ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ahambwa ku wa Gatanu—Ku Cyumweru Bagasanga Imva Irimo Ubusa
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo, bari kumwe na Salome, Yowana n’abandi bagore, ku Cyumweru mu gitondo cya kare bazindukiye ku mva bajyanye imibavu yo gusiga umurambo wa Yesu. Mu gihe bari mu nzira, barabazanyije bati “ni nde uri butubirindurire cya gitare kiri ku munwa w’igituro?” Ariko bahageze, basanze habayeho umutingito w’isi, umumarayika wa Yehova akaba yari yahiritse cya gitare akivanaho. Abarinzi bari bigendeye kandi imva yari irimo ubusa! Matayo 27:57–28:2; Mariko 15:42–16:4; Luka 23:50–24:3, 10; Yohana 19:14, Yoh 19:31–20:1; Yoh 12:42; Abalewi 23:5-7; Gutegeka 21:22, 23; Zaburi 34:21, umurongo wa 20 muri Biblia Yera; Zekariya 12:10.

  • Yesu Ni Muzima!
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Igice cya 128

      Yesu Ni Muzima!

      IGIHE ba bagore basangaga imva ya Yesu irimo ubusa, Mariya Magadalena yarirutse ajya kubibwira Petero na Yohana. Ariko uko bigaragara, abandi bagore bo bagumye ku mva. Muri ako kanya, umumarayika yarababonekeye maze arababwira ngo binjiremo imbere.

      Abo bagore bagezemo bahasanze undi mumarayika, maze umwe muri abo bamarayika arababwira ati “mwebweho mwitinya: kuko nzi yuko mushaka Yesu . . . [“wamanitswe,” NW]. Ntari hano; kuko yazutse nk’uko yavuze. Nimuze murebe aho Umwami yari aryamye. Nimugende vuba, mubwire abigishwa be yuko yazutse.” Nuko abo bagore na bo bagenda biruka bafite ubwoba n’ibyishimo byinshi.

      Muri icyo gihe, Mariya yari yabonye Petero na Yohana maze arababwira ati “bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushyize.” Ako kanya, izo ntumwa zombi zahise zigenda ziruka. Yohana wari uzi kunyaruka cyane—uko bigaragara bitewe n’uko yari akiri muto—ni we wageze ku mva bwa mbere. Icyo gihe ba bagore bari bamaze kugenda, nta muntu n’umwe uhari. Yohana yarunamye maze arunguruka mu mva abonamo imyenda ariko ntiyinjiramo.

      Petero ahageze, ntiyatindiganyije ahubwo yahise yinjiramo imbere. Yabonye imyenda irambitse aho, abona n’igitambaro bari batwikirije umutwe wa Yesu. Cyari kizingiye ahantu hamwe. Yohana na we yinjiye mu mva, maze abona kwemera ibyo Mariya yari yababwiye. Ariko kandi, ari Petero ari na Yohana, nta n’umwe wiyumvishije ko Yesu yazutse, n’ubwo Yari yarababwiye kenshi ko yari kuzazuka. Bamaze gushoberwa, bombi basubiye mu rugo, ariko Mariya wari wagarutse aho ku mva yarahagumye.

      Hagati aho, ba bagore bandi barimo bihutira kujya kubwira abigishwa ko Yesu yazutse, nk’uko abamarayika bari babibategetse. Mu gihe barimo biruka vuba vuba uko babishoboye kose, Yesu yahuye na bo maze arababwira ati “ni amahoro!” Nuko bikubita ku birenge bye baramuramya. Hanyuma, Yesu yarababwiye ati “mwitinya; nimugende, mubwire bene Data bajye i Galilaya, ni ho bazambonera.”

      Mbere y’aho, igihe habaga umutingito w’isi kandi abamarayika bakagaragara, abasirikare bari ku izamu baguye igihumura maze bamera nk’abapfuye. Mu gihe bari bagaruye ubwenge, ako kanya bahise bajya mu murwa maze babwira abatambyi bakuru ibyari byabaye. Bamaze kubyumvikanaho n’“abakuru” b’Abayahudi, biyemeje guha ruswa abo basirikare kugira ngo bashake ukuntu babipfukirana. Barababwiye bati “mujye muvuga muti ‘abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’”

      Kubera ko abasirikare b’Abaroma bashoboraga guhanishwa kwicwa mu gihe babaga basinziriye bari ku kazi, abatambyi barabasezeranyije bati “umutegeka naramuka abyumvise [ko mwari mwasinziriye], tuzamwemeza, namwe tuzabakiza amakuba.” Kubera ruswa itubutse abo basirikare bahawe, babigenje nk’uko babibwiwe. Ingaruka zabaye iz’uko inkuru y’ikinyoma yavugaga ko bibye umurambo wa Yesu yakwirakwijwe hose mu Bayahudi.

      Mariya Magadalena wari wasigaye ku mva yari yishwe n’agahinda. Ni hehe Yesu yashoboraga kuba ari? Mu gihe yunamaga kugira ngo arunguruke mu mva, yabonye abamarayika babiri bambaye imyenda yera, bari bongeye kugaragara! Umwe yari yicaye ku musego n’undi ku mirambizo y’aho bari bashyize umurambo wa Yesu. Baramubajije bati “mugore, urarizwa n’iki?”

      Mariya yarabashubije ati “ni uko bakuyemo Umwami wanjye, nanjye sinzi aho bamushyize.” Ubwo yakebukaga, yabonye umuntu wongeye kumubaza cya kibazo ati “mugore, urarizwa n’iki?” Nanone, uwo muntu yaramubajije ati “urashaka nde?”

      Kubera ko Mariya yibwiraga ko uwo muntu yari ushinzwe kwita ku busitani bw’aho imva yari iri, yaramubwiye ati “Mutware, niba ari wowe umujyanye ahandi, mbwira aho umushyize, nanjye mukureyo.”

      Uwo muntu yaramuhamagaye ati “Mariya.” Ako kanya yahise amenya ko ari Yesu, kubera ukuntu yakundaga kumuhamagara. Yariyamiriye ati “Rabuni” (risobanurwa ngo “Databuja [“Mwigisha,” NW]”). Kubera ko yari yasazwe n’ibyishimo, yaramufashe aramugundira. Ariko Yesu yaramubwiye ati “. . . [“ndekura,” NW], kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data; ahubwo jya kubwira bene Data, yuko nzamutse ngiye kwa Data, ari we So, kandi ku Mana yanjye, ari yo Mana yanyu.”

      Icyo gihe, Mariya yahise yiruka ajya aho intumwa n’abandi bigishwa bari bateraniye. Yunze mu ry’abandi bagore bari bamaze kubabwira ko babonye Yesu wazutse. Nyamara, abo bagabo batari bemeye ibyari byavuzwe n’abagore ba mbere, uko bigaragara, ibyo Mariya yavuze na byo ntibabyemeye. Matayo 28:3-15; Mariko 16:5-8; Luka 24:4-12; Yohana 20:2-18.

      ▪ Bamaze gusanga imva irimo ubusa, ni iki Mariya Magadalena yakoze, kandi se, ni iki cyabaye ku bandi bagore?

      ▪ Petero na Yohana babyifashemo bate igihe basangaga imva irimo ubusa?

      ▪ Igihe abandi bagore bari bagiye kubwira abigishwa inkuru y’uko Yesu yazutse, ni nde bahuye na we?

      ▪ Byagendekeye bite abasirikare bari ku izamu, kandi se, igihe babwiraga abatambyi ibyari byabaye babashubije iki?

      ▪ Ni iki cyabaye igihe Mariya Magadalena yari asigaye ku mva wenyine, kandi se, ni gute abigishwa bakiriye inkuru babwiwe n’abandi bagore?

  • Yongera Kwiyereka Abantu
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • ABIGISHWA bari bacyihebye. Ntibiyumvishaga ukuntu imva yari irimo ubusa, nta n’ubwo bari bemeye ibyo abagore bari bababwiye. Nuko kuri icyo Cyumweru nimunsi, Kilewopa hamwe n’undi mwigishwa bava i Yerusalemu bagiye i Emawusi, ku birometero bigera kuri 11.

      Ubwo bari mu nzira bagenda baganira ku bintu byari byabaye uwo munsi, haje umuntu batari bazi maze ajyana na bo. Yarababajije ati “muragenda mubazanya ibiki?”

      Icyo gihe, abigishwa barahagaze, bijimye mu maso, maze Kilewopa aramusubiza ati “mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b’i Yerusalemu utazi ibyahabaye muri iyi minsi?” Yarababajije ati “ni ibiki?”

      Baramushubije bati “ni ibya Yesu w’i Nazareti.” “Abatambyi bakuru n’abatware bacu ba[ra]mutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa, . . . [“baramumanika,” NW]; kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli.”

      Kilewopa na mugenzi we bamusobanuriye ibintu bitangaje byari byabaye kuri uwo munsi—bamubwira inkuru y’ukuntu babonekewe n’abamarayika n’ukuntu basanze imva irimo ubusa—ariko bahise banamubwira ko bari bayobewe icyo ibyo bintu byasobanuraga. Uwo muntu yarabacyashye agira ati “mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose. None se, Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?” Hanyuma, yabasobanuriye imirongo yo mu Byanditswe Byera yerekeza kuri Kristo.

      Amaherezo, baje kugera hafi y’i Emawusi, maze wa muntu asa n’aho yikomereje urugendo. Kubera ko abo bigishwa bashakaga kumva byinshi, baramwinginze bati “se waretse tukagumana, kuko bwije.” Bityo yagumye aho ngaho kugira ngo basangire. Igihe yasengaga hanyuma akamanyagura umutsima akawubahereza, bamenye ko mu by’ukuri ari Yesu wari wambaye umubiri wa kimuntu. Ako kanya ariko yahise abura.

      Icyo gihe rero, basobanukiwe impamvu uwo muntu yari azi ibintu byinshi bene ako kageni! Baravuze bati “yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira, adusobanurira ibyanditswe!” Bahise bahaguruka basubira i Yerusalemu bihuta cyane, aho basanze intumwa n’abandi bari bateranye hamwe na zo. Mbere y’uko Kilewopa na mugenzi we bagira icyo bavuga, abandi bababwiye mu buryo burangwa n’igishyuhirane bati “ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.” Hanyuma, na bo babatekerereje ukuntu Yesu yari yababonekeye. Kuri uwo munsi, bwari bubaye ubwa kane abonekera abigishwa be batandukanye.

      Mu buryo butunguranye, Yesu yarabiyeretse ku ncuro ya gatanu. N’ubwo inzugi zari zikinze bitewe n’uko abigishwa bari batinye Abayahudi, yarinjiye, ahagarara hagati yabo, maze arababwira ati “amahoro abe muri mwe.” Bagize ubwoba bwinshi, batekereza ko babonye umuzimu. Ku bw’ibyo, Yesu yabasobanuriye ko atari umuzimu, agira ati “ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu? Nimurebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho, murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mundebana.” Ibyo ari byo byose ariko, ntibahise babyemera.

      Kugira ngo Yesu abafashe kwiyumvisha ko ari we koko, yarababajije ati “hari icyo kurya mufite hano?” Amaze kwakira agace k’ifi kokeje no kukarya, yarababwiye ati “aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe [mbere y’uko mfa], yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”

      Mu gihe Yesu yakomezaga icyo mu by’ukuri umuntu yakwita icyigisho cya Bibiliya, yarabigishije ati “ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu. Ni mwe bagabo b’ibyo.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze