ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Uko izina ry’Imana rikoreshwa n’icyo risobanura
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
    • UMUGEREKA

      Uko izina ry’Imana rikoreshwa n’icyo risobanura

      MURI Bibiliya yawe, amagambo yo muri Zaburi ya 83:18 yahinduwe ate? Muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya uwo murongo ugira uti “kugira ngo abantu bamenye ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.” Hari izindi Bibiliya zahinduye uwo murongo zityo. Icyakora hari ubuhinduzi bwinshi bwa Bibiliya budakoresha izina Yehova bukarisimbuza amazina y’icyubahiro, urugero nk’“Umwami” cyangwa “Uwiteka.” Ariko se ni irihe zina ryagombye gukoreshwa muri uwo murongo? Ni izina ry’icyubahiro cyangwa ni izina Yehova?

      Inyuguti enye—uko izina ry’Imana ryandikwaga mu giheburayo

      Izina ry’Imana mu nyuguti z’igiheburayo

      Uwo murongo uvuga ibirebana n’izina. Mu mwandiko w’umwimerere w’igiheburayo, ari na rwo rurimi igice kinini cya Bibiliya cyanditswemo, muri uwo murongo havugwamo izina bwite ryihariye. Mu nyuguti z’igiheburayo ryandikwa ritya: יהוה (YHWH). Mu Kinyarwanda iryo zina rihindurwamo “Yehova.” Ese iryo zina riboneka mu murongo umwe gusa wa Bibiliya? Oya. Riboneka incuro zigera hafi ku 7.000 mu mwandiko w’umwimerere w’Ibyanditswe by’igiheburayo.

      Izina ry’Imana ni iry’ingenzi mu rugero rungana iki? Reka dusuzume isengesho ntangarugero rya Yesu Kristo. Ritangira rivuga riti “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe” (Matayo 6:9). Nyuma yaho, Yesu yasenze Imana agira ati “Data, ubahisha izina ryawe.” Imana yamushubije ivugira mu ijuru iti “nararyubahishije, kandi nzongera ndyubahishe” (Yohana 12:28). Biragaragara rero ko izina ry’Imana ari iry’ingenzi cyane. None se, kuki abahinduzi bamwe na bamwe barivanye mu buhinduzi bwabo bakarisimbuza amazina y’icyubahiro?

      Urebye babitewe n’impamvu ebyiri z’ibanze. Iya mbere, abenshi bavuga ko izina ry’Imana ridakwiriye gukoreshwa kubera ko uko ryavugwaga kera bitazwi neza muri iki gihe. Igiheburayo cya kera cyandikwaga nta nyajwi. Ku bw’ibyo, muri iki gihe nta muntu n’umwe ushobora kuvuga ko azi neza uko abantu bo mu bihe bya kera basomaga inyuguti YHWH. Ariko se, ibyo byagombye kutubuza gukoresha izina ry’Imana? Nubwo ari nta wubizi neza, kera izina Yesu rishobora kuba ryaravugwaga ngo Yeshuwa cyangwa se wenda ngo Yehoshuwa. Ariko ubu mu isi yose abantu bakoresha izina rya Yesu mu buryo butandukanye, bakurikije uburyo bumenyerewe mu rurimi rwabo. Ntibanga gukoresha iryo zina bitewe n’uko gusa batazi uko ryavugwaga mu kinyejana cya mbere. Ikindi nanone, uramutse ugiye mu kindi gihugu, birashoboka cyane ko wasanga mu rundi rurimi izina ryawe rivugwa ukundi. Ku bw’ibyo rero, kuba abantu batazi neza uko izina ry’Imana ryavugwaga kera si byo byababuza kurikoresha.

      Impamvu ya kabiri ikunze gutangwa ituma bavana izina ry’Imana muri Bibiliya, ifitanye isano n’imihango Abayahudi bari bamaranye igihe kirekire. Abenshi muri bo bavugaga ko nta wugomba kuvuga Imana mu izina. Uko bigaragara, ibyo byaterwaga no kudasobanukirwa neza itegeko ryo muri Bibiliya rigira riti “ntugakoreshe izina rya Yehova Imana yawe mu buryo budakwiriye, kuko Yehova atazabura guhana umuntu wese ukoresha izina rye mu buryo budakwiriye.”​—⁠Kuva 20:7.

      Iryo tegeko ryabuzaga abantu gukoresha izina ry’Imana mu buryo budakwiriye. Ariko se hari ubwo ryabuzanyaga gukoresha izina ryayo mu buryo bwiyubashye? Oya rwose. Abanditsi ba Bibiliya y’igiheburayo (“Isezerano rya Kera”) bose bari abantu b’indahemuka babagaho mu buryo buhuje n’Amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli bo mu gihe cya kera. Nyamara bakundaga gukoresha izina ry’Imana. Urugero, barikoresheje muri za zaburi nyinshi zaririmbwaga mu ijwi riranguruye n’abasengaga Yehova. Yehova Imana yanasabye abamusenga kujya bambaza izina rye, kandi abari indahemuka barabikoze (Yoweli 2:32; Ibyakozwe 2:21). Ku bw’ibyo, Abakristo muri iki gihe bakoresha izina ry’Imana mu buryo bwiyubashye, nk’uko Yesu yabigenje.​—⁠Yohana 17:26.

      Abahinduzi ba Bibiliya basimbuza izina ry’Imana amazina y’icyubahiro baba bakoze ikosa rikomeye cyane. Batuma Imana isa n’aho iri kure cyane y’abantu, bakumva ko itagira kamere, mu gihe Bibiliya yo idushishikariza kuba ‘inkoramutima za Yehova’ (Zaburi 25:14). Tekereza ku ncuti yawe magara! Mu by’ukuri se mwari kugirana ubucuti mute utazi izina ryayo? Mu buryo nk’ubwo se, abantu bagirana n’Imana imishyikirano myiza bate batazi izina ryayo? Nanone iyo abantu badakoresha izina ry’Imana bituma batanamenya icyo risobanura. None se izina ry’Imana risobanura iki?

      Imana ubwayo yasobanuriye umugaragu wayo w’indahemuka Mose icyo izina ryayo risobanura. Igihe Mose yabazaga Imana izina ryayo, yaramushubije iti “nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose” (Kuva 3:14). Ubuhinduzi bwa Rotherham na bwo bwahinduye butyo ayo magambo. Ku bw’ibyo rero, Yehova ashobora guhinduka icyo ari cyo cyose gikenewe kugira ngo asohoze imigambi ye, kandi ashobora gutuma habaho ikintu cyose gikenewe gifitanye isano n’ibyo yaremye n’isohozwa ry’umugambi we.

      Tekereza uramutse ufite ubushobozi bwo kuba icyo ushaka kuba cyo cyose! Wakorera iki incuti zawe? Mu gihe umwe muri bo yaba arwaye cyane, wahita uhinduka umuganga w’umuhanga maze ukamuvura. Undi aramutse ahuye n’ubukene, wahita uba umugiraneza w’umutunzi maze ukamugoboka. Mu by’ukuri ariko, ntushobora kuba icyo ushaka kuba cyo cyose. Kandi twese ni uko. Uko uzakomeza kwiga Bibiliya, ni na ko uzagenda wibonera ukuntu Yehova ahinduka icyo ashaka kuba cyo cyose gikenewe kugira ngo asohoze amasezerano ye. Ikindi kandi, yishimira gukoresha imbaraga ze kugira ngo arengere abamukunda (2 Ngoma 16:9). Abantu batazi izina rya Yehova ntibashobora kumenya ibyo bintu byiza cyane bigize kamere ye.

      Birumvikana rero ko izina Yehova ryagombye gukoreshwa muri Bibiliya. Kumenya icyo risobanura no kurikoresha kenshi mu gusenga kwacu bishobora kudufasha kurushaho kwegera Data wo mu ijuru, Yehova.a

      a Niba ushaka ibindi bisobanuro ku bihereranye n’izina ry’Imana, icyo risobanura n’impamvu wagombye kurikoresha mu gihe usenga, reba agatabo gafite umutwe uvuga ngo Izina ry’Imana rizahoraho iteka n’akandi kitwa Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana, twanditswe n’Abahamya ba Yehova.

  • Uko ubuhanuzi bwa Daniyeli bugaragaza igihe Mesiya yari kuzazira
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
    • UMUGEREKA

      Uko ubuhanuzi bwa Daniyeli bugaragaza igihe Mesiya yari kuzazira

      UMUHANUZI Daniyeli yabayeho hasigaye imyaka isaga 500 ngo Yesu avuke. Nyamara kandi, Yehova yahishuriye Daniyeli ibintu byari kuzatuma abantu bashobora kumenya igihe nyacyo Yesu yari kuzabera Mesiya cyangwa Kristo. Daniyeli yarabwiwe ati “none rero ubimenye kandi ubisobanukirwe, ko uhereye igihe itegeko ryo gusana Yerusalemu no kongera kuyubaka rizatangirwa kugeza kuri Mesiya Umuyobozi, hazaba ibyumweru birindwi, habe n’ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri.”​—⁠Daniyeli 9:25.

      Kugira ngo tumenye igihe nyacyo Mesiya yari kuzazira, tugomba kubanza kumenya igihe twaheraho tubara. Ubwo buhanuzi bugaragaza ko duhera ‘igihe itegeko ryo gusana Yerusalemu no kongera kuyubaka ryatangiwe.’ Iryo ‘tegeko’ ryatanzwe ryari? Umwanditsi wa Bibiliya witwa Nehemiya avuga ko itegeko ryo gusana inkuta z’i Yerusalemu ryatanzwe ‘mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma y’umwami Aritazerusi’ (Nehemiya 2:1, 5-8). Abahanga mu by’amateka bemeza ko mu mwaka wa 474 M.Y. ari bwo Aritazerusi yari amaze umwaka wuzuye ku ngoma. Ku bw’ibyo rero, umwaka wa makumyabiri w’ingoma ye ni umwaka wa 455 M.Y. Ubu noneho tumenye ko umwaka wa 455 M.Y. ari wo duheraho tubara intangiriro y’igihe cyavuzwe mu buhanuzi bwa Daniyeli buhereranye na Mesiya.

      Daniyeli yagaragaje uko igihe kibanziriza kuza kwa “Mesiya Umuyobozi” cyari kuba kingana. Ubwo buhanuzi buvuga “ibyumweru birindwi, . . . n’ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri,” byose hamwe bikaba ari ibyumweru 69. None se icyo gihe kireshya gite? Hari ubuhinduzi bwa Bibiliya bugaragaza ko ibyo atari ibyumweru by’iminsi irindwi, ahubwo ko ari ibyumweru by’imyaka. Ni ukuvuga ko muri ubu buhanuzi buri cyumweru kingana n’imyaka irindwi. Icyo gitekerezo cy’ibyumweru by’imyaka cyari kimenyerewe mu Bayahudi ba kera. Urugero, buri mwaka wa karindwi baziririzaga umwaka w’Isabato (Kuva 23:10, 11). Bityo rero, ibyumweru 69 by’ubuhanuzi bingana n’imyaka 69 incuro 7, ni ukuvuga imyaka 483.

      Ubu noneho tugiye kubara. Iyo tubaze imyaka 483 duhereye mu wa 455 M.Y., tugera mu mwaka wa 29 N.Y. Muri uwo mwaka Yesu yarabatijwe aba Mesiya (Luka 3:1, 2, 21, 22).a Mbese, iryo si isohozwa ritangaje ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya?

      Imbonerahamwe: Ubuhanuzi bw’ibyumweru mirongo irindwi buri muri Daniyeli igice cya 9 bugaragaza igihe Mesiya yari kuzira

      a Kuva mu mwaka wa 455 M.Y. kugeza mu wa 1 M.Y. ni imyaka 454. Kuva mu mwaka wa 1 M.Y. kugeza mu mwaka wa 1 N.Y. ni umwaka umwe (kuko nta mwaka wa zeru wabayeho). Naho kuva mu mwaka wa 1 N.Y. kugeza mu wa 29 N.Y. ikaba imyaka 28. Tuyiteranyije yose hamwe iba imyaka 483. Yesu ‘yakuweho’ igihe yicwaga mu mwaka wa 33, mu cyumweru cya 70 cy’imyaka (Daniyeli 9:24, 26). Reba igitabo Itondere ubuhanuzi bwa Daniyeli!, igice cya 11, n’igitabo gisobanura Ibyanditswe (Étude perspicace des Écritures, umubumbe wa 2, ku ipaji ya 995-997), byombi byanditswe n’Abahamya ba Yehova.

  • Yesu Kristo ni we Mesiya wasezeranyijwe
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
    • UMUGEREKA

      Yesu Kristo ni we Mesiya wasezeranyijwe

      KUGIRA ngo Yehova Imana adufashe kumenya Mesiya uwo ari we, yahumekeye abahanuzi ba Bibiliya benshi bavuga aho uwo Mucunguzi wasezeranyijwe yari kuvukira, umurimo we ndetse n’urupfu rwe. Ubwo buhanuzi bwo muri Bibiliya bwose bwasohoreye kuri Yesu Kristo. Bwavuze ibintu by’ukuri no mu tuntu duto duto. Urugero, reka turebe bumwe mu buhanuzi bwari bwaravuze ibyerekeye ivuka rya Mesiya n’ibyari kumubaho akiri umwana.

      Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko Mesiya yari gukomoka mu muryango w’Umwami Dawidi (Yesaya 9:7). Ibyo ni ko byagenze kuko Yesu yavukiye mu muryango wa Dawidi.​—Matayo 1:1, 6-17.

      Undi muhanuzi w’Imana witwa Mika yahanuye ko uwo mwana yari kuzaba umutegetsi kandi ko yari kuzavukira i “Betelehemu Efurata” (Mika 5:2). Igihe Yesu yavukaga, muri Isirayeli hari imigi ibiri yitwaga Betelehemu. Umwe wari hafi y’i Nazareti mu majyaruguru y’igihugu naho undi uri hafi y’i Yerusalemu mu Buyuda. Betelehemu yari hafi ya Yerusalemu yitwaga Efurata. Uwo mugi ni wo Yesu yavukiyemo nk’uko byari byarahanuwe!​—Matayo 2:1.

      Ubundi buhanuzi bwa Bibiliya bwari bwaravuze ko Umwana w’Imana yari kuzahamagarwa “ngo ave muri Egiputa.” Igihe Yesu yari umwana, bamujyanye muri Egiputa. Bamugaruye Herodi amaze gupfa, nuko ubwo buhanuzi buba burasohoye.​—Hoseya 11:1; Matayo 2:15.

      Mu mbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo “Ubuhanuzi buhereranye na Mesiya,” munsi y’ahanditse ngo “Ubuhanuzi,” hari imirongo y’ibyanditswe ivuga ibintu byari kuba kuri Mesiya. Nuyigereranya n’iri munsi y’ahanditse ngo “Uko bwasohoye,” biratuma urushaho kwizera ko Ijambo ry’Imana ari ukuri.

      Mu gihe usuzuma iyo mirongo, uzirikane ko ubwo buhanuzi bwanditswe mu myaka ibarirwa mu magana mbere y’uko Yesu avuka. Yesu yaravuze ati “ibintu byose byanditswe kuri jye mu mategeko ya Mose n’abahanuzi no muri za Zaburi bigomba gusohora” (Luka 24:44). Nk’uko ushobora kubyibonera muri Bibiliya yawe, byose byasohoye uko byakabaye!

      UBUHANUZI BUHERERANYE NA MESIYA

      IBINTU BYABAYEHO

      UBUHANUZI

      UKO BWASOHOYE

      Yavukiye mu muryango wa Yuda

      Intangiriro 49:10

      Luka 3:23-33

      Yabyawe n’umukobwa w’isugi

      Yesaya 7:14

      Matayo 1:18-25

      Yakomotse ku Mwami Dawidi

      Yesaya 9:7

      Matayo 1:1, 6-17

      Yehova yivugiye ko ari Umwana we

      Zaburi 2:7

      Matayo 3:17

      Benshi ntibamwizeye

      Yesaya 53:1

      Yohana 12:37, 38

      Yinjiye muri Yerusalemu ari ku ndogobe

      Zekariya 9:9

      Matayo 21:1-9

      Yagambaniwe n’incuti ye

      Zaburi 41:9

      Yohana 13:18, 21-30

      Yagambaniwe ku biceri by’ifeza 30

      Zekariya 11:12

      Matayo 26:14-16

      Baramureze ntiyasubiza

      Yesaya 53:7

      Matayo 27:11-14

      Bafindiye imyenda ye

      Zaburi 22:18

      Matayo 27:35

      Igihe yari amanitse ku giti baramututse

      Zaburi 22:7, 8

      Matayo 27:39-43

      Nta gufwa rye na rimwe ryavunitse

      Zaburi 34:20

      Yohana 19:33, 36

      Yahambanywe n’umukire

      Yesaya 53:9

      Matayo 27:57-60

      Yazuwe atarabora

      Zaburi 16:10

      Ibyakozwe 2:24, 27

      Yashyizwe hejuru iburyo bw’Imana

      Zaburi 110:1

      Ibyakozwe 7:56

  • Ukuri ku bihereranye na Data, Umwana n’umwuka wera
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
    • UMUGEREKA

      Ukuri ku bihereranye na Data, Umwana n’umwuka wera

      ABANTU bemera inyigisho y’ubutatu bavuga ko Imana igizwe n’abaperisona batatu ari bo Data, Umwana n’umwuka wera. Bavuga ko abo baperisona bose uko ari batatu bangana, bashobora byose kandi ko batagira intangiriro. Ubwo rero, dukurikije inyigisho y’Ubutatu, Data ni Imana, Umwana ni Imana n’umwuka wera ni Imana, ariko hariho Imana imwe rukumbi.

      Abantu benshi bemera Ubutatu bavuga ko badashobora gusobanura iyo nyigisho. Icyakora, bashobora kuba bumva ko ari inyigisho ya Bibiliya. Birashishikaje kumenya ko ijambo “Ubutatu” nta hantu na hamwe riboneka muri Bibiliya. Ese nibura hari igitekerezo cy’Ubutatu kiboneka muri Bibiliya? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dusuzume umurongo w’Ibyanditswe abashyigikira inyigisho y’Ubutatu bakunda gukoresha.

      “JAMBO YARI IMANA”

      Muri Yohana 1:1 hagira hati “mu ntangiriro Jambo yariho, Jambo yari kumwe n’Imana, kandi Jambo yari imana.” Nanone muri icyo gice, intumwa Yohana yagaragaje neza ko “Jambo” ari Yesu (Yohana 1:14). Kuba rero Jambo yariswe Imana byatumye bamwe bagera ku mwanzuro w’uko Umwana na Se bagomba kuba ari Imana imwe.

      Wibuke ko icyo gice cya Bibiliya cyanditswe mu kigiriki. Nyuma yaho, abahinduzi bahinduye iyo nyandiko y’ikigiriki mu zindi ndimi. Icyakora, hari abahinduzi ba Bibiliya batigeze bakoresha amagambo ngo “Jambo yari Imana.” Kubera iki? Abo bahinduzi babonye ko ayo magambo ngo “Jambo yari Imana” yagombaga guhindurwa mu bundi buryo, bashingiye ku bumenyi bari bafite mu rurimi rw’ikigiriki cyakoreshejwe muri Bibiliya. Dore bumwe mu buryo batekerezaga ko yagombye guhindurwamo: “Logos [Jambo] yari ameze nk’Imana” (A New Translation of the Bible). “Jambo yari imana” (The New Testament in an Improved Version). “Jambo yari kumwe n’Imana kandi yari afite kamere nk’iyayo” (The Translator’s New Testament). Dukurikije ubwo buhinduzi, Jambo ntiyari Imana Ishoborabyose.a Ahubwo Jambo yitwa “imana” kubera ko afite umwanya wo mu rwego rwo hejuru cyane gusumba ibindi biremwa bya Yehova byose. Aha ngaha, ijambo “imana” risobanura “ufite imbaraga.”

      SHAKA IBINDI BISOBANURO

      Abantu benshi ntibazi ikigiriki cyakoreshejwe muri Bibiliya. None se, wabwirwa n’iki icyo intumwa Yohana yashakaga kuvuga? Tekereza kuri uru rugero: umwarimu agize atya asobanurira abanyeshuri be isomo runaka. Abanyeshuri baryumvise mu buryo butandukanye. None se abo banyeshuri bakemura bate icyo kibazo? Bashobora gusaba umwarimu wabo ibindi bisobanuro. Nta gushidikanya ko ibyo bisobanuro by’inyongera byatuma barushaho gusobanukirwa iryo somo. Mu buryo nk’ubwo, niba ushaka gusobanukirwa ibivugwa muri Yohana 1:1, ushobora kureba mu Ivanjiri ya Yohana kugira ngo umenye byinshi kurushaho ku bihereranye n’umwanya Yesu afite. Kumenya ibindi bintu birebana n’iyo ngingo bizagufasha kugera ku mwanzuro ukwiriye.

