Impamvu wagombye kumenya ibirebana na Edeni
KIMWE mu bintu bitangaje intiti zimwe na zimwe zishingiraho zivuga ko Edeni itabayeho, ni uko ibindi bitabo byo muri Bibiliya nta cyo biyivugaho. Urugero, umwarimu wigisha iyobokamana witwa Paul Morris, yaranditse ati “muri Bibiliya nta handi hantu havuzwe ibyo muri Edeni mu buryo bweruye.” Nubwo abantu benshi biyita abahanga bashobora kwemeranya na we, ibyo yavuze ntaho bihuriye n’ukuri.
Mu by’ukuri, Bibiliya irimo imirongo myinshi ivuga ibirebana n’ubusitani bwa Edeni, Adamu, Eva ndetse n’inzoka.a Icyakora, iryo kosa intiti zimwe na zimwe zakoze ubona ryoroheje iyo urigereranyije n’iryakozwe n’abayobozi b’amadini n’abantu bajora Bibiliya. Iyo abayobozi b’amadini hamwe n’abajora Bibiliya bahakanye inkuru yo mu Ntangiriro ivuga iby’ubusitani bwa Edeni, mu by’ukuri baba barimo barwanya Bibiliya. Mu buhe buryo?
Gusobanukirwa ibyabaye mu busitani bwa Edeni, ni iby’ingenzi kugira ngo umuntu asobanukirwe ibivugwa mu bindi bitabo byo muri Bibiliya. Urugero, Ijambo ry’Imana rigamije kudufasha kubona ibisubizo by’ibibazo bikomeye kandi by’ingenzi abantu bahura na byo. Incuro nyinshi, ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo biba bifitanye isano n’ibintu byabaye mu busitani bwa Edeni. Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe.
● Kuki dusaza kandi tugapfa? Iyo Adamu na Eva bakomeza kugandukira Yehova, bari kuzabaho iteka. Bari gupfa ari uko gusa bigometse. Igihe bigomekaga, batangiye inzira ibaganisha ku rupfu (Intangiriro 2:16, 17; 3:19). Batakaje ubutungane, bityo baraga ababakomotseho icyaha no kudatungana. Ku bw’ibyo, Bibiliya igira iti ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.’—Abaroma 5:12.
● Kuki Imana ireka ibibi bikabaho? Mu busitani bwa Edeni, Satani yumvikanishije ko Imana ari umubeshyi wima ibiremwa bye ibyiza (Intangiriro 3:3-5). Ubwo rero, yashatse kugaragaza ko Yehova adategeka neza. Adamu na Eva bahisemo gukurikira Satani, banga ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, bityo bumvikanisha ko umuntu afite ubushobozi bwo kumenya icyiza n’ikibi. Kubera ko Yehova afite ubwenge bwinshi kandi akaba arangwa n’ubutabera, yari azi ko uburyo bumwe gusa bwo kugira ngo icyo kibazo gikemurwe mu buryo bwiza, ari ukureka hagashira igihe, kugira ngo abantu babone uburyo bwo kwitegeka nk’uko babyifuza. Uko igihe cyagiye gihita, ibikorwa bibi byakurikiyeho, ku ruhande rumwe bikaba byaratewe n’uko Satani yakomeje kugira uruhare mu butegetsi bw’abantu, byagaragaje uku kuri kw’ingenzi: umuntu ntafite ubushobozi bwo kwitegeka atabifashijwemo n’Imana.—Yeremiya 10:23.
● Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi? Mu busitani bwa Edeni, Yehova yatanze icyitegererezo cy’ubwiza yifurizaga isi. Yahaye Adamu na Eva inshingano yo kubyara bakuzura isi, ‘bakayitegeka’ kugira ngo isi yose bayihindure nziza nk’uko Imana yari yarabiteganyije, kandi ibiriho byose bikorane neza (Intangiriro 1:28). Ku bw’ibyo, Imana ifite umugambi wo guhindura isi paradizo, igaturwa n’umuryango w’abantu bakomoka kuri Adamu na Eva, batunganye kandi bunze ubumwe. Igice kinini cya Bibiliya gisobanura uko Imana izasohoza uwo mugambi.
● Kuki Yesu Kristo yaje ku isi? Ubwigomeke bwabereye muri Edeni bwatumye Adamu na Eva n’abari kuzabakomokaho bose bakatirwa urwo gupfa. Icyakora, hari ibyiringiro Imana yahaye abantu kubera ko ibakunda. Yohereje umwana wayo ku isi kugira ngo atange icyo Bibiliya yita incungu (Matayo 20:28). Ibyo bisobanura iki? Yesu yari “Adamu wa nyuma,” kuko yashoboye gukora ibyo Adamu yari yarananiwe. Kuba Yesu yarakomeje kumvira Yehova, byatumye akomeza kuba umuntu utunganye. Hanyuma yatanze ubuzima bwe ho igitambo cyangwa incungu ku bushake, bityo aba ahaye abantu bose bizerwa uburyo bwo kubabarirwa ibyaha byabo, maze amaherezo bakazabona ubuzima Adamu na Eva bari bafite muri Edeni batarakora icyaha (1 Abakorinto 15:22, 45; Yohana 3:16). Bityo rero, Yesu yatanze icyizere cy’uko umugambi wa Yehova wo guhindura iyi si nk’uko ubusitani bwa Edeni bwari bumeze uzasohora nta kabuza.b
Umugambi w’Imana urumvikana; si inyigisho y’iyobera ku buryo byagora abantu kuyiyumvisha. Uwo mugambi ni nyakuri. Nk’uko ubusitani bwa Edeni bwabayeho kuri iyi si, butuwemo n’abantu n’inyamaswa, ni na ko umugambi Imana ifite mu gihe kiri imbere uzasohozwa nta kabuza, kandi ibyo bizaba vuba aha. Ese uzaba uhari? Ahanini ibyo bizaterwa nawe. Imana ishaka ko abantu benshi uko bishoboka kose kuzabaho muri icyo gihe, hakubiyemo n’abanyabyaha.—1 Timoteyo 2:3, 4.
Igihe Yesu yari hafi gupfa, yavuganye n’umuntu wari umunyabyaha. Uwo muntu yari yarakoze ibyaha ku buryo yiyemereraga ko akwiriye kwicwa. Ariko yarahindukiye areba Yesu kugira ngo amuhumurize kandi amuhe ibyiringiro. Yesu yakoze iki? Yaramubwiye ati “uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo” (Luka 23:43). None se ubwo niba Yesu yifuriza uwo muntu wahoze ari umunyabyaha kuzaba aho hantu, akazazuka maze akishimira kubaho iteka muri paradizo imeze nka Edeni, ubwo koko si yo migisha akwifuriza nawe? Yego rwose! Kandi na Se ni byo akwifuriza. Niba nawe wifuza kuzaba aho hantu, kora uko ushoboye kugira ngo wige ibyerekeye Imana yamejeje ubusitani bwa Edeni.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Urugero, reba ibivugwa mu Ntangiriro 13:10; Gutegeka kwa Kabiri 32:8; 2 Samweli 7:14; 1 Ibyo ku Ngoma 1:1; Yesaya 51:3; Ezekiyeli 28:13; 31:8, 9; Luka 3:38; Abaroma 5:12-14; 1 Abakorinto 15:22, 45; 2 Abakorinto 11:3; 1 Timoteyo 2:13, 14; Yuda 14 no mu Byahishuwe 12:9.
b Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’igitambo cy’incungu cya Kristo, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, igice cya 5. Icyo gitabo cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 10]
UBUHANUZI BUHUZA BIBILIYA
Bibiliya igira iti “nzashyira urwango hagati yawe [inzoka] n’umugore no hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe. Ruzakumena umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”—Intangiriro 3:15.
Ubwo ni bwo buhanuzi bwa mbere buboneka muri Bibiliya, Imana ikaba yarabuvugiye muri Edeni. Ubwo buhanuzi buvuga ibirebana n’umugore, urubyaro rwe, inzoka n’urubyaro rwayo. None se abo bose uko ari bane bagereranya ba nde? Ni mu buhe buryo hari kuzaba “urwango” hagati y’abavugwa muri ubwo buhanuzi?
INZOKA
Igereranya Satani Usebanya.—Ibyahishuwe 12:9.
UMUGORE
Agereranya umuteguro wa Yehova ugizwe n’ibiremwa byo mu ijuru (Abagalatiya 4:26, 27). Yesaya yahanuye ko uwo “mugore,” yari kuzabyara ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka.—Yesaya 54:1; 66:8.
URUBYARO RW’INZOKA
Rugereranya abahitamo gukora ibyo Satani ashaka.—Yohana 8:44.
URUBYARO RW’UMUGORE
Rugereranya mbere na mbere Yesu Kristo wakomotse ku gice cyo mu ijuru cy’umuteguro wa Yehova. Nanone, muri urwo ‘rubyaro’ harimo abavandimwe ba Kristo bo mu buryo bw’umwuka, bazategekana na we mu ijuru. Abo Bakristo basutsweho umwuka bagize ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, ari ryo “Isirayeli y’Imana.”—Abagalatiya 3:16, 29; 6:16; Intangiriro 22:18.
GUKOMERETSWA AGATSINSINO
Byumvikanisha ko Mesiya yari kuzakomeretswa, ariko yamara igihe gito agakira. Ibyo byabayeho igihe Satani yicishaga Yesu ubwo yari hano ku isi, ariko nyuma yaho akazuka.
KUMENWA UMUTWE
Satani yari kuzakomeretswa uruguma rwica. Ibyo bizabaho ubwo Yesu azarimbura Satani burundu. Ariko na mbere y’uko ibyo biba, Yesu azakuraho ibibi Satani yatangije muri Edeni.—1 Yohana 3:8; Ibyahishuwe 20:10.
Niba wifuza gusuzuma muri make umutwe mukuru wa Bibiliya, reba agatabo Ni ubuhe butumwa bukubiye muri Bibiliya? (mu gifaransa), kanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Adamu na Eva bagezweho n’ingaruka zibabaje z’icyaha