ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/1 p. 12
  • Isohoza amasezerano

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Isohoza amasezerano
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ibyo Yosuwa yazirikanaga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Yosuwa 1:9—“Komera kandi ube intwari”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Ishaka ko ugira icyo ugeraho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • “Yehova ni we Mana yacu tuzakorera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/1 p. 12

Egera Imana

Isohoza amasezerano

YOSUWA 23:14

ESE kwizera abantu bijya bikugora? Ikibabaje ni uko muri iyi si abantu batacyizerana. Niba hari umuntu wigeze kuguhemukira kandi wari umwizeye, wenda akakubeshya cyangwa ntiyubahirize amasezerano mwagiranye, ushobora kuba warahise umutakariza icyizere. Icyakora hari umuntu ushobora kwizera kandi ntazigere agutenguha. Mu Migani 3:5, hadutera inkunga hagira hati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose.” Kuki Yehova akwiriye kwiringirwa? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dusuzume amagambo yavuzwe n’umugabo wiringiraga Yehova mu buryo bwuzuye ari we Yosuwa, ayo magambo akaba aboneka muri Yosuwa 23:14.

Sa n’ureba uko byari bimeze. Yosuwa wari warasimbuye Mose ku nshingano yo kuyobora Abisirayeli, yari hafi kugira imyaka 110. Mu buzima bwe bwose, yiboneye ibintu bikomeye Yehova yakoreye Abisirayeli, hakubiyemo n’ukuntu yabarokoye mu buryo bw’igitangaza akabambutsa Inyanja Itukura, hakaba hari hashize imyaka 60 ibyo bibaye. Icyo gihe noneho Yosuwa yatekereje ku buzima bwe, maze ahamagaza ‘abatware b’[Abisirayeli] n’abakuru babo, n’abacamanza babo n’abatware b’ingabo’ (Yosuwa 23:2). Amagambo yavuze icyo gihe ntiyayavuze kubera ko yari inararibonye gusa, ahubwo ahishura ibyari mu mutima w’uwo muntu wari ufite ukwizera gukomeye.

Yosuwa yaravuze ati “dore ubu ngiye kugenda nk’uko abandi bose bagenda.” Imvugo ngo “nk’uko abandi bose bagenda” ni imvugo y’ikigereranyo igaragaza ko yari agiye gupfa. Ni nk’aho Yosuwa yavuze ati “ngeze mu marembera y’ubuzima.” Kubera ko yari azi ko agiye gupfa, yamaze igihe kinini atekereza ku buzima bwe. Ni irihe jambo rya nyuma yabwiye Abisirayeli bagenzi be?

Yosuwa yakomeje agira ati “nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.” Ayo magambo agaragaza ko Yosuwa yiringiraga Imana cyane. Yabiterwaga n’iki? Yosuwa yashubije amaso inyuma yongera gutekereza ku bintu byose yiboneye, maze abona ko buri gihe Yehova asohoza ibyo yasezeranyije.a Icyo yashakaga kubabwira kirumvikana: Yosuwa yifuzaga ko Abisirayeli bagenzi be bizera badashidikanya ko ibindi bintu Yehova yari yarabasezeranyije na byo byari kuzasohozwa.

Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyagize icyo kivuga ku murongo wo muri Yosuwa 23:14, kigira kiti “shaka isezerano iryo ari ryo ryose ryo muri Bibiliya, hanyuma ushakishe mu nyandiko zivuga iby’amateka y’isi kandi ubaze umuntu uwo ari wese, maze unyereke ahantu Imana yaba yararenze ku masezerano yayo cyangwa ikaba yaribagiwe kuyasohoza.” Iyaba byashobokaga ngo dukore ubwo bushakashatsi, twari kugera ku mwanzuro nk’uwo Yosuwa yagezeho, we wavuze ko amasezerano ya Yehova nta na rimwe ajya abura gusohozwa.—1 Abami 8:56; Yesaya 55:10, 11.

Bibiliya irimo inkuru zivuga amasezerano Imana yamaze gusohoza, hakubiyemo n’ayo twibonera asohozwa muri iki gihe. Nanone irimo amasezerano ya Yehova ahebuje azasohozwa mu gihe kizaza.b Turagutera inkunga yo gusuzuma izo nkuru. Kwiga Bibiliya bishobora gutuma wemera udashidikanya ko bikwiriye rwose ko wiringira Imana isohoza amasezerano.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Dore amwe mu masezerano Yosuwa yiboneye asohozwa. Yehova yahaye Abisirayeli igihugu cyabo bigengaho. (Gereranya Itangiriro 12:7 na Yosuwa 11:23.) Yehova yarokoye Abisirayeli abavana muri Egiputa. (Gereranya Kuva 3:8 no Kuva 12:29-32.) Yehova yitaye ku bwoko bwe.—Gereranya Kuva 16:4, 13-15 no Gutegeka kwa Kabiri 8:3, 4. 

b Niba wifuza ibindi bisobanuro ku bihereranye n’amasezerano y’Imana yo mu gihe kizaza, reba igice cya 3, icya 7 n’icya 8 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze