Egera Imana
‘Yacururukije Yehova’
UMUGABO wari wararetse gukurikiza amahame y’Imana yigishijwe akiri muto, yaravuze ati “numvaga nta cyo maze.” Igihe yari atangiye guhindura imibereho ye, yagize ubwoba yumva ko Imana itazigera imubabarira. Ariko uwo munyabyaha wihannye yahumurijwe n’inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Manase, iboneka mu 2 Ibyo ku Ngoma 33:1-17. Niba nawe warigeze kumva nta cyo umaze bitewe n’ibyaha wakoze, ushobora guhumurizwa n’ibyabaye kuri Manase.
Manase yari yararerewe mu muryango wubahaga Imana. Se Hezekiya ni umwe mu bami b’u Buyuda babaye beza cyane. Manase yavutse hashize imyaka itatu Imana ikoze igitangaza cyo kongerera se igihe cyo kubaho (2 Abami 20:1-11). Nta gushidikanya ko Hezekiya yabonaga ko uwo muhungu we yamubyaye ku bw’imbabazi z’Imana. Ku bw’ibyo, yihatiye kumufasha kuyikunda no kuyisenga mu buryo yemera. Icyakora, abana bafite ababyeyi bubaha Imana si ko buri gihe bakurikiza urugero rw’ababyeyi babo, kandi Manase na we ni uko byamugendekeye.
Igihe Manase yapfushaga se, yari afite imyaka itarenze 12. Ikibabaje, ni uko Manase “yakoze ibibi mu maso ya Yehova” (umurongo wa 1 n’uwa 2). Ese byaba byaratewe n’inama mbi uwo mwami wari ukiri muto yagirwaga n’abajyanama batashishikazwaga na gahunda yo gusenga Imana mu buryo yemera? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Icyo ivuga ni uko Manase yishoye mu bikorwa by’urugomo no gusenga ibigirwamana mu buryo buteye ishozi. Yubakiye ibicaniro imana z’ibinyoma, atamba abana be b’abahungu, yishora mu bupfumu kandi ashyira igishushanyo kibajwe mu rusengero rwa Yehova rw’i Yerusalemu. Manase yarinangiye maze yanga kumvira imiburo itandukanye yahabwaga na Yehova Imana, we wari warakoze igitangaza cyatumye avuka.—Umurongo wa 3-10.
Amaherezo, Yehova yemeye ko Manase aboheshwa iminyururu maze akajyanwa mu bunyage i Babuloni. Manase agezeyo, yabonye uburyo bwo gutekereza ku mibereho ye. Ese yaba yarageze aho akabona ko ibigirwamana bye bitagira imbaraga n’ubuzima byananiwe kumurinda? Yaba se yarashubije amaso inyuma, agatekereza ku byo se wubahaga Imana yari yaramwigishije akiri umwana? Uko byaba byaragenze kose, Manase yarihannye. Iyo nkuru igira iti ‘atakambira Yehova Imana ye, yicisha bugufi cyane, nuko akomeza kwinginga Imana ye’ (umurongo wa 12 n’uwa 13).a Ese koko Imana yari kubabarira umuntu wakoze ibyaha bikomeye nk’ibyo?
Kuba Manase yarihannye abivanye ku mutima, byashimishije Yehova cyane. Imana yumvise gutakamba kwe asaba imbabazi, maze “imusubiza ku ngoma i Yerusalemu” (umurongo wa 13). Manase yagaragaje ko yihannye maze akora ibyo yari ashoboye byose areka ibibi yakoraga, akuraho gahunda yo gusenga ibishushanyo mu bwami bwe, kandi ategeka abantu “gukorera Yehova.”—Umurongo wa 15-17.
Niba wumva ko Imana idashobora kukubabarira ibyaha wakoze, ibyabaye kuri Manase bishobora kugutera inkunga. Inkuru ye iri mu bigize Ijambo ry’Imana ryahumetswe (Abaroma 15:4). Iyi nkuru igaragaza neza ko Yehova yifuza ko tumenya ko ‘yiteguye kubabarira’ (Zaburi 86:5). Mu gihe umunyabyaha yakoze icyaha, Yehova ntiyibanda kuri icyo cyaha ahubwo yibanda ku mutima w’uwagikoze. Iyo umunyabyaha asenze afite umutima wicuza, akareka inzira ye mbi kandi akiyemeza gukora ibikwiriye, ashobora ‘gucururutsa mu maso ha Yehova,’ nk’uko Manase yabigenje.—Yesaya 1:18; 55:6, 7.
Ibice byo muri Bibiliya wasoma muri Mutarama:
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Bibiliya ihindura ijambo ku rindi, yahinduye ayo magambo igira iti “. . . yacururukije mu maso ha Yehova Imana ye.”—Young’s Literal Translation.