ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w09 15/10 p. 12
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ibisa na byo
  • Umubyeyi n’umusaza—Uburyo bwo gusohoza izo nshingano zombi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana idukunda
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Ubulyo bwo Kwitegulira Imibereho y’Ibyishimo mu Mulyango
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
w09 15/10 p. 12

Ibibazo by’abasomyi

Ni irihe somo tuvana mu magambo ari mu Migani 24:27?

Igihe umwanditsi w’igitabo cy’Imigani yahaga inama umusore, yagize ati ‘banza witegure ibyo ku gasozi, uringanize imirima yawe, hanyuma uzabone kubaka inzu.’ Ni iyihe nama ikubiye muri uwo mugani wahumetswe? Inama ikubiyemo ni uko umusore yagombye kwitegura neza mbere yo gushaka umugore ngo agire uwe muryango, akabanza gusobanukirwa inshingano zijyanirana no gushinga umuryango.

Mu bihe byashize, ibisobanuro byagiye bitangwa kuri uwo murongo byavugaga ko umugabo atagomba kwita gusa ku kazi ke gasanzwe, ko ahubwo nanone yagombye gutera inkunga abagize umuryango we, urugero, akabigisha ibyerekeye Imana n’Ijambo ryayo. Nubwo icyo gitekerezo ari ukuri kandi kikaba gishingiye ku Byanditswe, uwo murongo si icyo ushatse kuvuga. Kubera iki? Reka dusuzume impamvu ebyiri.

Impamvu ya mbere, ni uko uwo murongo utavuga ibyo kubaka mu buryo bwo gutera inkunga cyangwa gukomeza umuryango wamaze gushingwa. Ahubwo igitekerezo kirimo ni icyo kubaka inzu ibi bisanzwe. Ijambo ryahinduwemo ‘kubaka’ rishobora nanone gukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo, ryumvikanisha kubaka urugo cyangwa gushinga umuryango, ni ukuvuga gushaka umugore no kugira abana.

Impamvu ya kabiri, ni uko uwo murongo ugaragaza ko ibintu bigomba gukorwa kuri gahunda, nk’aho umuntu yakavuze ati “banza ukore iki, hanyuma ukurikizeho kiriya.” None se, uwo mugani waba utera abantu inkunga yo gusohoza inshingano zisanzwe mbere yo gusohoza izifitanye isano n’iby’umwuka? Birumvikana ko ibyo atari byo.

Mu bihe bya Bibiliya, iyo umusore yashakaga ‘kubaka inzu [ye],’ cyangwa gushinga umuryango, yagombaga kwibaza ati “ese niteguye kwita ku mugore wanjye hamwe n’abana dushobora kuzabyara, kandi nkabatunga?” Mbere y’uko uwo musore ashinga umuryango, yagombaga kubanza kugira ibyo akora, akita ku mirima ye cyangwa imyaka ye. Hari Bibiliya ihindura uwo murongo igira iti “mbere yo kubaka inzu no gushinga umuryango, jya ubanza ureke imirima yawe yere; ni bwo uzaba wizeye neza ko uzabona ibyo kuwutunga.” (Today’s English Version). Ese iryo hame ryaba rigifite agaciro no muri iki gihe?

Yego rwose. Umusore ushaka kurushinga agomba kwitegura neza iyo nshingano. Niba afite amagara mazima, agomba gukora. Birumvikana ko atagomba guha umuryango we ibyo ukeneye mu buryo bw’umubiri gusa. Ijambo ry’Imana rigaragaza ko umugabo utita ku byo umuryango we ukeneye mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka, ari mubi hanyuma y’utizera (1 Tim 5:8). Ku bw’ibyo, umusore witegura kurushinga yagombye kwibaza ati “ese koko niteguye kuzaha umuryango wanjye ibyo ukeneye mu buryo bw’umubiri? Ese niteguye kuba umutware w’umuryango nywuha ibyo ukeneye mu buryo bw’umwuka? Ese buri gihe nzasohoza inshingano yo kwigisha Bibiliya umugore wanjye n’abana banjye?” Ijambo ry’Imana rigaragaza ko izo nshingano ari iz’ingenzi cyane.—Guteg 6:6-8; Efe 6:4.

Ku bw’ibyo, umusore ushaka gushinga umuryango yagombye gutekereza neza ku ihame riri mu Migani 24:27. Byaba byiza umukobwa na we yibajije niba yiteguye neza gusohoza inshingano z’umugore n’iz’umubyeyi. Umusore n’inkumi bateganya kurushinga cyangwa abamaze igihe gito bashinze umuryango, bashobora kwibaza ibibazo nk’ibyo mu gihe barebera hamwe niba bateganya kubyara (Luka 14:28). Kubaho mu buryo buhuje n’ubwo buyobozi bwahumetswe, bishobora gufasha abagize ubwoko bw’Imana kwirinda imihangayiko myinshi, maze bakishimira imigisha ibonerwa mu ishyingiranwa.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 12]

Ni ibihe bibazo bihereranye n’ishyingirwa umusore yagombye kwibaza?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze