ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/12 p. 10
  • Ese isi izarimbuka mu mwaka wa 2012?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese isi izarimbuka mu mwaka wa 2012?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Ese iyi si dutuyeho izarimbuka?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ese isi yacu izigera irimbuka?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ese abantu bazangiza isi burundu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Amamiliyoni y’abantu baliho ubu ntibazapfa bibaho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/12 p. 10

Ibibazo by’abasomyi . . .

Ese isi izarimbuka mu mwaka wa 2012?

▪ Hari radiyo yavuze iti “hari abantu benshi baje mu gace kamwe ko mu Bufaransa, batekereza ko imperuka iri hafi. . . Bizera ko iyi si izarimbuka ku itariki ya 21 Ukuboza 2012, ari wo munsi wa nyuma kuri kalendari ya kera y’Abamaya izaba imaze imyaka 5.125.”—BBC News.

Nubwo abayobozi b’amadini, abiyita abahanga mu bya siyansi n’abandi biyita abahanuzi bo mu kinyejana cya 21 bahora bavuga ko isi igiye kurimbuka, baribeshya nta ho izajya! Na nyuma y’umwaka wa 2012, iyi si izaba ikiriho. Mu by’ukuri, uretse kuba uyu mubumbe w’isi utazarimbuka mu mwaka wa 2012, uzakomeza kubaho no mu yindi myaka yose izakurikiraho.

Bibiliya iratubwira iti “abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka” (Umubwiriza 1:4, Bibiliya Yera). Ongera usuzume n’ibivugwa muri Yesaya 45:18 hagira hati “Yehova, . . . waremye isi akayihanga, we wayishimangiye akayikomeza, utarayiremeye ubusa ahubwo akaba yarayiremeye guturwamo, aravuga ati ‘ni jye Yehova, nta wundi ubaho.’”

Ese umubyeyi ukunda umwana we yamara igihe kinini akorera umuhungu we ubwato bw’igikinisho cyangwa yubakira umukobwa we inzu y’igikinisho, ariko yamara kukimuha, akakimwaka akakimenagura? Ubwo bwaba ari ubugome! Mu buryo nk’ubwo, igihe Imana yaremaga isi, intego yayo y’ibanze yari iy’uko abantu bayibaho bishimye. Imana yabwiye Adamu na Eva, umugabo n’umugore ba mbere, iti “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke.” Nyuma yaho “Imana ireba ibyo yaremye byose ibona ko ari byiza cyane” (Intangiriro 1:27, 28, 31). Imana ntiyaretse umugambi yari ifitiye isi; ntizigera yemera ko isi irimburwa. Ku birebana n’amasezerano ya Yehova yose, yarivugiye ati “ijambo ryanjye . . . ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizakora ibyo nishimira, risohoze ibyo naritumye.”—Yesaya 55:11.

Icyakora, Yehova ‘azarimbura abarimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18). Yandikishije mu Ijambo rye iri sezerano rigira riti ‘abakiranutsi ni bo bazatura mu isi, kandi inyangamugayo ni zo zizayisigaramo. Naho ababi bazakurwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo.’—Imigani 2:21, 22.

Ibyo bizaba ryari? Nta muntu ubizi. Yesu yaravuze ati “uwo munsi cyangwa icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data” (Mariko 13:32). Abahamya ba Yehova birinda gupapira bavuga igihe Imana izarimburira abantu babi. Nubwo bakurikiranira hafi ibijyanye n’ “ikimenyetso” cy’imperuka kandi bakaba bizera ko ubu abantu bari mu gihe Bibiliya yita ‘iminsi y’imperuka,’ ntibashobora kumenya neza neza igihe “imperuka” izabera (Mariko 13:4-8, 33; 2 Timoteyo 3:1). Bumva ko ibyo bizwi n’Imana n’Umwana wayo.

Hagati aho, Abahamya ba Yehova bahugiye mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, ari bwo butegetsi buzategeka iyi si kandi bugahindura uyu mubumbe wacu paradizo irangwa n’amahoro, iyo ‘abakiranutsi bazaragwa, bakayituraho iteka ryose.’—Zaburi 37:29.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 10 yavuye]

Image Science and Analysis Laboratory, NASA-Johnson Space Center

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze