Ese abapfuye bashobora kudufasha?
TAMBA, umusore ukiri muto uba muri Afurika y’i Burengerazuba, yari hafi gukora ikizamini cyo ku ishuri.a Nyina yakomeje kumubwira ko kugira ngo atsinde icyo kizamini, bene wabo bapfuye bagombaga kubimufashamo. Ahitwa i Palermo ho muri Sisile, ba mukerarugendo basura amarimbi, maze bakinjira mu mva kugira ngo bitegereze imibiri y’abantu babarirwa mu magana iba yarabitswe neza. Hari abantu bumva ko iyo mibiri ishobora gutuma Imana ibarinda. Buri mwaka, abantu basura umugi uri mu burengerazuba bwa Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Lily Dale. Uwo mugi uzwiho kuba ubamo abapfumu benshi cyane. Abantu basura uwo mugi bizeye ko bari buvugane na bene wabo cyangwa incuti zabo zapfuye kugira ngo zibafashe.
Hirya no hino ku isi, abantu benshi baracyizera ko abapfuye bashobora kubafasha. Ese wowe ubitekerezaho iki? Birashoboka ko nawe ari uko wigishijwe cyangwa bamwe mu ncuti zawe bakaba babyemera batyo. Ni ibisanzwe ko twifuza cyane kongera kubona abantu bacu twakundaga bapfuye, kandi abapfumu bemeza ko bashobora kubidufashamo. Hari ikinyamakuru (Time) cyasohotsemo inkuru y’umupfumu wavuze ko abantu bapfuye bari ahantu h’imyuka “buri gihe baba biteguye kudufasha iyo tubiyambaje.” Ariko se ibyo ni ukuri? Ese koko abapfuye bashobora kudufasha? Ushobora gutangazwa n’ibisubizo byumvikana neza Bibiliya itanga.
Ese hari ahandi hantu abapfuye bajya bagakomeza kubaho?
Bibiliya isobanura imimerere abapfuye barimo ikoresheje amagambo yoroheje kandi yumvikana neza. Mu Mubwiriza 9:5 hagira hati “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.” Ese abapfuye bagira ibyiyumvo? Umurongo wa 6 usubiza icyo kibazo ugira uti “urukundo rwabo n’urwangano rwabo n’ishyari ryabo, byose biba bishize, kandi nta mugabane bakizeye mu bikorerwa munsi y’ijuru byose, kugeza ibihe byose.” Zirikana nanone ko umurongo wa 10 w’icyo gice ugira uti “umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.” Ijambo “ikuzimu” ryakoreshejwe hano ryahinduwe rivanywe ku ijambo ry’Igiheburayo “Sheoli.” Igishishikaje ni uko ijambo ry’Ikigiriki risobanura kimwe n’iryo, ari ryo “Hadesi” rikoreshwa mu Byanditswe rigaragaza aho Yesu Kristo yari amaze gupfa.—Ibyakozwe 2:31.
Yesu yafashije abantu benshi akiri muzima. Icyakora, yari azi ko yagombaga gupfa. Ese yaba yari yiteze ko yari gukomeza kubafasha n’igihe yari kuba ari mu mva? Oya rwose. Yagereranyije urupfu rwe rwari rwegereje n’ijoro, aho umuntu aba atakibasha gukora (Yohana 9:4). Yesu yari azi neza ko iyo abantu ‘bapfuye,’ baba batakiri bazima.—Yesaya 26:14.
Nanone Yesu yakoresheje urugero rugaragaza ko iyo umuntu apfuye biba birangiye. Igihe incuti ye Lazaro yapfaga, Yesu yagereranyije urupfu no gusinzira (Yohana 11:11-13). Ese wakwitega ko hari icyo umuntu usinziriye yakumarira? Birumvikana ko nta cyo yamarira umuntu uwo ari we wese, kubera ko nta cyo aba azi.
Ese ubugingo bukomeza kubaho iyo umuntu apfuye?
Abantu benshi bigishijwe ko hari igice cy’umubiri kitagaragara gikomeza kubaho iyo umuntu apfuye. Icyakora, Bibiliya yo yigisha ibintu bitandukanye n’ibyo. Igitabo cya mbere cya Bibiliya cy’Itangiriro kigaragaza icyo ubugingo ari cyo. Mu Itangiriro 2:7 hagaragaza ko Imana imaze kurema umuntu wa mbere, uwo muntu ‘yahindutse ubugingo buzima.’ Umuntu uko yakabaye ni ubugingo, kandi inyamaswa na zo ni ubugingo (Itangiriro 1:20-25). Ku bw’ibyo, iyo umuntu cyangwa inyamaswa bipfuye, ubugingo buba bupfuye kandi Bibiliya igaragaza ko ibyo ari ukuri.—Ezekiyeli 18:4.
Icyakora hari abashobora kwibaza bati “none se ko hari inkuru nyinshi zivuga ko hari abantu bavugana n’abapfuye, bakumva amajwi yabo, kandi bakababona?” Inkuru nk’izo zirogeye ku isi hose, kandi zituma abapfushije incuti n’abavandimwe bagira icyizere cy’uko bashobora kuvugana n’abapfuye. Ibyo bituma abenshi muri bo bajya gushaka umupfumu uvuga ko ashobora kubahuza n’ababo bapfuye.
Ese ibyo izo nkuru zivuga ni ukuri? Biramutse ari ukuri se, ntibyaba bivuguruza imirongo y’Ibyanditswe tumaze kuvuga? Kristo Yesu yavuze ko Ijambo ry’Imana ari ukuri (Yohana 17:17). Ibyo ari byose, ukuri ntikwivuguruza. Mu by’ukuri, Bibiliya irimo amabwiriza yumvikana neza agaragaza uko twagombye kubona inkuru zemeza ko abapfuye bashobora gufasha abazima. Bibiliya itubwira iby’umuntu wagerageje gushakira ubufasha ku bapfuye. Nusoma iyo nkuru witonze biri bugufashe kumenya ukuri.
Umwami asaba ko umuntu wapfuye yamufasha
Icyo gihe mu majyaruguru ya Isirayeli hari hagiye kurota intambara. Umwami wa Isirayeli n’ingabo ze bari bahanganye n’ingabo ziteye ubwoba z’Abafilisitiya. Sawuli akirabukwa aho Abafilisitiya bari bakambitse, ‘umutima we warakutse cyane.’ Muri icyo gihe cy’ubwami bwe, Sawuli yari yararetse ugusenga k’ukuri. Kubera iyo mpamvu, iyo yasengaga Yehova ntiyamusubizaga. None se ko umuhanuzi w’Imana Samweli yari yarapfuye, ni he Sawuli yari gukura ubufasha?—1 Samweli 28:3, 5, 6.
Sawuli yagiye gushakira ubufasha ku mushitsikazi wo muri Endori. Yinginze uwo mushitsikazi kugira ngo ‘amuzurire Samweli,’ maze aramushika. Uwo uwo mushitsikazi yitaga Samweli, yabwiye Sawuli ko Abafilisitiya bari kunesha, kandi ko Sawuli n’abahungu be bari kugwa ku rugamba (1 Samweli 28:7-19). Ariko se koko uwo yari Samweli wari wazutse?
Ngaho nawe tekereza. Bibiliya ivuga ko iyo umuntu apfuye ‘asubira mu butaka,’ maze “imigambi ye igashira” (Zaburi 146:4). Yaba Sawuli cyangwa Samweli, bombi bari bazi ko Imana iciraho iteka ubupfumu. N’ikimenyimenyi, mbere yaho Sawuli yari yafashe iya mbere mu kuvana ibikorwa by’ubupfumu mu gihugu!—Abalewi 19:31.
Reka dutekereze kuri icyo kintu. Ubwo koko iyo umugabo w’indahemuka Samweli aza kuba ariho ari umwuka, yari kwica itegeko ry’Imana agakorana n’umushitsikazi kugira ngo avugane na Sawuli? None se ko Yehova yari yanze kuvugana na Sawuli, umushitsikazi ni we wari guhatira Imana Ishoborabyose kuvugana na Sawuli binyuze kuri Samweli wari warapfuye? Oya rwose. Biragaragara neza ko Samweli uvugwa aho, atari wa muhanuzi w’indahemuka w’Imana wari wihinduye ukundi. Ahubwo cyari ikiremwa cy’umwuka cyigize nk’aho ari Samweli.
Abadayimoni ni abamarayika bigometse ku butegetsi bw’Imana kera cyane abantu bakimara kuremwa (Itangiriro 6:1-4; Yuda 6). Abo badayimoni bashobora kwitegereza abantu igihe baba bakiri bazima, ku buryo baba bazi uko buri wese yavugaga, uko yasaga ndetse n’uko yitwaraga. Bihatira kumvikanisha ko ibyo Bibiliya ivuga ari ibinyoma. Ntibitangaje rero kuba Bibiliya itanga umuburo wo kwirinda kugirana imishyikirano n’ibyo biremwa by’umwuka (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12). Iyo myuka mibi iracyakora no muri iki gihe.
Ubu noneho tubonye impamvu abantu benshi bashobora kuvuga ko “bumvise” cyangwa ko “babonye” abantu babo bakundaga bapfuye. Nubwo ibyo bintu bishobora gusa n’aho bifite akamaro, imyuka mibi iba igamije kuyobya abantub (Abefeso 6:12). Nanone, zirikana ko Yehova ari Imana irangwa n’urukundo kandi itwitaho. None se ubwo iyaba hari ahandi hantu abapfuye bajya bagakomeza kubaho kandi bakaba bashobora gufasha incuti zabo n’abavandimwe, Umuremyi wacu udukunda yari kutubuza gushyikirana na bo, akagera n’ubwo avuga ko “bizira?” Nawe urumva ko ibyo bidashoboka (1 Petero 5:7)! None se ni he twakura ubufasha bwiringirwa?
Ibyiringiro nyakuri ku bazima n’abapfuye
Dukurikije ibyo tumaze kubona, abapfuye nta bushobozi bafite bwo kudufasha. Nanone kandi, uretse kuba gushakira ubufasha ku bapfuye nta cyo bimaze, ni na bibi cyane. Biteje akaga gakomeye, kubera ko ubikora aba yishe amategeko y’Imana, kandi bikaba byatuma abatwa n’abadayimoni.
Bibiliya itwereka ushobora kudufasha kurusha abandi. Uwo ni Umuremyi wacu Yehova ushobora no gukiza ubugingo bwacu urupfu (Zaburi 33:19, 20). No muri iki gihe yiteguye kudufasha, aduha ibyiringiro nyakuri bitari bya bindi bidafatika bitangwa n’abapfumu.
Tamba wavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru, yiboneye ukuntu ibyiringiro bya nyirarureshwa bitangwa n’abapfumu bitandukanye cyane n’ibyiringiro nyakuri Yehova aduha. Abapfumu bavuze ko nadaterekera, azatsindwa ikizamini. Icyo gihe Tamba yari yaratangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Yamenye neza imimerere nyakuri abapfuye barimo, kandi amenya ko ya myuka yiyitirira abakurambere bacu bapfuye ikomoka ahantu habi. Nubwo nyina yamuhatiraga gushakira ubufasha mu bapfumu, Tamba yaranze, maze abwira nyina ati “nindamuka ntsinzwe, nzigana umwete umwaka utaha.”
Byaje kugenda bite? Tamba yarangije ikizamini ari uwa mbere! Nyina yaratangaye cyane maze areka kwizera abapfumu, kandi ntiyongera no guhingutsa ibyo guterekera. Tamba yamenye ko Yehova aha abantu umuburo wo kwirinda ‘kubaza abapfuye’ iby’abazima (Yesaya 8:19). Kwiga Bibiliya byafashije Tamba kwizera ko niyishimira amategeko y’Imana, icyo azakora cyose kizamubera cyiza.—Zaburi 1:1-3.
Ariko se bite ku bihereranye n’abo twakundaga bapfuye? Ese bazongera kubaho? Uretse kuba Yehova afasha abakiri bazima, anasezeranya ko azafasha abantu bari mu mva. Zirikana icyo umuhanuzi Yesaya yavuze amaze kugaragaza ko nta bushobozi abapfuye bafite. Ayo magambo yavuze aboneka muri Yesaya 26:19 agira ati “abawe bapfuye bazaba bazima. . . . Ababa mu mukungugu mwe nimukanguke muririmbe.” Ubwo buhanuzi bugaragaza ko “abapfuye” bazongera kuba bazima.
Tekereza nawe! Abantu babarirwa muri za miriyari bapfuye bazongera kuba bazima. Koko rero, Bibiliya yerekana ko Yehova ‘yifuza cyane’ kuzura abapfuye (Yobu 14:14, 15, NW). Ese wumva ibyo ari inzozi? Yesu Kristo yizeraga ko iryo sezerano rizasohozwa, ku buryo yavuze ko Yehova abona abapfuye nk’aho ari bazima.—Luka 20:37, 38.
Ese nawe wakwishimira kugira ibyo byiringiro?c Komeza kunguka ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya. Mu gihe uzaba wiga, uzizera udashidikanya ko Yehova ashobora kudufasha kandi agafasha n’abapfuye, kandi ko amasezerano ye ari “ayo kwizerwa n’ay’ukuri.”—Ibyahishuwe 21:4, 5.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina yarahinduwe.
b Niba wifuza ibisobanuro birambuye kuri iyo ngingo, reba agatabo Imyuka y’Abapfuye—Mbese Ishobora Kugufasha Cyangwa Kukugirira Nabi? Mbese Koko Ibaho? kanditswe n’Abahamya ba Yehova.
c Niba wifuza ibindi bisobanuro Bibiliya itanga ku bihereranye n’ibyiringiro by’umuzuko, reba igice cya 7 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]
Ni ibisanzwe ko twifuza cyane kongera kubona abantu bacu twakundaga bapfuye
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Ese igihe umuhanuzi Samweli yari yarapfuye yavuganye n’Umwami Sawuli?