Ese Imana ikwitaho koko?
ESE wumva ukunzwe, cyangwa rimwe na rimwe ujya wumva nta muntu n’umwe ukwitaho? Muri iyi si aho usanga ibintu byose ari jugujugu kandi abantu bihugiyeho, biroroshye kumva ko nta cyo uri cyo, kandi ko nta cyo umaze ku buryo wakwitabwaho. Nk’uko Bibiliya ibigaragaza iyo isobanura ibihe turimo, muri iki gihe usanga abantu bihugiyeho cyane ku buryo batacyita ku bandi.—2 Timoteyo 3:1, 2.
Abantu b’amoko yose bafite imico n’indimi bitandukanye, abato n’abakuru, bifuza cyane gukunda no gukundwa. Nk’uko ibinyamakuru bimwe na bimwe bibivuga, urwungano rw’imyakura rukozwe ku buryo rutuma tumenya niba dukunzwe cyangwa niba twitaweho. Yehova Imana we waturemye arusha undi muntu uwo ari we wese kumenya neza icyifuzo dufite cyo gukundwa no kumva ko dufite agaciro. Ese wakumva umeze ute aramutse akubwiye ko uri uw’agaciro? Mu by’ukuri, kwemerwa n’umuntu nk’uwo ukomeye kuruta abandi bose nta ko bisa! Ese dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova yita ku bantu badatunganye? Ese yaba atwitaho buri muntu ku giti cye? Niba atwitaho se, ni iki umuntu yakora kugira ngo Yehova amukunde?
Yehova akwitaho
Mu myaka 3.000 ishize, umwanditsi wa zaburi watinyaga Imana yaratangaye cyane igihe yitegerezaga nijoro ikirere gitangaje gihunze inyenyeri. Nta gushidikanya, yazirikanaga ko Uwaremye izo nyenyeri zitabarika afite icyubahiro gihebuje. Yatekereje ukuntu Yehova akomeye n’ukuntu umuntu nta cyo ari cyo, maze atangazwa no kuba Yehova atwitaho mu buryo bwuje urukundo. Yaranditse ati “iyo ndebye ijuru ryawe, imirimo y’intoki zawe, nkareba ukwezi n’inyenyeri waremye, bituma nibaza nti ‘umuntu buntu ni iki ku buryo wamuzirikana, kandi umuntu wakuwe mu mukungugu ni iki ku buryo wamwitaho’” (Zaburi 8:3, 4)? Biroroshye gutekereza ko Isumbabyose iri kure cyane cyangwa ko ihuze cyane, ku buryo itakwita ku bantu badatunganye. Icyakora umwanditsi wa zaburi yari azi ko turi ab’agaciro ku Mana, nubwo dusa n’aho nta cyo turi cyo kandi tukaba tubaho igihe gito.
Undi mwanditsi wa zaburi yavuze amagambo atanga icyizere agira ati “Yehova yishimira abamutinya, n’abategereza ineza ye yuje urukundo” (Zaburi 147:11). Izo zaburi zombi zirimo amagambo akora ku mutima. Nubwo Yehova akomeye cyane, ntamenya abantu gusa; ahubwo ‘abitaho’ kandi ‘akabishimira.’
Ibyo nanone bigaragazwa n’ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ibintu biba muri iki gihe. Yehova yakoresheje umuhanuzi Hagayi, agaragaza ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana wari kuzakorwa ku isi hose. Ibyo byari kugira akahe kamaro? Yavuze kimwe mu byari kugerwaho agira ati “ibyifuzwa byo mu mahanga yose bize muri iyi nzu, kandi nzayuzuza ikuzo.”—Hagayi 2:7.
Ibyo ‘byifuzwa’ bikusanywa bivanywe mu mahanga yose bigereranya iki? Ntibishobora rwose kuba ubutunzi bw’isi (Hagayi 2:8). Mu by’ukuri, ifeza n’izahabu si byo bishimisha Yehova. Ashimishwa n’abantu bamusenga babitewe n’urukundo bamukunda nubwo badatunganye (Imigani 27:11). Abo ni bo ‘byifuzwa’ bimuhesha ikuzo kandi yishimira ko bamwiyegurira n’umutima wabo wose, bagakorana umwete umurimo we. Ese uri umwe muri bo?
Kwemera ko umuntu udatunganye ashobora gukundwa n’Umuremyi Mukuru w’ijuru n’isi, bishobora kutugora. Icyakora, Yehova adutumirira kumwegera. Kuba tuzi ko adukunda byagombye kudushishikariza kwemera ubwo butumire.—Yesaya 55:6; Yakobo 4:8.
Uri umuntu “ukundwa cyane”
Umunsi umwe ari nimugoroba, umuhanuzi Daniyeli wari ugeze mu za bukuru yabonye ibintu bitangaje. Igihe yarimo asenga, hari umushyitsi udasanzwe wamusuye amutunguye. Uwo mushyitsi yitwa Gaburiyeli. Daniyeli yari yarigeze kumubona mbere yaho kandi amenya ko ari umumarayika wa Yehova. Gaburiyeli yasobanuye impamvu aje atunguranye agira ati “Daniyeli we, ubu nazanywe no kugufasha kugira ubushishozi butuma usobanukirwa . . . kuko ukundwa cyane.”—Daniyeli 9:21-23.
Ikindi gihe, umwe mu bamarayika ba Yehova yabwiye Daniyeli ati “yewe Daniyeli mugabo ukundwa cyane,” hanyuma amukomeza agira ati “yewe mugabo ukundwa cyane, witinya. Gira amahoro” (Daniyeli 10:11, 19). Daniyeli yabwiwe incuro eshatu zose ko ‘akundwa cyane.’ Nanone ayo magambo ashobora gusobanura umuntu w’“agaciro kenshi” cyangwa “umutoni.”
Koko rero, Daniyeli yari asanzwe azi ko afitanye imishyikirano ya bugufi n’Imana ye, kandi yari azi neza ko Yehova yemeraga umurimo yamukoreraga n’umutima we wose. Icyakora Daniyeli yakomejwe n’ayo magambo yabwiwe n’abamarayika agaragaza ko Imana imukunda cyane. Ntibitangaje rero kuba Daniyeli yaravuze ati “wankomeje.”—Daniyeli 10:19.
Iyo nkuru isusurutsa umutima igaragaza ukuntu Yehova yakundaga umuhanuzi we wizerwa, yanditswe mu Ijambo ry’Imana ku bw’inyungu zacu (Abaroma 15:4). Gutekereza ku rugero rwa Daniyeli bidufasha gusobanukirwa igituma umuntu akundwa na Data wo mu ijuru wuje urukundo.
Kwiyigisha Ijambo ry’Imana buri gihe
Daniyeli yiyigishaga Ibyanditswe ashyizeho umwete. Ibyo tubibwirwa n’uko we ubwe yanditse ati “jyewe . . . nasomye ibitabo, nsobanukirwa . . . imyaka Yerusalemu yari kuzamara yarahindutse amatongo” (Daniyeli 9:2). Uko bigaragara, ibitabo byahumetswe yashoboraga kubona icyo gihe ni ibyanditswe na Mose, Dawidi, Salomo, Yesaya, Yeremiya, Ezekiyeli n’abandi bahanuzi. Sa n’ureba Daniyeli akikijwe n’imizingo myinshi kandi ayisoma yatwawe, agereranya ubuhanuzi butandukanye bufitanye isano n’ukuntu i Yerusalemu hari kongera kugarurwa ugusenga k’ukuri. Ari mu cyumba cye cyo hejuru nta kimurogoya, arimo aratekereza cyane ku cyo ibyo asoma bisobanura. Kwiyigisha mu buryo bufite intego byakomeje ukwizera kwe kandi bituma yegera Yehova.
Nanone, kwiga Ijambo ry’Imana byagize icyo bihindura kuri kamere ya Daniyeli kandi bimugirira umumaro mu mibereho ye yose. Nta gushidikanya ko kuba uwo musore yarigishijwe Ibyanditswe akiri umwana, ari byo byatumye yiyemeza gukurikiza amategeko y’Imana ahereranye n’ibyokurya yakurikizwaga icyo igihe (Daniyeli 1:8). Nyuma yaho, yatangarije abategetsi b’i Babuloni ubutumwa bw’Imana ashize amanga (Imigani 29:25; Daniyeli 4:19-25; 5:22-28). Byari bizwi hose ko Daniyeli ari umuntu ugira umwete, w’inyangamugayo kandi wiringirwa (Daniyeli 6:4). Ikiruta byose, Daniyeli yiringiye Yehova mu buryo bwuzuye, yanga kwica amategeko ye ngo ni ukugira ngo akize ubuzima bwe (Imigani 3:5, 6; Daniyeli 6:23). Ntibitangaje rero kuba Imana yarabonaga ko ari umuntu “ukundwa.”
Muri iki gihe hari ibintu bituma kwiyigisha Bibiliya byoroha kurusha uko byari bimeze kuri Daniyeli. Imizingo minini kandi iremereye yasimbuwe n’ibitabo. Ubu dufite Bibiliya yuzuye, irimo inkuru zigaragaza uko bumwe mu buhanuzi bwa Daniyeli bwasohoye. Nanone, dufite ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya n’ibikoresho bidufasha gukora ubushakashatsi.a Ese ujya ukoresha neza ibyo bikoresho? Ese ufite gahunda ihoraho yo gusoma Bibiliya no gutekereza ku byo usoma? Nubigenza utyo, bizakugirira akamaro nk’ako byagiriye Daniyeli. Uzagira ukwizera gukomeye kandi urusheho kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Ijambo ry’Imana rizakubera umuyobozi wiringirwa mu mibereho yawe, ritume wiringira udashidikanya ko ikwitaho mu buryo bwuje urukundo.
Gusenga ubudacogora
Daniyeli yakundaga gusenga, kandi yasabaga Imana ibintu bikwiriye. Akiri muto, yari agiye kwicwa iyo adashobora gusobanura inzozi za Nebukadinezari Umwami w’i Babuloni. Yahise asenga Yehova amusaba kumufasha no kumurinda (Daniyeli 2:17, 18). Hashize imyaka runaka, umuhanuzi wizerwa Daniyeli wicishaga bugufi akemera ko ari umuntu udatunganye, yatuye icyaha cye n’icy’ubwoko bwe kandi asaba Yehova imbabazi (Daniyeli 9:3-6, 20). Ubwo yerekwaga ibintu ntabisobanukirwe, yasabye Imana ngo imufashe. Igihe Daniyeli yari amaze gusenga, umumarayika yaramubonekeye kugira ngo amuhe ibindi bisobanuro maze aramubwira ati “amagambo yawe yarumviswe.”—Daniyeli 10:12.
Daniyeli wari umuntu wizerwa yakoraga ibirenze gusenga Imana agira ibyo ayisaba gusa. Muri Daniyeli 6:10 hagira hati “akajya asenga . . . gatatu ku munsi, agasingiza Imana ye nk’uko yari asanzwe abigenza.” Daniyeli yari afite impamvu nyinshi zo gushimira Yehova no kumusingiza; kandi yabikoraga buri gihe. Isengesho ryari iry’ingenzi cyane mu mibereho ye, ku buryo yari kwemera guhara ubuzima bwe aho kureka gusenga. Uko bigaragara, uko gushikama kwatumye Yehova amukunda.
Mbega ukuntu isengesho ari impano itagereranywa! Ntukemere ko umunsi ushira utavuganye na So wo mu ijuru. Jya wibuka kumushimira no kumusingiza ku bw’ineza yose agaragaza. Jya umubwira ibiguhangayikishije nta cyo wishisha. Jya wibuka ukuntu Yehova yaguhaye ibyo wamusabye mu masengesho yawe maze umushimire. Jya ufata umwanya uhagije wo gusenga. Iyo dusenze Yehova tukamubwira ibiri mu mutima wacu, tubona neza ko adukunda mu buryo bwihariye. Mbega ukuntu ibyo bidutera inkunga yo ‘gusenga ubudacogora!’—Abaroma 12:12.
Kubahisha izina rya Yehova
Nta bucuti bushobora kuramba hagati y’abantu babiri mu gihe umwe muri bo arangwa n’ubwikunde. Uko ni na ko bimeze ku mishyikirano dufitanye na Yehova. Ibyo Daniyeli yari abizi neza. Nimucyo dusuzume ukuntu yashishikazwaga cyane no kubahisha izina rya Yehova.
Igihe Imana yasubizaga isengesho rya Daniyeli, ikamuhishurira inzozi Nebukadinezari yari yarose n’icyo zisobanura, Daniyeli yaravuze ati “izina ry’Imana nirisingizwe uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, kuko ubwenge n’ububasha ari ibyayo.” Nyuma yaho, igihe Daniyeli yabwiraga Nebukadinezari inzozi ze n’icyo zisobanura, yavuze kenshi ko ari Yehova abikesha, atsindagiriza ko ari we wenyine ‘uhishura amabanga.’ Nanone igihe Daniyeli yasengaga yinginga asaba imbabazi no gucungurwa, yaravuze ati “Mana yanjye, . . . umurwa wawe n’ubwoko bwawe byitiriwe izina ryawe.”—Daniyeli 2:20, 28; 9:19.
Natwe dufite uburyo bwinshi bwo kwigana Daniyeli twubahisha izina rya Yehova. Igihe dusenga, dushobora kugaragaza ko twifuza ko “izina” ry’Imana ‘ryezwa’ (Matayo 6:9, 10). Ntitwifuza ko imyifatire yacu yashyira umugayo ku izina ryera rya Yehova. Ahubwo, nimucyo buri gihe tujye twubahisha Yehova tugeza ku bandi ibyo twize ku bihereranye n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwe.
Muri iyi si usanga urukundo no kwita ku bandi byarabaye ingume. Icyakora, duhumurizwa no kumenya ko Yehova yita kuri buri wese mu bamusenga. Nk’uko umwanditsi wa zaburi abivuga “Yehova yishimira ubwoko bwe, abicisha bugufi akabarimbishisha agakiza.”—Zaburi 149:4.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abahamya ba Yehova bacapa ibitabo byinshi byo gukoreramo ubushakashatsi n’iby’imfashanyigisho za Bibiliya bishobora gutuma wungukirwa cyane igihe usoma Bibiliya n’igihe uyiyigisha. Niba ushaka kubona izo mfashanyigisho za Bibiliya ushobora kuzisaba Umuhamya wa Yehova uwo ari we wese.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 21]
Imana yagaragaje ko ikunda Daniyeli igihe yoherezaga marayika Gaburiyeli kugira ngo amukomeze
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 23]
Kuba Daniyeli yaragiraga umwete wo kwiyigisha no gusenga byatumye arushaho kuba umuntu mwiza kandi akundwa n’Imana