ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Bibiliya ishobora kubafasha mu ishyingiranwa ryanyu
    Umunara w’Umurinzi—2003 | 15 Nzeri
    • Bibiliya ishobora kubafasha mu ishyingiranwa ryanyu

      ABANTU bamwe iyo bumvise ijambo ishyingiranwa, bibatera ibyishimo. Abandi bo bibatera intimba. Hari umugore wavuganye akababaro ati “tubana nk’abatanye. Ntanyitaho kandi igihe cyose nicwa n’irungu.”

      Ni iki gituma abantu babiri barahiriye gukundana no gukundwakazanya babana nk’abatabana? Impamvu imwe ni ukutamenya icyo ishyingiranwa risaba. Hari umunyamakuru mu by’ubuvuzi wagize ati “dupfa gushyingiranwa ari nta cyo tuzi ku ishyingiranwa.”

      Ikigaragaza ko abantu bake gusa muri iki gihe ari bo bafite ubumenyi ku ishyingiranwa, ni ubushakashatsi kaminuza ya Rutgers y’i New Jersey ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakoze ku ishyingiranwa. Umuyobozi w’ubwo bushakashatsi agira ati “abenshi mu bo twabajije bakuze basanga ababyeyi babo batishimanye cyangwa baratandukanye. Usanga bazi neza icyo ishyingiranwa ribi ari cyo, ariko nta bwo bazi uko ishyingiranwa ryiza rigomba kuba rimeze. Hari bamwe bavuga ko ishyingiranwa ryiza ari ‘iritameze nk’iry’ababyeyi babo.’ ”

      Mbese Abakristo bo ntibashobora guhura n’ibibazo imiryango igira? Na bo bishobora kubageraho. Mu by’ukuri, Abakristo bamwe bo mu kinyejana cya mbere bari bakeneye guhabwa inama zidaca ku ruhande zo kudashaka ‘guhamburwa’ ku ishyingiranwa ryabo (1 Abakorinto 7:27). Uko bigaragara, ishyingiranwa iryo ari ryo ryose ry’abantu babiri badatunganye hari igihe rihura n’ibibazo, ariko kandi dufite ubufasha. Abagabo n’abagore bashobora kunonosora imishyikirano bagirana bashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya.

      Ni iby’ukuri ko Bibiliya atari igitabo cyigisha iby’ishyingiranwa gusa. Icyakora, kuba ari igitabo cyahumetswe n’Uwatangije ishyingiranwa, dushobora kwitega ko amahame agikubiyemo ashobora kuba ingirakamaro. Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yagize ati “ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja.”—Yesaya 48:17, 18.

      Mbese urukundo wakundaga uwo mwashakanye rwatangiye gukonja? Mbese wumva waraguye mu mutego wo kugira ishyingiranwa ritarangwamo urukundo? Hari umugore w’imyaka 26 wagize ati “ntiwabona amagambo ukoresha usobanura agahinda gaterwa no kugira ishyingiranwa ritarangwamo urukundo. Ako gahinda gahoraho.” Aho kugira ngo wigunge wibwira ko ishyingiranwa ryawe nta cyo rizageraho, kuki utakwiyemeza kugira icyo urikoraho? Ingingo ikurikira iragaragariza abagabo n’abagore ukuntu amahame ya Bibiliya ashobora kubafasha gushimangira isezerano ry’ishyingiranwa ryabo.

  • Uko wakomeza ishyingiranwa ryawe
    Umunara w’Umurinzi—2003 | 15 Nzeri
    • Uko wakomeza ishyingiranwa ryawe

      TEKEREZA ku nzu yangiritse itagira gisana. Ibyo bayisize birahomoka, irava, n’ikigunda cyarayirenze. Biragaragara ko iyo nzu imaze imyaka myinshi inyagirwa, ititabwaho. Mbese izasenywa? Si ngombwa. Niba ifite fondasiyo ikomeye n’inkuta zikaba zigihagaze neza, iyo nzu ishobora gusanwa.

      Mbese imimerere iyo nzu irimo ikwibukije ishyingiranwa ryawe? Ishyingiranwa ryawe rishobora kuba rimaze imyaka myinshi ryibasirwa n’icyo twakwita imvura y’amahindu. Umwe muri mwe ashobora kuba yaragize uburangare mu rugero runaka cyangwa mwembi mukaba mwarabugize. Ushobora kumva umeze nka Sandy. Amaze imyaka 15 ashatse yagize ati “nta kindi twari duhuriyeho kitari ukuba twarashyingiranywe gusa. Kandi ibyo ntibyari bihagije.”

      N’ubwo wenda ishyingiranwa ryawe ryaba ryarageze kuri iyo ntera, ntiwihutire gufata umwanzuro ko nta garuriro. Birashoboka ko ishyingiranwa ryawe ryakongera gusubira uko ryatangiye. Byose bizaterwa ahanini n’uko wowe n’uwo mwashakanye muzaba mwariyemeje gushimangira ishyingiranwa ryanyu. Niba mwarabyiyemeje koko, bishobora gutuma ishyingiranwa ritajegajega mu gihe cy’ibigeragezo. Ariko se ni gute Bibiliya yabafasha gushimangira icyo cyemezo?

      Iyo wiyemeje ikintu bituma wumva ko ugomba no kugikora

      Iyo umuntu yiyemeje ikintu mu mutima we aba yumva ko agomba cyangwa ko ahatirwa kugikora.” Urugero: umwubatsi yumva ko agomba gusohoza ibyo yasabwe igihe yasinyaga amasezerano yo kubaka inzu. Ashobora no kuba ataziranye na nyir’inzu. Icyakora, yumva ahatiwe gusohoza ibyo yemeye gukora.

      N’ubwo ishyingiranwa atari nk’ubucuruzi, ibyo wiyemeje bikubiyemo inshingano. Wowe n’uwo mwashakanye mushobora kuba mwararahiriye imbere y’Imana n’abantu ko muzabana akaramata uko byagenda kose. Yesu yagize ati “Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore, i[r]ababwira iti ‘ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata.’ ” Yesu yongeyeho ati “icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye” (Matayo 19:4-6). Ubwo rero iyo ibibazo bivutse,

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze