazamuye impaka zikaze muri iryo torero.
Kugira ngo icyo kibazo gikemuke, byaje kugera ubwo hatumizwa inama y’abagize itorero. Habajijwe iki kibazo ngo “ni ba nde bashyigikiye itorero ry’Ababatisita?” Abenshi bararishyigikiye. Hakurikiyeho iki kibazo ngo “ni ba nde bashyigikiye Yehova?” Abantu bagera hafi ku 10 cyangwa 12 baramushyigikiye. Abo basabwe kuva muri iryo torero.
Iyo yari intangiriro yoroheje y’idini rishya muri Ste-Hélène. Papa yavuganye n’abari ku cyicaro gikuru cya Watch Tower Society muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, maze asaba imashini ifata amajwi yo kuzajya yumvisha abantu disikuru zishingiye kuri Bibiliya. Bamubwiye ko iyo mashini yari nini cyane, ku buryo itashoboraga koherezwa muri Ste-Hélène. Hoherejwe icyuma gito gifata amajwi kikanayasohora cyitwa phonographe, nyuma y’aho abavandimwe batumiza ibindi bibiri. Bazengurukaga icyo kirwa cyose bagenda n’amaguru, ubundi bakagenda ku ndogobe, bashyiriye abantu ubutumwa.
Uko ubutumwa bwagendaga bukwirakwira, ni nako ibitotezo byakwirakwiraga. Ku ishuri nigagaho, abana bajyaga baririmba ngo “mwese nimuze mwumve, mwese nimuze mwumve, abacuranzi ba Tommy Scipio bacuranga icyuma gifata amajwi kikanayasohora!” Icyo cyari ikigeragezo gikomeye kuri jye wari ukiri umwana w’umunyeshuri, wifuzaga kwemerwa na bagenzi be. Ni iki cyamfashije kwihangana?
Umuryango wacu munini—wari urimo abana batandatu—wagiraga icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango cya buri gihe. Nanone kandi, buri gitondo mbere yo kugira icyo dusamura, twasomeraga hamwe Bibiliya. Nta gushidikanya, ibyo byagize akamaro kanini cyane mu gufasha abagize umuryango wacu gukomeza kuba abizerwa mu kuri, mu gihe cy’imyaka myinshi. Ku rwanjye ruhande, natangiye gukunda Bibiliya nkiri muto cyane, maze uko imyaka yagendaga ihita, nkomeza kugira akamenyero ko gusoma Bibiliya buri gihe (Zaburi 1:1-3). Igihe navaga mu ishuri, nkaba nari mfite imyaka 14, nari maze gukomera mu kuri, kandi natinyaga Yehova mu mutima wanjye. Ibyo byatumaga nishimana Yehova, n’ubwo nagerwagaho n’ibyo bigeragezo.
Ibindi Bigeragezo n’Ibyishimo Byinshi
Mu gihe nari ndyamye kuri icyo gitanda cy’abarwayi ntekereza kuri iyo myaka y’igihe cyahise no ku migambi yanjye y’igihe kizaza, namenye mbikesheje icyigisho cyanjye cya Bibiliya, ko ubwo burwayi atari ikigeragezo cyangwa igihano cy’Imana (Yakobo 1:12, 13). Ariko kandi, imbasa yari ikigeragezo gikomeye cyane, kandi nari kuzahora mfite ingaruka zayo mu gihe cyose cyari gisigaye cy’ubuzima bwanjye.
Maze koroherwa, byabaye ngombwa ko nongera kwiga kugenda. Hari n’ingingo zimwe na zimwe z’amaboko zitari zigikora. Sinabara incuro nagwaga buri munsi. Icyakora mbifashijwemo no gusenga cyane mbivanye ku mutima, hamwe no gushyiraho imihati ya buri gihe, ahagana mu mwaka wa 1947 nashoboye kugenda nifashishije akabando.
Muri icyo gihe, nakundanye n’umukobwa witwaga Doris, twari duhuje imyizerere yo mu rwego rw’idini. Twari tukiri bato cyane ku buryo tutagombaga gutekereza ibyo kubana, ariko nashishikarijwe gutera intambwe igaragara mu bihereranye no kugenda. Nanone kandi, naretse akazi bitewe n’uko umushahara kampeshaga utashoboraga kuzatuma ntunga urugo, maze nshinga ivuriro ryanjye bwite ry’amenyo, ryamaze igihe cy’imyaka ibiri yakurikiyeho rikora. Twashyingiranywe mu mwaka wa 1950. Icyo gihe nari maze kugira amafaranga yo kugura akamodoka gato. Ubwo rero, najyaga njyana abavandimwe mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza.
Amajyambere ya Gitewokarasi Kuri Icyo Kirwa
Mu mwaka wa 1951, Sosayiti yatwoherereje ku ncuro ya mbere umuntu uyihagarariye. Uwo ni Jacobus van Staden, umusore wakomokaga muri Afurika y’Epfo. Twari tumaze igihe gito twimukiye mu nzu nini, bityo twashoboye kumucumbikira mu gihe cy’umwaka wose. Kubera ko nikoreraga ku giti cyanjye, twamaranaga igihe kinini mu murimo wo kubwiriza, kandi namwigiyeho ibintu byinshi by’ingirakamaro.
Jacobus, cyangwa Koos nk’uko twe twamwitaga, yakoraga gahunda z’amateraniro y’itorero ya buri gihe, twese tukayateranamo twishimye. Twari dufite ikibazo gihereranye no gutwara abantu, bitewe n’uko hari hari imodoka ebyiri gusa mu bantu bose bari bashimishijwe. Akarere kameze nabi kandi kagizwe n’udusozi twinshi, kandi icyo gihe imihanda myiza yari mike. Ku bw’ibyo rero, kujyana buri muntu ku materaniro byari akazi katoroshye. Bamwe batangiraga kugenda n’amaguru mu gitondo cya kare. Najyanaga batatu mu kamodoka kanjye gato, nkabafasha gucuma urugendo ho intera runaka. Nuko bakavamo bagakomeza urugendo ku maguru. Ubwo ngasubira inyuma, ngafata abandi batatu nkabigiza imbere, bakavamo, nkongera nkagaruka inyuma. Amaherezo, bose bakagera ku materaniro muri ubwo buryo. Nyuma y’amateraniro, twabigenzaga dutyo mu gutahana buri muntu.
Nanone kandi, Koos yatwigishije uburyo bugira ingaruka nziza bwo gutangiza ibiganiro ku nzu n’inzu. Twagiye twibonera ibintu byiza byinshi, n’ibindi bitari byiza cyane. Ariko ibyishimo twaboneraga mu murimo wo kubwiriza, byasumbaga cyane ibigeragezo byose twatezwaga n’abarwanyaga umurimo wacu wo kubwiriza. Umunsi umwe mu gitondo, nari ndimo nkorana na Koos. Mu gihe twari tugiye kugera ku muryango w’inzu, twumvise ijwi rivugira mu nzu. Hari umugabo wari urimo asoma Bibiliya n’ijwi riranguruye. Twumvaga neza amagambo twari dusanzwe tuzi, yo muri Yesaya igice cya 2. Igihe yari ageze ku murongo wa 4, twarakomanze. Umusaza ugira urugwiro yaduhaye ikaze, maze dukoresha amagambo yo muri Yesaya 2:4 tumusobanurira ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Twamutangije icyigisho cya Bibiliya, n’ubwo yabaga ahantu hagoye cyane kuhagera. Twagombaga kumanuka agasozi, tukambuka umugezi dusimbukira ku mabuye, tugaterera akandi gasozi, hanyuma tukakamanuka tujya iwe. Ariko iyo mihati yose ntiyabaye imfabusa. Uwo musaza wicishaga bigufi yemeye ukuri maze arabatizwa. Kugira ngo agere ku materaniro, yagendaga n’amaguru yicumba utubando tubiri, akagera ahantu nashoboraga kumusanga, nkamutwara mu modoka mu rugendo rwabaga rusigaye. Nyuma y’aho, yaje gupfa ari Umuhamya wizerwa.
Umukuru w’abapolisi yarwanyaga umurimo wacu, kandi yahoraga adukangisha kuzahambiriza Koos agasubira iwabo. Buri kwezi, yahamagazaga Koos akamuhata ibibazo. Kuba Koos buri gihe yaramuhaga ibisubizo bitaziguye kandi bivuye muri Bibiliya, byatumaga arushaho kubisha. Buri gihe uko yahamagazaga Koos, yamubwiraga ko agomba kureka kubwiriza, ariko igihe cyose yarabwirizwaga. Yakomeje kurwanya umurimo, ndetse na nyuma y’aho Koos aviriye muri Ste-Hélène. Hanyuma, uwo mukuru w’abapolisi, akaba yari umugabo munini kandi ufite imbaraga, yagize atya ararwara maze arazongwa cyane. Abaganga ntibashoboye kumenya icyo yari arwaye. Ibyo byatumye ava muri icyo kirwa.
Tubatizwa Tugakomeza Kujya Mbere Tutajegajega
Igihe Koos yari amaze amezi atatu ku kirwa cyacu, yatekereje ko byari bikwiriye ko habaho umubatizo. Kubona ikidendezi cyiza cy’amazi byabaye ikibazo. Twafashe umwanzuro wo gucukura icyobo kinini, tukagihomamo isima, maze tukakivomeramo amazi tukacyuzuza. Nijoro haraye hari bubere umubatizo, imvura yaraguye, maze mu gitondo dushimishwa no gusanga cya cyobo gisendereye amazi.
Kuri icyo Cyumweru mu gitondo, Koos yatanze disikuru y’umubatizo. Igihe yasabaga abiteguye kubatizwa ngo bahaguruke, abagera kuri 26 muri twe twarahagurutse, kugira ngo dusubize ibibazo bisanzwe bibazwa. Twagize igikundiro cyo kuba ari twe Bahamya ba mbere twabatirijwe kuri icyo kirwa. Uwo ni wo munsi nagizeho ibyishimo byinshi kurusha iyindi mu mibereho yanjye, bitewe n’uko nahoraga ntinya ko Harimagedoni yagera ntarabatizwa.
Byaje kugera ubwo havuka amatorero abiri, rimwe rishingwa i Levelwood, irindi i Jamestown. Buri cyumweru, abantu batatu cyangwa bane muri twe, twakoraga urugendo rw’ibirometero 13 tujya mu itorero rimwe, kuyobora Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Iteraniro ry’Umurimo ku wa Gatandatu nimugoroba. Nyuma y’umurimo wo kubwiriza ku Cyumweru mu gitondo, twaragarukaga tukongera gukora ayo materaniro hamwe n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi mu itorero ryacu, nyuma ya saa sita na nimugoroba. Bityo rero, igihe cyacu cyo mu mpera z’icyumweru cyabaga cyihariwe n’imirimo ya gitewokarasi ishimishije. Nifuzaga cyane gukora umurimo w’igihe cyose wo kubwiriza, ariko nari mfite umuryango nagombaga gutunga. Bityo rero, mu mwaka wa 1952 nasubiye ku kazi ka leta k’igihe cyose, ko kuba umuganga w’amenyo.
Mu mwaka wa 1955, intumwa zisura amatorero za Sosayiti, ni ukuvuga abagenzuzi b’uturere, zatangiye kujya zisura ikirwa cyacu buri mwaka, maze zikaba iwanjye mu gice cy’igihe zamaraga mu ruzinduko rwazo. Bagiraga uruhare mu gutuma umuryango wacu ukomera. Hafi muri icyo gihe, nagize n’igikundiro cyo kwifatanya mu kugenda twerekana filimi eshatu za Sosayiti mu mpande zose z’ikirwa.
Ikoraniro Rishimishije Cyane Ryari Rifite Umutwe Uvuga ngo ‘Ibyo Imana Ishaka’
Mu mwaka wa 1958, kugira ngo nshobore guterana mu Ikoraniro Mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo ‘Ibyo Imana Ishaka’ ryabereye i New York, nongeye kureka akazi ka leta. Iryo koraniro ryabaye ikintu cy’ingenzi mu mibereho yanjye—ryabaye umwanya watumye mbona impamvu nyinshi zo kwishimana Yehova. Kubera ko nta gahunda ihamye yabagaho yo gutwara abantu bajya mu kirwa cyacu, twamazeyo amezi atanu n’igice. Iryo koraniro ryamaze iminsi umunani, kandi inyigisho zaryo zatangwaga kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa tatu za nijoro. Ariko kandi, sinigeze ndambirwa, kandi nabaga ntegerezanyije amatsiko buri munsi wundi. Nagize igikundiro cyo guhagararira Ste-Hélène mu gihe cy’iminota ibiri muri iyo porogaramu. Kubwira iyo mbaga y’abantu batagira ingano bari bakoraniye i Yankee Stadium n’i Polo Grounds, byari ibintu bigoye cyane kandi biteye umususu.
Iryo koraniro ryashimangiye icyemezo cyanjye cyo gukora ubupayiniya. Disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubwami bw’Imana Burategeka—Mbese, Imperuka y’Isi Iregereje?,” yanteye inkunga mu buryo bwihariye. Nyuma y’iryo koraniro, twasuye icyicaro gikuru cya Society kiri i Brooklyn, maze dusura n’icapiro. Naganiriye n’Umuvandimwe Knorr, wari perezida wa Watch Tower Society icyo gihe, ku birebana n’amajyambere y’umurimo muri Ste-Hélène. Yavuze ko umunsi umwe yifuzaga kuzasura icyo kirwa. Twazanye za kaseti ziriho disikuru zose, hamwe na kaseti nyinshi za sinema yerekana iryo koraniro, kugira ngo tuzereke abagize umuryango n’incuti zacu.
Ngera ku Ntego yo Gukora Umurimo w’Igihe Cyose
Maze kugaruka, nasubijwe kuri ka kazi nahozeho, bitewe n’uko nta wundi muganga w’amenyo wari uri kuri icyo kirwa cyose. Ariko kandi, nasobanuye ko nari mfite umugambi wo gutangira umurimo w’igihe cyose. Nyuma yo kugirana ibiganiro birebire byo gukemura icyo kibazo, hemejwe ko nshobora kuzajya nkora iminsi itatu mu cyumweru, ariko ngahembwa umushahara utubutse kurusha uwo nahabwaga igihe nakoraga iminsi itandatu mu cyumweru. Aya magambo ya Yesu yarasohoye, amagambo agira ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:33). Gukora urugendo muri icyo kirwa kigizwe n’udusozi twinshi, ngendesha amaguru yanjye yari yaranegekaye, nta bwo buri gihe byanyoroheraga. Nyamara n’ubwo byari bimeze bityo, nakoze ubupayiniya imyaka 14, kandi nashoboye gufasha bagenzi banjye benshi batuye icyo kirwa kumenya ukuri—iyo nta gushidikanya ikaba ari impamvu ituma nishima cyane.
Mu mwaka wa 1961, leta yashatse kunyohereza mu birwa bya Fiji guhabwa amasomo y’imyaka ibiri ku buntu, yo kuntoza kugira ngo nshobore kuba umuganga w’amenyo ubishoboye mu buryo bwuzuye. Ndetse bananyemereye ko nzajyana n’umuryango wanjye. Icyo cyari igikundiro kirimo ikigeragezo, ariko maze kubitekerezaho neza, naracyanze. Sinashakaga gusiga abavandimwe mu gihe kirekire bene ako kageni, ngo niteshe igikundiro nari mfite cyo gukorana na bo. Umuyobozi mukuru ushinzwe iby’ubuvuzi wari wateguye iby’urwo rugendo, yararakaye cyane. Yagize ati “niba wumva ko imperuka yegereje cyane, ushobora kuzajya wikoreshereza amafaranga uzajya uhembwa hagati aho mu gihe izaba itaragera.” Ariko narashikamye.
Mu mwaka wakurikiyeho, natumiriwe kujya muri Afurika y’Epfo kwiga mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami, ni ukuvuga amasomo y’ukwezi kumwe yo gutoza abagenzuzi b’amatorero. Twahawe inyigisho z’ingirakamaro, zadufashije kurushaho kwita ku nshingano zirebana n’amatorero yacu mu buryo bugira ingaruka nziza. Nyuma y’iryo shuri, nahawe indi myitozo binyuriye mu gukorana n’umugenzuzi usura amatorero. Hanyuma, namaze imyaka isaga icumi ndi umugenzuzi w’akarere wungirije, nkora muri ya matorero abiri yari muri Ste-Hélène. Byaje kugera ubwo haboneka abandi bavandimwe babishoboye, bityo hakajya hakoreshwa uburyo bwo kwakuranwa.
Hagati aho, twari twarimutse, tuva i Jamestown tujya i Levelwood, aho ubufasha bwari bukenewe cyane kurushaho, maze tuhamara imyaka icumi. Muri icyo gihe, nakoraga ubutaruhuka—gukora ubupayiniya, gukorera leta iminsi itatu mu cyumweru no kwita ku iduka rito twacururizagamo ibiribwa. Byongeye kandi, najyaga muri gahunda zirebana n’itorero, kandi jye n’umugore wanjye tukita ku muryango urimo abana bane bakiri bato. Kugira ngo nshobore kwigobotora muri iyo mimerere, naretse ako kazi k’iminsi itatu, ngurisha iryo duka, maze mfata umuryango wanjye wose tujya i Cape Town ho muri Afurika y’Epfo, mu kiruhuko cy’amezi atatu. Hanyuma, twagiye mu Kirwa cya Ascension, tuhamara umwaka. Muri icyo gihe, twashoboye gufasha abantu benshi kugira ubumenyi nyakuri bw’ukuri kwa Bibiliya.
Igihe twagarukaga muri Ste-Hélène, twongeye gusubira i Jamestown. Twavuguruye inzu yari ifatanye n’Inzu y’Ubwami. Kugira ngo twitunge mu buryo bw’umubiri, jye n’umuhungu wanjye John twashyize igisanduku gikonjesha ibintu inyuma mu modoka yacu yo mu bwoko bwa Ford, kikaba cyarashyirwagamo ikiribwa gikonja bita glace, nuko tumara imyaka itanu tugicuruza. Nyuma y’igihe gito dutangiye ubwo bucuruzi, nagize impanuka itewe n’icyo gisanduku. Cyaratembagaye maze gitsikamira amaguru yanjye. Ibyo byatumye imyakura yo munsi y’amavi ireka gukora, kandi byafashe amezi atatu kugira ngo ngarure ubuyanja.
Imigisha Ikungahaye yo mu Gihe Cyahise n’Ikizaza
Mu gihe cy’imyaka myinshi, twagiye duhabwa imigisha myinshi—izo zikaba ari izindi mpamvu zo kugira ibyishimo. Imwe muri iyo migisha, ni urugendo twagiyemo muri Afurika y’Epfo, tugiye mu ikoraniro ryo mu rwego rw’igihugu mu mwaka wa 1985 no gusura amazu mashya ya Beteli, icyo gihe akaba yari acyubakwa. Indi migisha, ni iyo kuba naragize uruhare ruto, hamwe n’umuhungu wanjye John, mu kubaka Inzu y’Amakoraniro nziza cyane hafi y’i Jamestown. Nanone kandi, dushimishwa n’uko mu bana bacu, abagera kuri batatu ari abasaza, naho umwuzukuru wacu umwe akaba akora kuri Beteli yo muri Afurika y’Epfo. Kandi nta gushidikanya, twaboneye ibyishimo byinshi mu gufasha abantu benshi kugira ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya, kandi twanyuzwe na byo.
Ifasi dukoreramo umurimo ni nto, irimo abantu bagera hafi ku 5.000 gusa. Ariko kandi, kubwiriza muri iyo fasi tugahora tuyisubiramo kenshi, byagize ingaruka nziza cyane. Usanga abantu batwitwaraho nabi ari bake cyane. Muri Ste-Hélène hazwiho kuba haba umwuka w’ubusabane, kandi aho uzajya hose bazagusuhuza, waba witemberera mu muhanda cyangwa utwaye imodoka. Niboneye ko uko urushaho kumenya abantu, ari nako kubabwiriza birushaho kukorohera. Ubu dufite ababwiriza 150, n’ubwo abenshi bagiye bajya mu bindi bihugu.
Kubera ko abana bacu bose bakuze bakajya gutura ahandi, jye n’umugore wanjye twongeye kwibana, nyuma y’imyaka 47 tumaze dushyingiranywe. Urukundo rwe rwaranzwe n’ubudahemuka n’inkunga yanteye mu myaka myinshi, byamfashije gukomeza gukorera Yehova mfite ibyishimo, n’ubwo nagerwagaho n’ibigeragezo. Imbaraga zacu z’umubiri ziragenda zikendera, ariko imbaraga zacu zo mu buryo bw’umwuka zo ziyongera buri munsi (2 Abakorinto 4:16). Jyewe, hamwe n’abagize umuryango wanjye n’incuti zanjye, dutegerezanyije amatsiko imibereho y’igihe kizaza, igihe nzongera gusubizwa umubiri umeze neza cyane kurusha n’uwo nahoranye igihe nari mfite imyaka 17. Icyifuzo cyanjye cy’ibanze, ni icyo kuzagera ku butungane mu buryo bwose, kandi mbere ya byose, ni icyo kuzakorera iteka ryose Imana yacu Yehova yuje urukundo kandi itwitaho, hamwe n’Umwami yimitse, Yesu kristo.—Nehemiya 8:10.
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
George Scipio n’abana be batatu, bakaba ari abasaza b’amatorero
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
George Scipio n’umugore we Doris