Ibibazo by’abasomyi
Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?
Imana si yo ituma abantu bahura n’imibabaro. Bibiliya igira iti “ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha” (Yobu 34:10). None se, ni nde nyirabayazana w’imibabaro abantu bahura na yo?
Yesu yise Satani “umutware w’isi” (Yohana 14:30). Mu by’ukuri, Yehova ni Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Uwo mwanya ntazigera awuvaho. Icyakora, Imana yemeye ko Satani amara igihe runaka ategeka abantu hafi ya bose.—1 Yohana 5:19.
Satani yagaragaje ko ari umutegetsi umeze gute? Satani yabaye umwicanyi n’umubeshyi guhera igihe yagiranaga imishyikirano n’abantu ku ncuro ya mbere. Yateje imivurungano mu bantu. Yesu yamushinje agira ati “uwo yabaye umwicanyi agitangira, kandi ntiyashikamye mu kuri, kuko ukuri kutari muri we. Iyo avuga ibinyoma, aba avuga ibihuje na kamere ye, kuko ari umunyabinyoma kandi akaba se w’ibinyoma.” (Yohana 8:44). Yesu yavuze kandi ko abantu bashakaga kumwica bari abana b’uwo mwicanyi wa mbere. Bigize abana be binyuriye mu gukora ibikorwa nk’ibye. Koko rero, baca umugani ngo “inyana ni iya mweru.”
Satani aracyashyira mu bantu ibitekerezo byo kwicana. Urugero, R. J. Rummel, wahoze ari Porofeseri muri Kaminuza y’ i Hawayi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko ugereranyije, kuva mu mwaka wa 1900 kugeza mu mwaka wa 1987, ubutegetsi butandukanye bwishe abantu bagera kuri 169.198.000 mu gihe cyo gutsemba abanzi babwo baburwanyaga bashaka ko bwavaho, mu itsembabwoko no mu bikorwa by’urugomo byakorewe abantu b’inzirakarengane. Kuri uwo mubare hiyongeraho abandi babarirwa muri za miriyoni mirongo bahitanywe n’intambara muri icyo gihe.
None se niba Imana atari yo iteza imibabaro, kuki ireka ikabaho? Ibyo byatewe n’ibibazo by’ingenzi byavutse kera cyane, bifitanye isano no kumenya icyiza n’ikibi. Ibyo bibazo bireba ibyaremwe byose, kandi biracyari ngombwa ko bibonerwa ibisubizo. Reka turebe kimwe muri ibyo bibazo.
Mu ntangiriro y’amateka y’abantu, Adamu na Eva bashyigikiye Satani. Banze kuyoborwa n’Imana maze bahitamo kwiyobora, nubwo urebye bayoborwaga na Satani.—Itangiriro 3:1-6; Ibyahishuwe 12:9.
Ihame rya Yehova rirebana n’ubutabera, ryasabaga ko hashira igihe kugira ngo haboneke ibimenyetso bihagije. Ibyabaye byagaragaje iki? Byagaragaje ko ubutegetsi bw’abantu buyobowe na Satani butuma habaho imibabaro gusa. Mu by’ukuri, dukurikije ibyabaye, kuba Imana yararetse hagashira igihe kirekire abantu bababara, byabagiriye akamaro. Mu buhe buryo? Byatumye abagenzura ibyo bimenyetso kandi bakabyizera babona uburyo bwo kugaragaza ko bifuza kuyoborwa n’Imana. Nanone abiga amahame y’Imana kandi bakayakurikiza, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka.—Yohana 17:3; 1 Yohana 2:17.
Ni iby’ukuri ko muri iki gihe Satani ari we uyobora iyi si akoresheje ubutegetsi bwe bubi. Ariko kandi, igihe ashigaje si kirekire. Vuba aha, Yehova ‘azamaraho imirimo ya Satani’ akoresheje Umwana we (1 Yohana 3:8). Yesu ayobowe n’Imana, azakiza abantu imibabaro bahuye na yo kandi avaneho ibintu byose byabahungabanyije mu mibereho yabo. Azazura abantu babarirwa muri za miriyari bahuye n’imibabaro kandi bagapfa mu gihe cy’ibinyejana byinshi, maze babe ku isi.—Yohana 11:25.
Izuka rya Yesu ni urugero rugaragaza ko Imana izamaraho imirimo ya Satani, kandi ni umusogongero w’ibyo Imana izakorera abantu bahitamo kuyoborwa na yo (Ibyakozwe 17:31). Bibiliya idufasha gusobanukirwa ibizaba icyo gihe ikoresheje amagambo ahumuriza, agira ati “Imana ubwayo izabana [n’abantu]. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya mbere byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.