      Urugero, zirikana ibyo Yohana yanditse nyuma yaho muri Yohana igice cya 1, umurongo wa 18 hagira hati “nta muntu wigeze abona Imana [Ishoborabyose].” Nyamara, abantu babonye Umwana ari we Yesu, kuko Yohana yavuze ati ‘Jambo [Yesu] yabaye umubiri, abana natwe tubona ubwiza bwe’ (Yohana 1:14). None se, byari gushoboka bite ko Umwana aba igice cy’Imana Ishoborabyose? Nanone Yohana yavuze ko Jambo “yari kumwe n’Imana.” Ese umuntu ashobora kuba ari kumwe n’undi, akongera akaba uwo muntu bari kumwe? Ikindi kandi, nk’uko byanditswe muri Yohana 17:3, Yesu yagaragaje neza itandukaniro riri hagati ye na Se wo mu ijuru. Yavuze ko Se ari ‘Imana y’ukuri yonyine.’ Nanone Yohana agiye gusoza Ivanjiri ye, yatanze umwanzuro ugira uti “ibi byandikiwe kugira ngo mwizere ko Yesu ari we Kristo Umwana w’Imana” (Yohana 20:31). Zirikana ko atise Yesu Imana ahubwo yamwise Umwana w’Imana. Ibyo bintu by’inyongera byavuzwe mu Ivanjiri ya Yohana bigaragaza ukuntu amagambo yo muri Yohana 1:1 yagombye kumvikana. Yesu, ari we Jambo, ni ‘imana’ mu buryo bw’uko ari mu mwanya wo mu rwego rwo hejuru, ariko si Imana Ishoborabyose.

      SHAKA IBIMENYETSO BIHAMYA KO IBYO ARI UKURI

      Ongera utekereze kuri rwa rugero rw’umwarimu n’abanyeshuri be. Tuvuge wenda ko hari abanyeshuri bagishidikanya, nubwo Umwarimu yabahaye ibindi bisobanuro by’inyongera. Ni iki bakora? Bashobora gushaka undi mwarimu bakamusobanuza kuri iyo ngingo. Niba uwo mwarimu yunze mu ry’uwa mbere, birumvikana ko abenshi mu banyeshuri batakomeza gushidikanya. Mu buryo nk’ubwo, niba utazi neza icyo mu by’ukuri Yohana umwanditsi wa Bibiliya yashakaga kuvuga ku birebana n’isano iri hagati ya Yesu n’Imana Ishoborabyose, washakira ibindi bisobanuro ku wundi mwanditsi wa Bibiliya. Urugero, reka turebe ibyo Matayo yanditse. Igihe yavugaga iby’imperuka, yasubiyemo amagambo ya Yesu agira ati “naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36). Ni mu buhe buryo ayo magambo ashimangira ko Yesu atari Imana Ishoborabyose?

      Yesu yavuze ko Se azi byinshi kurusha Umwana. Iyo Yesu aza kuba ari Imana Ishoborabyose, yari kuba azi ibintu byose kimwe na Se. Bityo rero, Umwana ntashobora kungana na Se. Ariko hari bamwe bashobora kuvuga bati ‘ubundi Yesu yari afite kamere ebyiri. Aho ngaho, yavugaga ari umuntu.’ Niyo ibyo byaba ari ukuri, twavuga iki ku bihereranye n’umwuka wera? Niba umwuka wera ungana n’Imana Data, kuki Yesu atavuze ko uzi ibyo Data azi?

      Uko uzakomeza kwiga Bibiliya, ni na ko uzagenda urushaho kumenya indi mirongo myinshi igira icyo ivuga kuri iyo ngingo. Iyo mirongo yemeza ukuri ku byerekeye Data, Umwana n’umwuka wera.​—Zaburi 90:2; Ibyakozwe 7:55; Abakolosayi 1:15.

      a Niba ushaka kumenya ibitekerezo by’inyongera bitangwa kuri Yohana 1:1, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese Jambo yari “Imana” cyangwa yari “imana?” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2008, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze