Indirimbo ya 79
Imbaraga z’umuco wo kugira neza
Igicapye
1. Kumenya Yehova tubikesha
Ijambo rye ryera.
Arangwa n’ubwenge n’imbaraga
No kugira neza kwinshi.
2. Kristo atumirira abantu
Kumukurikira.
Umutwaro we nturemereye,
Kuko agwa neza cyane
3. Tuzakura ku Mana na Kristo
Urugero rwiza.
Turifuza kujya tubigana
Mu bikorwa byacu byose
(Reba nanone Mika 6:8; Mat 11:28-30; Kolo 3:12; 1 Pet 2:3.)