Indirimbo ya 133
Shaka Imana kugira ngo ukizwe
Igicapye
1. Amahanga yose,
Arwanya Kristo Yesu.
Ubutegetsi bw’abantu
Bugiye kurangira.
Ubwami bw’Imana
Ni bwo buzahoraho,
Kandi Kristo azarimbura
Abo banzi be bose.
(INYIKIRIZO)
Shaka Yehova ukizwe,
Shaka no gukiranuka.
Jya umwizera,
Umwiringire.
Shyigikira Ubwami bwe,
Nawe azakurokoza
Ukuboko kwe.
2. Bamwe bahitamo
Kwemera ubutumwa.
Abantu bihitiramo
Kwemera cyangwa kwanga.
Ibigeragezo
Ntibiduhahamura.
Yah yita ku bantu bizerwa;
Yumva gutaka kwacu.
(INYIKIRIZO)
Shaka Yehova ukizwe,
Shaka no gukiranuka.
Jya umwizera,
Umwiringire.
Shyigikira Ubwami bwe,
Nawe azakurokoza
Ukuboko kwe.
(Reba nanone 1 Sam 2:9; Zab 2:2, 3, 9; Imig 2:8; Mat 6:33.)